ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w88 1/3 pp. 9-15
  • Gukorera Yehova nk’abafasha be bamwiringira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukorera Yehova nk’abafasha be bamwiringira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Gukiranuka’
  • “Gukunda kubabarira”
  • Uburyo ubwizerwa buturuka ku urukundo bugeragezwa
  • “Kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi”
  • Kwicisha bugufi ku bato
  • Ukwiyoroshya—Umuco ugira uruhare mu kwimakaza amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • ‘Ni wowe wenyine w’indahemuka’
    Egera Yehova
  • “Icyo Yehova agusaba ni iki?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
w88 1/3 pp. 9-15

Gukorera Yehova nk’abafasha be bamwiringira

“Yewe, mwana w’umuntu we, yakwerets’ icyiz’icy’ar’icyo. Icy’ Uwiteka [Yehova, MN] agushakaho ni iki. Ni ugukor’ ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’lmana yawe wicisha bugufi.”​—MIKA 6:8.

1. Twashingira ku Ibyanditswe dute tuvuga ko abagaragu ba Yehova bose ari “abafasha” be?

INTUMWA Yohana y’Umukristo yaranditse ngo: “Nimureb’ urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitw’ abana b’Imana: kandi ni ko turi.” (1 Yohana 3:1) Intumwa Paulo yavuze amagambo amwerekeyeho we na Appolo ngo: “Tur’abafasha b’Imana.” (1 Abakorinto 3:9, MN) Izo mvugo zombi zavuzwe n’abigishwa ba Yesu Kristo basizwe. Ariko ubundi zireba abagaragu b’Imana bose. Ibyo bishobora kuvugwa muri aya magambo ngo: ‘Nimurebe mu rukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze rwatumye tuba abafasha b’Imana.’

2. Ni kuki bishoboka ko abagaragu ba Yehova baba abafasha be?

2 Mbese bishoboka bite ko ku bantu b’intege nkeya, badatunganye bashobora kuba abafasha b’Umuremyi ukomeye ufite imbaraga n’ubwenge bihebuje kandi akaba ari urukundo? Ibyo birashoboka kubera ko ababyeyi bacu ba mbere baremwe mu ishusho y’Umuremyi n’umufasha we Jambo, Logos. (Itangiriro 1:26, 27; Yohana 1:1) Ababyeyi bacu ba mbere bahawe urugero rw’ ubwenge, ubukiranutsi, ububasha n’urukundo. Iyo niyo mpamvu Yehova yashoboraga kubwira abagaragu be bo ku isi abinyujije mu muhanuzi aya magambo ngo: “Yewe mwana w’umuntu we, yakwerets’ icyiz’ icy’ar’icyo. Icy’ Uwiteka [Yehova, MN] agushakaho n’iki. Ni ugukor’ ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” —Mika 6:8.

3. Ni ibiki bivugwa muri Mika 6:8, kandi ni iki cya ngombwa mbere ko umuntu aba umwe mu abafasha ba Yehova?

3 Iyo dusomye aya magambo ngo: “Icy’ Uwiteka [Yehova, MN] agushakaho n’iki . . . ” twumva ko ibikurikira bikubiyemo inshingano z’“Umwana w’umuntu” imbere y’Imana na bagenzi be. Turarushabo kubyumva uko turushaho kubirebera hamwe. Ubundi koko ntabwo ari umuntu wese ushobora kugendana na Yehova. Icyo gikundiro cyagenewe abo twavuga ko ari “abajyana batasezeranye.” (Amosi 3:3) Ubwo se bigenda bite? Biba iyo umuntu yiyeguriye Yehova atitangiriye akabyerekanisha ukubatizwa mu mazi nk’uko twabibonye mu nyandiko ishize. Ubwo se muri Mika 6:8 ku bantu nk’abo hasobanura iki?

‘Gukiranuka’

4. Mu ibanze “gukiranuka” bisobanura iki?

4 Mbere na mbere basabwa ‘gukiranuka.’ Umufasha wa Yehova Imana agomba kugira umutimanama ukeye. ‘Gukiranuka’ mu ibanze bisobanura gukora ibiboneye icyo Imana idusaba. Ibyo bisobanura ko tugomba kurangiza inshingano zacu, iya mbere y’ingenzi ikaba ari iyo kwiyegurira Yehova wenyine. (Nahumu 1:2) Arafuha. Ntidushobora gukeza abami babiri.​—1 Abakorinto 10:22; Matayo 6:24.

5. Yesu Kristo yerekanye ate ko akunda gukiranuka akanga ikibi?

5 Ikindi kandi mu “gukiranuka” tugomba ‘gukunda gukiranuka no kwanga ibyaha’ nk’uko Yesu Kristo yabigenje. Kubera gukunda gukiranuka yari “utagir’ uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha.” (Zaburi 45:7; Abaheburayo 7:26) Kubera ko Yesu yangaga icyaha, yagiraga uburakari bukiranuka ku buryo yacyashye abayobozi b’amadini b’indyarya bifuzaga ibibi bo mu gihe cye.​—Matayo 23:13-36; Yohana 4:44.

6. Ni kuki dukeneye ikirushije kwiyumvisha ko tugomba kwirinda ikibi?

6 Nk’uko dushobora kubibona mu rugero rwa Yesu ntibihagije gukunda gukiranuka gusa tugomba no kwanga —kwanga urunuka, kuzinukwa, kwamaganira kure—ikibi cyose. Kubera ko gutekereza kwacu ari kubi kuva mu bwana bwacu imitima yacu irashukana, tukaba dukeneye rero ikirushije kwiyumvisha ikibi kibujijwe. (Itangiriro 8:21; Yeremia 17:9) Nitutarwanya ibishuko n’ibidukurura mu cyaha dushobora kuzagushwa nabyo. Tugomba kwanga urunuka ikibi nka Finehasi igihe yica umugabo n’umugore abateye icumu rikabahinguranya bombi kubera ko bari bifatanije mu gusenga Baali y’i Peori.​—Kubara 25:5-8.

7. Ni iki gihamya ko Yehova adatoranya abafasha be mu bagome?

7 Yehova ntashaka kandi ntazagira abafasha be abantu bose babi. Biragaragazwa neza muri Zaburi 50:16-18 aho dusoma ngo: “Ariko, umunyabyah’ Imana iramubaz’ iti: wiruhiriz’ iki kuvug’ amategeko yanjye, ugashyir’ isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubg’ ur’ inyangaguhanwa, ukirenz’ amagambo yanjye? Uk’ ubony’ umujura, wishimira kubana na we, kand’ ufatana n’abasambanyi.”

8. Ni ibiki byabaye byerekana neza ukuntu dusbobora gukora icyaha gishobora gutukisha?

8 Dushobora kuba dufite umwete mu murimo wa Yehova tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko niba tutisuzuma bihagije ngo twirinde dushobora gukora icyaha kubera intege nkeya zacu z’umubiri hanyuma tugatukisha izina rya Yehova. Igihe gishize, umusaza umwe w’Itorero yasambanye n’umukristokazi wari ufite umugabo utizera. Mu mugoroba imyifatire y’uwo musaza yamenyekaniye umugabo w’uwo mugore. Yinjiye mu Nzu y’Ubwami yarubiye afite imbunda maze arabarasa bombi. Nta n’umwe wapfuye ariko umunsi ukurikiyeho nta yindi nkuru yavugwaga mu binyamakuru byo muri Etazuni atari iyo. Ni koko, ibikorwa bibi by’abagaragu ba Yehova biramutukisha.​—Imigani 6:32.

9. Dukurikije Imigani 4:23, ni iki tugomba kurinda, kandi ni kuki?

9 Ni yo mpamvu iyi nama ari yo koko ngo: “Rind’ umutima, wawe kurut’ ibindi byose birindwa, kukw’ ari hw’ iby’ubugingo bikomakaho.” (Imigani 4:23) Ni koko tugomba kugira ukwicyaha no kwitonda mu byo imitima yacu ituganishaho. Ubu televiziyo, ibinyamateka, n’ibindi bikoreshwa mu itangazamakuru biragenda birushaho kwandura, harimo no gutangaza ibyerekerenye n’ubusambanyi (porunogarafi). Ubwo rero tugomba gutoranya ibyo tureba, twumva kandi dusoma. Kugenzura ibitekerezo byacu ni ingenzi cyane. Urugero dushobora gushimishwa no kuzuza mu mutwe wacu ibintu byerekeranye n’igitsina, nyamara mu buzima tutanatekereza kubikora. (Matayo 5:28) Ariko akenshi ibitekerezo nk’ibyo ntabwo bigeza ku gikorwa kibi. Aho kugira ngo ubwenge bwacu bujye bwuzura ibintu nk’ibyo tujye twerekana imbuto z’umwuka twirinda kandi dukora ibivugwa mu Abafilipi 4:8.—Abagalatia 5:22, 23.

“Gukunda kubabarira”

10, 11. (a) Dushobora gutandukanya dute ukwizerwa k’umurava n’ukwizerwa kuvuye ku rukundo? (b) Umwana w’Imana yerekanye ate ubwizerwa bw’umurava kandi buturutse ku rukundo?

10 Icyo dusabwa cya kabiri muri Mika 6:8 ni “gukunda kubabarira.” The New English Bible iravuga ngo ni “gukunda kuba umwizerwa biturutse ku mbabazi n’urukundo.” Inyandiko y’inyongera iri muri New World Translation Reference Bible yerekana ko ijambo ry’igiheburayo che’sedh risobanura “kubabarira“ ari “gukunda kubabarira” cyangwa “gukunda kuba umwizerwa biturutse ku mbabazi n’urukundo.” Abahanga mu urutonde rw “amagambo bavuga ko kuba umwizerwa biturutse ku rukundo ari ukurwanya icyatuma umuntu atererana cyangwa agambanira.” “Kuba umwizerwa biturutse ku rukundo byongera ku umwizerwa w’umurava igitekerezo cyo gushaka gushikama no kurwanirira umuntu cyangwa ikintu no kurwanya inzitizi zose.” Igishimishije rero, mu Byanditswe dusangamo itandukaniriro mu buryo ayo magambo yerekeranye n’ubwizerwa akoreshwamo. “Kuba umwizerwa biturutse ku urukundo” ntibishobora gukoreshwa ku bintu bidafite ubuzima. Nyamara “umwizerwa w’umurava” bikunda kubivugwaho. N’ukwezi kwitwa “ubihamya wo kwizerwa.” (Zaburi 89:37) Ubwo no kuvuga ko amagambo ya Yehova ari ayo kwizerwa ni aho biva.a (Ibyahishuwe 21:5; 22:6) Nyamara “kwizerwa biturutse ku rukundo” byo bihabwa Imana Yehova n’abagaragu be yemera. Hari nk’ibyerekeye Yehova dusoma ngo: “Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi.”​—2 Samweli 22:26.

11 Umwana wa Yehova mu ijuru yabereye Yehova umwizerwa w’umurava n’umwizerwa ubitewe n’urukundo. Ku isi yatsinze ibigeragezo ari umuntu Yesu Kristo ubwo yerekanishaga ukubaha kwe ko ari umuntu w’umwizerwa w’umurava kandi ubitewe n’urukundo. Ibyo biragaragarira mu Abaheburayo 5:7-9 aho dusoma ngo: “Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyan’ Iyabashije kumukiz’ urupfu, ataka cyan’ arira, yumviswe kubgo kubaha kwe. Nyamara, nubg’ ar’ Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira kubg’imibabaro yihanganiye, kand’ amaze gutunganywa rwose, aber’ abamwumvira bos’ umuhesha w’agakiza kadashira.”

Uburyo ubwizerwa buturuka ku urukundo bugeragezwa

12. Mu bihe bimwe, ni iki gishobora kugerageza ubwizerwa bwacu, kandi bamwe bifashe bate imbere y’ibyo bigeragezo?

12 Kuba umwizerwa ubitewe n’urukundo, kuri Yehova bisaba ko tugomba no kubera abizerwa abagaragu be bari ku isi, ari bo bagenzi bacu b’Abakristo. Intumwa Yohana irabigaragaza neza igihe itwibutsa ngo: “Kuk’ udakunda mwene Se yabonye, atabasha gukund’ Imana atabonye.” (1 Yohana 4:20) Ukudatungana kw’abandi gushobora kugerageza ubwizerwa bwacu muri ibyo. Urugero, iyo bamwe hagize ubacumurira berekana intege nkeya mu ubwizerwa bari bafitiye umuteguro wa Yehova, ntibongere kujya mu materaniro y’Abakristo. Ahandi ubwizerwa kuri bagenzi babo bushobora kugaragarira ni igihe abo Yehova yashinze ubuyobozi bagize icyo bibeshyaho mu guca urubanza. Ni kenshi cyane amakosa nk’ayo yabaye urwitwazo kuri bamwe kugira ngo bitandukanye n’umuteguro ugaragara wa Yehova. Ubwo se igikorwa cyabo kiba gifite impamvu? Oya da!

13. Ni kuki kwitandukanya n’umuteguro wa Yehova nta mpamvu bifite, kandi abavuye mu bwizerwa ni ibiki bakora?

13 Ni kuki abantu nk’abo nta mpamvu iba igaragara yo kuva mu muteguro w’Imana? Ni ukubera ko Ijambo rye ritwemeza ngo: Abakund’ amategeko yawe bagir’ amahoro menshi; nta kigusha bafite.” (Zaburi 119:165) Ikindi kandi dutegekwa ngo: “Mukundan’ urukundo rwinshi, kuk’ urukundo rutwikir’ ibyaha byinshi.” (1 Petero 4:8; Imigani 10:12) Ubundi se umuntu yitandukanije n’ubwoko bwa Yehova yajya hehe? Mbese ntiyahura n’ibyo intumwa za Yesu zahuye na byo igihe Yesu azibaza niba nazo zishaka kumutererana? Intumwa Petero yaravuze neza ngo: “Databuja, twajya kuri nde? Kw’ ari wow’ ufite’ amagambo y’ubugingo buhoraho.” (Yohana 6:68) Nta handi twajya uretse muri ‘Babuloni Ikomeye’ ihuriro ry’isi yose ry’amadini y’ikinyoma, cyangwa muri ya “nyamaswa” ya gipolitiki ituruka kuri Satani. (Ibyahishuwe 13:1; 18:1-5) Mu buryo burambuye abatakiri abizerwa bavuye mu muteguro ugaragara wa Yehova, baba bafatanije n’abatukisha Imana bo muri ‘Babuloni Ikomeye.’

“Kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi”

14, 15. (a) Ijambo ry’Icyongereza “modest” risobanura iki? (b) Ni ubuhe buryo bwa “modest” (kwicisha bugufi) butureba hano, kandi ni ukubera iki? (c) Ni kuki Abakristo bagomba kugaragaza ukwicisha bugufi, no kutibonekeza bo ubwabo hamwe n’ingeso zabo?

14 Ijambo ry’Icyongereza “modest” (ariryo risobanura kwicisha bugufi) rifite ubusobanuzi bwinshi. Rishobora kwerekana ukutiyemera “urugero mu bunini, mu bwinshi, no mu buryo.” Rishobora no gusobanura ubuziranenge “kwambar’ imyambar’ ikwiriye no kugira isoni.” (1 Timoteo 2:9, MN) Hanyuma hari n’uburyo bwo kwicisha bugufi butureba aribwo bwo “kumenya aho umuntu agarukira” mu bushobozi no mu gaciro ke.” Ntabwo dushobora kuba muri bamwe mu bafasha ba Yehova niba twishyira hejuru cyane, twishyira imbere aho gushyira imbere Yehova Imana.

15 ‘Kumenya aho tugarukira mu bushobozi no mu gaciro ni ubusobanuzi dushobora guha ijambo ry’Igiheburayo ritanga “kwicisha bugufi” muri Mika 6:8. Ibyo bigaragarira mu buryo iryo jambo rikoreshwa mu bindi Byanditswe by’Igiheburayo. Mu Imigani 11:2 ntabwo ari ukwitandukanya n’ubwandure bwo mu busambanyi ahubwo ni ukwitandukanya n’ubwibone buturuka mu kwishyira hejuru cyane. Turahasoma ngo: “Iy’ ubgibone buje, isoni ziherako zikaza; arik’ ubgenge bufitwe n’abicisha bugufi.” Kwicisha bugufi bigendana no gutinya Yehova bigendana n’ubwenge. (Zaburi 111:10) Umuntu wicisha bugufi atinya Yehova kubera ko aba abona itandukaniriro riri hagati ye n’Imana, hagati y’ubukiranutsi bwa Yehova n’imbaraga ze hamwe no kudatungana kwacu n’intege nkeya zacu. Ubwo rero umuntu wicisha bugufi akorera agakiza ke atinya kandi ahinda imishitsi.—Abafilipi 2:12.

16. Ni izihe nyandiko zerekana ko Abakristo bagomba kwicisha bugufi?

16 Hari izindi mpamvu nyinshi zituma abafasha ba Yehova bicisha bugufi. Ubwenge twagira bwose imbaraga n’ubutwari twaba dufite byose cyangwa ubutunzi twaba dufite bwose, ntacyo twaba dufite cyo kwirata. (Yeremia 9:23) Ni ukubera iki se? Ni kubera ihame riri mu 1 Abakorinto 4:7 ngo: “Mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kand’ icyo mufite mutahawe n’ igiki? Ariko niba mwaragihawe, n’ iki gituma mwirata nk’abatagihawe?” Mbese hari n’impamvu dufite rwose yo kwiratira imbuto z’umurimo wacu dukurikije ibyo dusoma mu 1 Abakorinto 3:6, 7? Ahongaho Paulo aravuga ngo: “Ni jye watey’ imbuto, Apolo na w’arazuhira, arikw’ Imana ni yo yazikujije. Nuk’ utera, nta cy’ ab’ari cyo, cyangw’ uwuhira, kerets’ Imana ikuza.” Amagambo ya Yesu nayo ari muri Luka 17:10 ashobora kudufasha mu kwicisha bugufi kubera ko yavuze ngo: “Nuko namwe ni mumara gukor’ ibyo mwategetswe byose, mujye muvuga muti, Tur’ abagaragu batagir’ umumaro kuko twashohoje gus’ ibyo twabgiwe gukora.”

17. Ni kuki kwicisha bugufi ari inzira y’ubwenge koko?

17 Kwicisha bugufi koko ni inzira y’ubwenge. Kwicisha bugufi bituma twishimira igikundiro cy’umurimo baduhaye uwo ari wo wose. Niba twicisha bugufi ntituzashaka kwigaragaza ahubwo tuzitwara nk’ “uworoheje . . . hanyuma y’abandi.” (Luka 9:48) Ubwo rero natwe dushobora kugira imyifatire nk’iy’umwanditsi wa Zaburi wavuze ngo: “Kuk’ umuns’ umwe mu bikari byaw’ urut’ iyind’ igihumb’ ahandi. Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha.” (Zaburi 84:10) Ikindi kandi niba twicisha bugufi tuzagira urukundo ruzatuma twihata kubahiriza abandi.​—Abaroma 12:10.

Kwicisha bugufi ku bato

18. (a) Ni kuki kwicisha bugufi mu buryo bwihariye bikwiranye n’abato? (b) Inkuru imwe y’abato b’ubu yerekana ite ukuntu kwicisha bugufi bikenewe?

18 Mu buryo bwihariye birakwiye ko abato biyambika umwambaro wo kwicisha bugufi. Mbega urugero rwiza Elihu yabahaye! N’ubwo yari afite ibisubizo biboneye yarategerezaga kugeza igihe abantu bakuru barangirije kuvuga. (Yobu 32:6, 7) Akenshi abato bumva bihagije, batazi neza aho bagarukira. Kubera ko baba bafite imbaraga kandi hari ubumenyi runaka bamaze kugira, bashobora kubona bakuru babo hasi cyane. Ariko ubumenyi si kimwe n’ubwenge, kuko bwo ari ugukoresha ubumenyi. Ikibigaragaza cyane ni ibiba ku bato bo muri Etazuni. Iyongiyo, 63 ku ijana by’abantu bafatwa kubera ibyaha by’ubwicanyi ni abasore bari mu myaka munsi ya 24, 30 ku ijana akaba ari abana bari munsi y’imyaka 18. Byaranatangajwe ko “abenshi mu bato bari hagati y’imyaka 15-24 bicwa no gutwara imodoka basinze cyangwa banyoye ibiyobyabwenge.” Muri icyo gihugu “ingo z’abana batarageza ku myaka 20 ziragenda zisenywa no gutandukana.” Kandi byaratangajwe ko “ingo nyinshi zaramba ubukwe n’umunsi mukuru biherekejwe n’ubwenge mu gihe bagiye kuri alitari.”

19. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe abato bagombye kuzirikana mu mitima yabo?

19 Mbega ukuntu inama ziri mu Ijambo ry’Imana ari izuzuye ubwenge! Ni mu buryo bukwiye yibutsa abato kubaha ba se na ba nyina bakabubaha muri byose. (Abefeso 6:1-3; Abakolosai 3:20) Mu buryo bwihariye abato bagomba gushyira mu mutima wabo iyi nama yuzuye ubwenge ngo “Wiringir’ Uwiteka [Yehova, MN] n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bgawe; Uhor’ umwemera mu migendere yawe yose, na w’ azajy’akuyobor’ inzir’ unyuramo.” —Imigani 3:5, 6.

20. Ni ibihe bihembo byagenewe abantu bose bitanze bakabatizwa kandi bakazirikana ibiri muri Mika 6:8?

20 Mbese ni ibihe byiza tuzaronka nidukomeza kwerekana ko twiringira Yehova tumwiyegurira kandi tubatizwa mu mazi no ‘gukor’ ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira no kugendana n’Imana yacu twicisha bugufi’? Icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko tuzemerwa na Yehova kubera ko tuzaba duhuje n’ibyo dusabwa kandi tuzanezeza umutima we tugira uruhare mu kweza izina rye rikomeye kandi riteye ubwoba. (Imigani 27:11) Tuzabona no mu buzima bwacu ukuri kw’iri hame ngo “naho kubah’ Imana kukagir’ umumaro kuri byose, kuko gufit’ isezerano ry’ubugingo bga none n’ubuzaza na bgo.”​—1 Timoteo 4:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri Etazuni, mu Burengerazuba hari isoko ivubura amazi ashyushye buri minota 65. Bayihaye izina ry’Umwizerwa wa kera.

Urasubiza ute?

◻ Dukurikije Mika 6:8 “gukiranuka” bisaba iki?

◻ Kuba umwizerwa ubitewe n’urukundo rwa Yehova byongera iki ku mishyikirano yacu na bagenzi bacu b’Abakristo?

◻ Ni kuki tugomba ‘kwicisha bugufi tugendana n’lmana’?

◻ Ni kuki kwicisha bugufi bikwiranye koko n’Abakristo bato?

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Mbese ujya urinda umutima wawe utoranya neza ibyo ureba n’ibyo wumva n’ibyo usoma?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Petero yari azi ko nta handi ashobora kujya kubera ko Yesu ”ufit’amagambo y’ubugingo buhoraho”. Mbese nawe wiyemeje kubera umwizerw umuteguro wa Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze