ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w87 1/1 pp. 3-9
  • Ntimunamuke vuba muva mu bwenge

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntimunamuke vuba muva mu bwenge
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Twirinde rwose abahakanyi
  • Twiringire Yehova
  • Dukomeze “Gushikama mu kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ntimugahe Satani urwaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Irinde uburiganya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
w87 1/1 pp. 3-9

Ntimunamuke vuba muva mu bwenge

“Turabinginga, bene Data, kuzaza k’Umwami wacu Yesu no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bgenge, cyangwa ngo muhagarik’ imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe.”​—2 ABATESALONIKE 2:1, 2.

1. Ni ibiki twibuka by’igihe twavumbuye ukuri?

TWEBWE Abakristo, dushimishwa no kwibuka igihe twavumburiye ukuri kuri mu Ijambo ry’Imana. Icyo gihe uko kuri kwari kutubereye kwiza, gufite ishingiro kandi kutunejeje. Ni koko, umutima wacu wari wuzuye gushima ubwo twigaga kumenya Yehova n’imico ye, cyane cyane urukundo rwe rutagereranywa n’imbabazi ze. Ikindi kandi, twishimiye kumenyana n’abagabo n’abagore dusangiye ukwizera, berekana urukundo rwa Gikristo nyarwo, kandi bakurikije amahame y’Ibyanditswe.

2. Ni ibiki byagenewe abakorera Yehova, kandi ni mu yihe mimerere y’umwuka turimo?

2 Mbega ukuntu twashimishijwe no kumenya ko Yehova vuba aha azavanaho ububabare n’agahinda n’urupfu (Ibyahishuwe 21:3, 4)! Ibaze: twashoboye kwiringira kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka paradizo mu buzima butunganye no mu munezero nyawo. Ibyo byose twabonaga ari byiza nk’ inzozi. Nyamara ni iby’ukuri. Ibyo byiringiro byadushimishaga byari bishingiye ku Ijambo ry’ Imana. Nta gushidikanya ko twumvise tumeze nk’abigishwa Yesu yabonekeye amaze kuzuka. Barabwiranaga bati “Yewe, ntiwibuk’ ukunt’ imitima yacu yar’ikeye, ubgo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusobanurir’ Ibyanditswe!” (Luka 24:32) Ni kimwe n’igihe twamenye ukuri kandi tukitangira Yehova, twari tumeze nk’abari muri paradizo y’umwuka. Mbega igikundiro!

3. Umwanzi n’abandi banzi bacu bagenza bate kugira ngo bagerageze kudutesha ibyiza tubonera muri paradizo y’umwuka ya Yehova?

3 Ariko rero, kuba muri iyo paradizo y’umwuka ya Yehova nta bwo ari ikintu tweguriwe burundu. Twinjiyemo ku bushake, ariko dushobora kuvamo cyangwa kwirukanwamo niba dutaye ukwizera cyangwa twishe amategeko akiranuka ya Yehova. Birumvikana ariko ko ibyo bitazatubaho niduhorana urukundo rwacu rwa mbere kandi tugakomeza kugirirwa akamaro mu gushima n’imigambi yose Yehova yafashe kugira ngo dukomeze dukomere mu by’umwuka (Ibyahishuwe 2:4). Ibyo ari byo byose, tumenye ko Satani n’abandi banzi bo gusenga by’ukuri ari abahanga mu kubeshya. Ntitwagombye kwibagirwa ko bahora bahiga umwanya wo kwica ubukiranutsi bwacu. Ikindi kandi, ibyo bakwirakwiza biba bigamije guca intege ukwizera kwacu, no gukonjesha urukundo rwacu dufitiye Imana no gushyira ugukekeranya mu mutima wacu, byose bikaba ari ukutwemeza ko paradizo y’umwuka atari paradizo.

4. Ni iki gishobora kutubaho nitureka ukwizera kwacu kugira intege nke dutangiye gushidikanya cyane mu bwenge bwacu?

4 Nk’uko hari umugani ubivuga, iyo twitegereje neza, dusanga ibiti [abantu batari intungane ubu bari muri paradizo y’umwuka] bishobora gukingiriza no guhisha neza ishyamba [paradizo y’umwuka]. Icyo gihe, ibyishimo twagize igihe tumenya ukuri, n’ibyiringiro byiza twahawe, n’urukundo twagiriye Imana n’abavandimwe bacu b’umwuka, n’umuhate twagiraga mu murimo wa Yehova, byose bishobora kugabanuka. Niba tudafashe ibyemezo hakiri kare byo kuvanaho icyatuma ducika intege mu by’umwuka, tuzajya dusanga amategeko ya Yehova aturemereye. Ibyo kurya by’umwuka by’agaciro tugezwaho n’ “umugaragu ukiranuka w’ubgenge” tuzabisuzugura. N’ubwo ari urukundo rubumbye umuryango w’abagaragu ba Yehova twe tuzasanga uwo muryango ari inzu y’abanzi bacu, Ubwo rero ikizadushimisha kandi ari kibi ni uguhindukirira bagenzi bacu tukabarwanya dukoresheje ubugambanyi n’ukuri kw’igice.​—Matayo 24:45-51.

5. Dushobora kuzatakaza dute ibyo Adamu na Eva batakaje igihe birukanwa muri Edeni?

5 Nitugeza aho, nta bwo tuzaba dutakaje ibyiza turonkera muri paradizo y’umwuka, ahubwo igikomeye cyane, n’uko n’icyizere cyacu cyo kuzabaho iteka ryose muri paradizo nyayo kizaba kibuze. Ibyo ni no kubera impamvu imwe n’iyatumye ababyeyi bacu ba mbere batakaza Paradizo yo muri Edeni. Ni koko, Adamu na Eva bari bafite ibyangombwa byose byo kubaho mu munezero nyawo. Ariko ubwigenge ahanini ari inyigisho nshya bwababereye bwiza kurusha kumvira Yehova n’ibyishimo byo muri Edeni. Eva yarabeshywe. Ariko Adamu we ntiyabeshywe, ahubwo yatumye ibyabaga asunitswe n’umugore we bimuroha mu cyaha. Ni bwo bahise birukanwa muri Paradizo bakagira ubuzima bubabaje bategereje urupfu. Bombi batakaje icyizere cy’ubuzima bw’iteka kandi baraga urubyaro rwabo icyaha n’urupfu. (Itangiriro 3:1-7, 14-19, 24; 1 Timoteo 2:14; Abaroma 5:12) Ibyo bise ubwigenge byabatwaye byinshi!

6. (a) Ni iyihe mpungenge Paulo yavuze yerekeye bamwe mu bagize itorero ry’i Korinto? (b) Yongeye ate kuvuga iyo mpungenge mu lbaruwa yandikiye itorero ry’i Tesalonike?

6 Paulo yerekanye iyi mpungenge ngo “Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bgayo, kw’ ari na kw’ intekerezo zanyu zayobywa, mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.” (2 Abakorinto 11:3) Intumwa yasanze ari ngombwa kuvuga zimwe mu nyigisho zikosheje zari zogeye icyo gihe. Urugero mu ibaruwa ya kabiri yandikiye itorero rya Tesalonike yaranditse ati “Turabinginga, bene Data, . . . kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bgenge, cyangwa ngo muhagarik’ imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuk’ umunsi w’Umwani [Yehova] wac’ umaze gusohora. Ntihakagir’ umunt’ uboshy’ uburyo bgose.”​—2 Abatesalonike 2:1-3.

Twirinde rwose abahakanyi

7. (a) Niba usanze inyandiko z’abahakanyi mu mabaruwa bakoherereje, ibyo byazamura ibihe bibazo? (b) Ni kuki ari bibi kwiyemera igihe tugomba kwirinda kwanduzwa n’abahakanyi?

7 Wowe se wagenza ute uhuye n’ibitekerezo by’umuhakanyi, n’ibisobanuro bitari byo biba bishaka kutwemeza ko ibyo Abahamya ba Yehova bemera atari byo? Nk’urugero, wagenza ute niba ufunguye ibaruwa ugasanga iturutse ku bantu nk’abo? Mbese amatsiko yatuma uyisoma kugira ngo umenye ibyo ivuga? Wenda wavuga uti ‘Nta cyo ntinya. Ndakomeye mu kuri bihagije. Ibyo ari byo byose nta bwo twagira icyo dutinya niba dufite ukuri. Kuzatuma dutsinda mu kigeragezo.’ Bamwe batekereje batyo maze buzuza mu mitima yabo ibitekerezo bikosheje, batangira gushidikanya koko (Yakobo 1:5-8). Twibuke ko mu 1 Abakorinto 10:12 hatuburira ngo “Nuko rer’ uwibgira kw’ ahagaze, yirinde atagwa.”

8. Abatewe no gukekeranya bakeneye gufashwa bate?

8 Kubera ubugirirane bw’abavandimwe, bamwe mu bo abahakanyi bari barabibyemo ugushidikanya bashoboye kwigarura nyuma y’imibabaro n’imivurungano mu by’umwuka. Nyamara baba barashoboye kwirinda izo ngorane. Mu Migani 11:9 turasoma ngo “Utubah’ Imana, yicisha mugenzi we akanwa ke; Arik’ umukiranutsi azikirish’ubgenge bge.” Yuda ku ruhande rwe yinginze bagenzi be b’Abakristo ngo “ababagish’ impaka mubagirir’ impuhwe: abandi mubakirish’ ubgoba, mubahubuje mu muriro.” (Yuda 22, 23) Paulo we yagiriye inama umugenzuzi Timoteo yo kwigisha n’ “ubugwanez’ abamugish’ impaka, ngw’ ahari, ni bishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bameny’ ukuri, bahinduke, bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukor’ iby’ Imana ishaka.”​—2 Timoteo 2:25, 26.

9. Ni mu yihe mimerere y’ubwihebe abata gusenga by’ukuri bagwamo?

9 Ibyago rero, bamwe baguye mu mwijima w’icuraburindi ku buryo basubiye mu nyigisho za Kristendomu. Petero na we yavuze ubwo bwihebe bw’abantu bagendeye igihe kimwe mu kuri, hanyuma bakaza kukuyoba. Yaravuze ati “Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona, maze bakongera kubyizingitiranirizamo, bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushij’ ibya mbere kuba bibi.” Intumwa yabagereranije n’imbwa isubira mu birutsi byayo, kimwe n’ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.​—2 Petero 2:20-22.

10. (a) Yehova yavuze iki ku byerekeye imyifatire imbere y’abahakanyi? (b) Gusoma inyandiko z’umuhakanyi byazatuzanira iki?

10 Natwe ahari tujya dushaka gufunga amatwi igihe batubwiye bati ‘Ntusome ibi n’ibi’ cyangwa ngo ‘Ntiwumve ibi n’ibi.’ Ibyo ari byo byose ntiwibagirwe ko icyo gihe Yehova atwerekesha ijambo rye uko tugomba kwifata. Iryo jambo se ritubwira iki ku bahakanyi? “Mubazibukire” (Abaroma 16:17, 18); “Ntimugasangire na we.” (1 Abakorinto 5:11); “ntimuzamucunbikire, kandi ntimuzamuramutse” (2 Yohana 9, 10). Ayo ni yo mabwiriza agaragara, amategeko ahamye. Niba amatsiko atumye dusoma ibyanditswe n’abahakanyi, mbese ntibyaba ari kimwe no gutumiza umwanzi wo gusenga by’ukuri iwacu kugira ngo adusobanurire uko ashaka?

11, 12. (a)Ni uruhe rugero rudufasha kumva ko tudashobora gusoma nta gutinya inyandiko z’abahakanyi? (b) Ibyo bitwereka bite ukuntu Yehova atwitaho?

11 Dufate urugero. Niba umwana wawe w’ingimbi ahuye n’ikinyamakuru kivuga iby’ubusambanyi mu gasanduku k’iposita, wakora iki? Tuvuge ko amatsiko amusunitse kugisoma. Mbese wamubwira uti ‘Ngaho mwana wanjye gisome. Ibyo ari byo byose nta cyo watinya: kuva ukiri muto twagusobanuriye ko ubusambanyi ari bubi. Ugomba kumenya rero ibiba mu isi kugira ngo wiyumvishe ikiri kibi.’ Mbese watekereza utyo? Oya da. Nta gushidikanya wakwereka umwana wawe ibibi byaterwa n’icyo gitabo ukamutegeka kugishwanyaguza. Kuki se ukwiriye kugenza utyo? Ni ukubera ko imbaraga umuntu yavanye mu kuri uko zingana kose niba yiyuzuzamo ibitekerezo bibi biri muri ibyo bitabo ntizamubuza kwanduza ubwenge n’umutima bye. Ibitekerezo bibi kandi ibyo bitabo bibiba mu mutima bishobora kuzageza aho bikabyutsa inyota yo kwifuza gusambana. Ibyo se byatanga iki? Yakobo aratuburira ko ibyifuzo bibi, iyo bimaze gutwita bibyara icyaha kandi icyaha kijyana ku rupfu (Yakobo 1:15). Ubwo se ni kuki twashaka kwikururira urwo ruhererekane?

12 Ubwo rero twazafata ibyemezo kugira ngo turinde abana bacu ibyerekeranye n’ubusambanyi. Ntibikwiye se ko na Data wo mu ijuru na we aturinda atyo ubusambanyi mu buryo bw’umwuka, harimo n’ubuhakanyi? Ni yo mpamvu atubwira nta guca hirya ngo ‘Ntimukoreho’!

13. Iyo tubwiriza dushobora gukora iki niba abantu batubajije ibibazo ku byo abahakanyi bavuga cyangwa bandika?

13 Tuvuge nko mu kubwiriza, umuntu atubajije ibibazo akanavuga amagambo asa n’ay’abanzi bacu. Birumvikana ko niba afite uburyarya ashaka gusa kumva ibyo tuvuga, ibyiza ni uko amagambo twayahinira aho tukajya ku nzu ikurikiraho. Ariko se noneho umuntu udafite uburyarya atubajije ibyerekeranye na bimwe mu bivugwa n’abahakanyi, twabigenza dute? Icya mbere na mbere twamubaza ingorane afite muri ibyo. Wenda wasanga ari nk’ingingo lmwe cyangwa ebyiri. Icyo gihe ntabwo twamwirinda. Twamusubiza dukoresheje Bibiliya, inyandiko za Sosiyeti hamwe n’ukuri twabyizeho. Ntidukeneye rwose gusoma igitabo cyangwa indi nyandiko yuzuyemo ubugambanyi cyangwa ukuri gucagase kugira ngo dushobore kwigizayo ibyo abanzi bacu bemeza n’ibyo bizera by’ibinyoma.

Twiringire Yehova

14. Data wo mu ijuru adufasha ate, kandi ni kuki dushobora kumwizera rwose?

14 Igihe cyose dutera imbere, dukomeza ukwizera kwacu kandi tugira umwete mu murimo w’Ubwami, ntitugashidikanye kwiringira Yehova. Ni we Data wo mu ijuru, aradukunda kandi yifuza umunezero wacu. Aratuburira kandi akatwigisha akoresheje ijambo rye n’amategeko ye agaragara umuteguro we ugaragara utugezaho. Niba umwana yatse se umugati n’ifi, mbese se yamuha ibuye cyangwa inzoka? Ni kimwe, nta bwo Imana izahemukira ugutegereza kwacu (Matayo 7:7-11). Ibyo ari byo byose nta bwo adushyira kure y’ibishuko n’ibinyoma n’amagambo Satani akwiza hose. Ubwe arivugira ati: “Ni jyew’ Uwiteka [Yehova] Imana yawe, ikwigish’ ibikugirir’ umumaro, ikakujy’ imbere mu nzir’ ukwiriye kunyuramo.” (Yesaya 48:17) Ni koko, Yehova ‘aratwigisha kugira ngo bitugirire umumaro.’ Adusaba kuba kure y’abahakanyi n’inyigisho zabo kugira ngo turindwe. Ni ubuzima bwacu biba bireba.

15. Ni iyihe miburo Paulo yahaye abashakaga gukurikira abigishwa?

15 Paulo yaburiye abari abasaza nka we ngo “Kandi muri mw’ ubganyu hazaduk’ abantu bavugir’ ibigoramye, kugira ngo bakururir’ abigishw’ inyuma yabo.” (Ibyakozwe 20:30) Niba dukomeje kumva amagambo mabi n’ibitekerezo by’abahakanyi, ibyo ‘bigoramye’ bizageraho tubone ko bitunganye. Uko Eva yarushagaho kureba imbuto yumva n’amagambo y’ibinyoma y’Umwanzi, niko yarushagaho kwiyumvisha ko Satani ari mu kuri. Paulo yaratuburiye ati “Mwirinde, hatagir’ umunt’ ubanyagish’ ubgenge bg’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiz’ imihango y’abantu, iyo bahawe na basekuruza hw’ akarande, kandi bigakurikiz’ imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.” (Abakolosai 2:8) Intumwa yarongeye ngo “imitima y’abatagir’ uburiganya bayohesh’ amagambo meza n’ibyo kubanezera” (Abaroma 16:17, 18; reba 2 Abakorinto 11:13-15). Si ukubera ko bamwe batwawe n’iryo yamamaza bituma tubakurikira. Ibyo ari byo byose, tugomba kwirinda.

16. Ni iyihe miburo yo muri Bibiliya ishobora kudufasha kurwanya umuhate wa Satani mu kutubeshya no kudutesha inzira yo gusenga by’ukuri?

16 Amenge y’Umwanzi ntiyahindutse kuva muri Edeni. Akomeza kubyutsa ibibazo birimo imitego no gukoresha ubwikunde bw’abo ashaka. Petero yaranditse ati “Ni ko no muri mwe hazabahw’ abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirem’ ibice, zitera kurimbuka . . . Kand’ irari ryabo rizababera gushak’ indamu kuri mwe, bababgiy’ amagambo y’amahimbano.” (2 Petero 2:1-3) Amagambo y’amahimbano inyuma aba asa n’ay’ukuri. Muri 2 Timoteo 2:14-19 Paulo yerekanye ubukomere bwo gukoresha Ijanbo rya Yehova kugira ngo dushyire ibintu mu buryo. Arongera akerekana ko ari ngombwa kwigizayo abahakanyi bafite “amagambo y’amanjwe, atar’ ay’Imana” kuko “ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo.”

17, 18. (a) Inyigisho z’abahakanyi zagereranywa zite n’igisebe cy’umufunzo? (b) Intumwa Petero ituburira ite mu buryo bwo kwirinda abihata kudutesha inzira yo gusenga by’ukuri? (c) Ni ibihe bibazo tuzasubiza mu nyandiko itaha?

17 Paulo aho akoresha ikigereranyo cyiza. Ni koko, kimwe n’igisebe cy’umufunzo amagambo y’abahakanyi na yo akwiza vuba urupfu rw’umwuka. Ikindi kandi, nk’uko abagize itorero bagereranywa n’umubiri, bose bashobora kwandura. Niba rero utangaza inyigisho z’abahakanyi atongeye kubona ubuzima mu by’umwuka n’ubwo aba yisiga amavuta y’Ijambo ry’Imana, haba hasigaye kumutema (kumuvana mu itorero) kugira ngo abagize umubiri bandi barindwe (Reba Tito 1:10, 11). Ntimuzatume mwanduzwa n’icyo gisebe cy’umufunzo cy’umwuka gitera urupfu. Murinde ubuzima bwanyu bw’umwuka mwirinda kwiyegereza amagambo y’abahakanyi. Mukurikize inama y’ubwenge iri muri 2 Petero 3:17, 18 ngo “Nuko rero, bakundwa, ubgo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bg’abanyabyaha, mukareka gushikama kwanyu. Ahubgo mukurire mu buntu bg’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza.”

18 Ariko se dushobora dute kwirinda ubuhakanyi? Tugomba gukora iki kugira ngo umutima wacu uterekeza ku magambo y’abahakanyi? Ibyo ni byo tugiye gusuzuma mu nyandiko ikurikira.

Mbese uribuka?

◻ Dushobora gutakaza dute ibyiza tubonera muri paradizo y’umwuka ya Yehova?

◻ Ni kuki dushobora kugereranya gusoma inyandiko z’abahakanyi no gusoma ibinyamateka byerekeranye n’ubusambanyi?

◻ Dushobora gukora iki igihe batubajije ibibazo ku mvugo z’abahakanyi?

◻ Ni kuki inyigisho z’abahakanyi zigereranywa n’igisebe cy’umufunzo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Mbese ujya ugira ubwenge ugaca inyandiko z’abahakanyi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze