Igice cya 14
Ubwiza buhebuje bw’intebe y’ubwami ya Yehova yo mu ijuru
Iyerekwa rya 2—Ibyahishuwe 4:1 kugeza 5:14
Ibivugwamo: Ibintu bitangaje bibera imbere y’intebe y’ubwami Imana yicaraho ica imanza
Igihe cy’isohozwa: Iryo yerekwa ryerekana ibintu byagombaga kubaho kuva mu mwaka wa 1914 kuzageza ku iherezo ry’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, ndetse na nyuma yaho, igihe ibiremwa byose byo mu ijuru no mu isi bizaba bisingiza Yehova.—Ibyahishuwe 5:13
1. Kuki twagombye gushishikazwa cyane n’ibyo Yohana yeretswe?
YOHANA atangiye atubwira iby’irindi yerekwa rishishikaje cyane. Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, aracyari mu gihe cy’umunsi w’Umwami. Ku bw’ibyo rero, ibyo agiye kuvuga biratureba cyane twe turiho mu gihe cy’uwo munsi w’Umwami. Binyuze kuri iryo yerekwa, Yehova yabaye nk’ukuraho igitwikirizo cyatumaga tudashobora kubona ibyo mu ijuru, maze atwereka iby’imanza ze zigomba gusohozwa hano ku isi. Ikindi kandi, twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuzaba ku isi, ibyo Yohana yeretswe bidufasha kumenya umwanya dufite mu mugambi wa Yehova. Birakwiriye rero ko twese dukomeza gushishikazwa cyane n’amagambo Yohana yavuze agira ati “hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo.”—Ibyahishuwe 1:3.
2. Ubu noneho ni ibihe bintu Yohana yeretswe?
2 Ubu noneho ibyo Yohana areba birenze kure cyane ibyo umuntu wo muri iki gihe ashobora kubona kuri videwo. Yaranditse ati “hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda rimbwira riti ‘zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo’” (Ibyahishuwe 4:1). Muri iryo yerekwa, Yohana yageze mu ijuru ritabonwa n’amaso aho Yehova ari, hejuru cyane y’ikirere kigerwamo n’abagendera mu byogajuru, ndetse kure cyane y’inyenyeri zo mu isanzure ry’ikirere. Yohana yatumiriwe kwinjira, mbese nk’aho yari kuba yinjiriye mu rugi rukinguye, maze akareba ibintu bitangaje cyane byo mu ijuru risumba ayandi ryo mu buryo bw’umwuka, aho Yehova ubwe ari yicaye ku ntebe ye y’ubwami (Zaburi 11:4; Yesaya 66:1). Mbega igikundiro gihebuje!
3. Ni iki ijwi “rimeze nk’iry’impanda” ritwibutsa, kandi se Isoko y’iryo jwi ni iyihe nta gushidikanya?
3 Nta cyo Bibiliya ihishura ku birebana n’iryo jwi Yohana yabanje kumva. Kimwe na rya jwi rikomeye rya Yesu ryumvikanye mbere, iryo jwi na ryo rivugana ubutware rimeze nk’ijwi ry’impanda (Ibyahishuwe 1:10, 11). Ritwibutsa rya jwi ry’ihembe ryarangururaga cyane rimenyesha ko Yehova yari ku Musozi wa Sinayi (Kuva 19:18-20). Nta gushidikanya, Yehova ni we Soko y’ikirenga y’iryo hamagara (Ibyahishuwe 1:1). Yakinguye urugi kugira ngo, mu iyerekwa, Yohana ashobore kwinjira ahera cyane kurusha ahandi hose ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova butegeka.
Ubwiza bwa Yehova burabagirana
4. (a) Ni uwuhe mumaro iyerekwa rya Yohana rifitiye Abakristo basizwe? (b) Abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, iryo yerekwa ribafitiye uwuhe mumaro?
4 Ni iki Yohana abonye? Tega amatwi mu gihe arimo atubwira ibintu bitangaje abonye. Aragira ati ‘muri ako kanya mba mu mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’Uyicayeho’ (Ibyahishuwe 4:2). Mu kanya nk’ako guhumbya, Yohana yajyanywe mu buryo bw’umwuka n’imbaraga z’Imana imbere y’intebe y’Ubwami ya Yehova. Mbega ukuntu ibyo byashimishije cyane Yohana! Aha ngaha, Yohana yeretswe mbere y’igihe iyerekwa ritangaje ry’ibintu byo mu ijuru, aho we n’abandi Bakristo basizwe babikiwe “umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka” (1 Petero 1:3-5; Abafilipi 3:20). Iyerekwa rya Yohana ni iry’ingenzi cyane no ku bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Ribafasha kumenya ikuzo rya Yehova n’imiterere y’ubutegetsi bwo mu ijuru akoresha, mbere na mbere mu gucira amahanga imanza, hanyuma no mu gutegeka abantu bo ku isi. Yehova ni Imana igira gahunda itangaje rwose!
5. Ni ibihe bintu Yohana yabonye byashushanywaga n’umupfundikizo w’isanduku y’isezerano?
5 Ibyinshi mu byo Yohana yabonye mu ijuru bisa n’ibyari mu ihema ry’ibonaniro mu butayu. Ryari ryarubatswe mbere yaho ho imyaka 1.600, kugira ngo ribe ubuturo bwera Abisirayeli bakoreshaga muri gahunda y’ugusenga k’ukuri. Ahera Cyane h’iryo hema ry’ibonaniro ni ho hari isanduku y’isezerano, kandi hejuru y’umupfundikizo w’iyo sanduku, ukozwe muri zahabu ni ho Yehova ubwe yavugiraga (Kuva 25:17-22; Abaheburayo 9:5). Bityo rero, umupfundikizo w’iyo sanduku washushanyaga intebe y’ubwami ya Yehova. Ubu noneho Yohana yiboneye n’amaso ye icyo uwo mupfundikizo washushanyaga, ni ukuvuga Umwami w’Ikirenga Yehova ubwe afite ikuzo ritagereranywa, ari mu ijuru yicaye ku ntebe ye y’ubwami isumba izindi!
6. Ni mu yahe magambo Yohana avugamo uko yabonye Yehova, kandi se kuki ibyo bikwiriye?
6 Mu buryo butandukanye n’uko byagenze ku bandi bahanuzi ba kera babonye mu iyerekwa intebe y’ubwami ya Yehova, Yohana ntiyasobanuye mu buryo burambuye imiterere y’Uwera wicaye kuri iyo ntebe (Ezekiyeli 1:26, 27; Daniyeli 7:9, 10). Ahubwo, Yohana atubwira uko yabonye Uwicaye kuri iyo ntebe y’ubwami agira ati “uwari uyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido” (Ibyahishuwe 4:3). Mbega ubwiza butagereranywa! Yohana yabonye ubwiza bukeye kandi burabagirana, nk’ubw’amabuye y’agaciro abengerana. Mbega ukuntu ibyo bihuje neza n’ukuntu intumwa Yakobo yavuze ibyerekeye Yehova amwita “Se w’imicyo” (Yakobo 1:17)! Nyuma gato y’aho Yohana amariye kwandika Ibyahishuwe, yavuze ko “Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke” (1 Yohana 1:5). Mbega ukuntu Yehova ari Nyir’ikuzo rihebuje!
7. Kuba intebe y’ubwami ya Yehova igoswe n’umukororombya bitwigisha iki?
7 Zirikana ko Yohana yabonye umukororombya usa na simaragido y’icyatsi kibisi ugose intebe y’ubwami. Aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki (ir’is) ryahinduwemo umukororombya risobanura ikintu gifite ishusho y’uruziga. Aho umukororombya uvugwa muri Bibiliya ku ncuro ya mbere ni mu gihe cya Nowa. Igihe amazi y’umwuzure yari amaze kugabanuka, Yehova yatumye umukororombya uboneka mu bicu, kandi asobanura icyo washushanyaga agira ati “nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’isi . . . nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n’ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose” (Itangiriro 9:13, 15). Ni iki rero iyerekwa ryo mu ijuru rigomba kuba ryaribukije Yohana? Umukororombya yabonye ugomba kuba waramwibukije akamaro ko kugirana na Yehova imishyikirano irangwa n’amahoro, nk’iyo abagize itsinda rya Yohana bafitanye na We muri iki gihe. Nanone ugomba kuba waratumye yiyumvisha ituze n’amahoro biganje aho Yehova ari. Iryo tuze n’amahoro bizagera ku bantu bose bumvira, igihe Yehova azabamba ihema rye ku isi nshya, ari wo muryango mushya w’abantu.—Zaburi 119:165; Abafilipi 4:7; Ibyahishuwe 21:1-4.
Tumenye abakuru 24
8. Ni ba nde Yohana yabonye bakikije intebe y’ubwami, kandi se abo bagereranya ba nde?
8 Yohana yari asanzwe azi ko abatambyi bari barashyiriweho gukora imirimo mu ihema ry’ibonaniro rya kera. Bityo rero, agomba kuba yaratangajwe n’ibyo yabonye, ari byo akomeza avuga agira ati “iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe makumyabiri n’enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu” (Ibyahishuwe 4:4). Koko rero, aho kugira ngo abone abatambyi, yabonye abakuru 24 bicaye ku ntebe z’ubwami kandi bambaye amakamba nk’abami. Abo bakuru ni ba nde? Abo ni abasizwe bo mu itorero rya Gikristo, bazutse bakicara mu myanya yo mu ijuru Yehova yabasezeranyije. Ibyo tubyemezwa n’iki?
9, 10. Ni iki kitwemeza ko abakuru 24 bashushanya itorero ry’Abakristo basizwe riri mu mwanya waryo w’ikuzo mu ijuru?
9 Icya mbere, bambaye amakamba. Bibiliya ivuga ko Abakristo basizwe bahabwa ikamba ritangirika kandi bagahabwa ubuzima butagira iherezo, ni ukuvuga ubuzima budapfa (1 Abakorinto 9:25; 15:53, 54). Ariko kubera ko abo bakuru 24 bicaye ku ntebe z’ubwami, aha ngaha amakamba ya zahabu ashushanya ubutware bwa cyami. (Gereranya n’Ibyahishuwe 6:2; 14:14.) Ibi byemeza ko abakuru 24 bagereranya abigishwa ba Yesu basizwe bagera ikirenge mu cye bari mu myanya yabo mu ijuru, kuko Yesu yagiranye na bo isezerano ryo kuzicarana ku ntebe z’ubwami mu Bwami bwe (Luka 22:28-30). Uretse Yesu n’abo bakuru 24, nta bandi bavugwaho ko bazategekera mu ijuru aho Yehova ari, habe yemwe n’abamarayika!
10 Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yasezeranyije itorero ry’i Lawodikiya agira ati “unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye” (Ibyahishuwe 3:21). Ariko kandi, inshingano abo bakuru 24 bafite mu ijuru ntigarukira gusa ku gutegeka. Mu ntangiriro y’igitabo cy’Ibyahishuwe, Yohana avuga ibirebana na Yesu agira ati ‘yaduhinduye abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo Se’ (Ibyahishuwe 1:5, 6). Abo bakuru ni abami bakaba n’abatambyi. “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.”—Ibyahishuwe 20:6, NW.
11. Kuki bikwiriye ko umubare w’abakuru uba 24, kandi se uwo mubare usobanura iki?
11 Ko Yohana yabonye abakuru 24 bakikije intebe y’Ubwami, uwo mubare 24 usobanura iki? Hari ibintu byinshi bigaragaza ko abo bakuru bagereranywaga n’abatambyi b’indahemuka bo muri Isirayeli ya kera. Intumwa Petero yandikiye Abakristo basizwe agira ati “muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse” (1 Petero 2:9). Birashishikaje kumenya ko abatambyi b’Abayahudi ba kera bari bagabanyijemo amatsinda 24. Uko umwaka utashye, buri tsinda ryagenerwaga ibyumweru runaka ryagombaga kumara rikorera imirimo imbere ya Yehova, ku buryo uwo murimo wera wakorwaga ubudasiba (1 Ngoma 24:5-19). Birakwiriye rero kuba mu iyerekwa rya Yohana rirebana n’umurimo w’ubutambyi mu ijuru harimo abakuru 24, kubera ko uwo murimo ukorerwa Yehova ubudasiba. Umubare w’abakora uwo murimo numara kuzura, bazaba bari mu matsinda 24, buri tsinda rigizwe n’abantu 6.000 banesheje, kuko mu Byahishuwe 14:1-4 hatubwira ko abantu 144.000 (24 x 6.000) ‘bacunguwe mu bantu’ kugira ngo bahagarare ku Musozi wa Siyoni wo mu ijuru bari kumwe n’Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo. Kubera ko umubare 12 ushushanya umuteguro w’Imana uri kuri gahunda, umubare 24 wo ukuba incuro ebyiri cyangwa ugatsindagiriza iyo mimerere.
Imirabyo, amajwi no guhinda kw’inkuba
12. Ni ibihe bintu bindi Yohana yabonye kandi yumvise, kandi se “imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba” bitwibutsa iki?
12 Nyuma y’ibyo, ni ibihe bintu Yohana yabonye kandi yumvise? Agira ati “kuri ya ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba” (Ibyahishuwe 4:5a). Ibyo bitwibutsa irindi yerekwa riteye ubwoba ry’imbaraga za Yehova zo mu ijuru. Urugero, igihe Yehova ‘yamanukiraga’ ku Musozi wa Sinayi, Mose yaravuze ati “ku wa gatatu mu gitondo, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi, ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana. . . . Ijwi ry’ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.”—Kuva 19:16-19.
13. Imirabyo iva ku ntebe y’Ubwami ya Yehova igereranya iki?
13 Mu gihe cy’umunsi w’Umwami, Yehova agaragaza imbaraga ze n’ukuhaba kwe mu buryo buhambaye. Ariko ntabigaragaza akoresheje imirabyo nyamirabyo, kuko ibyo Yohana yabonye ari ibimenyetso bifite icyo bishushanya. None se, imirabyo ishushanya iki? Ubusanzwe imirabyo ishobora kumurika, ariko nanone ishobora kwica. Ubwo rero, iyo mirabyo iva ku ntebe y’Ubwami ya Yehova igereranya neza umucyo yakomeje guha ubwoko bwe, ariko cyane cyane igereranya ubutumwa butwika bw’urubanza.—Gereranya na Zaburi 18:15; 144:5, 6; Matayo 4:14-17; 24:27.
14. Ni gute amajwi yumvikanye muri iki gihe?
14 Twavuga iki se ku birebana n’amajwi? Igihe Yehova yamanukiraga ku Musozi wa Sinayi, hari ijwi ryavugishije Mose (Kuva 19:19). Ibyinshi mu byategetswe n’ibyatangajwe bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe na byo byagiye bitangwa n’amajwi yavaga mu ijuru (Ibyahishuwe 4:1; 10:4, 8; 11:12; 12:10; 14:13; 16:1, 17; 18:4; 19:5; 21:3). Muri iki gihe nabwo, hari ibyo Yehova yagiye ategeka abagize ubwoko bwe n’ibyo yabatangarije, bityo arabamurikira kugira ngo basobanukirwe ubuhanuzi n’amahame yo muri Bibiliya. Incuro nyinshi, mu makoraniro mpuzamahanga ni ho hagiye hatangirwa ibisobanuro bitanga umucyo ku birebana n’ubumenyi, hanyuma uko kuri ko muri Bibiliya kukagenda gutangazwa mu isi yose. Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibirebana n’ababwiriza b’indahemuka b’ubutumwa bwiza, yaravuze ati “yee, mu by’ukuri, ‘ijwi ryabo ryageze mu isi yose, kandi amagambo yabo yageze ku mpera z’isi yose ituwe.’”—Abaroma 10:18, NW.
15. Ni ukuhe guhinda kw’inkuba kwagiye guturuka ku ntebe y’Ubwami muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami?
15 Ubusanzwe imirabyo ikurikirwa no guhinda kw’inkuba. Dawidi yagereranyije “ijwi ry’Uwiteka” no guhinda kw’inkuba (Zaburi 29:3, 4). Igihe Yehova yafashaga Dawidi kurwanya abanzi be, Dawidi yavuze ko Yehova yahindishije inkuba (2 Samweli 22:14; Zaburi 18:14). Elihu yabwiye Yobu ko ijwi rya Yehova rimeze nko guhinda kw’inkuba iyo akora “ibikomeye tutabasha gusobanura” (Yobu 37:4, 5). Muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, Yehova yagiye ‘ahindisha ijwi rye nko guhinda kw’inkuba’ atanga umuburo ku birebana n’ibikorwa bikomeye agiye gukorera abanzi be. Uko guhinda kw’inkuba kw’ikigereranyo kwagiye kumvikana mu isi yose kwiyungikanya. Urahirwa niba waritaye kuri iyo miburo igereranywa no guhinda kw’inkuba, kandi ukaba ukoresha neza ururimi rwawe kugira ngo utume irushaho guhinda!—Yesaya 50:4, 5; 61:1, 2.
Amatabaza yaka umuriro n’inyanja y’ibirahuri
16. “Amatabaza arindwi yaka umuriro” ashushanya iki?
16 Ni ibihe bintu bindi Yohana yabonye? Akomeza agira ati ‘kandi amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikaga imbere y’iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo myuka irindwi y’Imana. Imbere y’iyo ntebe hariho igisa n’inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi’ (Ibyahishuwe 4:5, 6). Yohana ubwe atubwira icyo ayo matabaza arindwi asobanura agira ati ‘ni yo myuka irindwi y’Imana.’ Umubare karindwi ugereranya ibishyitse mu bintu by’Imana. Ku bw’ibyo rero, amatabaza arindwi agomba kuba agereranya imbaraga zose z’umucyo utangwa n’umwuka wera. Mbega ukuntu muri iki gihe abagize itsinda rya Yohana bashimira kuba barahawe uwo mucyo, no kuba na bo barahawe inshingano yo kumurikira abatuye isi bafite inzara y’iby’umwuka! Mbega ukuntu dushimishwa no kuba buri mwaka amagazeti y’Umunara w’Umurinzi abarirwa muri za miriyoni amagana akomeza gutanga uwo mucyo mu ndimi zigera ku 150!—Zaburi 43:3.
17. “Inyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi” ishushanya iki?
17 Nanone Yohana yabonye “inyanja y’ibirahuri, isa n’isarabwayi.” Iyo nyanja ishobora kuba ishushanya iki ku batumiriwe kujya aho Yehova ari mu ijuru? Pawulo yavuze iby’ukuntu Yesu yejeje itorero, “ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi y’ijambo rye” (Abefeso 5:26). Mbere y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ati “mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye” (Yohana 15:3). Ubwo rero, iyo nyanja y’ibirahuri isa n’isarabwayi igomba kuba ishushanya Ijambo ry’Imana ryanditswe, ryeza. Abatambyi b’ubwami bajya aho Yehova ari bagomba kuba barejejwe n’Ijambo rye mu buryo bwuzuye.
Dore “ibizima bine”!
18. Ni iki Yohana yabonye hagati y’intebe y’Ubwami n’ahayizengurutse?
18 Nanone Yohana yarongeye abona ibindi bintu. Yaranditse ati “kandi hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine byuzuye amaso imbere n’inyuma.”—Ibyahishuwe 4:6b.
19. Ibizima bine bishushanya iki, kandi se ibyo tubyemezwa n’iki?
19 Ibyo bizima bishushanya iki? Iyerekwa ryavuzwe n’undi muhanuzi, ari we Ezekiyeli, ridufasha kubona igisubizo. Ezekiyeli yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami ku igare ryo mu ijuru, rigaragiwe n’ibizima bimeze nk’ibyo Yohana yabonye (Ezekiyeli 1:5-11, 22-28). Nyuma y’ibyo, Ezekiyeli yongeye kubona rya gare ryariho intebe y’ubwami rigaragiwe n’ibizima. Icyo gihe bwo ariko, ibyo bizima yabyise abakerubi (Ezekiyeli 10:9-15). Bityo rero, ibizima bine Yohana yabonye, bigomba kuba bishushanya abakerubi benshi b’Imana, ari byo biremwa bifite umwanya wo mu rwego rwo hejuru mu muteguro wayo wo mu buryo bw’umwuka. Yohana ntiyari gutangazwa no kubona abakerubi bari hafi cyane ya Yehova, kuko mu ihema ry’ibonaniro rya kera harimo abakerubi bari bakozwe muri zahabu, bari ku mupfundikizo w’isanduku y’isezerano yashushanyaga intebe y’ubwami ya Yehova. Hagati y’abo bakerubi ni ho ijwi rya Yehova ryaheraga ishyanga rya Isirayeli amategeko.—Kuva 25:22; Zaburi 80:1.
20. Ni mu buhe buryo dushobora kuvuga ko ibizima bine biri ‘hagati y’intebe y’Ubwami n’ahayizengurutse’?
20 Ibyo bizima bine biri ‘hagati y’intebe y’ubwami nahayizengurutse.’ Mu by’ukuri se ibyo bishaka kuvuga iki? Ibyo bishobora kuba bisobanura ko ibyo bizima bikikije iyo ntebe y’ubwami ku buryo buri kizima gihagaze mu mwanya wo hagati kuri buri ruhande rwayo. Ni yo mpamvu hari abahinduzi ba Bibiliya bavuze iyo nteruro mu yindi mvugo bakurikije amagambo y’umwimerere y’Ikigiriki, bati “bikikije intebe y’ubwami kuri buri ruhande rwayo” (La Bible en francais courant). Nanone iyo mvugo ishobora kuba isobanura ko ibyo bizima bine biri mu ijuru rwagati, aho iyo ntebe y’ubwami iri. Birashoboka ko ari yo mpamvu indi Bibiliya yo isobanura iyo nteruro muri aya magambo ngo “biri hagati, kandi bikikije intebe y’ubwami ubwayo” (La Bible de Jérusalem). Icy’ingenzi ariko, ni uko abakerubi begereye intebe y’ubwami ya Yehova, kimwe n’abo Ezekiyeli yabonye bari muri buri mfuruka y’igare ryagereranyaga umuteguro wa Yehova (Ezekiyeli 1:15-22). Ibyo byose bihuza n’aya magambo yo muri Zaburi 99:1: “Uwiteka ari ku ngoma . . . yicaye ku Bakerubi.”
21, 22. (a) Yohana asobanura ate imiterere y’ibizima bine? (b) Buri kizima gishushanya iki?
21 Yohana yakomeje agira ati “ikizima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri gisa n’ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n’ah’umuntu, naho icya kane cyasaga n’ikizu kiguruka” (Ibyahishuwe 4:7). Kuki ibyo bizima bine bitasaga? Uko bigaragara, kuba ibyo bizima byari bitandukanye bitsindagiriza imico yihariye y’Imana. Ikizima cya mbere cyasaga n’intare. Muri Bibiliya, intare ishushanya ubutwari, cyane cyane mu bihereranye n’ubutabera no gukiranuka (2 Samweli 17:10; Imigani 28:1). Ku bw’ibyo, intare ishushanya neza umuco w’Imana w’ubutabera burangwa n’ubutwari (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Zaburi 89:15). Ikizima cya kabiri cyasaga n’ikimasa. Ikimasa gishushanya uwuhe muco? Ku Bisirayeli, ikimasa cyari umutungo w’agaciro kenshi bitewe n’imbaraga zacyo (Imigani 14:4; reba nanone Yobu 39:9-11). Bityo rero, ikimasa gishushanya imbaraga cyangwa ingufu zihambaye zitangwa na Yehova.—Zaburi 62:12; Yesaya 40:26.
22 Ikizima cya gatatu cyari gifite mu maso nk’ah’umuntu. Icyo kigomba kuba gishushanya urukundo rw’Imana, bitewe n’uko ku isi umuntu ari we wenyine waremwe mu ishusho y’Imana, kandi akaba yararemanywe umuco uruta iyindi, ari wo w’urukundo (Itangiriro 1:26-28; Matayo 22:36-40; 1 Yohana 4:8, 16). Nta gushidikanya, abakerubi bagaragaza uwo muco mu gihe bakorera imirimo ahakikije intebe y’ubwami ya Yehova. Twavuga iki se ku kizima cya kane? Icyo kizima gisa n’ikizu kiguruka. Yehova ubwe agaragaza ko ikizu gifite ubushobozi bwo kureba kure cyane agira ati ‘amaso yacyo abona ibiri kure’ (Yobu 39:29). Bityo rero, ikizu kigereranya neza cyane ubwenge n’ubushishozi. Yehova ni we Soko y’ubwenge. Abakerubi be bakoresha ubwo bwenge bumvira amategeko ye.—Imigani 2:6; Yakobo 3:17.
Ibisingizo byo gusingiza Yehova
23. Kuba ibizima bine “byuzuye amaso” bisobanura iki, kandi se kuba bifite amababa abiri abiri incuro eshatu bitsindagiriza iki?
23 Yohana akomeza agira ati “ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti ‘Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho’” (Ibyahishuwe 4:8). Kuba ibyo bizima bine byuzuye amaso, bishaka kuvuga ko bibona neza kandi ko bireba kure. Ubwo bushobozi bibukoresha igihe cyose, kuko nta na rimwe bikenera gusinzira. Byigana uwavuzweho aya magambo ngo “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Kubera ko abo bakerubi bafite amaso menshi, bashobora kureba ahantu hose. Nta kintu na kimwe gishobora kubisoba. Bityo rero, bafite ibikwiriye byose kugira ngo bakorere Imana mu murimo wayo wo guca imanza. Bibiliya yerekeza ku Mana igira iti “amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereza ababi n’abeza” (Imigani 15:3). Ikindi kandi, ubwo abo bakerubi bafite amababa abiri abiri incuro eshatu, kandi muri Bibiliya umubare gatatu ukaba ukoreshwa mu gutsindagiriza, bashobora kunyaruka nk’umurabyo bajya gutangaza no gusohoza imanza za Yehova.
24. Ni mu buhe buryo abakerubi basingiza Yehova, kandi se baba bashaka kugaragaza iki?
24 Tega amatwi wumve! Abakerubi barimo bararirimba indirimbo inogeye amatwi kandi ikora ku mutima, basingiza Yehova bagira bati ‘Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni we wahozeho kandi uriho kandi uzahoraho.’ Uko gusubira mu mvugo imwe incuro eshatu na byo ni ugutsindagiriza. Abo bakerubi barahamya bakomeje ko Yehova Imana ari Uwera. Ni we Soko n’Urugero ruhebuje rwo kwera. Nanone ni “Umwami nyir’ibihe byose,” ahora ari “Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo” (1 Timoteyo 1:17; Ibyahishuwe 22:13). Abakerubi batangaza imico itagereranywa ya Yehova imbere y’ibyaremwe byose ubudacogora.
25. Ni mu buhe buryo ibizima bine n’abakuru 24 bunga ubumwe mu kuramya Yehova?
25 Ijuru risumba ayandi rirangurura amajwi ryikiranya risingiza Yehova! Yohana akomeza abivuga muri aya magambo: “iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe, ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri ya ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati ‘Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse’” (Ibyahishuwe 4:9-11). Mu Byanditswe byera byose, ibyo ni bimwe mu bisingizo by’agahebuzo kuruta ibindi byose bihabwa Yehova Imana yacu, akaba n’Umwami wacu w’Ikirenga.
26. Kuki abakuru 24 bajugunya amakamba yabo imbere ya Yehova?
26 Abakuru 24 bafite imitekerereze nk’iya Yesu, ku buryo bageza n’aho bajugunya amakamba yabo imbere ya Yehova. Nta gitekerezo bagira cyo kwikuza imbere y’Imana. Bemera bicishije bugufi ko intego imwe rukumbi yo kuba ari abami ari iyo guha Imana icyubahiro n’ikuzo, nk’uko Yesu ahora abigenza (Abafilipi 2:5, 6, 9-11). Bicisha bugufi bakemera ko bari mu rwego rwo hasi, kandi bagahamya ko ubutware bwabo bushingiye ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ku bw’ibyo, bifatanya n’abakerubi hamwe n’ibindi biremwa byose by’indahemuka mu gusingiza no guhesha Imana icyubahiro babikuye ku mutima, kuko ari yo yaremye byose.—Zaburi 150:1-6.
27, 28. (a) Ibyo Yohana avuga mu iyerekwa rye byagombye kutugiraho izihe ngaruka? (b) Ni ibihe bibazo twakwibaza ku birebana n’ibyo Yohana agiye kubona no kumva?
27 Ni nde utakorwa ku mutima no gusoma ibyo Yohana avuga muri iri yerekwa? Yewe, biratangaje kandi birahebuje! Ariko se, ibyo iryo yerekwa rigereranya byo bimeze bite? Mu by’ukuri, icyubahiro cya Yehova ubwacyo cyatera umuntu wese ufite umutima ushima kwifatanya n’ibizima bine n’abakuru 24 mu kumusingiza, haba mu isengesho no mu kwamamaza izina rye mu ruhame. Iyo ni yo Mana Abakristo bafite igikundiro cyo kubera abahamya muri iki gihe (Yesaya 43:10). Twibuke ko iyerekwa rya Yohana rivuga ibiba mu gihe cy’umunsi w’Umwami, ari na cyo turimo ubu. “Imyuka irindwi” ihora yiteguye kutuyobora no kudukomeza (Abagalatiya 5:16-18). Ubu dufite Ijambo ry’Imana ridufasha kuba abera dukorera Imana yera (1 Petero 1:14-16). Nta gushidikanya, twishimira gusoma amagambo y’ubu buhanuzi mu ijwi riranguruye (Ibyahishuwe 1:3). Mbega ukuntu adutera inkunga yo gukomeza kubera Yehova indahemuka no kutemera ko isi itubuza kuririmbana umwete tumusingiza!—1 Yohana 2:15-17.
28 Kugeza ubu, Yohana yavuze ibyo yabonye igihe yatumirirwaga kwinjira mu ijuru anyuze mu rugi rukinguye. Mu buryo butangaje cyane, yavuze ukuntu yabonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami mu ijuru, mu bwiza bwose bw’icyubahiro cye n’igitinyiro cye. Akikijwe n’umuteguro usumba iyindi yose, ufite ubwiza n’ubudahemuka bihebuje. Urukiko rw’Imana rwateranye (Daniyeli 7:9, 10, 18). Ibintu byose birateguye kugira ngo habeho ikintu cy’akataraboneka. Icyo kintu ni ikihe, kandi se ibyo biturebaho iki muri iki gihe? Reka turebe ibigiye gukurikiraho!
[Ifoto yuzuye ipaji ya 75]
[Ifoto yuzuye ipaji ya 78]