ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yehova ateye ate?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • 3. Yehova agaragaza ate ko adukunda?

      Umuco wa Yehova uruta iyindi yose ni urukundo. N’ubundi kandi, ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Yehova atwereka ko adukunda akoresheje Bibiliya n’ibyo yaremye. (Soma mu Byakozwe 14:17.) Urugero, reka turebe uko yaturemye. Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kubona amabara meza, kumva indirimbo nziza no kuryoherwa n’ibyokurya. Yifuza ko tubaho twishimye.

  • Amadini y’ikinyoma asebya Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • 2. Ibyo amadini y’ikinyoma akora bisebya Imana bite?

      Amadini y’ikinyoma ntafata abantu neza nk’uko Yehova abafata. Bibiliya ivuga ko ibyaha by’amadini y’ikinyoma ‘byirundanyije bikagera mu ijuru’ (Ibyahishuwe 18:5). Mu myaka myinshi ishize, amadini yivanze muri poritike, ashyigikira intambara kandi yatumye abantu benshi bicwa. Hari abayobozi b’amadini baba bashaka kwiberaho mu iraha, kandi kugira ngo babigereho, basaba abayoboke babo amafaranga. Ibyo bakora bigaragaza ko batazi Imana kandi ko badakwiriye kuyihagararira.—Soma muri 1 Yohana 4:8.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze