Igice cya 39
Umwami w’intwari ku rugamba aranesheje kuri Harimagedoni
Iyerekwa rya 13—Ibyahishuwe 19:11-21
Ibivugwamo: Yesu ayoboye ingabo zo mu ijuru aje kurimbura isi ya Satani
Igihe cy’isohozwa: Nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye
1. Harimagedoni ni iki, kandi se bizagenda bite kugira ngo ibe?
HARIMAGEDONI ni ijambo riteye ubwoba ku bantu benshi! Ariko ku bakunda ibyo gukiranuka, risobanura umunsi umaze igihe kirekire utegerejwe, igihe Yehova azasohoreza ku mahanga urubanza rwa nyuma. Harimagedoni si intambara y’abantu, ahubwo ni ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ umunsi we wo kwihorera ku bategetsi b’isi (Ibyahishuwe 16:14, 16; Ezekiyeli 25:17). Babuloni Ikomeye nirimbuka, umubabaro ukomeye uzaba watangiye. Hanyuma, inyamaswa itukura n’amahembe yayo icumi, bizibasira ubwoko bwa Yehova byohejwe na Satani. Satani ubu urakariye cyane umuteguro ugereranywa n’umugore w’Imana kurusha ikindi gihe cyose, yiyemeje gukoresha abo yayobeje mu kugaba igitero simusiga ku basigaye b’urubyaro rw’uwo mugore (Ibyahishuwe 12:17). Ubwo ni bwo buryo bwa nyuma Satani asigaranye!
2. Gogi wa Magogi ni nde, kandi se Yehova azabigenza ate kugira ngo amutere kurwanya ubwoko bwe?
2 Igitero gikaze cya Satani kivugwa mu buryo burambuye muri Ezekiyeli igice cya 38. Aho ngaho, Satani wacishijwe bugufi yitwa “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.” Mu mvugo y’ikigereranyo, Yehova azashyira ururobo mu nzasaya za Gogi maze amukurubane we n’ingabo ze zose, kugira ngo abasakize. Azabigenza ate? Yehova azatuma Gogi abona ko Abahamya be bameze nk’ubwoko butagira kirengera, ‘ubwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu kandi butuye mu isi hagati.’ Bari mu rubuga rw’isi rwagati, kuko ari bo bonyine banze kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo. Kuba bakomeye kandi baguwe neza mu buryo bw’umwuka ni byo bisaza Gogi. Bityo, Satani n’ingabo ze nyinshi hamwe n’inyamaswa iva mu nyanja n’amahembe yayo icumi, bizahurura bimeze nk’irumbo bije kubatsemba. Ariko ibinyuranye n’uko bimeze kuri Babuloni Ikomeye, ubwoko bw’Imana butanduye bwo iraburinda.—Ezekiyeli 38:1, 2, 4, 11, 12, 15; Ibyahishuwe 13:1.
3. Ni gute Yehova azatsemba ingabo za Gogi?
3 Ni gute Yehova azatsemba Gogi n’ingabo ze? Tega amatwi ubyumve! “Nzahamagaza inkota yo kumuteza imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota.” Ariko muri iyo ntambara nta ntwaro n’imwe izagira icyo imara, zaba intwaro za kirimbuzi cyangwa izisanzwe zikoreshwa, kuko Yehova avuga ati “nzamusohoreza amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we n’ingabo ze n’amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura y’inkundura, mbateze amahindu manini y’urubura rukomeye n’umuriro n’amazuku. Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”—Ezekiyeli 38:21-23; 39:11; gereranya na Yosuwa 10:8-14; Abacamanza 7:19-22; 2 Ibyo ku Ngoma 20:15, 22-24; Yobu 38:22, 23.
Uwitwa “Uwo kwizerwa,” n’“Uw’ukuri”
4. Ni mu yahe magambo Yohana avugamo Yesu Kristo witeguye kurwana?
4 Yehova atumije inkota. Ni nde ukoresha iyo nkota? Tugarutse mu Byahishuwe, tubona igisubizo mu rindi yerekwa rishishikaje. Imbere ya Yohana, ijuru rikinguriwe guhishura ikintu giteye ubwoba rwose. Yesu Kristo ubwe yiteguye kurwana! Yohana aratubwira ati “mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi.”—Ibyahishuwe 19:11, 12a.
5, 6. Ni iki kigereranywa (a) n’“ifarashi y’umweru”? (b) n’izina “Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri”? (c) n’amaso asa n’“ibirimi by’umuriro”? (d) n’“ibisingo byinshi”?
5 Kimwe no mu iyerekwa ryabanje ryavugaga iby’abagendera ku mafarashi bane, iyo ‘farashi y’umweru’ ni ikigereranyo gikwiriye cy’intambara ikiranuka (Ibyahishuwe 6:2). None se ni nde mu bana b’Imana ukiranuka kurusha iyo ntwari ku rugamba ikomeye? Kubera ko yitwa “Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri,” uwo agomba kuba ari Yesu Kristo “umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Arwana iyo ntambara kugira ngo asohoze imanza zikiranuka za Yehova. Bityo, abikora asohoza inshingano ye yo kuba ari Umucamanza washyizweho na Yehova, akaba ari n’“Imana ikomeye” (Yesaya 9:5). Amaso ye ateye ubwoba nk’“ibirimi by’umuriro,” arareba irimbuka ryegereje rimeze nk’umuriro ugurumana rizakongora abanzi be.
6 Umutwe w’uwo Mwami w’intwari ku rugamba utamirije ibisingo. Inyamaswa Yohana yabonye iva mu nyanja yari ifite ibisingo icumi, bishushanya ubutware bwayo bw’igihe gito ku isi (Ibyahishuwe 13:1). Ariko Yesu we afite “ibisingo byinshi.” Ubutware bwe bw’ikuzo ntibugereranywa, kuko ari ‘Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware.’—1 Timoteyo 6:15.
7. Izina ryanditswe Yesu afite ni irihe?
7 Yohana akomeza avuga ati “afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine” (Ibyahishuwe 19:12b). Kuva kera Bibiliya yita Umwana w’Imana Yesu, Imanweli na Mikayeli. Ariko iryo ‘zina’ ritavuzwe, risa n’aho rigaragaza umwanya n’igikundiro Yesu yahawe ku munsi w’Umwami. (Gereranya n’Ibyahishuwe 2:17.) Ku byerekeye Yesu kuva mu mwaka wa 1914, Yesaya yaravuze ati “azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5). Intumwa Pawulo yahuje izina rya Yesu n’imirimo Ye ihanitse igihe yagiraga ati ‘Imana yamushyize hejuru cyane imuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu.’—Abafilipi 2:9, 10
8. Kuki Yesu wenyine ari we ushobora kumenya izina ryanditswe, kandi se ni nde usangira na we kuri bimwe mu bigize icyo gikundiro gihanitse?
8 Igikundiro Yesu yahawe kirihariye. Uretse Yehova ubwe, Yesu wenyine ni we wumva icyo kugira umwanya wo hejuru nk’uwo bisobanura. (Gereranya na Matayo 11:27.) Ku bw’ibyo, mu biremwa byose by’Imana, Yesu wenyine ni we ushobora kumenya iryo zina mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, Yesu asangira n’umugeni we kuri bimwe mu bigize icyo gikundiro. Ni yo mpamvu atanga isezerano rigira riti “unesha . . . nzamwandikaho . . . izina ryanjye rishya.”—Ibyahishuwe 3:12.
9. Ni iki kigaragazwa no (a) kuba Yesu “yambaye umwitero uminjagiweho amaraso”? (b) kuba Yesu yitwa “Jambo ry’Imana”?
9 Yohana yongeraho ati “yambaye umwitero uminjagiweho amaraso, kandi izina rye ni Jambo ry’Imana” (Ibyahishuwe 19:13, “NW”). Ayo ‘maraso’ ni ayahe? Ashobora kuba ari amaraso atanga ubuzima ya Yesu yamenwe ku bw’abantu (Ibyahishuwe 1:5). Ariko aha ngaha, birashoboka cyane ko yerekeza ku maraso y’abanzi be azamenwa igihe imanza za Yehova zizabasohorezwaho. Ibyo biratwibutsa iyerekwa twamaze kubona, aho umuzabibu w’isi ucibwa ukengerwa mu rwengero runini rw’umujinya w’Imana, kugeza igihe amaraso agera ku “mikoba yo ku majosi y’amafarashi,” ari byo bisobanura kunesha gukomeye kw’Imana ku banzi bayo (Ibyahishuwe 14:18-20). Mu buryo nk’ubwo, amaraso yaminjagiwe ku mwitero wa Yesu ahamya ko kunesha kwe kudakuka kandi kuzuye. (Gereranya na Yesaya 63:1-6.) Aha nanone Yohana yongeye kuvuga iby’izina Yesu yahawe. Ubu bwo ariko, ni izina rizwi cyane, ari ryo “Jambo ry’Imana,” rigaragaza ko uwo Mwami w’intwari ku rugamba ari we Muvugizi Mukuru wa Yehova, akaba n’intwari ye iharanira ukuri.—Yohana 1:1; Ibyahishuwe 1:1.
Ingabo za Yesu
10, 11. (a) Ni gute Yohana agaragaza ko Yesu atari wenyine ku rugamba? (b) Kuba amafarashi ari imyeru kandi abayagenderaho na bo bakaba bambaye “imyenda y’ibitare myiza, yera,” bisobanura iki? (c) “Ingabo” zo mu ijuru zigizwe na ba nde?
10 Yesu ntari wenyine muri iyo ntambara. Yohana aratubwira ati “ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye (Ibyahishuwe 19:14). Kuba amafarashi ari “imyeru,” bigaragaza ko iyo ari intambara ikiranuka. “Imyenda y’ibitare myiza” ikwiranye n’izo ngabo z’Umwami zihetswe n’amafarashi, kandi ukwera kurabagirana kwayo ni ikimenyetso kigaragaza ko baboneye kandi ko bakiranuka imbere ya Yehova. Ubwo se izo ‘ngabo’ zigizwe na ba nde? Nta gushidikanya ko zigizwe n’abamarayika bera. Mu itangira ry’umunsi w’Umwami ni bwo Mikayeli n’abamarayika be birukanye Satani n’abadayimoni be mu ijuru (Ibyahishuwe 12:7-9). Byongeye kandi, “abamarayika bose” bazakorera Yesu igihe azaba yicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’ikuzo, acira amahanga n’abantu bo mu isi imanza (Matayo 25:31, 32). Nta gushidikanya rero ko nanone muri iyo ntambara ya nyuma, igihe imanza z’Imana zizasohozwa burundu, Yesu azaba ari kumwe n’abamarayika be.
11 Ariko si bo bonyine bazarwana iyo ntambara. Igihe Yesu yohererezaga ubutumwa bwe itorero ry’i Tuwatira, yatanze isezerano rigira riti “unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data” (Ibyahishuwe 2:26, 27). Nta gushidikanya ko igihe nikigera, bamwe mu bavandimwe ba Kristo bazaba bari mu ijuru na bo bazagira uruhare mu gikorwa cyo kuragiza abantu n’amahanga iyo nkoni y’icyuma.
12. (a) Ese abagaragu b’Imana bo ku isi bazagira uruhare mu ntambara ya Harimagedoni? (b) Ubwoko bwa Yehova ku isi, Harimagedoni iburebaho iki?
12 Bite se ku bagaragu b’Imana bazaba bari ku isi? Abo mu itsinda rya Yohana ntibazarwana kuri Harimagedoni, kandi ni na ko bizaba bimeze kuri bagenzi babo b’indahemuka bagiye bava mu mahanga yose bagana inzu yo mu buryo bw’umwuka basengeramo Yehova. Abo bantu b’abanyamahoro bamaze gucura inkota zabo mo amasuka (Yesaya 2:2-4). Nyamara kandi, bazaba barebwa cyane n’iyo ntambara! Nk’uko twamaze kubibona, ubwoko bwa Yehova bugaragara nk’aho butagira kirengera, ni bwo buzaba bwibasiwe n’igitero cya simusiga cya Gogi n’ingabo ze zose. Icyo ni cyo kimenyetso Umwami w’intwari ku rugamba washyizweho na Yehova kandi ushyigikiwe n’ingabo zo mu ijuru azaheraho ashoza intambara yo gutsemba ayo mahanga. (Ezekiyeli 39:6, 7, 11; gereranya na Daniyeli 11:44 kugeza 12:1.) Ubwoko bw’Imana ku isi buzashishikazwa cyane no gukurikirana iby’iyo ntambara ari indorerezi. Kuri bo, Harimagedoni izababera agakiza, kandi bazabaho iteka ryose baramaze kwibonera n’amaso yabo intambara ikomeye ya Yehova yo kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga.
13. Ni iki kitwemeza ko Abahamya ba Yehova batarwanya ubutegetsi ubwo ari bwo bwose?
13 Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko Abahamya ba Yehova barwanya ubutegetsi ubwo ari bwo bwose? Ashwi da! Bumvira iyi nama y’intumwa Pawulo igira iti “umuntu wese agandukire abatware bamutwara.” Babona ko igihe cyose iyi si izaba ikiriho, Imana izareka abo ‘batware’ bakabaho kugira ngo mu bantu hakomeze kubaho gahunda mu rugero runaka. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova batanga imisoro, bakumvira amategeko, bagakurikiza amategeko y’umuhanda, bakubahiriza ibijyanye no kwiyandikisha cyangwa kwibaruza, n’ibindi n’ibindi (Abaroma 13:1, 6, 7). Nanone kandi, bakurikiza amabwiriza ya Bibiliya baba abanyakuri n’inyangamugayo, bakunda bagenzi babo, bubaka ingo zikomeye kandi zishikamye mu by’umuco, kandi batoza abana babo kuba abaturage b’intangarugero. Ni muri ubwo buryo baha ‘Kayisari ibye, n’Imana bakayiha ibyayo’ (Luka 20:25; 1 Petero 2:13-17). Ubwo Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ubutegetsi bw’iyi si ari ubw’agateganyo, Abahamya ba Yehova ubu baritegura kuzabaho mu buzima bwuzuye, ni ukuvuga ubuzima nyakuri bagiye guhabwa vuba aha mu Bwami bwa Kristo (1 Timoteyo 6:17-19). Nubwo batagira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’iyi si, Abahamya batinya mu buryo burangwa no kubaha icyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya Yera, rivuga ku birebana n’imanza Yehova agiye gusohoza kuri Harimagedoni.—Yesaya 26:20, 21; Abaheburayo 12:28, 29.
Nimuhagurukire kurwana intambara ya nyuma!
14. “Inkota ityaye” iva mu kanwa ka Yesu ishushanya iki?
14 Yesu azanesha burundu abiheshejwe n’ubuhe bubasha? Yohana agira icyo abitubwiraho agira ati “mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma” (Ibyahishuwe 19:15a). Iyo ‘nkota ityaye’ igereranya ububasha Yesu yahawe n’Imana bwo gutanga itegeko ryo kurimbura abanga gushyigikira Ubwami bw’Imana bose (Ibyahishuwe 1:16; 2:16). Icyo kigereranyo kigaragara, gihuje n’amagambo ya Yesaya avuga ngo “akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye” (Yesaya 49:2). Aha Yesaya yagereranyaga Yesu, we utangaza imanza za Yehova kandi akazisohoza, nk’umwambi udahusha.
15. Kugeza aha ngaha, ni nde uzaba yaramaze guhishurwa no gucirwa urubanza, kandi se ibyo bizatangiza iki?
15 Icyo gihe Yesu azaba yarashohoje aya magambo yavuzwe na Pawulo agira ati “hanyuma, uwo ukora iby’ubwicamategeko azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke kandi akamuhinduza ubusa kuboneka k’ukuhaba kwe.” Ni koko, ukuhaba kwa Yesu (mu Kigiriki, pa·rou·siʼa) kwagaragajwe uhereye mu mwaka wa 1914, igihe wa muntu ukora iby’ubwicamategeko, ari bo bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, yashyirwaga ahagaragara kandi agacirwa urubanza. Uko kuhaba kuzagaragara mu buryo bwihariye, igihe amahembe cumi ya ya nyamaswa itukura azasohoza urwo rubanza maze akarimbura amadini yiyita aya gikristo hamwe n’ibindi bice bigize Babuloni Ikomeye (2 Abatesalonike 2:1-3, 8, NW). Nguko uko umubabaro ukomeye uzatangira. Nyuma y’ibyo, Yesu azahindukirana ikizaba gisigaye mu bigize umuteguro wa Satani kandi ibyo bihuje n’ubuhanuzi bugira buti “isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.”—Yesaya 11:4.
16. Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Zaburi no muri Yeremiya buvuga iby’uruhare rw’Umwami w’intwari ku rugamba washyizweho na Yehova?
16 Umwami w’intwari ku rugamba washyizweho na Yehova, azatandukanya abazarokoka n’abazarimbuka. Yehova yabwiye uwo Mwana w’Imana mu buryo bw’ubuhanuzi ati “uzabavunaguza [abategetsi b’isi] inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano.” Yeremiya na we abwira abo bategetsi babi hamwe n’abambari babo ati “nimuboroge bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse.” Uko abo bategetsi baba bifuzwa n’isi mbi kose, gukubitwa iyo nkoni y’icyuma y’Umwami incuro imwe gusa, bizatuma bajanjagurika nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse. Bizaba rwose nk’uko Dawidi yabihanuye yerekeza ku Mwami Yesu ngo “Uwiteka ari i Siyoni azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, [agira ati] ‘tegeka hagati y’abanzi bawe.’ Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe, izamenagura abami ku munsi w’umujinya wayo. Izacira imanza mu mahanga, izuzuza ahantu intumbi.”—Zaburi 2:9, 12; 83:17, 18; 110:1, 2, 5, 6; Yeremiya 25:34.
17. (a) Ni gute Yohana avuga iby’igikorwa cy’Umwami w’intwari ku rugamba cyo gusohoza imanza? (b) Vuga ubuhanuzi bumwe na bumwe bugaragaza ukuntu umunsi w’uburakari bw’Imana uzaba ari amakuba ku mahanga.
17 Uwo Mwami w’intwari ku rugamba ukomeye yongera kugaragara mu gice cy’iyerekwa gikurikira, nk’uko Yohana abitubwira agira ati “yengesha ibirenge mu rwengero rw’uburakari bw’umujinya w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 19:15b, NW). Mu iyerekwa ryabanjirije iri, Yohana yari yamaze kubona ibyo kwengesha ibirenge mu “rwengero runini rw’uburakari bw’Imana” (Ibyahishuwe 14:18-20, NW). Yesaya na we avuga iby’urwengero cyangwa igikoresho cyo gusohoza imanza, kandi hari n’abandi bahanuzi bavuga iby’amakuba azagwirira amahanga ku munsi w’uburakari bw’Imana.—Yesaya 24:1-6; 63:1-4; Yeremiya 25:30-33; Daniyeli 2:44; Zefaniya 3:8; Zekariya 14:3, 12, 13; Ibyahishuwe 6:15-17.
18. Ni iki umuhanuzi Yoweli ahishura ku byerekeye urubanza rwa Yehova ku mahanga yose?
18 Umuhanuzi Yoweli ahuza urwengero rwa vino no kuza kwa Yehova aje ‘gucira imanza amahanga yo mu mpande zose.’ Kandi nta gushidikanya ko ari Yehova utegetse Umucamanza We umwungirije, ari we Yesu, n’ingabo ze zo mu ijuru ngo “muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi! Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome. ‘Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.’”—Yoweli 4:12-17.
19. (a) Ni gute ikibazo kibazwa muri 1 Petero 4:17 kizabonerwa igisubizo? (b) Ni irihe zina ryanditse ku mwenda wa Yesu, kandi se kuki bizagaragara ko rikwiriye?
19 Uwo rwose uzaba ari umunsi wo kurimbuka kw’amahanga n’abantu batumvira, ariko ni umunsi wo gucungurwa kw’abantu bose bazaba barashakiye ubuhungiro kuri Yehova no ku Mwami w’intwari ku rugamba washyizweho na we (2 Abatesalonike 1:6-9). Urubanza rwatangiriye mu nzu y’Imana mu mwaka wa 1918 ruzaba rugeze ku ndunduro, rutange igisubizo cy’ikibazo kibazwa muri 1 Petero 4:17 ngo “iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?” Uw’ikuzo wanesheje azaba arangije kwengesha ibirenge mu rwengero rwa vino, agaragaje ko ari We washyizwe hejuru uvugwa na Yohana muri aya magambo ngo “kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware” (Ibyahishuwe 19:16). Yagaragaje ko akomeye cyane kurusha umutegetsi w’umuntu uwo ari we wese, yaba umwami cyangwa umutware uwo ari we wese. Icyubahiro cye n’ubwiza bwe birahebuje. ‘Yarengeye ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka,’ kandi yaranesheje burundu (Zaburi 45:5). Ku myambaro ye iminjagiweho amaraso handitseho izina yahawe n’Umwami, akaba n’umutegetsi w’ikirenga Yehova, we wamushinze kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga!
Ibyo kurya byinshi bitangwa n’Imana
20. Ni gute Yohana avuga ibirebana n’ “ibyokurya byinshi [bitangwa n’]Imana,” kandi se ibyo byibutsa ubuhe buhanuzi bwa kera ariko busa n’ubwo?
20 Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, nyuma y’irimbuka ry’ingabo za Gogi, ibisiga n’inyamaswa bitumirirwa kuza kurya ibyo kurya byinshi! Bivana umwanda ku gasozi birya intumbi z’abanzi ba Yehova (Ezekiyeli 39:11, 17-20). Amagambo akurikira ya Yohana atwibutsa neza ubwo buhanuzi bwa kera, nk’uko abitubwira agira ati “mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati ‘nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira, murye intumbi z’abami n’iz’abatware b’ingabo n’iz’ab’ubushobozi, n’iz’amafarashi n’iz’abahekwa na yo n’iz’abantu bose, ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.”—Ibyahishuwe 19:18.
21. Bigaragaza iki kuba (a) marayika “ahagaze mu zuba”? (b) intumbi zirekerwa ku gasozi? (c) havugwa urutonde rw’ab’imirambo izaba yandagaye? (d) kandi se imvugo ngo “ibyokurya byinshi [bitangwa n’]Imana” igaragaza iki?
21 Marayika “ahagaze mu zuba,” ahantu hirengeye kugira ngo ibisiga bihite bimubona. Arabitumirira kwitegura guhaga inyama z’abagiye kwicwa n’Umwami w’intwari ku rugamba n’ingabo ze zo mu ijuru. Kuba abapfuye bagomba kurekerwa ku gasozi, biragaragaza ko bazapfa urupfu rw’urukozasoni ku mugaragaro. Kimwe na Yezebeli wa kera, ntibazahambwa mu buryo bwiyubashye (2 Abami 9:36, 37). Urutonde rw’abo imirambo izaba yandagaye ityo, rugaragaza uko iryo rimbuka rizaba ringana. Hari abami, abatware b’ingabo, ab’ubushobozi, ab’umudendezo n’ab’imbata. Nta n’umwe uzasigara. Nta kintu na kimwe kiranga isi yigometse irwanya Yehova kizasigara. Nyuma y’ibyo, ntihazongera kubaho inyanja izikuka, ari bo bantu bavurunganye (Ibyahishuwe 21:1). Ibyo ni “ibyokurya byinshi [bitangwa n’]Imana” rwose, kuko ari Yehova utumira ibisiga kuri iryo funguro.
22. Ni gute Yohana avuga mu buryo buhinnye iby’iyo ntambara ya nyuma?
22 Yohana avuga iby’iyo ntambara ya nyuma mu buryo buhinnye, agira ati “nuko mbona ya nyamaswa n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye kurwanya uhetswe na ya farashi n’ingabo ze. Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w’ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n’abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari bazima. Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.”—Ibyahishuwe 19:19-21.
23. (a) Ni mu buhe buryo “intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” ibera ahitwa “Harimagedoni”? (b) Ni uwuhe muburo “abami bo mu isi” birengagije, kandi se byagize izihe ngaruka?
23 Urwabya rwa gatandatu rw’umujinya wa Yehova rumaze gusukwa, Yohana avuga ko “abami bo mu isi” bakoranyirijwe kujya mu “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” bohejwe n’abadayimoni. Iyo ntambara izabera ahitwa Harimagedoni, hatari ahantu nyakuri, ahubwo ni imimerere yo ku isi ituma habaho isohozwa ry’urubanza rwa Yehova (Ibyahishuwe 16:12, 14, 16). Ubu noneho Yohana arabona ingabo zashinze ibirindiro ziteguye kurwana. “Abami [bose] bo mu isi n’ingabo zabo” bakoraniye kurwanya Imana. Barinangiye banga kugandukira Umwami washyizweho na Yehova. Yabahaye umuburo ukwiriye muri ubu butumwa bwahumetswe bugira buti “musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira.” Kubera ko banze kugandukira ubutware bwa Kristo, bagomba gupfa.—Zaburi 2:12.
24. (a) Ni uruhe rubanza ruciriwe inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, kandi se ni mu buhe buryo ’bakiri bazima’? (b) Kuki ’inyanja yaka umuriro’ igomba kuba ari ikigereranyo?
24 Inyamaswa y’imitwe irindwi n’amahembe icumi iva mu nyanja, kandi igereranya umuteguro wa gipolitiki wa Satani, yaribagiranye yo hamwe n’umuhanuzi w’ibinyoma cyangwa ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwa karindwi (Ibyahishuwe 13:1, 11-13; 16:13). ‘Bajugunywe mu nyanja yaka umuriro bakiri bazima,’ cyangwa mu yandi magambo, bagishishikariye kurwanya ubwoko bw’Imana ku isi bahuje umugambi. Ese iyo nyanja yaka umuriro ni inyanja nyakuri? Oya, kimwe n’uko inyamaswa atari inyamaswa nyakuri, n’umuhanuzi w’ibinyoma ntabe umuhanuzi nyamuhanuzi, iyo nyanja igereranya kurimbuka kuzuye kandi kwa nyuma, ahantu ho kujya ubutazagaruka. Aho ni na ho hazajugunywa urupfu na Hadesi, ndetse na Satani ubwe (Ibyahishuwe 20:10, 14). Si ahantu h’umuriro utazima ho kubabariza ababi iteka, kuko no kubitekereza ubwabyo ari ikizira mu maso ya Yehova.—Yeremiya 19:5; 32:35; 1 Yohana 4:8, 16.
25. (a) Ni ba nde ’bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi’? (b) Ese twakwitega ko ’abishwe’ bazazuka?
25 Abandi bose basigaye, batagize uruhare rugaragara mu nzego z’ubutegetsi, ariko bakaba ari kimwe mu bice bigize iyi si yanduye kidashobora kuvugururwa, abo bose na bo “bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi.” Yesu azabacira urwo gupfa. Ese ko bo batavugwaho ko bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro, twatekereza ko bazazuka? Nta na hamwe havuga ko abazicwa icyo gihe n’Umucamanza washyizweho na Yehova bagomba kuzuka. Nk’uko Yesu ubwe yabivuze, abatari “intama” bose bajya “mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be,” ni ukuvuga ’kurimburwa iteka ryose.’ (Matayo 25:33, 41, 46, gereranya na NW.) Iyo ni yo ndunduro y’‘umunsi w’amateka, urimbura abatubaha Imana.’—2 Petero 3:7; Nahumu 1:2, 7-9; Malaki 3:19.
26. Sobanura mu magambo make ingaruka za Harimagedoni.
26 Nguko uko umuteguro wose wa Satani ku isi uzavaho. “Ijuru rya mbere” cyangwa ubutegetsi bwa gipolitiki bwavuyeho. “Isi,” ari yo gahunda yubatswe na Satani uko ibinyejana byagiye bihita, yasaga n’aho izahoraho, ubu noneho yarimbuwe burundu. “Inyanja,” ari yo mbaga y’abantu babi barwanya Yehova, ntikiriho (Ibyahishuwe 21:1; 2 Petero 3:10). Ni iki noneho Yehova ateganyiriza Satani ubwe? Yohana agiye gukomeza akitubwira.