Ese Yehova ambona ate?
1. Kuki Bibiliya igereranywa n’indorerwamo?
1 Ni kangahe wirebera mu ndorerwamo? Abenshi muri twe bireba buri munsi, kuko bibafasha kubona aho bagomba gukosora ku isura yabo. Bibiliya igereranywa n’indorerwamo. Gusoma Ijambo ry’Imana bituma twitegereza umuntu wacu w’imbere, ari na we Yehova yitaho (1 Sam 16:7; Yak 1:22-24). Ijambo ry’Imana rishobora “kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo” (Heb 4:12). Ni mu buhe buryo gusoma Bibiliya buri munsi no gutekereza ku byo dusoma byadufasha kubona aho tugomba kunonosora kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza?—Zab 1:1-3.
2. Ni mu buhe buryo Bibiliya idufasha kwisuzuma?
2 Jya ukoresha Bibiliya nk’indorerwamo: Inkuru zo muri Bibiliya z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka zituma tumenya imico imushimisha. Urugero, Dawidi yarwaniraga ishyaka izina rya Yehova (1 Sam 17:45, 46). Yesaya yagize ubutwari bwo kubwiriza mu ifasi igoye (Yes 6:8, 9). Urukundo rukomeye Yesu yakundaga Se wo mu ijuru rwatumaga abona ko umurimo wo kubwiriza ari isoko y’imbaraga n’ibyishimo, aho kubona ko ari umutwaro uvunanye (Yoh 4:34). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizanyaga ishyaka, bakishingikiriza kuri Yehova kandi bari bariyemeje kutagamburura (Ibyak 5:41, 42; 2 Kor 4:1; 2 Tim 4:17). Gutekereza kuri izo ngero bidufasha kwisuzuma dufite intego yo kurushaho gukora neza umurimo wera.
3. Kuki twagombye guhindura ibitameze neza aho kubirazika?
3 Jya ukosora ibitameze neza: Turamutse twirebeye mu ndorerwamo ariko ntidukosore ibyo tubona bitameze neza, nta cyo byatumarira. Dushobora gusaba Yehova akadufasha kwigenzura tutibereye, hanyuma tugahindura ibitameze neza (Zab 139:23, 24; Luka 11:13). Kubera ko igihe gisigaye kigabanutse kandi ubuzima bukaba buri mu kaga, tugomba guhindura ibitameze neza aho kubirazika.—1 Kor 7:29; 1 Tim 4:16.
4. Bigendekera bite umuntu ucukumbura mu Ijambo ry’Imana maze agakora ibihuje n’ibyo abonyemo?
4 Umuntu wacu w’imbere, ari na we Yehova yitaho, ni we w’ingenzi cyane kuruta isura yacu y’inyuma (1 Pet 3:3, 4). Bigendekera bite umuntu ucukumbura mu Ijambo ry’Imana maze agakora ibihuje n’ibyo abonyemo? Uwo muntu ‘agira ibyishimo iyo abigenje atyo, kuko azaba ashyira mu bikorwa’ Ijambo ry’Imana, ‘atari ukuryumva gusa akibagirwa’ (Yak 1:25). Koko rero, tuzagira ibyishimo kandi tugire icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza kuko ‘tuzarabagiranisha ikuzo rya Yehova nk’indorerwamo.’—2 Kor 3:18.