ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/5 pp. 4-7
  • Buri Wese Azagira Umudendezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Buri Wese Azagira Umudendezo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Imibabaro y’Iki Gihe”
  • “Byashyizwe mu Bubata bw’Ibitagira Umumaro”
  • “Guhishurwa kw’Abana b’Imana”
  • Umudendezo Nyakuri Urashyize Urabonetse
  • Ubwoko Bufite Umudendezo Ariko Bufite Icyo Buzabazwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Twe gupfusha ubusa umudendezo twahawe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Korera Yehova, Imana itanga umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Uko wabona umudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/5 pp. 4-7

Buri Wese Azagira Umudendezo

“Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa; kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana; kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.”​— ABAROMA 8:18-22.

MURI iyo paragarafu y’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, yagaragaje mu magambo ahinnye mu buryo buhebuje impamvu ibyo kwishyira ukizana mu buryo nyakuri bitarangwa mu mibereho y’abantu, kandi akenshi ugasanga abantu bumva nta cyo bari cyo kandi babaye. Nanone kandi, asobanura ukuntu dushobora kubona umudendezo nyakuri.

“Imibabaro y’Iki Gihe”

Nta bwo Pawulo aba arimo apfobya “imibabaro y’iki gihe” iyo avuga ko “idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa.” Mu gihe cya Pawulo ndetse na nyuma y’aho, Abakristo barababajwe cyane mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwakandamizaga bwari buri mu maboko y’abategetsi b’Abaroma batubahirizaga uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Igihe ubutegetsi bwa Roma bwatangiraga gutekereza ko Abakristo bari abanzi ba Leta, bwabatwaje igitugu burabakandamiza. Umuhanga mu by’amateka witwaga J. M. Roberts yagize ati “nta gushidikanya, Abakristo benshi bo mu murwa mukuru [Roma] biciwe muri za sitade mu buryo buteye ubwoba, cyangwa batwikwa ari bazima” (byavuye mu gitabo cyitwa Shorter History of the World). Ku bihereranye n’abantu bishwe mu gihe cy’itoteza rya Nero, hari indi raporo igira iti “bamwe baramanitswe, abandi bambikwa impu z’inyamaswa maze bahigishwa imbwa, bamwe basigwa ubushishi hanyuma bakabakongeza kugira ngo bamurike nijoro.”​—⁠Byavuye mu gitabo cyitwa New Testament History, cyanditswe na F. F. Bruce.

Nta gushidikanya, abo Bakristo ba mbere bari kwishimira kubona umudendezo ntibakomeze gukandamizwa bene ako kageni, ariko ntibashakaga kubona uwo mudendezo barenze ku nyigisho za Yesu Kristo. Bakomeje kutagira aho babogamira mu buryo budasubirwaho, urugero nko mu ntambara yari hagati y’abategetsi b’Abaroma n’Abayahudi baharaniraga umudendezo, urugero nk’Abazelote (Yohana 17:16; 18:36). Ku Bazelote, “kuvuga ibihereranye no gutegereza igihe cyagenwe n’Imana cyo kugira icyo ikora, si byo byasabwaga muri icyo gihe cy’ingorane.” Bavugaga ko icyari gikenewe ari “ibikorwa by’urugomo byo guhashya umwanzi,” ari we Roma (New Testament History). Abakristo ba mbere bo batekerezaga mu buryo butandukanye n’ubwo. Kuri bo “gutegereza igihe cyagenwe n’Imana cyo kugira icyo ikora,” ni cyo kintu cyonyine cyari gihuje n’ukuri. Bemeraga badashidikanya ko nta kintu na kimwe, uretse igikorwa giturutse ku Mana, cyari kuzakuraho burundu “imibabaro y’iki gihe,” maze bakabona umudendezo nyakuri kandi urambye (Mika 7:7; Habakuki 2:3). Icyakora, mbere y’uko dusuzuma ukuntu ibyo bizabaho, nimucyo mbere na mbere dusuzume impamvu “ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro.”

“Byashyizwe mu Bubata bw’Ibitagira Umumaro”

Mu gitabo The Emphatic Diaglott, uwitwa Benjamin Wilson yavuze ko aha ngaha, ijambo “ibyaremwe” ridasobanura “inyamaswa n’ibindi bintu bidafite ubuzima” nk’uko hari bamwe babivuga, ahubwo bisobanura “abantu bose.” (Gereranya n’Abakolosayi 1:23.) Ryerekeza ku muryango wa kimuntu wose uko wakabaye​—kuri twese abifuza umudendezo cyane. “[Tw]ashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro” bitewe n’ibikorwa by’ababyeyi bacu ba mbere. Ibyo ntibyabaye “ku bw’ubushake [bwacu]” cyangwa ku bw’amahitamo bwite y’umuntu. Imimerere turimo twarayivukanye. Dukurikije Ibyanditswe, Rousseau yaribeshye ubwo yavugaga ko “umuntu yavukanye umudendezo.” Buri wese muri twe yavukiye mu bubata bw’icyaha no kudatungana, mu buryo runaka, akaba ari imbata muri gahunda yuzuye ugushoberwa n’ibitagira umumaro.​—Abaroma 3:23.

Kuki ari uko byagenze? Ni ukubera ko ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva, bashatse kumera “nk’Imana,” bashaka ubwigenge bwuzuye, ngo bajye bihitiramo, bimenyere icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:5). Birengagije ikintu kimwe cy’ingenzi ku bihereranye n’umudendezo. Umuremyi wenyine ni we ushobora kugira umudendezo utagira imipaka. Ni Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi (Yesaya 33:22; Ibyahishuwe 4:11). Umudendezo w’abantu ugomba kuba umudendezo ufite imipaka. Ni yo mpamvu umwigishwa Yakobo yateye Abakristo bo mu gihe cye inkunga yo kuyoborwa n’ ‘amategeko atunganye rwose atera umudendezo.’​—Yakobo 1:25.

Mu buryo bukwiriye, Yehova yaciye Adamu na Eva mu muryango we wo mu ijuru no mu isi, kandi ingaruka z’ibyo ni uko bapfuye (Itangiriro 3:19). Ariko se, bite ku bihereranye n’ababakomotseho? N’ubwo noneho ibyo bashoboraga kuraga abana babo ari ukudatungana, icyaha n’urupfu byonyine, Yehova yabemereye kubyara abana, abitewe n’impuhwe. Bityo, “urupfu rugera ku bantu bose” (Abaroma 5:12). Muri ubwo buryo, Imana ‘yashyize [ibyaremwe] mu bubata bw’ibitagira umumaro.’

“Guhishurwa kw’Abana b’Imana”

Yehova yashyize ibyaremwe mu bubata bw’ibitagira umumaro “yiringira” ko hari igihe umuryango wa kimuntu wari kuzongera kugira umudendezo binyuriye ku bikorwa by’ “abana b’Imana.” Abo ‘bana b’Imana’ ni ba nde? Ni abigishwa ba Yesu Kristo, bavukiye mu bubata bw’icyaha no kudatungana, kimwe n’ibindi ‘byaremwe [by’abantu]’ byose. Kubera ukuntu bavutse, nta burenganzira bafite bwo kugira umwanya mu muryango w’Imana wo mu ijuru no mu isi utanduye kandi utunganye. Nyamara Yehova abakorera ikintu gikomeye. Binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, ababatura mu bubata bw’icyaha bavukanye, maze akababaraho “gukiranuka” cyangwa kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 6:11, NW ). Hanyuma, abagira “abana b’Imana,” akabagarura mu muryango we wo mu ijuru no mu isi.​—Abaroma 8:14-​17.

Kubera ko bahinduka abana ba Yehova, bazagira igikundiro gihebuje. Bazaba “abami n’abatambyi [b’Imana yacu], kandi bazīma mu isi,” bari hamwe na Yesu Kristo bagize Ubwami cyangwa ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-4). Ubwo ni ubutegetsi bushingiye ku mahame arebana n’umudendezo n’ubutabera mu buryo buhamye​—ntibushingiye ku gukandamiza cyangwa gutwaza igitugu. (Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6, 7 muri Biblia Yera; 61:1-4.) Intumwa Pawulo yavuze ko abo bana b’Imana bazafatanya na Yesu, we ‘mbuto ya Aburahamu’ yasezeranyijwe kuva kera (Abagalatiya 3:16, 26, 29, NW ). Muri uwo mwanya barimo, bafite uruhare rw’ingenzi mu isohozwa ry’isezerano Imana yagiranye n’incuti yayo Aburahamu. Igice kimwe cy’iryo sezerano ni uko binyuriye ku mbuto y’Aburahamu (cyangwa, urubyaro) “ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.”​—Itangiriro 22:18.

Ni uwuhe mugisha bazahesha abantu? Abana b’Imana bifatanya mu kubohora umuryango wa kimuntu wose uko wakabaye bawukiza ingaruka ziteye ubwoba zaturutse ku cyaha cya Adamu, no mu gutuma abantu bongera gutungana. Abantu “bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose” bashobora kwihesha umugisha binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo no kugandukira ubutware bw’Ubwami bwe burangwa n’ineza (Ibyahishuwe 7:9, 14-​17; 21:1-4; 22:1, 2; Matayo 20:28; Yohana 3:16). Muri ubwo buryo, “ibyaremwe byose” bizongera kugira “umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.” Uwo ntuzaba ari umudendezo wo mu buryo runaka bwa gipolitiki uciriritse kandi w’akanya gato, ahubwo uzaba ari umudendezo wo kubaturwa kuri buri kintu cyose cyateje umuryango wa kimuntu umubabaro n’intimba uhereye igihe Adamu na Eva bangaga kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ntibitangaje rero kuba intumwa Pawulo yarashoboraga kuvuga ko “imibabaro y’iki gihe idakwiriye” kugereranywa n’umurimo uhebuje abantu bizerwa bazakora!

Ni ryari “guhishurwa kw’abana b’Imana” bizatangira? Ni vuba aha cyane, ubwo Yehova azamenyesha abantu bose abo abana b’Imana ari bo. Ibyo bizabaho igihe abo ‘bana’ bazaba bazutse bakajya mu buturo bw’umwuka, bazifatanya na Yesu Kristo mu kweza iyi si bayivanaho ububi no gukandamizwa, mu ntambara ya Harimagedoni y’Imana (Daniyeli 2:44; 7:13, 14, 27; Ibyahishuwe 2:26, 27; 16:16; 17:14; 19:11-​21). Tubona impande zacu ibihamya byinshi bigaragaza ko tugeze kure “mu minsi y’imperuka,” ubwo igihe kirekire Imana yihanganiye ubwigomeke n’ububi bwabuturutseho kizarangira.​—2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:3-​31.

Koko rero, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ni iby’ukuri ko “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu”​—ariko ibyo ntibizamara ikindi gihe kirekire cyane. Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu bazibonera igihe “ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose,” hakubiyemo no kugarurira umuryango wa kimuntu wose uko wakabaye amahoro, umudendezo n’ubutabera.​—Ibyakozwe 3:21.

Umudendezo Nyakuri Urashyize Urabonetse

Ni iki ugomba gukora kugira ngo uzabone uwo “mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana”? Yesu Kristo yaravuze ati “nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:31, 32). Urwo ni rwo rufunguzo rwo kugira umudendezo​—kumenya, hanyuma ukumvira amategeko ya Kristo n’inyigisho ze. Ndetse no muri iki gihe, ibyo bituma umuntu agira umudendezo mu rugero runaka. Mu gihe kizaza cya vuba aha, bizatuma habaho umudendezo wuzuye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo Yesu. Imyifatire ihuje n’ubwenge tugomba kugira, ni uko twamenya “ijambo” rya Yesu binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya (Yohana 17:3). Kimwe n’Abakristo ba mbere, ifatanye n’itorero ry’abigishwa nyakuri ba Kristo ubigiranye umwete. Mu kubigenza utyo, ushobora kungukirwa n’ukuri kubatura Yehova atanga binyuriye ku muteguro we muri iki gihe.​—Abaheburayo 10:24, 25.

Mu gihe ‘ugitegereje guhishurwa kw’abana b’Imana,’ ushobora kwihingamo icyizere intumwa Pawulo yari ifite cy’uko Kristo atwitaho, akaturinda kandi akadushyigikira, ndetse no mu gihe imibabaro n’akarengane byaba bisa n’aho bidashobora kwihanganirwa rwose. Pawulo amaze kuvuga ibihereranye no guhishurwa kw’abana b’Imana, yarabajije ati “ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?” (Abaroma 8:35). Birumvikana ko Abakristo bo mu gihe cya Pawulo, dukurikije amagambo ya Rousseau, bari bakiri “mu bubata,” bakandamizwa mu buryo bwose. ‘Baricwaga umunsi ukira,’ kimwe “n’intama z’imbagwa” (Abaroma 8:36). Mbese, baba baremereye ibyo bintu bikabanesha?

Pawulo yaranditse ati “oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze” (Abaroma 8:37). Mbese, Abakristo ba mbere baba baratsinze n’ubwo bari bafite ibyo bintu byose bagombaga kwihanganira? Babigezeho bate? Mu gusubiza, yagize ati “menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 8:38, 39). Hagati aho, nawe ushobora “kunesha” ‘amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ukurenganywa’ ibyo ari byo byose bishobora kukwibasira bikaba ngombwa ko ubyihanganira. Urukundo rw’Imana ruduha icyizere cy’uko vuba aha​—mu gihe gito cyane uhereye ubu​—‘tuzabaturwa ku bubata [bwose] tukinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

“Ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

‘Ibyaremwe bizabaturwa ku bubata [bwose] byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze