ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w87 1/8 pp. 3-9
  • Gihamya ebyiri ziruta izindi z’urukundo zatanzwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gihamya ebyiri ziruta izindi z’urukundo zatanzwe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova yitegura gutanga gihamya ye ikomeye y’urukundo
  • Gihamya y’urukundo isumbye izindi
  • Gihamya isumbye izindi ya kabiri y’urukundo
  • ‘Ni yo yabanje kudukunda’
    Egera Yehova
  • “Nkunda Papa wo mu ijuru”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Kunda Imana yo igukunda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
w87 1/8 pp. 3-9

Gihamya ebyiri ziruta izindi z’urukundo zatanzwe

“Kukw’ Imana yakunz’ abari mw’isi cyane, byatumy’ itang’ Umwana wayo w’ikinege, kugira ng’ umwizera wes’ . . . . ahabg’ ubugingo buhoraho.”​—YOHANA 3:16.

1. Yohana aba ashaka kuvuga iki muri aya magambo ngo Imana n’urukundo?

“IMANA N’URUKUNDO’ Uko niko intumwa Yohana avuga inshuro ebyiri zose (1 Yohana 4:8, 16). Ni byo, urukundo rwa Yehova rutandukanye n’ubwengebwe ‘n’ubukiranutsi, n’ubushobozi bwe kuko ARI urukundo. N’urukundo koko. Ahari waba wibaza uti “Ese nzi impamvu Imana ari urukundo? Mbese nshobora kubisobanurira mugenzi wanjye mu buryo bwumvikanye muha gihamya n’ingero? Mbese bifite ngaruka ki ku buzima bwanjye no ku mirimo yanjye?’

2. Imana yatan ze izihe gihamya zigaragara z’urukundo rwe?

2 Imana Yehova yerekanye ko afitiye urukundo rwinshi ibiremwa bye bya kimuntu. Ibaze ku bwiza bw’amaso yacu n’akamaro kayo, ku magufa yacu akomeye, ku bushobozi bw’inyama zacu, n’ukuntu twumvisha gukorakora. Dushobora gusubiramo amagambo y’umwanditsi wa Zaburi ngo “Ndagushimira, yuko naremw’ uburyo butey’ ubgoba butangaza.” Itegereze imisozi myiza, imigezi ituje itemba amazi y’urobogobogo, imirima yuzuyemo indabyo, n’izuba rya kiberinka. “Uwiteka, [Yehova] ereg’ imirimo yawe ni iy’uburyo bginshi! Yose wayikoreshej’ ubgenge: Isi yuzuy’ ubutunzi bgawe.”​—Zaburi 139:14; 104:24.

3, 4. Ni izihe gihamya z’urukundo rw’Imana Ibyanditswe bya giheburayo bitanga?

3 Imana ntiyigeze ihwema kwerekana urukundo rwayo igihe ibiremwa bya kimuntu bya mbere byigomeka. Urugero, yabemereye kugira urubyaro ruzashobora kugirirwa umumaro n’imigambi yari gufata akoresheje ‘urubyaro’ rwasezeranijwe. Icyo cyari ikimenyetso cy’urukundo. (Itangiriro 3:15). Hashize igihe,yashatse ko Noa ategura inkuge kugira ngo arinde ubwoko bw’abantu n’ibindi biremwa byari ku isi. (Itangiriro 6:13-21; 18:19; Yesaya 41:8) Imana yongeye kwerekana urukundo rwayo igobotora abakomoka kuri Aburamu mu buretwa bwo muri Egiputa. Turasoma mu Gutegeka kwa Kabiri 7:8: “Abubgo n’uk’ Uwiteka [Yehova] abakunda . . . ni cyo cyatumye Uwiteka’ [Yehova] abakuzay’ amaboko menshi.”

4 N’ubwo Abasiraeli bakomeje gutsimbarara mu kuba indashima kwabo no mu bwigomeke, Yehova nta bwo yabatereranye na busa. Ahubwo yabingingiye muri aya magambo yuzuye urukundo ngo “nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi; kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu y’Isiraeli mwe?” (Ezekieli 33:11) Ariko n’ubwo Yehova ari urukundo ni umukiranutsi n’umunyabwenge. Hageze igihe ubwo ubwoko bwe bwigometse burenza urugero rw’ukwihangana kwe. Abisiraeli bakoze ku buryo “batabona uko bakira” ubwo yaretse bajyanwa mu minyago i Babuloni. (2 Ngoma 36:15,16) Ariko no muri icyo gihe urukundo rw’Imana ntabwo rwazimye burundu yakoze ku buryo nyuma y’imyaka 70 hari abashoboraga gusubira mu gihugu cyabo? Ngaho soma Zaburi 126, urahabona ibyiyumvo byari bifitwe n’abari muri abo basubiye iwabo.

Yehova yitegura gutanga gihamya ye ikomeye y’urukundo

5. Ni kuki dushobora kuvuga ko Imana yatweretse urukundo igihe yohereza Umwana wayo ku isi?

5 Hashize igihe mu Mateka,igihe cyarageze cyo kugira ngo Yehova yerekane gihamya y’urukundo rwe isumba izindi, urukundo rurangwa by’ukuri m’umutima wo kwigomwa. Imana yateguye ibyo ku buryo ubuzima bw’Umwana we w’ikinege buva mu ijuru bukajya mu nda y’umwari w’umuyuda Mariya. (Matayo 1:20-23; Luka 1:26-35) Ibaze imibanire ya bwite yahuzaga kuva ibihe byinshi Yehova n’Umwana we. Dore ibyo tubwirwa ku buzima bwa Yesu ataraba umuntu akaba ashushanywa n’ubwenge bwagize kamere: “Icyo gihe nari kumwe na yo, [Imana] nd’ umukozi w’umuhanga; Kandi nar’ umunezero way’iminsi yose, Ngahora nnezerew’ imbere yayo.” (Imigani 8:30, 31) Ubwo se ntubona ko kuba byonyine yaritandukanije n’Umwana wayo w’ikinege byari ukwigomwa kwa Yehova?

6. Dushobora gutekereza dute ukuntu Yehova yitaye ku gice cya mbere cy’ubuzima bwa Yesu nk’umubyeyi ukunda?

6 Nta gushidikanya ko Yehova yasuzumanye ubwuzu uko Umwana we yakuze kuva asamwa kugeza aba umuntu? Umwuka wera watwikiriye Mariya kugira ngo he kugira igihungabanya ugukura kw’inda. Yehova yakoze ku buryo Yosefu na Mariya bajya i Betelehemu mu ibarura; kugira ngo Yesu ahavukire asohoze ubuhanuzi bwo muri Mika 5:2. Binyuze muri maraika, Imana yaburiye Yosefu ibyerekeranye n’ibitekerezo bw’ubwicanyi by’Umwami Herode, Yosefu n’umuryango we bahungira muri Egiputa barahaguma kugeza Herode apfuye. (Matayo 2:13-15) Nyuma yaho Imana yakomeje kwita ku majyambere ya Yesu. Mbega ibyishimo yagize igihe Yesu ‘afite imyaka 12 yatangazaga abigishwa n’abari mu rusengero ab’aha ibibazo n’ibisubizo!—Luka 2:42-47.

7. Vuga ahantu hatatu Imana yerekanye ko yita ku murimo wa Yesu?

7 Hashize imyaka 18 igihe Yesu yajyaga kubatizwa na Yohana Yehova yari ahari abikurikirana hafi. Ubwo ni bwo yuzuye ibyishimo yohereje umwuka we wera kuri Yesu maze akavuga ati: “Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” (Matayo 3:17) Umubyeyi wese w’Umukristo ashobora kugira ibyishimo nk’ibyo Imana yagize akurikirana umurimo wa Yesu kandi anabona ukuntu ibyo yakoraga byose yabyitiriraga Se wo mu ijuru. Umunsi umwe Yesu yajyanye Bamwe mu bigishwa be ku musozi.’ Aho ngaho Yehova yerekanye Yesu Kristo mu bwiza budasanzwe. Se aravuga ati: “Nguy’ Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.” (Matayo 17:5) Yehova yumwikanishije ijwi rye bwa gatatu igihe Yesu yamusabaga kubahiriza izina rye. Yehova yarashubije ati: “Ndaryubahirije; kandi nzongera kuryubahiriza.” Ubanza ayo magmbo ahanini yari agenewe Yesu, kubera ko bamwe bari kumwe nawe baketse ko ari umumaraika wari umaze kum’uvugisha, abandi bavuga ko ari inkuba.—Yohana 12:28, 29.

8. Urukundo rw’Imana rutuma ugira ibihe byiyumvo?

8 Mbese wafashe uwuhe mwanzuro umaze kwibonera iyo migenzereze Imana igirira Umwana wayo, n’ukuntu yamwitagaho? Biragaragara ko Yehova akunda cyane Umwana we w’ikinege. Ukibuka ibyo hamwe n’ibyiyumvo bigirwa n’ababyeyi b’abantu ku bana babo b’ibinege suzuma ibyabaye nyumwa yaho: urupfu n’igitambo rwa Yesu.

Gihamya y’urukundo isumbye izindi

9, 10. Ni iyihe gihamya isumba izindi y’urukundo Imana yahaye abantu, ibyo tukaba tubyibutswa n’izihe nyandiko zo mu Byanditswe?

9 Bibiliya yerekana ko Data wo mu ijuru azi kwishyira mu mwanya w’abandi. Muri Yesaya 63:9 turasoma ibyerekeranye na Yehova n’Abisiraeli ngo: “Yababaranye nabo mu mibabaro yabo yose, na maraik’uhor’imbere ye yajyag’abakiza, urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura yarabaterurag’akabahek’iminsi yose.” Yehova agomba kuba yarababaye cyane kumva “ataka cyan’ arira.” (Abaheburayo 5:7) Ni mu murima w’i Getsemani Yesu yasenze muri ubwo buryo. Hanyuma yarafashwe acirwa igisa n’urubanza, arakubitwa arashinyagurirwa, bamwambika ikamba ry’amahwa. Wibuke ko Se wamukundaga yitegererezaga ibyo byose. Yanabonye ukuntu Yesu yari yazonzwe n’igiti hanyuma akakimanikwaho. Ntitwibagirwe ko Imana yari gushobora kurinda Umwana wayo w’umukundwa ubwo bubabare bubi, ariko yarabyihoreye Yesu ahura nabyo. Kubera ko n’Imana igira ibyiyumvo, kubona ibyo byabaga nta gushidikanya ko byamubabaje cyane ku uburyo atari yarabigize mbere kandi akaba atazongera kubigira.

10 Isuzuma nk’iryo tumaze gukora rituma turushaho gukunda aya magambo Yesu yabwiye Nikodemu ngo: “Kukw’ Imana yakunz’ abari mu isi cyane, byatumy’ itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ng’ umwizera wes’ atarimbuka ahubg’ ahabg’ ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16) Turabona igitekerezo kimwe n’icyo mu magambo Yohana, intumwa Yesu yakundaga cyane, ngo: “Iki ni cyo cyerekeny’ urukundo rw’Imana muri twe, n’ukw’ Imana yatumy’ Umwana wayo w’ikinege mw isi, kugira ngo tubon’ uko tubeshwaho na we. . . . Kub’ impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yohana 4:9, 10.

11. Ni mu yahe magambo Paulo avuga gihamya y’urukundo isumba izindi yatanzwe n’Imana?

11 Ibyo byose bidufasha kumva amagambo yo mu Abaroma 5:6-8, aho intumwa Paulo yerekana urukundo rutangaje rw’Imana Yehova ngo: “Tukir’abanyantege nke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Birakomeye kugira ng’umuntu apfir’umukiranutsi, nkansw’umunyabyaha; icyakor’ ahari byashoboka k’umuntu yatinyuka gupfir’ umunyangeso nziza. Arikw’ Imana yerekany’urukundo rway’idukunda ubgo Kristo yadupfiraga tukir’abanyabyaha.” Igihe yahoreza ku isi Umwana wayo w’ikinege, ku buryo ababazwa akanagira urupfu ruteye isoni Yehova yerekanye koko urukundo rusumbye urundi rwose.

Gihamya isumbye izindi ya kabiri y’urukundo

12, 13. (a) Ni mu buryo ki gihamya y’urukundo Yesu yatanze nta yindi bisa? (b) Paulo avuga ate urukundo rukomeye rwa Yesu?

12 Ahari waba wibaza, gihamya isumbye izindi ya kabiri y’urukundo. Yesu yaravuze ati: “Nta ufit’ urukundo rurut’ urw’umunt’ upfir’inshuti ze.” (Yohana 15:13) Mu Mateka ni koko ko bamwe mu bantu bigomwa ubuzima bwabo kubera abandi; ariko ibyo byari ubuzima bufite iherezo, akari kera kose barapfaga. Yesu Kristo we yari umuntu utunganye wari ufite uburenganzira ku buzima. Nta rupfu rwa kamere rwari rumutegereje nk’uko byari biri-kandi bikiri ku bantu bandi basigaye. Nta muntu kandi n’umwe wari gushobora gufata ku ngufu ubuzima bwa Yesu. (Yohana 10:18; Abaheburayo 7:26) Twibuke aya magambo ye ngo “Mbese wibgira yuko ntabasha gusaba Data, akanyohererez’ abamaraika nonaho basaga legioni cumi n’ebyiri?”—Matayo 26:53; Yohana 10:17, 18.

13 Turiyumvisha neza urukundo rwa Yesu nidusuzuma icyo kibazo mu bundi buryo. Yari yaravuye mu mibereho ye myiza yari afite mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka, ari we mugenzi wo hafi n’umufasha w’Umwami w’isi. Umwami w’iteka. Nyamara ayobowe n’urukundo rudashaka inyungu, yagize imyifatire Paulo avuga gjutya ngo: “Uwo, nubgo yabanje kugir’ akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ar’ ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisig’ ubusa; ajyan’ akamero k’umugaragu w’imbata, agir’ ishusho y’umuntu; kand’ amaze kubonek’ afit’ ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka, ntiyanga no gupfa, ndets’ urupfu rwo ku musaraba [ku giti].”—Abafilipi 2:6-8.

14. Ni mu yahe magambo umuhanuzi Yesaya ahamya gihamya nini y’urukundo yatanzwe na Yesu?

14 Mbese iyo si gihamya y’urukundo? Nta’ gushidikanya kandi, ni gihamya y’urukundo nyuma y’urukundo rwa Yehova Imana, Se wo mu ijuru. Amagambo yo mu buhanuzi ari mu gitabo cya Yesaya igice cya 53, kiratwereka ibyo Yesu yihanganiye ngo: “Yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu; yar’ umunyamibabaro wamenyerey’ intimba; . . . N’ukuri, intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye; ariko twebgeho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro . . . kand’ imibyimba ye ni y’ adukirisha. . . . Kuko yasuts’ ubugingo bge akageza ku gupfa.”—Yesaya 53:3-5, 12.

15, 16. Ni ayahe magambo ya Yesu yerekana ko igitambo cye cyari igikorwa gikomeye?

15 Kubera ibyagendanaga n’urupfu yari agiye kugira, Yesu yasengeye mu murima wa Getsemani ngo: “Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge: ariko bye kub’ uko jyeweho nshaka, ahubgo bib’ uko wow’ ushaka.” (Matayo 26:39) Mbese Yesu yasabaga iki muri ayo magambo? Mbese yangaga kugira umurimo wo kuba “Umwana w’intama w’Imana, ukurahw ibyaha by’abari mw isi“? (Yohana 1:29) Ibyo si byo rwose kubera ko mu murimo we wose yabwiraga abigishwa be ko azababazwa agapfa: yari yaranavuze urupfu azapfa. (Matayo 16:21; Yohana 3:14) Ubwo rero, Yesu agomba kuba yaratekerezaga ibindi igihe avuga iryo sengesho.

16 Nta gushidikanya ko icyari giteye impungenge Yesu, cyari ikirego cyo gusebanya bari bamushyizeho, cyari icyaha kibi cyane umuyuda yashoboraga kuregwa. Ariko se ni kuki yahangayikishwaga n’icyo kirego kitari cyo? Ni ukubera ko muri cyo urupfu rwe rwari gutukisha Se wo mu Ijuru. Ni koko, Umwana w’Imana utari ufite inenge, yakundaga gukiranuka akanga gusuzugura amategeko, kandi yari yaraje ku isi kubahiriza izina rya se, yari agiye kwicwa n’abantu b’Imana bamuziza ko yatutse Imana Yehova.​—Abaheburayo 1:9; Yohana 17:4.

17. Ni kuki urupfu Yesu yari agiye kugira rwari ikigeragezo gikomeye?

17 Mu minsi y’umurimo we Yesu yaravuze ngo: “Harih’ umubatizo nkwiriye kuzabatizwa; nyamun’ uburyo mbabazwa kugez’ ah’ uzasohorera.” (Luka 12:50) Ubu yari ageze mu gihe cy’ingenzi cy’uwo mubatizo. Nta gushidikanya ko ariyo mpamvu, mu gihe yasengaga, icyuya cye cyabaye nk’ibitonyanga by’amaraso. (Luka 22:44) Ikindi kandi umutwaro uremereye wari ku bitugu bye muri iryo joro, uwo mutwaro ntidushobora kumenya uko ungana Yari azi ko agomba kuba indahemuka; naho ubundi Yehova yari guseba cyane. Satani yari kuvuga ko atsinze kandi ko Yehova Imana abeshya. Nyamara Satani Umwanzi ni we wasebye kubera ko Yesu yabaye indahemuka kugeza gupfa! Yanerekanye ko Satani ari umubeshyi mubi, cyane.—Imigani 27:11.

18. Ni iyihe mpungenge Yesu yagize mu ijoro afatwamo?

18 Imana Yehova yari yiringiye neza ubwizerwa bw’Umwana we ku buryo yari yarahanuye ko Yesu azakomeza kuba umwizerwa. (Yesaya 53:9-12) Ibyo ari byo byose Yesu yari azi ko kubera ko yagombaga gushikama, umutwaro uremereye wari ku bitugu bye. Yari gushobora gukora icyaha (Luka 12:50) Muri ibyo ubuzima bwe bw’iteka n’ubw’ ikiremwamuntu cyose ni bwo bwarebwaga. Mbega impungenge Yesu yari afite. Iyo aza kugira intege nke hanyuma agacumura, nta kuntu yari kwaka imbabazi za Yehova hakoreshejwe igitambo cy’undi muntu, nkuko bikorwa muri twe ibiremwamuntu bidatunganye.

19. Yesu yakoze iki kubw’imyifatire ye itari igamije inyungu?

19 Nta gushidikanya ko ukwihangana kwa Yesu ku munsi wa 14 nizani muri 33 ari gihamya y’urukundo rudakurikiye inyungu rutari rwarigeze kugaragazwa n’umuntu, rusumbwa gusa n’urw’Imana Yehova. Mbega ibintu byiza Yesu yadukoreye mu rupfu rwe! Mu rupfu rwe abaye “Umwana w’intama w’Imana, ukurahw’ ibyaha by’abari mw’ isi.” (Yohana 1:29) Yatumye abantu 144,000 b’abagishwa be baba abami n’abatambyi kugira ngo bimane na we mu myaka igihumbi. (Ibyahishuwe 20:4, 6) Ikindi kandi ‘umukumbi mwinshi “w’izindi ntama” bagirirwa umumaro n’igitambo cya Kristo kandi abo bantu bashobora kwiringira kuzarokoka imperuka y’iyi gahunda y’ibintu. Abo bantu bazaba ari bo ba mbere babonye imigisha izaturuka kuri Paradizo izaba iri ku isi. Nta gushidikanya ko abantu amamiliyari bazazuka kubw’igitambo cya Yesu. No kuri bo hazabaho ubushobozi bwo kubaho muri Paradizo izaba iri ku isi. (Ibyahishuwe 7:9-14; Yohana 10:16; 5:28, 29) Mu by’ukuri “iby’Imana yasezeranije byose muri we ni mwo Ye iri’’ kubera Yesu Kristo.​—2 Abakorinto 1:20.

20. Dukwiye kugira iyihe myifatire imbere ya gihamya ebyiri z’urukundo zerekanywe n’Imana Yehova na Yesu Kristo?

20 Birakwiriye rwose ko dushinira Imana Yehova na Yesu Kristo ibyo badukoreye byose baduha izo igihamya ebyiri z’urukundo. Tugomba kubashimira, kandi tuzaronka ibyiza bibivaho nitubibereka. Inyandiko ikurikira iratwereka bumwe mu buryo dushobora kubikoramo.

Mbese waba wibuka?

◻ Ni izihe gihamya z’urukundo abantu bose bashobora kubona?

◻ Dushobora kumenya dute ko Yehova yababaye igihe abona ububabare bw’Umwana we?

◻ Ni mu biki urupfu Yesu yapfiriye abantu rutandukaniye n’urw’abandi bantu bitangiye bagenzi babo?

◻ Urukundo Yehova na Yesu batugiriye rwagombye kutugiraho ngaruka ki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze