IGICE CYA CUMI NA GATANDATU
Tegurira umuryango wawe kuzabaho iteka
1. Yehova yashinze umuryango afite mugambi ki?
IGIHE Yehova yashyingiraga Adamu na Eva, Adamu yagaragaje ukuntu byari bimushimishije avuga umuvugo wa kera wanditswe mbere y’indi mivugo yose y’Igiheburayo (Itangiriro 2:22, 23). Ariko rero, Umuremyi ntiyari agamije gusa gushimisha abana be b’abantu. Yashakaga ko abagabo n’abagore bashyingiranywe hamwe n’imiryango bakora ibyo ashaka. Yabwiye uwo mugabo n’umugore ba mbere ati “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Mbega ukuntu uwo wari umurimo mwiza kandi ushimishije! Mbega ibyishimo Adamu na Eva n’abana bari kuzabyara bari kugira iyo baza gukora ibyo Imana ishaka byose!
2, 3. Ni mu buhe buryo imiryango ishobora kubona ibyishimo bihebuje muri iki gihe?
2 Muri iki gihe na bwo, iyo imiryango ifatanyiriza hamwe gukora ibyo Imana ishaka igira ibyishimo bihebuje. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘kubaha Imana kugira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo’ (1 Timoteyo 4:8). Umuryango wubaha Imana kandi ugakurikiza inama zitangwa na Yehova dusanga muri Bibiliya, ugira ibyishimo muri ubu ‘bugingo bwa none’ (Zaburi 1:1-3; 119:105; 2 Timoteyo 3:16). Ndetse n’iyo umuntu umwe gusa mu muryango yaba ari we ukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ibintu bigenda neza kuruta uko haba ari nta n’umwe uyakurikiza.
3 Iki gitabo cyavuze ku mahame menshi yo muri Bibiliya atuma umuryango ugira ibyishimo. Ushobora kuba warabonye ko hari amwe muri yo yagiye asubirwamo kenshi. Ni ukubera iki? Ni ukubera ko avuga ku bintu by’ukuri bidasubirwaho bituma abantu bose bagira icyo bageraho mu bice bitandukanye by’imibereho yo mu muryango. Umuryango wihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya wibonera rwose ko kubaha Imana bifite “isezerano ry’ubugingo bwa none.” Nimucyo twongere turebere hamwe ane muri ayo mahame y’ingenzi.
AKAMARO KO KWIRINDA
4. Kuki kwirinda ari ngombwa mu muryango?
4 Umwami Salomo yaravuze ati “umuntu utitangīra mu mutima, ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike” (Imigani 25:28; 29:11). ‘Kwitangira mu mutima,’ cyangwa se kuba umuntu wirinda, ni ngombwa ku bantu bashaka kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Kwemera kuganzwa n’ibyiyumvo bibi, urugero nk’umujinya cyangwa kugira irari rikabije ry’ibitsina, bizana ibibazo bishobora kumara imyaka myinshi kugira ngo bikemuke, niba bishobora no gukemuka.
5. Ni mu buhe buryo umuntu udatunganye yakwihingamo kugaragaza umuco wo kwirinda, kandi se ibyo byagira izihe ngaruka?
5 Birumvikana ko nta muntu wakomotse kuri Adamu ushobora gutegeka umubiri we udatunganye mu buryo bwuzuye (Abaroma 7:21, 22). N’ubwo bimeze bityo ariko, dusabwa kugira umuco wo kwirinda kuko ari imwe mu mbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, umwuka w’Imana uzatuma tugira uwo muco wo kwirinda nidusenga tuwusaba, tugakurikiza inama zitangwa mu Byanditswe kandi tugakunda kwifatanya n’abantu bawugaragaza, tukirinda abatawugaragaza (Zaburi 119:100, 101, 130; Imigani 13:20; 1 Petero 4:7). Kubigenza gutyo bizatuma ‘tuzibukira ubusambanyi,’ ndetse no mu gihe duhuye n’ibishuko (1 Abakorinto 6:18). Tuzirinda urugomo, turwanye ingeso yo gusabikwa n’inzoga. Ikindi kandi, nihagira udushotora cyangwa tugahura n’ikibazo, tuzakomeza gutuza. Nimucyo twese, hakubiyemo n’abana, twitoze kugaragaza iyo mbuto y’umwuka y’ingenzi cyane.—Zaburi 119:1, 2.
KUBONA UBUTWARE UKO BIKWIRIYE
6. (a) Ni irihe hame ry’ubutware ryashyizweho n’Imana? (b) Ni iki umugabo agomba kuzirikana niba ashaka gukoresha ubutware bwe mu buryo bwatuma umuryango we ugira ibyishimo?
6 Ikindi kintu cya kabiri cy’ingenzi, ni ukwemera ihame ry’ubutware. Pawulo yavuze uko ubwo butware bukurikirana igihe yavugaga ati “ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana” (1 Abakorinto 11:3). Ibyo bisobanura ko umugabo ari we mutware w’umuryango, umugore we akamushyigikira ubudacogora n’abana na bo bakumvira ababyeyi babo (Abefeso 5:22-25, 28-33; 6:1-4). Zirikana ariko ko kugira ngo ubutware mu muryango butume abawugize bagira ibyishimo bugomba gukoreshwa neza. Abagabo bubaha Imana bazi ko kuba umutware w’umuryango bidasobanura kuba umunyagitugu. Bigana Yesu, Umutwe wabo. N’ubwo Yesu ari we ‘mutwe usumba byose,’ ‘ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi’ (Abefeso 1:22; Matayo 20:28). Kimwe na Kristo, umugabo w’Umukristo na we ntakoresha ubutware ku bw’inyungu ze, ahubwo abukoresha ku bw’inyungu z’umugore we n’abana.—1 Abakorinto 13:4, 5.
7. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe azafasha umugore kuzuza inshingano Imana yamuhaye mu muryango?
7 Umugore wubaha Imana na we, ntarushanwa n’umugabo we cyangwa ngo ashake kumutegeka. Yishimira kumushyigikira no gufatanya na we. Bibiliya yerekeza rimwe na rimwe ku mugore ivuga ko “afite umugabo” cyangwa ko atunzwe n’umugabo, ibyo bikumvikanisha neza ko umugabo ari we mutware we (Itangiriro 20:3). Iyo amaze gushyingirwa, ‘amategeko amuhambira ku mugabo we’ (Abaroma 7:2). Nanone Bibiliya imwita ‘umufasha ukwiriye’ (Itangiriro 2:20). Umugore aba afite imico n’ubushobozi umugabo we ashobora kuba adafite, kandi amushyigikira uko bikenewe (Imigani 31:10-31). Bibiliya inavuga ko umugore ari “mugenzi” w’umugabo we, uwo bakorana bafatanye urunana (Malaki 2:14). Aya mahame yo mu Byanditswe afasha umugabo n’umugore kumenya umwanya buri wese afite, kandi bigafasha buri wese kubaha mugenzi we.
‘IHUTIRE KUMVA’
8, 9. Vuga amwe mu mahame afasha abagize umuryango bose kunoza uburyo bwabo bwo gushyikirana.
8 Muri iki gitabo byagiye bisubirwamo kenshi ko gushyikirana ari ngombwa. Kubera iki? Kubera ko ibintu birushaho kugenda neza iyo abantu baganiriye kandi buri wese agatega undi amatwi. Byagiye kenshi bitsindagirizwa ko gushyikirana bikubiyemo kuvuga no gutega amatwi. Umwigishwa Yakobo yabivuze muri aya magambo ngo “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.”—Yakobo 1:19.
9 Ni ngombwa nanone ko twitondera uko tuvuga. Kuvuga amagambo utabanje kuyatekerezaho, kujya impaka cyangwa kuvuga amagambo yo kunengana mu buryo bukabije, ntibituma abantu bashyikirana neza (Imigani 15:1; 21:9; 29:11, 20). N’ubwo ibyo tuvuga byaba ari ukuri, turamutse tubivuganye umwaga n’ubwibone cyangwa se tukabivuga mu buryo bugaragaza ko tutita ku byiyumvo by’abandi, bishobora kubabaza abandi aho kububaka. Amagambo yacu yagombye kuba aryoshye, ‘asize umunyu’ (Abakolosayi 4:6). Amagambo yacu yagombye kuba ameze nk’ “amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Iyo imiryango yitoje gushyikirana neza, iba ari intambwe ikomeye ishobora gutuma igira ibyishimo.
AKAMARO K’URUKUNDO
10. Ni uruhe rukundo rwa ngombwa cyane hagati y’abashakanye?
10 Ijambo “urukundo” ryagiye rigaruka kenshi muri iki gitabo. Waba se wibuka ubwoko bw’urukundo ahanini rwerekejweho? Ni by’ukuri ko urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore (rwitwa eʹros mu Kigiriki) ari ngombwa cyane hagati y’abashakanye, kandi umugabo n’umugore babanye neza bagenda barushaho gukundana cyane kandi bakaba incuti magara (ari byo mu Kigiriki bita phi·liʹa). Ariko rero, urukundo rw’ingenzi kuruta izo zose ni urukundo rwitwa a·gaʹpe mu Kigiriki. Urwo ni urukundo dukunda Yehova, Yesu ndetse na bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Ni urukundo Yehova akunda abantu (Yohana 3:16). Mbega ukuntu byaba byiza natwe turugaragarije uwo twashakanye, tukarugaragariza n’abana bacu!—1 Yohana 4:19.
11. Ni mu buhe buryo urukundo rufasha abashakanye kubana neza?
11 Urwo rukundo ruhebuje ni ‘umurunga wo gutungana’ rwose mu mibanire y’abashakanye (Abakolosayi 3:14). Rutuma umugabo n’umugore bunga ubumwe rugatuma buri wese aharanira gukorera mugenzi we icyatuma arushaho kumererwa neza ndetse n’abana babo. Iyo imiryango ihuye n’ibibazo bitoroshye, urukundo rutuma ifatanyiriza hamwe kubikemura. Uko umugabo n’umugore bagenda basaza, urukundo rutuma bashyigikirana kandi bagakomeza kwishimirana. ‘Urukundo ntirushaka ibyarwo, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo nta bwo ruzashira.’—1 Abakorinto 13:4-8.
12. Kuki urukundo abashakanye bakunda Imana rukomeza ishyingiranwa ryabo?
12 Ubumwe hagati y’abashakanye ntibukomezwa gusa n’urukundo bakundana bo ubwabo, ahubwo bukomezwa mbere na mbere n’urukundo bakunda Yehova (Umubwiriza 4:9-12). Kubera iki? Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo’ (1 Yohana 5:3). Ku bw’ibyo rero, umugabo n’umugore ntibagombye gutoza abana babo kubaha Imana bitewe gusa n’uko babakunda cyane, ahubwo bagombye kubikorera ko ari itegeko ryatanzwe na Yehova (Gutegeka 6:6, 7). Ntibagombye kwirinda ubusambanyi kubera gusa ko bakundana, ahubwo cyane cyane kubera ko bakunda Yehova, we ‘uzaciraho iteka abahehesi n’abasambanyi’ (Abaheburayo 13:4). No mu gihe umwe mu bashakanye yaba ateza ibibazo bikomeye mu muryango, urukundo mugenzi we akunda Yehova ruzatuma we akomeza gukurikiza amahame ya Bibiliya. Koko rero, imiryango ifite ibyishimo ni ya yindi rwose usanga abayigize bafitanye urukundo, urwo rukundo rwabo rugakomezwa n’urwo bakunda Yehova.
UMURYANGO UKORA IBYO IMANA ISHAKA
13. Ni mu buhe buryo kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka bifasha abantu gukomeza kwita ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi?
13 Ubuzima bwose bw’Umukristo bushingiye ku gukora ibyo Imana ishaka (Zaburi 143:10). Ibyo ni byo kubaha Imana bisobanura. Gukora ibyo Imana ishaka bituma imiryango ikomeza kwita ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi. (Abafilipi 1:9, 10, gereranya na NW.) Urugero, Yesu yatanze umuburo ugira uti “naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Matayo 10:35, 36). Nk’uko Yesu yabivuze koko, abenshi mu bigishwa be bagiye batotezwa n’abagize umuryango. Mbega ibintu biteye agahinda! N’ubwo byaba ari uko bimeze, urukundo dukunda bene wacu ntitwagombye kururutisha urwo dukunda Yehova Imana na Yesu Kristo (Matayo 10:37-39). Iyo umuntu arwanyijwe n’abagize umuryango ariko agakomeza kwihangana, abamurwanya bashobora kugera aho bagahinduka bitewe n’uko babona ibyiza byo kubaha Imana (1 Abakorinto 7:12-16; 1 Petero 3:1, 2). Ariko n’ubwo batahinduka, kureka gukorera Imana ngo ni uko bakurwanya nta cyo amaherezo byazakugezaho.
14. Ni mu buhe buryo icyifuzo cyo gukora ibyo Imana ishaka gituma ababyeyi bakorera abana babo ibintu by’ingirakamaro kuruta ibindi byose?
14 Gukora ibyo Imana ishaka bifasha ababyeyi gufata imyanzuro ikwiriye. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe ababyeyi babona ko kubyara ari ukwiteganyiriza, kandi baba biteze ko abana ari bo bazabitaho nibagera mu za bukuru. N’ubwo bikwiriye ko abana bamaze gukura bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, ibyo ntibyagombye gutuma ababyeyi basunikira abana babo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Nta cyiza ababyeyi baba bakoreye abana iyo babareze babatoza guha agaciro ubutunzi kuruta ibintu by’umwuka.—1 Timoteyo 6:9.
15. Ni mu buhe buryo Unike nyina wa Timoteyo ari urugero ruhebuje rw’umubyeyi wakoze ibyo Imana ishaka?
15 Umuntu watanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo ni Unike, nyina wa Timoteyo, umusore wari incuti ya Pawulo (2 Timoteyo 1:5). N’ubwo Unike yari yarashakanye n’umugabo utizera, we na Loyisi nyirakuru wa Timoteyo bahaye Timoteyo uburere bwiza, akura ari umuntu wubaha Imana (2 Timoteyo 3:14, 15). Timoteyo amaze gukura, Unike yamwemereye kuva mu rugo ajya gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, akaba yari umumisiyonari waherekezaga Pawulo (Ibyakozwe 16:1-5). Mbega ukuntu agomba kuba yarishimye cyane igihe umwana we yabaga umumisiyonari w’intangarugero! Kuba yarakomeje kubaha Imana amaze kuba mukuru byagaragaje ko yari yarahawe uburere bwiza akiri muto. Nta gushidikanya rwose ko Unike yashimishwaga cyane no kumva ko Timoteyo akomeza gukora umurimo we mu budahemuka, n’ubwo wenda yumvaga amukumbuye.—Abafilipi 2:19, 20.
UMURYANGO N’IGIHE CYAWE KIZAZA
16. Ni iki Yesu yitayeho nk’uko bikwiriye, ariko se intego ye y’ibanze yari iyihe?
16 Yesu yarerewe mu muryango wubahaga Imana, kandi amaze gukura yagaragaje ko yitaga kuri nyina (Luka 2:51, 52; Yohana 19:26). Ariko rero, intego y’ibanze ya Yesu yari ugukora ibyo Imana ishaka, kandi kuri we ibyo byari bikubiyemo kugururira abantu inzira izatuma babona ubuzima bw’iteka. Ibyo yabikoze igihe yatangiraga ubuzima bwe butunganye kuba incungu y’abanyabyaha.—Mariko 10:45; Yohana 5:28, 29.
17. Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka byatumye abakora ibyo Imana ishaka bagira ibihe byiringiro bihebuje?
17 Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Yehova yaramuzuye ajya kuba mu ijuru, amuha ubutware bukomeye, nyuma aza no kumwimikira kuba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru (Matayo 28:18; Abaroma 14:9; Ibyahishuwe 11:15). Igitambo cya Yesu cyatumye abantu bamwe batoranyirizwa kuzategekana na we muri ubwo Bwami. Nanone cyugururiye inzira abandi bantu bafite imitima itaryarya kugira ngo bazabone ubuzima butunganye hano ku isi izaba yongeye kuba paradizo (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 4; 21:3-5; 22:1-4). Kimwe mu bintu byiza cyane twahawe gukora ni ukubwira abaturanyi bacu ubwo butumwa bwiza buhebuje.—Matayo 24:14.
18. Ni iki imiryango n’abantu ku giti cyabo bibutswa, kandi se ni iyihe nkunga baterwa?
18 Nk’uko intumwa Pawulo yabigaragaje, kugira imibereho irangwa no kubaha Imana bitanga icyizere cy’uko umuntu ashobora kuzabona iyo migisha mu bugingo ‘buzaza.’ Nta gushidikanya, ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kubona ibyishimo! Wibuke ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka akazahoraho iteka ryose’ (1 Yohana 2:17). Ku bw’ibyo rero, waba uri umwana cyangwa umubyeyi, waba uri umugabo cyangwa umugore, waba ufite abana cyangwa utabafite, ujye wihatira gukora ibyo Imana ishaka. No mu gihe waba uri mu bigeragezo cyangwa uhanganye n’ibibazo bikomeye, ntukibagirwe na rimwe ko uri umugaragu w’Imana ihoraho. Ku bw’ibyo, ujye buri gihe ukora ibintu bishimisha Yehova (Imigani 27:11). Nanone kandi, ujye ugira imyifatire ishobora kuguhesha ibyishimo muri iki gihe, n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya izaza!