-
Dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose!Umunara w’Umurinzi—2005 | 15 Kamena
-
-
“Ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi”
Intumwa Petero yavuze ko Abakristo ‘bashavuzwa n’ibigeragezo bitari bimwe’ (1 Petero 1:6, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Nyuma y’aho, yavuze mu ibaruwa ye yahumetswe ko “ubuntu bw’Imana” ari ubw’ “uburyo bwinshi” (1 Petero 4:10). Imvugo ngo “bw’uburyo bwinshi” ikomoka ku ijambo rifitanye isano n’ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere ryakoreshejwe haruguru. Umuhanga umwe mu bya Bibiliya yagize icyo avuga kuri iryo jambo, agira ati ‘icyo ni igitekerezo cyimbitse. Kuba ijambo poikilos ryarakoreshejwe ryerekeza ku buntu bw’Imana, bisobanura ko ari nta kigeragezo umuntu adashobora gutsinda abifashijwemo n’ubuntu bw’Imana.’ Yakomeje avuga ati ‘nta mimerere, cyangwa ingorane cyangwa ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa ubuntu bw’Imana budashobora kudufasha gukemura cyangwa guhangana na byo. Iryo jambo rishishikaje poikilos rituma duhita dutekereza kuri ubwo buntu Imana itugaragariza mu buryo butandukanye, buba buhagije kugira ngo budufashe guhangana n’ibibazo byose duhura na byo.’
Ubuntu bw’Imana budufasha kwihanganira ibigeragezo
Dukurikije ibyo Petero yavuze, uburyo bumwe Imana ikoresha kugira ngo igaragaze ubuntu bwayo, ni abantu batandukanye bagize itorero rya gikristo (1 Petero 4:11). Buri mugaragu w’Imana afite impano yo mu buryo bw’umwuka cyangwa se ubushobozi runaka bushobora gutuma abera isoko y’inkunga abantu bahanganye n’ibigeragezo (Abaroma 12:6-8). Urugero, bamwe mu bagize itorero ni abahanga mu kwigisha Bibiliya. Amagambo arangwa n’ubwenge bavuga atera abandi kwihangana (Nehemiya 8:1-4, 8, 12). Hari abandi bajya gusura abantu bakeneye gufashwa, mu rwego rwo kuragira umukumbi. Kujya kubasura bibatera inkunga, mbese rwose biba ari igihe cyo ‘guhumuriza imitima’ (Abakolosayi 2:2). Iyo abagenzuzi basuye abantu muri urwo rwego rwo gukomeza ukwizera kwabo, baba babahaye impano yo mu buryo bw’umwuka (Yohana 21:16). Hari abandi mu itorero bazwiho kuba bagira urugwiro, ari abanyampuhwe, kandi bakaba bazi kwita kuri bagenzi babo bahuje ukwizera bafite intimba batewe n’ibigeragezo bahuye na byo (Ibyakozwe 4:36; Abaroma 12:10; Abakolosayi 3:10). Imbabazi n’ubufasha bugaragara butangwa n’abo bavandimwe na bashiki bacu bazirikana abandi ni uburyo bukomeye Imana iba igaragajemo ubuntu bwayo.—Imigani 12:25; 17:17.
-
-
Dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose!Umunara w’Umurinzi—2005 | 15 Kamena
-
-
Ni koko, uko ikigeragezo twahura na cyo cyaba kiri kose, ubuntu bwa Yehova butuma tucyihanganira (Yakobo 1:17). Ubufasha Yehova aha abagaragu be mu gihe gikwiriye, uko ibigeragezo baba bahanganye na byo byaba biri kose, ni igihamya kigaragaza ‘ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi’ (Abefeso 3:10). Ese nawe si ko ubibona?
-