ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 42 pp. 301-305
  • Ijuru rishya n’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ijuru rishya n’isi nshya
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Amazi” ku bafite inyota
  • Abanesha
  • “Mujye mwishimira ibyo ndema”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Umurwa urabagirana
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Yerusalemu nshya ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Wowe n’Ibyahishuwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 42 pp. 301-305

Igice cya 42

Ijuru rishya n’isi nshya

1. Yohana avuga iki igihe marayika amugaruye ku ntangiriro y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi?

UKO iryo yerekwa rihebuje rigenda rihishurwa, ni na ko marayika agarura Yohana ku ntangiriro y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi. Aravuga iki? Aragira ati “mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho” (Ibyahishuwe 21:1). Ibintu Yohana abonye birashishikaje cyane!

2. (a) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’ijuru rishya n’isi nshya bwasohoreye ku Bayahudi igihe bavanwaga mu bunyage mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu? (b) Tumenya dute ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwari kugira irindi sohozwa, kandi se iryo sezerano rizasohozwa rite?

2 Imyaka amagana mbere y’uko Yohana abaho, Yehova yari yarabwiye Yesaya ati “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17; 66:22). Ubwo buhanuzi bwasohoye ubwa mbere igihe Abayahudi b’indahemuka bagarukaga i Yerusalemu mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, nyuma y’imyaka 70 bari bamaze mu bunyage i Babuloni. Nyuma y’uko kugaruka, babaye umuryango utanduye, ari wo ‘si nshya,’ yari iyobowe n’ubutegetsi bufite imikorere mishya, cyangwa “ijuru rishya.” Ariko kandi, intumwa Petero yavuze irindi sohozwa ry’ubwo buhanuzi agira ati “kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Ubu noneho, Yohana agaragaje ko iryo sezerano ririmo risohozwa ku munsi w’Umwami. “Ijuru rya mbere n’isi ya mbere,” ni ukuvuga gahunda y’ibintu yateguwe na Satani n’imiterere yayo y’ubutegetsi iyobowe na we hamwe n’abadayimoni be, bizavaho. “Inyanja” izikuka, ari yo bantu babi bigometse, ntizongera kubaho ukundi. Mu mwanya wayo, hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya,” ni ukuvuga umuryango mushya wo ku isi uzaba uyobowe n’ubutegetsi bushya, ari bwo Bwami bw’Imana.​—Gereranya n’Ibyahishuwe 20:11.

3. (a) Ni iki Yohana avuga, kandi se Yerusalemu Nshya ni iki? (b) Ni mu buhe buryo Yerusalemu Nshya ‘imanuka iva mu ijuru?’

3 Yohana akomeza agira ati “mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we” (Ibyahishuwe 21:2). Yerusalemu Nshya ni umugeni wa Kristo ugizwe n’Abakristo basizwe bakomeza kuba indahemuka kugeza ku gupfa, bakazurirwa kuba abami n’abatambyi hamwe na Yesu wahawe ikuzo (Ibyahishuwe 3:12; 20:6). Nk’uko Yerusalemu yo ku isi yari icyicaro cy’ubutegetsi muri Isirayeli ya kera, ni na ko Yerusalemu Nshya irabagirana ikuzo hamwe n’umugabo wayo bigize ubutegetsi bwa gahunda nshya y’ibintu. Iryo ni ryo juru rishya. Kuba ‘umugeni amanuka ava mu ijuru,’ si mu buryo bugaragarira amaso, ahubwo ni mu buryo bw’uko yerekeza ibitekerezo ku isi akayitaho. Umugeni w’Umwana w’Intama azifatanya mu budahemuka n’umugabo we mu kuyobora ubutegetsi bukiranuka buzategeka abantu bose. Mbega umugisha ku isi nshya!

4. Ni irihe sezerano ryatanzwe n’Imana risa n’iryo yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli rigitangira kubaho?

4 Yohana akomeza atubwira ati “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo’” (Ibyahishuwe 21:3). Igihe Yehova yagiranaga n’ishyanga rya Isirayeli isezerano ry’Amategeko, yaravuze ati “nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga. Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye” (Abalewi 26:11, 12). Ubu na bwo, Yehova ahaye abantu b’indahemuka isezerano nk’iryo. Mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi, bazamubera ishyanga ryihariye.

5. (a) Ni mu buhe buryo Imana izaturana n’abantu mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi? (b) Ni gute Imana izaturana n’abantu nyuma y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi?

5 Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, Yehova ‘azaturana’ n’abantu by’igihe kidahoraho, mu buryo bw’uko azaba ahagarariwe na Yesu Kristo Umwana we, akaba n’Umwami. Icyakora, ku iherezo ry’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi igihe Yesu azasubiza Se Ubwami, nta mwami wo kuba umuvugizi cyangwa umuhuza uzaba agikenewe. Mu buryo bw’umwuka, Yehova azaturana n’‘abantu be’ iteka ryose nta muhuza. (Gereranya na Yohana 4:23, 24.) Mbega igikundiro gihebuje ku bantu bazaba bongeye kugezwa ku butungane!

6, 7. (a) Ni ayahe masezerano ahebuje Yohana ahishura, kandi se ni nde uzahabwa iyo migisha? (b) Ni mu yahe magambo Yesaya avuga ibyerekeye paradizo yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri?

6 Yohana akomeza agira ati “izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:4). Aha nanone, tuributswa amasezerano ya kera yahumetswe n’Imana. Yesaya na we yari ategereje igihe urupfu no kuboroga gutewe na rwo bitari kuzongera kubaho ukundi, n’igihe agahinda kari gusimburwa n’ibyishimo (Yesaya 25:8; 35:10; 51:11; 65:19). Ubu Yohana aremeza ko ayo masezerano azasohozwa mu buryo buhebuje mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi. Abazahundagazwaho iyo migisha bwa mbere ni abo mu bagize imbaga y’abantu benshi. ‘Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami,’ azajya abaragira ‘abuhire amasoko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo’ (Ibyahishuwe 7:9, 17). Amaherezo ariko, abazazurwa bose bakizera uburyo bwateguwe na Yehova, bazaba bari hamwe na bo kugira ngo bishimire paradizo yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.

7 Yesaya avuga ko ‘icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bikaziburwa.’ Ni koko, “icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Icyo gihe nanone, ‘bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni [ba Yehova] bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo’ (Yesaya 65:21, 22). Ntabwo rero bazakurwa mu isi.

8. Ni iki Yehova ubwe avuga ku birebana n’ukuri kw’ayo masezerano ahebuje?

8 Mbega ibyiringiro bihebuje byuzura mu bwenge bwacu iyo dutekereje kuri ayo masezerano! Abantu b’indahemuka bahishiwe imigisha itangaje mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru burangwa n’urukundo. Ese ibyo byasezeranyijwe ni byiza bikabije ku buryo bitaba ari ukuri? Ese aho ntibyaba ari inzozi gusa z’umusaza wari waraciriwe ku kirwa cya Patimo? Yehova ubwe arasubiza avuga ati “iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ Kandi iti ‘birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo.’”​—Ibyahishuwe 21:5, 6a.

9. Kuki dushobora kuvuga ko iyo migisha dutegereje izaza nta kabuza?

9 Ibyo ni nk’aho Yehova ubwe yari ashyize umukono ku cyemezo kidakuka aha abagaragu be b’indahemuka, cyangwa uburenganzira bwo kuzaragwa iyo migisha izaza. Ni nde watinyuka guhinyura Nyir’ugutanga amasezerano nk’uwo? Ayo masezerano ya Yehova ntashidikanywaho, ku buryo ndetse ayavuga nk’aho yarangije gusohozwa. Aragira ati “birarangiye.” Ese Yehova si ‘Alufa na Omega, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, we ushobora byose’ (Ibyahishuwe 1:8)? Nta gushidikanya rwose! We ubwe agira ati ndi “uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye” (Yesaya 44:6). Ku bw’ibyo rero, ashobora guhishura ubuhanuzi kandi agatuma busohozwa hatabuzeho na gato. Mbega ukuntu ibyo bikomeza ukwizera! Bityo, Imana itanga iri sezerano ngo dore, byose ndabihindura bishya! Aho gushidikanya twibaza niba iyo migisha ihebuje izabaho koko, twagombye ahubwo kwibaza tuti “ese nakora iki kugira ngo nzaragwe iyo migisha?”

“Amazi” ku bafite inyota

10. Ni ayahe ‘mazi’ Yehova atanga, kandi se ayo mazi ashushanya iki?

10 Yehova ubwe ni we uvuga ati “ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo” (Ibyahishuwe 21:6b). Kugira ngo umuntu ashire iyo nyota, agomba kumenya ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi akaba yiteguye kwakira “amazi” aturuka kuri Yehova (Yesaya 55:1; Matayo 5:3). Ayo ‘mazi’ ni ayahe? Yesu ubwe yashubije icyo kibazo igihe yabwirizaga umugore wari ku iriba ry’i Samariya. Yaramubwiye ati “unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Iyo “soko y’amazi y’ubugingo” idudubiza iva ku Mana binyuze kuri Kristo, ari na bwo buryo yateganyije kugira ngo agarure abantu mu butungane. Kimwe n’uwo mugore w’Umusamariyakazi, mbega ukuntu twagombye kumva twifuza kugotomera amazi y’iyo soko dushishikaye! Nanone kimwe n’uwo mugore, mbega ukuntu twagombye kuba twiteguye guhara inyungu z’isi kugira ngo tubwirize bagenzi bacu ubutumwa bwiza!​—Yohana 4:14, 15, 28, 29.

Abanesha

11. Ni irihe sezerano Yehova atanga, kandi se ni nde ayo magambo areba mbere na mbere?

11 Abanywa ayo mazi amara inyota bagomba no kunesha nk’uko Yehova akomeza abivuga agira ati “unesha wese azaragwa ibyo bintu, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye” (Ibyahishuwe 21:7, “NW”). Iryo sezerano risa n’andi aboneka mu butumwa bwohererejwe amatorero arindwi. Ku bw’ibyo, ayo magambo agomba mbere na mbere kwerekezwa ku bigishwa basizwe (Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 26-28; 3:5, 12, 21). Uko imyaka yagiye ihita, abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka bagiye bategerezanya amatsiko igikundiro cyo kuzaba mu bagize Yerusalemu Nshya. Nibanesha nk’uko Yesu yanesheje, ibyiringiro byabo bizasohozwa.​—Yohana 16:33.

12. Ni gute isezerano rya Yehova riboneka mu Byahishuwe 21:7 rizasohorezwa ku bagize imbaga y’abantu benshi?

12 Abagize imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose na bo barangamiye iryo sezerano. Na bo bagomba kunesha bakorera Imana mu budahemuka kugeza igihe bazarokokera umubabaro ukomeye. Ubwo ni bwo bazahabwa umurage wabo wa hano ku isi, ni ukuvuga “ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi” (Matayo 25:34). Abo hamwe n’abandi bo mu zindi ntama z’Umwami zo ku isi bazatsinda ikigeragezo cyo ku iherezo ry’imyaka igihumbi, bitwa “abera” (Ibyahishuwe 20:9). Bazagirana imishyikirano yera n’Umuremyi wabo Yehova Imana, ari bamwe mu bazaba bagize umuteguro we mu isi no mu ijuru.​—Yesaya 66:22; Yohana 20:31; Abaroma 8:21.

13, 14. Kugira ngo tuzaragwe ibintu bihebuje byasezeranyijwe n’Imana, ni ibihe bikorwa tugomba kwirinda tumaramaje, kandi kuki?

13 Mu gihe Abahamya ba Yehova bakirangamiye ibyo byiringiro bihebuje, mbega ukuntu ari iby’ingenzi uhereye ubu ko birinda kwanduzwa n’ibintu byanduye byo mu isi ya Satani! Tugomba kuba abantu bakomeye, tukabaho twariyemeje tumaramaje ko Satani atazigera na rimwe atuma dushyikirana n’abo Yehova ubwe avuga muri aya magambo ngo “ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 21:8). Ni koko, umuntu wifuza kuzaragwa uwo murage, agomba kwirinda ibikorwa byanduje iyi gahunda y’ibintu ishaje. Agomba kunesha akomeza kuba indahemuka mu bigeragezo no mu moshya yose.​—Abaroma 8:35-39.

14 Nubwo amadini yiyita aya gikristo yihandagaza avuga ko ari yo mugeni wa Kristo, arangwa n’ibyo bikorwa biteye ishozi Yohana avuga hano. Ubwo rero, azajya mu irimbukiro ry’iteka hamwe n’igice gisigaye cya Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 18:8, 21). Mu buryo nk’ubwo kandi, umuntu uwo ari we wese wo mu basizwe cyangwa mu bagize imbaga y’abantu benshi wakora ibyo bintu bibi cyangwa agatangira kubishyigikira, na we yaba yikururira akaga ko kurimbuka iteka. Abazaguma muri ibyo bikorwa ntibazaragwa ibyasezeranyijwe. Kandi mu isi nshya, uzagerageza kuzana ibikorwa nk’ibyo azahita arimburwa ako kanya ajye mu rupfu rwa kabiri, nta byiringiro by’umuzuko.​—Yesaya 65:20.

15. Abihariye mu birebana no kunesha ni ba nde, kandi se Ibyahishuwe bigera ku ndunduro ihebuje mu rihe yerekwa?

15 Umwana w’Intama ari we Yesu Kristo hamwe n’umugeni we, ari we Yerusalemu Nshya igizwe n’abantu 144.000, barihariye mu birebana no kunesha. Mbega ukuntu bikwiriye kuba Ibyahishuwe byari kugera ku ndunduro ihebuje mu iyerekwa rya nyuma ritangaje rya Yerusalemu Nshya! Ubu noneho, Yohana agiye kuvuga iby’iryo yerekwa riheruka.

[Amafoto yo ku ipaji ya 302]

Mu muryango mushya wo ku isi, hazaba hari akazi gashimishije n’imishyikirano ya gicuti kuri bose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze