-
Jya ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreyeIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
3. Ibindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira
Sa nureba utangiye kurohama, umuntu akaza akakurohora. Ese wapfa kwibagirwa ibyo yagukoreye? Cyangwa wagira icyo ukora kugira ngo ugaragaze ko umushimira?
Natwe ubuzima bwacu tubukesha Yehova. Musome muri 1 Yohana 4:8-10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki igitambo cya Yesu ari impano yihariye?
Iyo utekereje ibyo Yehova na Yesu bagukoreye wumva umeze ute?
Twagaragaza dute ko dushimira Yehova na Yesu ibyo badukoreye? Musome mu 2 Abakorinto 5:15 no muri 1 Yohana 4:11; 5:3. Nyuma yo gusoma buri murongo, muganire kuri iki kibazo:
Dukurikije ibivugwa muri uyu murongo, twagaragaza dute ko dushimira?
-
-
Kuki ari ngombwa kwiyegurira Yehova no kubatizwa?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
1. Ni iki gituma umuntu yiyegurira Yehova?
Twiyegurira Yehova kubera ko tumukunda (1 Yohana 4:10, 19). Bibiliya igira iti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Tugaragaza ko dukunda Imana mu byo tuvuga no mu byo dukora. Nk’uko umusore n’inkumi bakundana by’ukuri bageraho bagashyingiranwa, natwe urukundo dukunda Yehova rutuma tumwiyegurira tukabatizwa.
-