ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 43 pp. 305-313
  • Umurwa urabagirana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umurwa urabagirana
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umurwa upimwa
  • Ibikoresho by’ubwubatsi by’igiciro cyinshi
  • Umurwa w’umucyo
  • Umucyo uvira amahanga
  • Uruzi rw’amazi y’ubugingo
  • Ibiti by’ubugingo
  • Nta joro rizabaho ukundi
  • Indunduro ishimishije y’Ibyahishuwe
  • Yerusalemu nshya ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ijuru rishya n’isi nshya
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Wowe n’Ibyahishuwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ibyahishuwe bitubwira imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 43 pp. 305-313

Igice cya 43

Umurwa urabagirana

Iyerekwa rya 16​—Ibyahishuwe 21:9 kugeza 22:5

Ibivugwamo: Imiterere ya Yerusalemu Nshya

Igihe cy’isohozwa: Nyuma y’umubabaro ukomeye no gufungira Satani ikuzimu

1, 2. (a) Ni hehe marayika ajyana Yohana kugira ngo amwereke Yerusalemu Nshya, kandi se ni irihe tandukaniro tubona aha ngaha? (b) Kuki iyi ari indunduro ikomeye y’ibyahishuwe?

UMUMARAYIKA yari yajyanye Yohana mu butayu kugira ngo amwereke Babuloni Ikomeye. Ubu noneho, umumarayika umwe wo muri rya tsinda ry’abamarayika ajyanye Yohana ku musozi muremure. Mbega ukuntu ibyo abona bitandukanye cyane n’ibyo yari yabonye mbere! Arabona umurwa utanduye kandi utarangwa n’ubusambanyi nk’ubwa maraya ari we Babuloni. Uwo murwa ni Yerusalemu Nshya itanduye, yo mu buryo bw’umwuka kandi yera, imanuka iva mu ijuru.—Ibyahishuwe 17:1, 5.

2 Ndetse na Yerusalemu yo ku isi ntiyigeze igira ikuzo nk’iryo. Yohana aratubwira ati “haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati ‘ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.’ Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rufite ubwiza bw’Imana” (Ibyahishuwe 21:9-11a). Yohana yahagaze ahantu hirengeye kuri uwo musozi muremure cyane maze yitegereza uwo murwa mwiza cyane, abona ubwiza bwawo bwose. Kuva abantu bakora icyaha bagacirwaho iteka ryo gupfa, abafite ukwizera bahoraga bategereje ko uwo murwa uza. None urashyize uraza (Abaroma 8:19; 1 Abakorinto 15:22, 23; Abaheburayo 11:39, 40)! Ni umurwa uhebuje wo mu buryo bw’umwuka, ugizwe n’abantu 144.000 bakomeje kuba indahemuka; urarabagirana bitewe no kwera kwawo, ukarabagiranishwa n’ikuzo rya Yehova. Ngiyo indunduro ikomeye y’Ibyahishuwe!

3. Ni gute Yohana avuga iby’ubwiza bwa Yerusalemu Nshya?

3 Yerusalemu Nshya ifite ubwiza butangaje rwose. “Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi. Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na bibiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli. Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu. Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’umwana w’intama” (Ibyahishuwe 21:11b-14). Mbega ukuntu bikwiriye kuba Yohana abanza kuvuga iby’umucyo urabagirana w’uwo murwa! Kubera ko Yerusalemu Nshya irabagirana nk’umugeni, birakwiriye rwose ko iba umugeni wa Kristo. Irarabagirana rwose nk’uko bikwiriye icyaremwe na “Se w’imicyo yo mu ijuru.”—Yakobo 1:17.

4. Ni iki kigaragaza ko Yerusalemu Nshya atari ishyanga ry’Abisirayeli kavukire?

4 Ku marembo 12 y’uwo murwa, handitseho amazina y’imiryango 12 ya Isirayeli. Bityo rero, uwo murwa w’ikigereranyo ugizwe n’abantu 144.000 bashyizweho ikimenyetso “bavanywe mu miryango yose y’Abisirayeli” (Ibyahishuwe 7:4-8). Mu buryo buhuje n’ibyo, amabuye y’urufatiro yanditsweho amazina y’intumwa 12 z’Umwana w’Intama. Ni koko, Yerusalemu Nshya si ishyanga ry’Abisirayeli kavukire bakomoka ku bana 12 ba Yakobo. Ahubwo ni Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, yubatswe “ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi.”—Abefeso 2:20.

5. Kuba Yerusalemu Nshya ifite ‘inkike ndende’ no kuri buri muryango wayo hakaba hari abamarayika, bigaragaza iki?

5 Uwo murwa w’ikigereranyo ukikijwe n’inkike ndende. Mu bihe bya kera, imigi yakikizwaga n’inkike cyangwa inkuta zo kurinda umutekano, kugira ngo zikumire abanzi. ‘Inkike ndende’ za Yerusalemu Nshya zigaragaza ko ifite umutekano wo mu buryo bw’umwuka. Umuntu wanga gukiranuka n’uwanduye cyangwa utari inyangamugayo ntibazemererwa kuyinjiramo (Ibyahishuwe 21:27). Ariko ku babyemerewe, kwinjira muri uwo murwa uhebuje ni nko kwinjira muri Paradizo (Ibyahishuwe 2:7). Adamu amaze kwirukanwa muri Paradizo, Imana yashyize abakerubi ku mbibi zayo kugira ngo babuze abantu banduye kuyinjiramo (Itangiriro 3:24). Uko ni ko nanone abamarayika bashyizwe kuri buri muryango w’umurwa wera wa Yerusalemu, kugira ngo bacunge umutekano wawo wo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, muri iyi minsi ya nyuma, abamarayika bakomeje kurinda itorero ry’Abakristo basizwe, ari ryo Yerusalemu Nshya, kugira ngo ritanduzwa na Babuloni.—Matayo 13:41.

Umurwa upimwa

6. (a) Ni gute Yohana avuga uko umurwa wapimwe, kandi se ibyo bigaragaza iki? (b) Kuba umurwa warapimwe hakurikijwe “urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika” bisobanura iki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Yohana akomeza inkuru ye agira ati “uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo. Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana. Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n’ine, akurikije urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika” (Ibyahishuwe 21:15-17). Igihe ahera h’urusengero hapimwaga, ibyo byari gihamya idakuka y’uko imigambi Yehova arufitiye izasohozwa (Ibyahishuwe 11:1). Kuba umumarayika apima Yerusalemu Nshya, biragaragaza ko imigambi Yehova afitiye uwo murwa ufite ikuzo itazahinduka.a

7. Ni iki gitangaje ku bihereranye n’ingero z’uwo murwa?

7 Mbega umurwa utangaje! Impande zawo zose zirangana, ukaba ufite umuzenguruko wa sitadiyo 12.000 (hafi ibirometero 2.220), kandi ukikijwe n’urukuta rwa mikono 144 cyangwa metero 64 z’ubuhagarike. Nta mugi n’umwe wo ku isi ushobora kugira ingero nk’izo. Waba ukubye igihugu cya leta ya Isirayeli y’ubu incuro 14, kandi wagira ubutumburuke bw’ibirometero hafi 560. Twibuke ko Ibyahishuwe byatanzwe mu bimenyetso! None se izo ngero zaba zitwumvisha iki ku byerekeye Yerusalemu Nshya yo mu ijuru?

8. Bigaragaza iki kuba (a) uburebure bw’igihagararo bw’inkike z’umurwa bufite mikono 144? (b) umuzenguruko w’inkike z’umurwa ufite sitadiyo 12.000? (c) umurwa umeze nk’isanduku ifite impande zingana?

8 Ubuhagarike bwa mikono 144 butwibutsa uko uwo murwa ugizwe n’abantu 144.000 bagizwe abana b’Imana binyuze ku mwuka wayo. Umubare 12 ugaragara muri sitadiyo 12.000 z’ingero z’uwo murwa, ukaba ufite uburebure, ubugari n’ubuhagarike bingana, ukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu buhanuzi bwa Bibiliya mu birebana n’umuteguro. Ku bw’ibyo, Yerusalemu ifite gahunda y’umuteguro ihambaye kugira ngo isohoze umugambi w’Imana w’iteka. Yerusalemu Nshya hamwe n’Umwami Yesu Kristo, ni yo igize umuteguro w’Ubwami bwa Yehova. Hari nanone imiterere y’uwo murwa: ufite impande zingana. Mu rusengero rwa Salomo, Ahera cyane hari ikimenyetso cyashushanyaga ko Yehova ahari mu buryo bw’ikigereranyo, na ho hari hafite impande zingana (1 Abami 6:19, 20). Mbega ukuntu bikwiriye kuba Yerusalemu Nshya, imurikiwe n’ikuzo rya Yehova ubwe, iboneka imeze nk’igisanduku kinini gifite impande zingana! Ingero zayo zose ziruzuzanya neza. Nta busembwa cyangwa inenge uwo murwa ufite.​—Ibyahishuwe 21:22.

Ibikoresho by’ubwubatsi by’igiciro cyinshi

9. Ni iki Yohana avuga ku bikoresho byubatse uwo murwa?

9 Yohana akomeza inkuru ye agira ati “inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza. Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, urwa gatanu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusoruparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwari ametusito. Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri bibonerana.”—Ibyahishuwe 21:18-21.

10. Kuba umurwa wubakishijwe yasipi, zahabu n’“amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose” bisobanura iki?

10 Imyubakire y’uwo murwa irahebuje rwose. Aho kuba wubakishijwe ibikoresho bisanzwe by’aha ku isi, urugero nk’ibumba cyangwa amabuye, wubakishijwe yasipi, zahabu itunganyijwe n’“amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose.” Mbega ukuntu ibyo bintu bigereranya mu buryo bukwiriye ibikoresho by’ubwubatsi byo mu ijuru! Nta cyashobora kubirusha ubwiza. Isanduku ya kera y’isezerano yari iyagirijweho zahabu nziza, kandi akenshi muri Bibiliya, zahabu ikaba igereranya ibintu byiza kandi by’agaciro (Kuva 25:11; Imigani 25:11; Yesaya 60:6, 17). Ariko kandi, Yerusalemu Nshya yose, ndetse n’inzira nyabagendwa yayo byari bishigirijwe “izahabu nziza” isa n’ibirahuri bibonerana, ibyo bikaba bigaragaza ubwiza n’agaciro ifite mu buryo bwihariye, birenze kure ibyo umuntu yatekereza.

11. Ni iki kitwizeza ko abagize Yerusalemu Nshya bazarabagirana ubwiza butagereranywa, butunganye mu buryo bw’umwuka?

11 Mu bantu ntihashobora kuboneka n’umwe watunganya zahabu ngo ibe ifite ubwiza nk’ubw’iyo. Ariko Yehova we ni Umucuzi Usumba bose. Yicara “nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba,” kandi atunganya abantu b’indahemuka bagize Isirayeli y’umwuka nk’utunganya “izahabu n’ifeza,” abavanaho inkamba zose. Abatunganyijwe bakamarwaho inkamba rwose ni bo bonyine bazaba bagize Yerusalemu Nshya. Bityo, Yehova yubakisha umurwa ibikoresho bizima birabagirana ubwiza butagereranywa, butunganye mu buryo bw’umwuka.​—Malaki 3:3, 4.

12. Bishushanya iki kuba (a) imfatiro z’umurwa zirimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi? (b) kuba amarembo y’umurwa ari imaragarita?

12 Imfatiro z’uwo murwa na zo zirahebuje, zirimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi. Ibyo bitwibutsa ko mu bihe bya kera, igihe cyo gutamba ibitambo, umutambyi mukuru w’Umuyahudi yambaraga efodi irimbishijwe amabuye 12 y’igiciro cyinshi anyuranye, asa n’avugwa hano (Kuva 28:15-21). Nta gushidikanya ko ibyo bidapfuye guhuza gutya gusa! Ahubwo, ibyo bitsindagiriza umurimo w’ubutambyi wa Yerusalemu Nshya, ari yo Yesu Umutambyi Mukuru abereye ‘itabaza’ (Ibyahishuwe 20:6; 21:23; Abaheburayo 8:1). Nanone, imigisha y’umurimo w’ubutambyi bwa Yesu, ari we Mutambyi Mukuru, isesekazwa ku bantu binyuze kuri Yerusalemu Nshya (Ibyahishuwe 22:1, 2). Amarembo 12 y’uwo murwa, n’imaragarita cyangwa amasaro 12 afite ubwiza buhebuje. Ibyo bitwibutsa ibya wa mugani wa Yesu, aho Ubwami bugereranywa n’isaro ry’igiciro cyinshi. Abinjirira muri ayo marembo bose, bazaba baragaragaje ko baha agaciro cyane ibintu by’umwuka.—Matayo 13:45, 46; gereranya na Yobu 28:12, 17, 18.

Umurwa w’umucyo

13. Yohana akomeza avuga iki ku birebana na Yerusalemu Nshya, kandi kuki uwo murwa udakeneye urusengero?

13 Mu gihe cya Salomo, Yerusalemu yarangwaga n’urusengero rwari rwubatse ahirengeye cyane h’umugi, mu majyaruguru, ku musozi wa Moriya. Bimeze bite se kuri Yerusalemu Nshya? Yohana aragira ati “icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo. Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo” (Ibyahishuwe 21:22, 23). Mu by’ukuri, kubaka urusengero muri uwo murwa si ngombwa rwose. Urusengero rwa kera rwa kiyahudi rwari ikigereranyo, naho urw’ukuri rw’icyo kigereranyo, ari rwo rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka, ruriho kuva igihe Yehova yasigiye Yesu kuba Umutambyi Mukuru mu mwaka wa 29 (Matayo 3:16, 17; Abaheburayo 9:11, 12, 23, 24). Nanone, urusengero rujyanirana n’itsinda ry’abatambyi batambira Yehova ibitambo ku bw’abantu. Ariko abagize Yerusalemu Nshya bose ni abatambyi (Ibyahishuwe 20:6). Kandi igitambo gikuru, ari cyo buzima butunganye bwa kimuntu bwa Yesu, cyatambwe rimwe gusa, biba bihagije iteka (Abaheburayo 9:27, 28). Byongeye kandi, buri wese mu batuye muri uwo murwa yigerera kuri Yehova.

14. (a) Kuki Yerusalemu Nshya idakeneye ko izuba n’ukwezi biyimurikira? (b) Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga iki ku byerekeye umuteguro wose wa Yehova, kandi ni gute ibyo bireba Yerusalemu Nshya?

14 Iyo ubwiza bwa Yehova bwanyuraga imbere ya Mose ku musozi wa Sinayi, mu maso he hararabagiranaga, ku buryo yagombaga kuhatwikira ari imbere ya bagenzi be b’Abisirayeli (Kuva 34:4-7, 29, 30, 33). Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu umurwa uhora umurikiwe n’ubwiza bwa Yehova waba urabagirana? Muri uwo murwa, nta gihe wasanga bwije. Ntiwakenera kumurikirwa n’izuba cyangwa ukwezi. Ahubwo wakomeza kuvirwa n’umucyo iteka ryose. (Gereranya na 1 Timoteyo 6:16.) Yerusalemu Nshya iri mu mucyo urabagirana nk’uwo. Koko rero, uwo mugeni n’Umugabo we, akaba n’Umwami, ni bo murwa mukuru w’umuteguro wose wa Yehova, ari wo ‘mugore’ we, “Yerusalemu yo mu ijuru,” uwo umuhanuzi Yesaya yavuzeho aya magambo y’ubuhanuzi ngo “ku manywa izuba si ryo rizakurasira umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro. Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.”—Yesaya 60:1, 19, 20; Abagalatiya 4:26.

Umucyo uvira amahanga

15. Ni ayahe magambo yo mu Byahishuwe avugwa kuri Yerusalemu Nshya, asa n’avugwa mu buhanuzi bwa Yesaya?

15 Nanone ubwo buhanuzi buragira buti “amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana” (Yesaya 60:3). Ibyahishuwe bigaragaza ko ayo magambo yari kwerekezwa kuri Yerusalemu Nshya. Bibiliya igira iti “amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu [i]si bazaneyo ubwiza bwabo. Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo. Kandi bazazanayo ubwiza n’icyubahiro by’amahanga.”—Ibyahishuwe 21:24-26.

16. ‘Amahanga’ azagendera mu mucyo wa Yerusalemu Nshya ni ayahe?

16 Ayo ‘mahanga’ agendera mu mucyo wa Yerusalemu Nshya ni ayahe? Ni abantu kera bigeze kuba abo mu mahanga y’iyi si mbi, ariko ubu bakaba bitabira umucyo uturuka muri uwo murwa w’ikuzo wo mu ijuru. Aba mbere muri bo ni abagize imbaga y’abantu benshi bavuye “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” kandi basenga Imana ku manywa na nijoro bafatanyije n’abagize itsinda rya Yohana (Ibyahishuwe 7:9, 15). Yerusalemu Nshya nimara kumanuka iva mu ijuru, maze Yesu agakoresha imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu kugira ngo azure abapfuye, iyo mbaga y’abantu benshi iziyongeraho abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bahoze ari abo mu “mahanga,” na bo bazageraho bagakunda Yehova n’Umwana we, ugereranywa n’Umwana w’Intama, akaba n’Umugabo wa Yerusalemu Nshya.—Ibyahishuwe 1:18.

17. ‘Abami bo mu isi bazazanira ubwiza bwabo’ Yerusalemu Nshya ni ba nde?

17 Ariko se, ‘abami bo mu isi bazazana ubwiza bwabo’ ni abahe? Si abami b’isi aba basanzwe muri rusange, kuko bazarimburwa igihe bazarwanya Ubwami bw’Imana kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:17, 18). None se, abo bami baba ari bamwe mu bantu b’abanyacyubahiro bahinduka abo mu bagize imbaga y’abantu benshi, cyangwa ni abami bazazurwa bakayoboka Ubwami bw’Imana mu isi nshya (Matayo 12:42)? Kubyemeza biragoye, kuko ikuzo rya benshi muri abo bami ryari iry’iyi si kandi ryazimangatanye kera. Bityo, “abami bo mu isi” bazana ubwiza bwabo muri Yerusalemu Nshya, bagomba kuba ari bariya 144.000 ‘bacunguwe mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose,’ kugira ngo bimane n’Umwana w’Intama, Yesu Kristo (Ibyahishuwe 5:9, 10; 22:5). Muri uwo murwa, bahazana ubwiza bahawe n’Imana kugira ngo urusheho kurabagirana.

18. (a) Ni nde utazemerwa muri Yerusalemu Nshya? (b) Ni abahe bantu bazemererwa kwinjira mu murwa?

18 Yohana akomeza agira ati “muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 21:27). Nta cyandujwe na gahunda y’ibintu ya Satani gishobora kuba muri Yerusalemu Nshya. Nubwo amarembo yayo ahora akinguye, nta muntu n’umwe ‘ukora ibizira akabeshya,’ uzahinjira. Muri uwo murwa ntihazabamo abahakanyi cyangwa abo muri Babuloni Ikomeye. Kandi nihagira ugerageza kuwonona ahumanya abazaba muri wo mu gihe bakiri ku isi, imihati ye izaburizwamo (Matayo 13:41-43). Abanditswe mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama,” ni ukuvuga ba bandi 144.000 bonyine, ni bo amaherezo bazinjira muri Yerusalemu Nshya.b—Ibyahishuwe 13:8; Daniyeli 12:3.

Uruzi rw’amazi y’ubugingo

19. (a) Ni gute Yohana avuga iby’ukuntu Yerusalemu Nshya izasesekaza imigisha ku bantu? (b) Ni ryari “uruzi rw’amazi y’ubugingo” rwagombaga gutemba, kandi ibyo tubyemezwa n’iki?

19 Yerusalemu Nshya irabagirana izasesekaza imigisha myinshi ku bantu bo ku isi. Ibyo ni byo Yohana akomeza abona, nk’uko abitubwira agira ati “anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati” (Ibyahishuwe 22:1, 2a). Ni ryari urwo ‘ruzi’ ruzatemba? Kubera ko rutemba ‘ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,’ ntirwashoboraga gutemba mbere y’itangira ry’umunsi w’Umwami, mu mwaka wa 1914, keretse gusa nyuma yaho. Ubwo ni bwo hari kubaho igikorwa cyatangajwe mu ijwi ry’impanda ya karindwi, kandi ni na bwo hari gutangwa itangazo rikomeye rigira riti “noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo” (Ibyahishuwe 11:15; 12:10). Muri iki gihe cy’imperuka, umwuka n’umugeni bagiye batumirira abantu b’umutima ukunze kuza gufata amazi y’ubugingo ku buntu. Abantu nk’abo bazakomeza kubona amazi ava muri urwo ruzi kugeza ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, kandi na nyuma yaho ayo mazi azakomeza gutemba mu isi nshya, igihe Yerusalemu Nshya ‘izamanuka iva mu ijuru ku Mana.’—Ibyahishuwe 21:2.

20. Ni iki kigaragaza ko n’ubu amazi y’ubugingo yatangiye kuboneka mu rugero runaka?

20 Ubwo si ubwa mbere amazi y’ubugingo ahabwa abantu. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze iby’amazi atanga ubugingo buhoraho (Yohana 4:10-14; 7:37, 38). Yohana yari agiye kumva amagambo yuje urukundo yo gutumira, agira ati “umwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Uko gutumira n’ubu kurumvikana, bityo bikaba bigaragaza ko ayo mazi y’ubugingo yatangiye kuboneka mu rugero runaka. Ariko mu isi nshya, ayo mazi azatemba ava ku ntebe y’Imana kandi anyure muri Yerusalemu Nshya, ameze nk’uruzi nyaruzi.

21. “Uruzi rw’amazi y’ubugingo” rushushanya iki, kandi se ni gute iyerekwa rya Ezekiyeli ridufasha kubimenya?

21 Urwo ‘ruzi rw’amazi y’ubugingo’ ni iki? Amazi ni ay’ingenzi cyane ku buzima. Umuntu ashobora kumara ibyumweru runaka atariye, ariko atanyoye amazi bwo yapfa hashize nk’icyumweru kimwe gusa. Nanone, amazi akoreshwa mu gukora isuku, kandi ni ay’ingenzi cyane mu kubungabunga ubuzima. Ubwo rero, amazi y’ubugingo agomba kuba agereranya ikintu cya ngombwa ku buzima bw’abantu no mu birebana no kugira amagara mazima. Umuhanuzi Ezekiyeli na we yeretswe urwo ‘ruzi rw’amazi y’ubugingo,’ kandi muri iryo yerekwa, uruzi rwavaga mu rusengero rugatembera mu Nyanja y’Umunyu. Dore igitangaza! Ayo mazi atagira ubuzima yari yuzuye uruvange rw’ibintu bihumanya, yahindutse amazi meza yuzuramo amafi (Ezekiyeli 47:1-12)! Ni koko, uruzi rwo mu iyerekwa ruzura ibyari byapfuye, ibyo bikaba bihamya ko uruzi rw’amazi y’ubugingo rushushanya uburyo bwateguwe n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo bwo kugarura ‘abapfuye’ mu buzima, bakaba abantu batunganye. Urwo ruzi “rubonerana nk’isarabwayi,” ibyo bikaba bigaragaza ukubonera no kwera kw’ibyo Imana yagambiriye. Ibyo binyuranye n’uko bimeze ku ‘mazi’ y’amadini yiyita aya gikristo, yo yandujwe n’amaraso kandi ateza urupfu.—Ibyahishuwe 8:10, 11.

22. (a) Uruzi rurava he, kandi kuki bikwiriye? (b) Amazi y’ubugingo afitanye isano n’iki, kandi se urwo ruzi rw’ikigereranyo rushushanya iki kindi?

22 Urwo ruzi rurava “ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama.” Ibyo birakwiriye, kuko uburyo bwateguwe na Yehova kugira ngo atange ubuzima bushingiye ku gitambo cy’incungu, kandi ibyo bikaba byarakozwe bitewe n’uko Yehova ‘yakunze abari mu isi cyane, bigatuma atanga Umwana we w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Nanone amazi y’ubugingo yerekeza ku Ijambo ry’Imana, na ryo rigereranywa n’amazi muri Bibiliya (Abefeso 5:26). Ariko kandi, uruzi rw’amazi y’ubugingo ntirugereranya ukuri gusa, ahubwo runagereranya uburyo bwose bwateguwe na Yehova ashingiye ku gitambo cya Yesu, kugira ngo abature abantu bumvira mu cyaha no mu rupfu, kandi abahe ubuzima bw’iteka.—Yohana 1:29; 1 Yohana 2:1, 2.

23. (a) Kuki bikwiriye ko uruzi rw’amazi y’ubugingo rutembera hagati mu nzira nyabagendwa ya Yerusalemu Nshya? (b) Ni irihe sezerano Imana yagiranye na Aburahamu rizasohozwa igihe amazi y’ubugingo azatemba ari menshi?

23 Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, imigisha dukesha incungu izasesekazwa mu buryo bwuzuye binyuze ku mirimo y’ubutambyi bwa Yesu n’abatambyi 144.000 bamwungirije. Birakwiriye rero ko uruzi rw’amazi y’ubugingo rutemba hagati y’inzira nyabagendwa ya Yerusalemu Nshya. Iyo Yerusalemu Nshya igizwe na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, iyo na yo, hamwe na Yesu, ikaba ari urubyaro nyakuri rwa Aburahamu (Abagalatiya 3:16, 29). Ku bw’ibyo, igihe amazi y’ubugingo azatemba ari menshi anyura mu nzira nyabagendwa y’umurwa w’ikigereranyo, “amahanga yose yo mu isi” azaba abonye uburyo bwuzuye bwo kwihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwa Aburahamu. Isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu rizaba risohojwe mu buryo bwuzuye.—Itangiriro 22:17, 18.

Ibiti by’ubugingo

24. Noneho ni iki Yohana abona hakurya no hakuno h’urwo ruzi rw’amazi y’ubugingo, kandi se ibyo bigereranya iki?

24 Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, uruzi rwabaye umugezi munini, kandi uwo muhanuzi yabonye ibiti by’ubwoko bwose by’imbuto ziribwa bimera ku nkombe zawo (Ezekiyeli 47: 12). Naho se Yohana we arabona iki? Aragira ati “hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga” (Ibyahishuwe 22:2b). Ibyo ‘biti by’ubugingo’ na byo bigomba kuba bishushanya bumwe mu buryo bwateguwe na Yehova bwo guha abantu bumvira ubugingo buhoraho.

25. Muri Paradizo yo ku isi, ni iyihe migisha Yehova azasesekaza ku bantu b’umutima ukunze muri Paradizo yo ku isi?

25 Mbega imigisha myinshi Yehova asesekaza ku bantu b’umutima ukunze! Ntabwo ari ayo mazi afutse bashobora kunywaho gusa, ahubwo bashobora no gusoroma kuri ibyo biti imbuto zitunga ubuzima zihora zeze z’ubwoko bunyuranye. Birababaje kuba ababyeyi bacu ba mbere bataranyuzwe n’uburyo ‘bw’igikundiro’ nk’ubwo bwari bwarateguwe muri Paradizo yo muri Edeni (Itangiriro 2:9)! Ariko ubu bwo, ni Paradizo iri ku isi hose, kandi Yehova anatanga uburyo bwo “gukiza amahanga” binyuze ku bibabi by’ibyo biti by’ikigereranyo.c Gukoresha ibyo bibabi by’ikigereranyo mu koroshya uburibwe, bizageza abantu bafite ukwizera ku butungane mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, ibyo bikaba birenze kure cyane ubuvuzi bukoresha imiti y’ibyatsi cyangwa ubukoresha ubundi buryo bwose buboneka muri iki gihe.

26. Nanone ibiti by’ubugingo bishobora kuba bishushanya iki, kandi kuki?

26 Ibyo biti byuhirwa neza n’amazi y’umugezi, nanone bishobora kugereranya abantu 144.000 bagize umugore w’Umwana w’Intama. Mu gihe bari ku isi, na bo bavana inyungu mu buryo bwateguwe n’Imana bwo gutanga ubuzima binyuze kuri Yesu Kristo. Birashishikaje kumenya ko mu buryo bw’ubuhanuzi, abo bavandimwe ba Yesu babyawe binyuze ku mwuka bitwa “ibiti byo gukiranuka” (Yesaya 61:1-3; Ibyahishuwe 21:6). Bamaze kwera imbuto nyinshi zo mu buryo bw’umwuka ku bw’ikuzo rya Yehova (Matayo 21:43). Kandi mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, bazifatanya mu gutanga uburyo bwateguwe bishingiye ku ncungu, buzakoreshwa mu “gukiza amahanga” bayabatura mu cyaha no mu rupfu.—Gereranya na 1 Yohana 1:7.

Nta joro rizabaho ukundi

27. Yohana akomeza avuga iyihe migisha yindi izagera ku bantu bafite igikundiro cyo kwinjira muri Yerusalemu Nshya, kandi kuki twavuga ko “nta muvumo uzaba ugihari?”

27 Nta gikundiro cyaruta icyo kwinjira muri Yerusalemu Nshya. Tekereza nawe: kubona abahoze ari abantu boroheje kandi badatunganye, bazasanga Yesu mu ijuru kugira ngo bifatanye mu mugambi nk’uwo w’ikuzo (Yohana 14:2)! Yohana aduha igitekerezo runaka ku birebana n’imigisha abo bantu bazahabwa, agira ati “nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo” (Ibyahishuwe 22:3, 4). Igihe abatambyi b’Abisirayeli biyononaga, bikururiye umuvumo wa Yehova (Malaki 2:2). Yesu yavuze ko “inzu” ya Yerusalemu yari itakirangwa no kwizera yari gusigara ari umusaka (Matayo 23:37-39). Ariko muri Yerusalemu Nshya ho “nta muvumo uzaba ugihari.” (Gereranya na Zekariya 14:11.) Abazayituramo bose bazaba barageragereshejwe umuriro w’ibigeragezo hano ku isi, kandi kubera ko bazaba baranesheje, ‘bazaba barambitswe kutabora no kudapfa.’ Yehova azi ko nta na rimwe bazamutera umugongo nk’uko yari abizi kuri Yesu (1 Abakorinto 15:53, 57). Ikindi kandi, muri Yerusalemu Nshya ni ho “intebe y’Imana n’Umwana w’Intama” izaba iri, maze itume imimerere y’uwo murwa idahungabana iteka ryose.

28. Kuki abagize Yerusalemu Nshya bafite izina ry’Imana ryanditswe mu ruhanga rwabo, kandi ni ibihe byiringiro bishishikaje bafite?

28 Kimwe na Yohana ubwe, abazaba bagize uwo murwa wo mu ijuru bose ni “imbata” z’Imana. Uko bari uko, bafite izina ry’Imana ryanditswe ahagaragara mu ruhanga rwabo, ibyo bikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko ari abana b’Imana (Ibyahishuwe 1:1; 3:12). Bazabona ko kuyikorera umurimo wera bari muri Yerusalemu Nshya, ari igikundiro kitagereranywa. Igihe Yesu yari ku isi, yasezeranyije abo bazategekana na we ikintu gishishikaje cyane, agira ati “hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana” (Matayo 5:8). Mbega ukuntu izo mbata zizanezezwa no kubona Yehova ubwe no kumusenga!

29. Kuki Yohana avuga ko muri Yerusalemu Nshya yo mu ijuru “nta joro rizabaho ukundi”?

29 Yohana akomeza agira ati “nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira” (Ibyahishuwe 22:5a). Kimwe n’undi mugi wose ku isi, Yerusalemu ya kera yamurikirwaga n’izuba ku manywa, nijoro ikamurikirwa n’ukwezi hamwe n’ibitanga urumuri by’ibikorano. Ariko muri Yerusalemu Nshya yo mu ijuru, urumuri nk’urwo ntiruzaba rukenewe. Uwo murwa uzamurikirwa na Yehova ubwe. Ijambo ‘ijoro’ rishobora nanone gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo, nko kuvuga iby’amakuba cyangwa gutandukana na Yehova (Mika 3:6; Yohana 9:4; Abaroma 13:11, 12). Nta na rimwe byashoboka ko ahari ikuzo no kurabagirana kw’Imana Ishoborabyose haba ijoro nk’iryo.

30. Ni gute Yohana asoza inkuru y’iyerekwa rihebuje, kandi se ni iki Ibyahishuwe bitwizeza?

30 Yohana asoza inkuru y’iyerekwa rye rihebuje avuga ibyerekeye izo mbata z’Imana ati “kandi bazahora ku ngoma iteka ryose” (Ibyahishuwe 22:5b). Ni iby’ukuri ko ku iherezo ry’imyaka igihumbi, imigisha ishingiye ku ncungu izaba yarasheshekajwe ku bantu mu buryo bwuzuye, kandi Yesu azamurikira Se abantu bazaba baragejejwe ku butungane (1 Abakorinto 15:25-28). Icyo Yehova ateganyirije Yesu hamwe n’abagize 144.000 nyuma yaho, ntitukizi. Ariko kandi, Ibyahishuwe bitwizeza ko igikundiro cyabo cyo gukorera Yehova umurimo wera bazagihorana iteka ryose.

Indunduro ishimishije y’Ibyahishuwe

31. (a) Iyerekwa rya Yerusalemu Nshya rigize iyihe ndunduro? (b) Ni iki Yerusalemu Nshya isohoza no ku bandi bantu b’indahemuka?

31 Isohozwa ry’iryo yerekwa rya Yerusalemu Nshya, ari yo mugore w’Umwana w’Intama, ni ryo ndunduro ishimishije Ibyahishuwe byerekezaho, kandi ibyo birakwiriye. Mu kinyejana cya mbere, bagenzi ba Yohana bose b’Abakristo, ari bo ba mbere barebwaga n’ibiri muri icyo gitabo, bategerezanyaga amatsiko igihe bari kuzinjira muri uwo murwa kugira ngo bategekane na Yesu Kristo ari ibiremwa by’umwuka bidashobora gupfa. Muri iki gihe, abasigaye b’Abakristo basizwe bakiriho hano ku isi bafite ibyiringiro nk’ibyo. Bityo, Ibyahishuwe byegereje indunduro yabyo ikomeye, igihe itsinda ryuzuye ry’umugeni rizifatanya n’Umwana w’Intama. Nyuma, binyuze kuri Yerusalemu Nshya, imigisha y’igitambo cy’incungu cya Yesu izagezwa ku bantu, ku buryo abantu bose b’indahemuka bazahabwa ubuzima bw’iteka. Ni muri ubwo buryo, umugeni, ari we Yerusalemu Nshya, azifatanya mu gushyiraho isi nshya ikiranuka iteka ryose, ari umugore w’indahemuka ku mugabo we w’Umwami, ku bw’ikuzo ry’Umwami wacu akaba n’umutegetsi w’ikirenga Yehova.—Matayo 20:28; Yohana 10:10, 16; Abaroma 16:27.

32, 33. Gusuzuma Ibyahishuwe byatumye tumenya iki, kandi twagombye kubyitabira dute tubikuye ku mutima?

32 Mbega ibyishimo dufite mu gihe twenda gusoza isuzuma ryacu ry’igitabo cy’Ibyahishuwe! Twabonye ukuntu imihati ya nyuma ya Satani n’iy’urubyaro rwe izahindurwa ubusa, n’ukuntu imanza zikiranuka za Yehova zizasohozwa mu buryo bwuzuye. Babuloni Ikomeye igomba kuzavanwaho burundu, ikurikiwe n’ibindi bice byose by’isi ya Satani byononekaye bikabije. Satani ubwe n’abadayimoni be bazajugunywa ikuzimu, nyuma bazarimburwe. Yerusalemu Nshya izategekera mu ijuru ifatanyije na Kristo, maze habeho umuzuko n’urubanza, kandi amaherezo abantu bazaba bagejejwe ku butungane bazahabwe ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi. Mbega ukuntu Ibyahishuwe bivuga ibyo bintu byose mu buryo bushishikaje cyane! Mbega ukuntu ibyo bikomeza icyemezo twafashe cyo gutangaza ‘ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, tububwira amahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose’ yo ku isi muri iki gihe (Ibyahishuwe 14:6, 7)! Ese waba wihatira kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo w’ingenzi cyane?

33 Reka noneho dusuzume amagambo asoza Ibyahishuwe tubigiranye umutima ushima.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kuba urugero rwakoreshejwe ari “urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika,” bishobora kuba bifitanye isano no kuba uwo murwa ugizwe n’abantu 144.000 babanje kuba abantu, hanyuma bakaba ibiremwa by’umwuka bakaba mu bamarayika.

b Tuzirikane ko mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama” harimo amazina y’abantu 144.000 bagize Isirayeli y’umwuka gusa. Ibyo bitandukanye n’uko biri ku “gitabo cy’ubugingo,” cyo cyanditswemo n’amazina y’abazahabwa ubuzima hano ku isi.​—Ibyahishuwe 20:12.

c Zirikana ko incuro nyinshi imvugo ngo “amahanga” yerekezwa ku bantu batari abo mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 7:9; 15:4; 20:3; 21:24, 26). Ubwo rero, gukoreshwa kw’iyo mvugo aha, ntibishaka kugaragaza ko mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi abantu bazakomeza gukorera mu matsinda atandukanya abantu n’abandi mu rwego rwa buri gihugu ukwacyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze