ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 19 pp. 113-119
  • Isirayeli y’Imana ishyirwaho ikimenyetso

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isirayeli y’Imana ishyirwaho ikimenyetso
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imiyaga ine
  • Imbata z’Imana zishyirwaho ikimenyetso
  • Ni bangahe bashyirwaho ikimenyetso?
  • Isirayeli y’Imana muri iki gihe
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umukumbi umwe n’umwungeri umwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Baririmba indirimbo nshya yo kunesha
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 19 pp. 113-119

Igice cya 19

Isirayeli y’Imana ishyirwaho ikimenyetso

Iyerekwa rya 4​—Ibyahishuwe 7:1-17

Ibivugwamo: Abantu 144.000 bashyizweho ikimenyetso, n’imbaga y’abantu benshi bahagaze imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova n’imbere y’Umwana w’Intama

Igihe cy’isohozwa: Guhera igihe Yesu Kristo yimikiwe mu mwaka wa 1914 kugeza ku Bwami bwe bw’imyaka igihumbi

1. “Ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe” ku munsi ukomeye w’umujinya w’Imana?

“NI NDE ubasha guhagarara adatsinzwe” (Ibyahishuwe 6:17)? None se koko, ni nde wabibasha? Igihe umunsi ukomeye w’umujinya w’Imana uzatsembaho gahunda ya Satani, abayobozi b’isi n’abo bayobora bashobora kuzibaza icyo kibazo. Kuri bo, bizasa n’aho icyago kirimbura cyegereje kizatsembaho abantu bose. Ariko se ni uko bizagenda? Birashimishije kumenya ko umuhanuzi w’Imana aduha iki cyizere: “umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka [Yehova, NW], azakizwa” (Yoweli 3:5). Intumwa Petero na Pawulo na bo barabyemeza (Ibyakozwe 2:19-21; Abaroma 10:13). Ni koko, abambaza izina rya Yehova bazarokoka. Abo ni ba nde? Turabimenya tubikesheje iyerekwa rikurikira.

2. Kuki bitangaje kuba hari abazarokoka ku munsi w’urubanza wa Yehova?

2 Biratangaje rwose ko hagira urokoka ku munsi w’urubanza wa Yehova, kuko undi muhanuzi w’Imana avuga iby’uwo munsi muri aya magambo ngo “dore umugaru w’uburakari bw’Uwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe w’abanyabyaha. Uburakari bukaze bw’Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we” (Yeremiya 30:23, 24). Birihutirwa ko dufata ingamba zizatuma turokoka iyo nkubi y’umuyaga!​—Imigani 2:22; Yesaya 55:6, 7; Zefaniya 2:2, 3.

Imiyaga ine

3. (a) Mu iyerekwa rya Yohana, ni uwuhe murimo wihariye ukorwa n’abamarayika? (b) “Imiyaga ine” ishushanya iki?

3 Mbere y’uko Yehova arekura iyo nkubi y’umuyaga, abamarayika barimo barakora umurimo wihariye. Dore ibyo Yohana abona ubu mu iyerekwa: “hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose” (Ibyahishuwe 7:1). Ibyo biturebaho iki muri iki gihe? Iyo “miyaga ine” ni ikigereranyo nyacyo cy’urubanza rwo kurimbuka rugiye gucibwa ku bantu b’isi babi, ku ‘nyanja’ izikuka ari bo bantu basuzugura amategeko, no ku bayobozi bagereranywa n’ibiti binini bashyigikirwa kandi bakabona inkunga y’ibintu bahabwa n’abatuye isi.​—Yesaya 57:20; Zaburi 37:35, 36.

4. (a)Abamarayika bane bashushanya iki? (b)Ni iki kizagera ku muteguro wa Satani wo mu isi igihe imiyaga ine izaba irekuwe?

4 Nta gushidikanya ko abo bamarayika bane bagereranya amatsinda ane y’abamarayika Yehova akoresha mu gutinza isohozwa ry’urubanza kugeza ku gihe cyagenwe. Igihe abamarayika bazareka iyo miyaga y’umujinya w’Imana igahuhira rimwe iva mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, irimbuka rizaza ari simusiga. Bizaba bimeze nk’igihe Yehova yakoreshaga imiyaga ine kugira ngo atatanye, ajanjagure kandi atsembeho aba Elamu ba kera, ariko noneho mu rugero rwagutse cyane (Yeremiya 49:36-38). Iyo izaba ari “inkubi y’umuyaga” mwinshi urimbura kuruta uwo Yehova yakoresheje mu kurimbura ishyanga ry’Abamoni (Amosi 1:13-15). Nta gice na kimwe cy’umuteguro wa Satani wo ku isi kizabasha guhagarara ku munsi w’uburakari bwa Yehova, igihe azavana igitutsi ku butegetsi bwe bw’ikirenga mu gihe kizaza cy’iteka ryose.​—Zaburi 83:16, 19; Yesaya 29:5, 6.

5. Ni gute ubuhanuzi bwa Yeremiya budufasha kumva ko imanza z’Imana zizagera ku isi hose?

5 Ese dushobora kwizera ko imanza z’Imana zizatuma isi yose ihinduka umusaka? Ongera utege amatwi Yeremiya, umuhanuzi wayo, aho agira ati “dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi. Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi” (Yeremiya 25:32, 33). Mu gihe cy’iyo nkubi ikomeye ni bwo umwijima uzatwikira iyi si. Ubutegetsi bwayo buzanyeganyezwa maze buranduranwe n’imizi (Ibyahishuwe 6:12-14). Icyakora, igihe kizaza ntikizaba umwijima kuri bose. Noneho se, ihagarikwa ry’imiyaga ine rigiriwe ba nde?

Imbata z’Imana zishyirwaho ikimenyetso

6. Ni nde ubwira abamarayika ngo bakumire imiyaga ine, kandi ibyo bituma haboneka igihe cyo gukora iki?

6 Yohana akomeza avuga ukuntu bamwe bari kuzashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka agira ati “na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati ‘ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.’”​—Ibyahishuwe 7:2, 3.

7. Mu by’ukuri, marayika wa gatanu ni nde, kandi ni iki kidufasha kumumenya?

7 Nubwo uwo mumarayika wa gatanu atavuzwe izina, hari ikigaragaza ko agomba kuba ari Umwami Yesu wahawe ikuzo. Aha ngaha, Yesu arerekanwa afite ubutware ku bandi bamarayika, ibyo bikaba bihuje n’umwanya afite wo kuba umumarayika mukuru (1 Abatesalonike 4:16; Yuda 9). Arazamuka ava iburasirazuba nk’“abami baturuka iburasirazuba,” ari bo Yehova na Kristo we baje gusohoza urubanza, nk’uko Dariyo na Kuro babigenje igihe bacishaga bugufi Babuloni ya kera (Ibyahishuwe 16:12; Yesaya 45:1; Yeremiya 51:11; Daniyeli 5:31). Nanone uwo mumarayika ameze nka Yesu mu buryo bw’uko ari we ushinzwe gushyira ikimenyetso ku Bakristo basizwe (Abefeso 1:13, 14). Byongeye kandi, igihe cyo kurekura ya miyaga, Yesu ni we uyobora ingabo zo mu ijuru kugira ngo asohoze iteka amahanga yaciriweho (Ibyahishuwe 19:11-16). Birakwiriye rero kuvuga ko Yesu ari we wari gutanga itegeko ryo gutinza irimbuka ry’umuteguro wa Satani wo ku isi, kugeza igihe imbata z’Imana zishyiriweho ikimenyetso.

8. Gushyiraho ikimenyetso bishaka kuvuga iki, kandi byatangiye ryari?

8 Gushyira ikimenyetso kuri izo mbata bishaka kuvuga iki, kandi izo mbata z’Imana ni izihe? Gushyirwaho ikimenyetso byatangiye kuri Pentekoti y’umwaka wa 33, igihe Abakristo ba mbere b’Abayahudi basukwagaho umwuka wera. Nyuma yaho, Imana yatangiye guhamagara “abanyamahanga” no kubasukaho umwuka wera (Abaroma 3:29; Ibyakozwe 2:1-4, 14, 32, 33; 15:14). Intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’Abakristo basizwe, avuga ko bafite gihamya yemeza ko bari “muri Kristo,” kandi yongeraho ko Imana ari yo ‘yabashyizeho ikimenyetso, ibaha umwuka wayo mu mitima yabo ho ingwate.’ (2 Abakorinto 1:21, 22; gereranya nIbyahishuwe 14:1.) Bityo rero, iyo izo mbata zihinduwe abana b’Imana b’umwuka, zihabwa mbere y’igihe ingwate y’umurage wabo wo mu ijuru ho ikimenyetso cyangwa gihamya (2 Abakorinto 5:1, 5; Abefeso 1:10, 11). Bashobora rero kuvuga bati ‘umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.’​—Abaroma 8:15-17.

9. (a) Abasigaye babyawe n’Imana binyuze ku mwuka bagomba kwihangana mu rugero rungana iki? (b) Igeragezwa ry’Abakristo basizwe rizakomeza kugeza ryari?

9 Amagambo ngo “niba tubabarana na we” asobanura iki? Kugira ngo Abakristo basizwe bahabwe ikamba ry’ubugingo, bagomba kwihangana kandi bakaba indahemuka kugeza ku gupfa (Ibyahishuwe 2:10). Ntibashobora kwibwira bati ‘niba twarakijijwe, twakijijwe burundu’ (Matayo 10:22; Luka 13:24). Ahubwo bahabwa inama igira iti ‘mugire umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu.’ Kimwe n’intumwa Pawulo, amaherezo bagomba kuzashobora kuvuga bati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera” (2 Petero 1:10, 11; 2 Timoteyo 4:7, 8). Bityo rero, kugeragezwa no gushungurwa kw’abana b’Imana basigaye babyawe n’umwuka bigomba gukomeza hano ku isi, kugeza ubwo Yesu n’abamarayika bari kumwe na we bazaba bamaze kubashyiraho ikimenyetso mu “ruhanga” bose neza, bityo bakagaragazwa mu buryo budasubirwaho ko ari “imbata z’Imana yacu” zageragejwe kandi zikiranuka. Nyuma y’ibyo, icyo kimenyetso gikomeza kubabaho ubudasibangana. Uko bigaragara, igihe imiyaga ine y’umubabaro izaba irekuwe, abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bose bazaba barashyizweho ikimenyetso burundu, nubwo bamwe muri bo bazaba bakiri bazima mu mubiri (Matayo 24:13; Ibyahishuwe 19:7). Umubare w’abagize Isirayeli y’Imana uzaba wuzuye!​—Abaroma 11:25, 26.

Ni bangahe bashyirwaho ikimenyetso?

10. (a) Ni iyihe mirongo ya Bibiliya igaragaza ko umubare w’abashyizweho ikimenyetso ari ntarengwa? (b) Umubare wuzuye w’abashyizweho ikimenyetso ni uwuhe, kandi urutonde rwabo ruvugwa mu yahe magambo?

10 Yesu yabwiye abagomba gushyirwaho ikimenyetso ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami” (Luka 12:32). Indi mirongo ya Bibiliya, urugero nk’Ibyahishuwe 6:11 n’Abaroma 11:25, igaragaza ko rwose umubare w’abagize uwo mukumbi muto ari umubare ntarengwa, kandi ko mu by’ukuri wagenwe mbere y’igihe. Amagambo akurikira ya Yohana arabyemeza: “nuko numva umubare wabashyizweho ikimenyetso, bari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bashyizweho ikimenyetso bavanywe mu miryango yose y’Abisirayeli. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Rubeni bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Gadi bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Asheri bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Nafutali bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Manase bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Simeyoni bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Lewi bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Isakari bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Zabuloni bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Yozefu bari ibihumbi cumi na bibiri; abo mu muryango wa Benyamini bashyizweho ikimenyetso bari ibihumbi cumi na bibiri.”​—Ibyahishuwe 7:4-8, “NW.”

11. (a) Kuki imiryango 12 ivugwa iterekeza kuri Isirayeli y’umubiri? (b) Kuki Ibyahishuwe bigaragaza urutonde rw’imiryango 12? (c) Kuki nta n’umwe mu miryango igize Isirayeli y’Imana wihariye ubwami cyangwa ubutambyi?

11 Ese ayo magambo ntashobora kuba yerekeza kuri Isirayeli y’umubiri? Oya, kuko urutonde rw’imiryango ya Isirayeli ruri mu Byahishuwe 7:4-8 rutandukanye n’urusanzwe ruzwi (Kubara 1:17, 47). Biragaragara rero ko urutonde ruvugwa aha rutagamije kugaragaza Abayahudi mu buryo bw’umubiri hakurikijwe imiryango yabo, ahubwo rugamije kwerekana imiterere ya gahunda ya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka imeze nk’iya Isirayeli ya kera. Iyo gahunda irahwitse rwose. Abagize iryo shyanga rishya bagomba kuba 144.000 byuzuye, ni ukuvuga abantu 12.000 bo muri buri muryango muri 12. Nta n’umwe mu miryango igize Isirayeli y’Imana wihariye ubwami cyangwa ubutambyi wonyine. Abagize iryo shyanga bose bagomba kuba abami n’abatambyi.​—Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 20:4, 6.

12. Kuki bikwiriye ko abakuru 24 baririmbira imbere y’Umwana w’Intama amagambo ari mu Byahishuwe 5:9, 10?

12 Gutoranyirizwa kuba mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka byabanje guharirwa Isirayeli y’umubiri hamwe n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi, ariko abantu bake gusa bo muri iryo shyanga ni bo babyemeye. Ibyo byatumye Yehova atumira n’Abanyamahanga (Yohana 1:10-13; Ibyakozwe 2:4, 7-11; Abaroma 11:7). Nk’uko byagenze ku Befeso mbere bari ‘batandukanyijwe n’Ubwisirayeli,’ ubwo noneho abatari Abayahudi na bo bashoboraga gushyirwaho ikimenyetso n’umwuka w’Imana, maze bakaba mu bagize itorero ry’Abakristo basizwe (Abefeso 2:11-13; 3:5, 6; Ibyakozwe 15:14). Ku bw’ibyo, birakwiriye ko abakuru 24 baririmbira imbere y’Umwana w’Intama bati ‘wacunguriye Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ubahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi.’​—Ibyahishuwe 5:9, 10.

13. Kuki byari bikwiriye ko Yakobo mwene nyina wa Yesu, yoherereza urwandiko rwe “abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye”?

13 Itorero rya Gikristo ni ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera’ (1 Petero 2:9). Kubera ko ryasimbuye Isirayeli y’umubiri mu mwanya wayo wo kuba ubwoko bw’Imana, ryahindutse Isirayeli nshya, ari yo “Bisirayeli [b’ukuri]” (Abaroma 9:6-8; Matayo 21:43). Ku bw’iyo mpamvu, byari bikwiriye ko Yakobo mwene nyina wa Yesu yoherereza urwandiko yanditse mu rwego rwo kuragira umukumbi “abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye,” ni ukuvuga itorero mpuzamahanga ry’Abakristo basizwe, bari kuzagera ku mubare wa 144.000.​—Yakobo 1:1.

Isirayeli y’Imana muri iki gihe

14. Ni iki kigaragaza ko kuva kera Abahamya ba Yehova bagumanye igitekerezo kimwe kivuga ko umubare 144.000 w’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ugomba gufatwa uko wakabaye?

14 Birashishikaje kuba Charles T. Russell yarabonye ko umubare w’abantu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka wafatwa uko uri. Mu gitabo yanditse (Studies in the Scriptures), umubumbe wacyo wa 6 (The New Creation), wasohotse mu mwaka wa 1904, yagize ati “dufite impamvu zihagije zo kwemera ko umubare wuzuye, wagenwe, w’abatowe [abatoranyijwe basizwe], ari uvugwa incuro runaka mu Byahishuwe (7:4; 14:1); ni ukuvuga abantu 144.000 ‘bacunguwe mu bantu.’” Nanone umubumbe wa mbere w’ikindi gitabo (Light) cyanditswe n’abitwaga Abigishwa ba Bibiliya, cyasohotse mu mwaka wa 1930, na wo wagiraga uti “bityo rero, abantu 144.000 bagize umubiri wa Kristo berekanwa bakoraniye hamwe, mu buryo bwo kugaragaza ko ari abatowe kandi basizwe, cyangwa abashyizweho ikimenyetso.” Kuva kera, Abahamya ba Yehova bagumanye igitekerezo kimwe kivuga ko umubare 144.000 w’Abakristo basizwe bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ugomba gufatwa uko wakabaye.

15. Mbere y’uko umunsi w’Umwami utangira, ni iki abigishwa ba Bibiliya b’umutima utaryarya batekerezaga ko Abayahudi kavukire bari gukorerwa nyuma y’iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga?

15 Ariko se, Isirayeli y’umubiri ntiyaba ikwiriye gutoneshwa mu buryo bwihariye mu rugero runaka muri iki gihe? Mbere gato y’umunsi w’Umwami, igihe Abigishwa ba Bibiliya b’umutima utaryarya bagendaga bavumbura ibintu byinshi mu bigize ukuri kw’ibanze kw’ijambo ry’Imana, batekerezaga ko igihe Ibihe by’Abanyamahanga byari kuba birangiye, Abayahudi bari kongera gutoneshwa imbeye y’Imana. Ni yo mpamvu igitabo kimwe cyanditswe na C. T. Russell, cyasohotse mu mwaka wa 1889, cyerekezaga amagambo yo muri Yeremiya 31: 29-34 ku Bayahudi kavukire kigira kiti “isi yahamya ko igihano cya Isirayeli cyo gutwarwa n’ubutegetsi bw’amahanga cyakomeje kuva mu mwaka wa [607] mbere ya Yesu, n’ubu kigikomeza, kandi ko nta wakwitega ko bakongera kwisuganya ngo bagire igihugu cyabo mbere y’umwaka wa 1914, ari wo herezo ry’‘ibihe birindwi’ byabo, bihwanye n’imyaka 2520” (The Time Is at Hand, Volume II of Studies in the Scriptures). Batekerezaga ko icyo gihe Abayahudi bari kongera kwiremamo ishyanga, kandi icyo gitekerezo cyarushijeho kugira ireme mu mwaka wa 1917, igihe Itangazo rya Balfour ryemezaga inkunga y’u Bwongereza yo gushyigikira umushinga wo kugira Palesitina igihugu cy’Abayahudi.

16. Ni iyihe mihati Abahamya ba Yehova bashyizeho kugira ngo bageze ubutumwa bwa gikristo ku Bayahudi kavukire, kandi se byatanze iki?

16 Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, Palesitina yashyizwe mu maboko y’Ubwongereza, ibyo bituma Abayahudi benshi bashobora gusubira muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 1948, hashyizweho Leta ya Isirayeli. Ese ibyo ntibyagaragaza ko Abayahudi bari batangiye guhundagazwaho imigisha y’Imana? Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi babyizera batyo. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1925, basohoye igitabo cy’amapaji 128 cyavugaga iby’ihumure ku Bayahudi (Comfort for the Jews). Hanyuma mu mwaka wa 1929 basohora ikindi gitabo cy’amapaji 360 (Life), cyari kigenewe Abayahudi, kandi kikaba cyaratangaga ibisobanuro ku gitabo cya Bibiliya cya Yobu. Hashyizweho imihati myinshi yo kugeza ubwo butumwa bwa kimesiya ku Bayahudi, cyane cyane mu mugi wa New York. Bamwe muri bo barabwakiriye, ibyo bikaba bishimishije, ariko nk’uko byagenze ku bakurambere babo bo mu kinyajana cya mbere, abenshi muri bo banze kwemera ibimenyetso bigaragaza ukuhaba kwa Mesiya.

17, 18. Ni iki abagaragu b’Imana ba hano ku isi baje gusobanukirwa ku byerekeye isezerano rishya n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bwo kongera gusubiza ibintu mu buryo?

17 Byaragaragaye ko Abayahudi muri rusange atari bo bagize Isirayeli ivugwa mu Byahishuwe 7:4-8, cyangwa mu bundi buhanuzi bwa Bibiliya bufitanye isano n’umunsi w’Umwami. Bakurikije imigenzo yabo, bakomeza kwirinda gukoresha izina ry’Imana (Matayo 15:1-3, 7-9). Igitabo cyiswe Yehova, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, cyasohotse mu mwaka wa 1934 (mu Cyongereza) cyatangaga ibisobanuro ku magambo avugwa muri Yeremiya 31:31-34, cyemeje ibi bikurikira: “Isezerano rishya nta ho rihuriye n’Abisirayeli kavukire, ndetse n’abantu bose muri rusange, ahubwo . . . rireba gusa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.” Ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibyo kongera gusubiza ibintu mu buryo, ntibwerekeza ku Bayahudi kavukire cyangwa Leta ya Isirayeli iri mu muryango w’Abibumbye kandi ikaba mu bigize isi ivugwa na Yesu muri Yohana 14:19, 30 na 18:36.

18 Mu mwaka wa 1931, abagaragu b’Imana ba hano ku isi bakiranye ibyishimo byinshi izina ry’Abahamya ba Yehova. Bashoboraga kwemeranya babikuye ku mutima n’amagambo aboneka muri Zaburi 97:11 agira ati “umucyo ubibirwa umukiranutsi, umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.” Basobanukiwe neza ko Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yonyine ari yo yashyizwe mu isezerano rishya (Abaheburayo 9:15; 12:22, 24). Isirayeli kavukire yagaragaje ko itaryitayeho, nta mwanya yari irifitemo, kimwe n’abandi bantu muri rusange. Uko gusobanukirwa kwabaye imbarutso yo kubona urumuri ruvuye ku Mana rutanga umucyo mwinshi, kwari kutazibagirana mu mateka ya gitewokarasi. Ibyo byari guhishura ukuntu Yehova ahundagaza imbabazi ze, ineza n’ukuri kwe ku bantu bose bamugana (Kuva 34:6; Yakobo 4:8). Bityo rero, uretse Isirayeli y’Imana, hari n’abandi bantu bari kungukirwa n’igikorwa cyo gufata imiyaga ine yo kurimbura. Abo ni ba nde? Ese ushobora kuba umwe muri bo? Reka tubisuzume.

[Ifoto yuzuye ipaji ya 114]

[Amafoto yo ku ipaji ya 116, n’iya 117]

Itoranywa ry’abagize Isirayeli nyakuri y’Imana muri rusange ryabaye uhereye ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 kugeza mu mwaka wa 1935, umwaka Abahamya ba Yehova bakozemo ikoraniro ritazibagirana ryabereye i Washington, D.C., aho ikoranywa ry’abagize imbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi ryatsindagirijwe (Ibyahishuwe 7:9)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze