ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Shakira ihumure kuri Yehova
    Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Ugushyingo
    • Adamu urwo gupfa, Imana yaranamubwiye iti “uzaniye ubutaka kuvumwa; iminsi yose yo kubaho kwawe, uzajya urya ibibuvamo, ugombye kubiruhira; buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu; nawe uzajya urya imboga zo mu murima” (Itangiriro 3:17, 18). Bityo rero, Adamu na Eva batakaje ibyiringiro byo kuzahindura isi itari ihinze ikaba paradizo. Bamaze kwirukanwa muri Edeni, bagombaga gukusanya ingufu zabo kugira ngo babyaze ubutaka bwari bwaravumwe ibyo kurya. Kubera ko ababakomotseho barazwe iyo mimerere yo kubogamira ku cyaha no gupfa, baje gukenera ihumure mu buryo bukomeye.​—Abaroma 5:12.

      Isezerano Rihumuriza Ryasohojwe

      6. (a) Ni irihe sezerano rihumuriza ryatanzwe n’Imana abantu bamaze kugwa mu cyaha? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwerekeye ihumure bwavuzwe na Lameki?

      6 Mu gihe yaciraga urubanza uwateye abantu kwigomeka, Yehova yagaragaje ko ari ‘Imana nyir’uguhumuriza’ (Abaroma 15:5). Yabikoze mu gihe yasezeranyaga ko azohereza “urubyaro” rwagombaga, mu gihe runaka, kuzagobotora abakomoka kuri Adamu mu ngaruka mbi z’ubwigomeke bw’Adamu (Itangiriro 3:15). Uko igihe cyagiye gihita, Imana yagiye itanga umusogongero w’uko kugobotorwa. Urugero, yahumekeye Lameki, wakomotse kuri Adamu binyuriye ku muhungu we Seti, kugira ngo ahanure ibyerekeye ibyo umuhungu wa Lameki yari kuzakora, agira ati “uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye” (Itangiriro 5:29). Mu guhuza n’ubwo buhanuzi, uwo muhungu yaje kwitwa Nowa, risobanurwa ngo “Uburuhukiro” cyangwa “Ihumure.”

      7, 8. (a) Ni iyihe mimerere yateye Yehova kwicuza kuba yararemye umuntu, kandi se, yagambiriye kubikoraho iki? (b) Ni gute Nowa yakoze ibihuje n’icyo izina rye risobanura?

      7 Hagati aho, Satani yari arimo yunguka abayoboke muri bamwe mu bamarayika bo mu ijuru. Abo [bamarayika] bambaye umubiri wa kimuntu, maze bashaka abagore bakomoka kuri Adamu bari bafite uburanga. Uko kubana kunyuranye na kamere, kwaje kwangiza umuryango wa kimuntu maze gutuma havuka ubwoko butubaha Imana bw’Abanefili, cyangwa “ibigusha,” bwujuje urugomo mu isi (Itangiriro 6:1, 2, 4, 11; Yuda 6). “Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, . . . Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.”​—Itangiriro 6:5, 6.

      8 Yehova yagambiriye kurimbura iyo si mbi akoresheje umwuzure w’isi yose, ariko yabanje gusaba Nowa kubaka inkuge yo kurindiramo ubuzima. Bityo rero, ubwoko bwa kimuntu hamwe n’amoko y’inyamaswa byararokotse. Mbega ukuntu Nowa n’umuryango we bagomba kuba barumvise baruhutse nyuma y’Umwuzure, ubwo basohokaga mu nkuge bakagera ku isi isukuye! Mbega ukuntu bahumurijwe no gusanga umuvumo w’ubutaka wakuweho, bagakora umurimo w’ubuhinzi uboroheye cyane! Koko rero, ubuhanuzi bwa Lameki bwarasohoye, kandi Nowa yabayeho ahuje n’icyo izina rye risobanura (Itangiriro 8:21). Kubera ko yari umugaragu wizerwa w’Imana, Nowa yakoreshejwe mu kuzanira abantu “ihumure” mu rugero runaka. Ariko kandi, ubugome bwa Satani n’abamarayika be b’abadayimoni ntibwarangiranye n’Umwuzure, kandi abantu baracyakomeza kunihishwa n’umuzigo w’icyaha, indwara, n’urupfu.

      Ukomeye Cyane Kurusha Nowa

      9. Ni gute Yesu Kristo yagaragaje ko ari umufasha n’umuhoza wo guhumuriza abantu bihannye?

      9 Amaherezo, mu mpera z’imyaka igera hafi ku 4.000 y’amateka ya kimuntu, Urubyaro rwasezeranijwe rwaraje. Abitewe n’urukundo rwinshi akunda abantu, Yehova Imana yohereje Umwana we w’ikinege ku isi kugira ngo apfe, abe incungu y’abantu b’abanyabyaha (Yohana 3:16). Yesu Kristo azanira ihumure rikomeye abanyabyaha bihannye, bakizera urupfu rwe rw’igitambo. Abegurira Yehova ubuzima bwabo bose bakaba abigishwa babatijwe b’Umwana we, babona uburuhukiro n’ihumure birambye (Matayo 11:28-30; 16:24). N’ubwo badatunganye, babonera ibyishimo byimbitse mu gukorera Imana bafite umutimanama utabacira urubanza. Mbega ukuntu bahumurizwa no kumenya ko nibakomeza kwizera Yesu bazagororerwa ubuzima bw’iteka (Yohana 3:36; Abaheburayo 5:9)! Mu gihe bakoze icyaha gikomeye bitewe n’intege nke, baba bafite umufasha cyangwa umuhoza wo kubahumuriza, ari we Mwami Yesu Kristo wazutse (1 Yohana 2:1, 2). Mu gihe batuye icyo cyaha kandi bagatera intambwe zishingiye ku Byanditswe kugira ngo birinde kugira akamenyero ko gukora icyaha, babona ihumure, bazi ko ‘Imana ari iyo kwizerwa kandi ikiranukira kubababarira ibyaha byabo.’​—1 Yohana 1:9; 3:6; Imigani 28:13.

      10. Ni iki twigishwa n’ibitangaza Yesu yakoze mu gihe yari ku isi?

      10 Igihe yari ku isi, nanone Yesu yatanze uburuhukiro akiza abatewe na dayimoni, akiza indwara z’uburyo bwose, kandi azura abakunzi be babaga bapfuye, bakongera kuba bazima. Ni koko, ibyo bitangaza byari bifite akamaro k’igihe gito gusa, kubera ko nyuma y’aho, abahawe iyo migisha baje gusaza maze bagapfa. Icyakora, Yesu yari arimo yerekeza ku migisha y’igihe kiri imbere kandi y’iteka, iyo azahundagaza ku bantu bose. Ubu ni Umwami ukomeye wo mu ijuru, kandi vuba aha azakora ibirenze kure ibyo kwirukana abadayimoni. Azabaroha mu rwobo hamwe n’umutware wabo Satani, mu mimerere yo kutagira icyo bakora. Ubwo ni bwo Ubwami bw’ikuzo bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzatangira.​—Luka 8:30, 31; Ibyahishuwe 20:1, 2, 6.

      11. Kuki Yesu yiyise “umwami w’isabato”?

      11 Yesu yavuze ko yari “umwami w’isabato,” kandi ibyinshi mu bikorwa bye byo gukiza, yabikoraga ku munsi w’Isabato (Matayo 12:8-13; Luka 13:14-17; Yohana 5:15, 16; 9:14). Ibyo yabiterwaga n’iki? Ubusanzwe, Isabato yari kimwe mu bigize Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, kandi ku bw’ibyo yari “igicucu cy’ibyiza bizaza” (Abaheburayo 10:1). Iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, itwibutsa imyaka 6.000 abantu bamaze mu bubata bw’ubutegetsi bubakandamiza bwa Satani. Umunsi w’Isabato wo ku iherezo ry’icyumweru, udushyira mu bwenge ikiruhuko gitanga ihumure abantu bazagira mu Bwami bw’Imyaka Igihumbi buyobowe na Nowa Mukuru, ari we Yesu Kristo.​—Gereranya na 2 Petero 3:8.

      12. Ni ibihe bintu bihumuriza dushobora kwiringira kuzabona?

      12 Mbega ihumure abayoboke b’ubwami bwa Kristo bo ku isi bazagira mu gihe, amaherezo, bazabona bavanywe mu nzara z’ubutware bubi bwa Satani! Bazarushaho guhumurizwa uko bazagenda bakizwa imize yabo yo mu mubiri, mu byiyumvo, no mu bwenge (Yesaya 65:17). Tekereza rero ku munezero bazagira, ubwo bazatangira kwakira abo bakundaga bazaba bazutse bava mu bapfuye! Muri ubwo buryo, Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 21:4). Uko inyungu z’igitambo cy’incungu cya Yesu zizagenda zikoreshwa buhoro buhoro, ni na ko abayoboke b’Ubwami bw’Imana bumvira bazagenda batungana, babaturwe burundu ku ngaruka mbi zose z’icyaha cy’Adamu (Ibyahishuwe 22:1-5). Icyo gihe, Satani azabohorwa “kugira ngo [a]mare igihe gito” (Ibyahishuwe 20:3, 7). Abantu bose bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bukwiriye bwa Yehova ari abizerwa, bazagororerwa ubuzima bw’iteka. Tekereza ukuntu hazabaho ibyishimo n’ihumure bitavugwa byo ‘kuzabaturwa [burundu] kuri ubwo bubata bwo kubora’! Bityo rero, abantu bumvira ‘bazinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’​—Abaroma 8:21.

      13. Kuki Abakristo b’ukuri bose bakeneye ihumure ritangwa n’Imana?

      13 Hagati aho, dukomeza kugerwaho n’umuniho n’ububabare bigera ku baba muri gahunda mbi ya Satani bose. Ukwiyongera kw’indwara z’umubiri n’imivurungano yo mu byiyumvo, bigera ku moko yose y’abantu, hakubiyemo n’Abakristo bizerwa (Abafilipi 2:25-27; 1 Abatesalonike 5:14). Byongeye kandi, twebwe Abakristo tugerwaho kenshi n’ibishungero n’ibitotezo by’akarengane dutezwa na Satani, bitewe n’uko ‘twumvira Imana kuruta abantu’ (Ibyakozwe 5:29). Ku bw’ibyo rero, niba dushaka kwihangana mu gukora ibyo Imana ishaka kugeza ku iherezo ry’isi ya Satani, dukeneye ihumure, ubufasha, n’imbaraga zitangwa n’Imana.

      Aho Twabonera Ihumure

      14. (a) Ni irihe sezerano ryatanzwe na Yesu mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe? (b) Ni iki cya ngombwa niba dushaka kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ihumure ritangwa n’umwuka wera w’Imana?

      14 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yasobanuriye intumwa ze zizerwa ko yari agiye kuzisiga agasubira kwa Se. Ibyo byarazihangayikishije kandi bizitera agahinda (Yohana 13:33, 36; 14:27-31). Mu kuzirikana ko zari zikeneye gukomeza guhumurizwa, Yesu yazisezeranije agira ati “nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose” (Yohana 14:16). Hano, Yesu yerekezaga ko mwuka wera w’Imana, wasutswe ku bigishwa be hashize iminsi 50 nyuma y’izuka rye.a Mu byo umwuka w’Imana wabakoreye, wabahumurije mu bigeragezo barimo, kandi ubatera imbaraga zo gukomeza gukora ibyo Imana ishaka (Ibyakozwe 4:31). Icyakora, ubwo bufasha ntibwagombye kubonwa nk’aho ari ikintu gihita gikora ibikenewe byose. Kugira ngo buri Mukristo yungukirwe na bwo mu buryo bwuzuye, agomba gukomeza gusenga asaba ubufasha bwo kumuhumuriza butangwa n’Imana binyuriye ku mwuka wera wayo.​—Luka 11:13.

      15. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe Yehova aduhamo ihumure?

      15 Ubundi buryo Imana itangamo ihumure, ni Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Pawulo yanditse agira ati “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Romans 15:4). Ibyo birerekana ko tugomba guhora twiga kandi tugatekereza ku bintu byanditswe muri Bibiliya, no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone, tugomba kudasiba guterana amateraniro ya Gikristo, aho twungurana ibitekerezo bihumuriza bituruka mu Ijambo ry’Imana. Imwe mu ntego z’ingenzi z’ayo materaniro, ni iyo guterana inkunga.​—Abaheburayo 10:25.

      16. Ibyo Imana yateguye byo kuduhumuriza byagombye kudusunikira gukora iki?

      16 Urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, rukomeza rwerekana ingaruka nziza tubonera mu gukoresha ibyo Imana yateguye byo kuduhumuriza. Pawulo yanditse agira ati “Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu, nk’uko Kristo Yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe” (Abaroma 15:5, 6). Ni koko, mu gihe tuvana inyungu mu buryo bwuzuye mu byo Imana yateguye byo kuduhumuriza, tuzarushaho kumera nk’Umutware wacu w’intwari, ari we Yesu Kristo. Ibyo bizadusunikira gukomeza gukoresha iminwa yacu mu guhesha Imana ikuzo mu murimo wacu wo gutanga ubuhamya, mu materaniro yacu, mu biganiro byacu bya bwite tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, no mu masengesho yacu.

      Mu Bihe by’Ibigeragezo Bikaze

      17. Ni gute Yehova yahumurije Umwana we, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?

      17 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe rw’agashinyaguro, Yesu ‘yahagaritse umutima cyane’ kandi ‘agira agahinda kenshi’ (Matayo 26:37, 38). Bityo, yitaruye abigishwa be yigira hirya gato, maze asenga Se amusaba ubufasha. “Yumviswe ku bwo kubaha kwe” (Abaheburayo 5:7). Bibiliya ivuga ko ‘marayika uvuye mu ijuru yabonekeye [Yesu], akamwongera imbaraga’ (Luka 22:43). Ukuntu Yesu yakomeje guhangana n’abamurwanyaga abigiranye ubutwari kandi mu buryo bwa kigabo, ni igihamya cy’uko uburyo Imana yakoresheje mu guhumuriza Umwana wayo bwagize ingaruka nziza cyane.​—Yohana 18:3-8, 33-38.

      18. (a) Ni ikihe gihe cyo mu mibereho y’intumwa Pawulo, cyari kirimo ibigeragezo mu buryo bwihariye? (b) Ni gute dushobora guhumuriza abasaza bakorana umuhati kandi b’abanyempuhwe?

      18 Intumwa Pawulo na yo yanyuze mu bihe by’ibigeragezo bikaze. Urugero, umurimo yakoreye muri Efeso waranzwe no ‘kurira, [no] guterwa ibimugerageza n’inama z’Abayuda’ (Ibyakozwe 20:17-20). Amaherezo, Pawulo yavuye muri Efeso, nyuma y’aho abashyigikiye imanakazi Arutemi bari baroshye umudugudu mu midugararo yo kwamagana umurimo we wo kubwiriza (Ibyakozwe 19:23-29; 20:1). Ubwo yerekezaga mu mudugudu wa Tirowa mu majyaruguru, hari ikindi kintu cyari kimuhangayikishije cyane. Mbere y’imidugararo yo muri Efeso, hari hashize igihe runaka ahawe raporo iteye agahinda. Itorero rikiri rito ry’i Korinto ryari ryarayogojwe n’amacakubiri, kandi ryihanganiraga ubuhehesi. Bityo, ubwo yavaga muri Efeso, Pawulo yari yaranditse urwandiko rwo kubacyaha mu buryo butajenjetse, yiringira ko bari guhindura iyo myifatire. Icyo nticyari ikintu kimworoheye. Nyuma y’aho mu rwandiko rwa kabiri, yeruye agira ati “nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi” (2 Abakorinto 2:4). Kimwe na Pawulo, abasaza b’abanyempuhwe ntiboroherwa no gutanga inama ikosora no gucyaha, rimwe na rimwe bitewe n’uko na bo ubwabo bazi neza intege nke zabo (Abagalatiya 6:1). Nimucyo rero duhumurize abatuyobora, twumvira tubikuye ku mutima inama zuje urukundo kandi zishingiye kuri Bibiliya.​—Abaheburayo 13:17.

      19. Kuki Pawulo yavuye i Tirowa akajya i Makedoniya, kandi se, ni gute yaje kubona ihumure?

      19 Mu gihe yari muri Efeso, Pawulo ntiyandikiye abavandimwe b’i Korinto gusa, ahubwo yanohereje Tito kugira ngo abafashe, amusaba kuzamumenyesha uko bakiriye urwo rwandiko. Pawulo yari yiringiye kuzahurira na Tito i Tirowa. Agezeyo, yagize imigisha yo kubona uburyo bwiza bwo guhindura abantu abigishwa. Ariko kandi, ibyo ntibyamumaze imihangayiko, kuko Tito yari atarahagera (2 Abakorinto 2:12, 13). Bityo, yakomeje urugendo rwe yerekeza i Makedoniya, yiringiye guhurirayo na Tito. Imimerere yo guhangayika Pawulo yari arimo yarushijeho gukomera, bitewe n’abarwanyaga cyane umurimo we. Asobanura agira ati “ubwo twazaga i Makedoniya, imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose: inyuma hāri intambara, imbere hāri ubwoba. Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi [“abakubiswe hasi,” NW ], yaduhumurishije kuza kwa Tito” (2 Abakorinto 7:5, 6). Mbega ukuntu Pawulo yabonye ihumure ubwo amaherezo Tito yazaga kumubwira ukuntu Abakorinto bakiriye neza urwandiko rwe!

      20. (a) Kimwe n’uko byagenze kuri Pawulo, ni ubuhe buryo bundi bw’ingenzi Yehova atangamo ihumure? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

      20 Inkuru y’ibyabaye kuri Pawulo, ihumuriza abagaragu b’Imana muri iki gihe, abenshi muri bo na bo bakaba bahanganye n’ibigeragezo bibatera ‘gukubitwa hasi,’ (NW ) cyangwa “kwiheba.” [Ubuhinduzi bwitwa Phillips.] Ni koko, ‘Imana nyir’uguhumurizwa’ izi ibyo buri muntu ku giti cye akeneye, kandi ishobora kudukoresha kugira ngo duhumurizanye, kimwe n’uko Pawulo yaboneye ihumure muri raporo yahawe na Tito, ihereranye n’imyifatire yo kwihana y’Abakorinto (2 Abakorinto 7:11-13). Mu gice cyacu gikurikira, tuzasuzuma igisubizo kirangwa n’igishyuhirane Pawulo yahaye Abakorinto, n’ukuntu gishobora kudufasha kuba abantu bagira ingaruka nziza mu gufatanya ihumure riva ku Mana muri iki gihe.

  • Gufatanya ihumure ritangwa na Yehova
    Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Ugushyingo
    • Gufatanya ihumure ritangwa na Yehova

      “Ibyo tubīringiyeho bi[ra]shikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro, mufatanije no guhumurizwa.”​—2 ABAKORINTO 1:7.

      1, 2. Ni gute byagendekeye abenshi babaye Abakristo muri iki gihe?

      ABASOMYI benshi b’Umunara w’Umurinzi ba vuba aha, babyirutse badafite ubumenyi bwerekeye ukuri kw’Imana. Wenda ibyo byaba byaragenze bityo no kuri wowe. Niba ari uko byagenze, ibuka ukuntu wumvise umeze ubwo amaso yawe yo gusobanukirwa yatangiraga guhumuka. Urugero, igihe wasobanukirwaga ku ncuro ya mbere ko abapfuye batababazwa, ahubwo ko ari nta cyo bumva, mbese ntiwahumurijwe? No mu gihe wamenyaga ibyiringiro biriho ku byerekeye abapfuye, ko ababarirwa muri za miriyari bazazukira ubuzima mu isi nshya y’Imana, mbese ntiwahumurijwe?​—Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 5:28, 29.

      2 Bite se ku byerekeye isezerano ry’Imana ryo kuvanaho ubugome no guhindura iyi si paradizo? Mu gihe wigaga ibihereranye n’ibyo, mbese ntibyaguhumurije kandi bikakuzuzamo amatsiko y’ibizaba? Wumvise umeze ute mu gihe wamenyaga ku ncuro ya mbere ibihereranye n’uko byashoboka ko utazigera upfa, ahubwo ko wazarokoka ukabaho iteka muri iyo si izahinduka Paradizo? Nta gushidikanya, wumvise unezerewe. Ni koko, wari urimo ugezwaho ubutumwa buhumuriza bw’Imana, ubu bukaba bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose.​—Zaburi 37:9-11, 29; Yohana 11:26; Ibyahishuwe 21:3-5.

      3. Kuki abageza ku bandi ubutumwa bw’Imana buhumuriza na bo bagerwaho n’imibabaro?

      3 Icyakora nanone, ubwo wageragezaga kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya, waje kwibonera ko “kwizera kudafitwe na bose” (2 Abatesalonike 3:2). Wenda bamwe mu bahoze ari incuti zawe, baguhaga urw’amenyo kubera ko wizera amasezerano ya Bibiliya. Ushobora ndetse no kuba waragezweho n’ibitotezo bitewe no gukomeza kwiga Bibiliya ufatanije n’Abahamya ba Yehova. Uko wagendaga utangira kugira ihinduka kugira ngo uhuze imibereho yawe n’amahame ya Bibiliya, abakurwanya bashobora kuba baragendaga barushaho gukaza umurego. Watangiye guhura n’imibabaro Satani n’isi ye bateza abemeye ihumure ritangwa n’Imana bose.

      4. Ni mu buhe buryo butandukanye abashimishijwe vuba bashobora kubyifatamo mu gihe cy’imibabaro?

      4 Ikibabaje ni uko, nk’uko Yesu yabihanuye, imibabaro igusha benshi maze bakareka kwifatanya n’itorero rya Gikristo (Matayo 13:5, 6, 20, 21). Abandi bihanganira imibabaro binyuriye mu gukomeza kwerekeza ibitekerezo byabo ku masezerano ahumuriza barimo biga. Mu gihe runaka, begurira Yehova ubuzima bwabo maze bakabatizwa, bakaba abigishwa b’Umwana we, Yesu Kristo (Matayo 28:19, 20; Mariko 8:34). Birumvikana ko iyo Umukristo abatijwe, imibabaro itarangirira aho. Urugero, gukomeza kugira imyifatire yo kutiyandarika, bishobora kuba intambara ikomeye ku muntu warerewe mu mibereho y’ubwiyandarike. Hari abandi na bo bagomba guhora bahanganye n’abo mu miryango yabo batizera babarwanya. Uko imibabaro yaba imeze kose, abakurikiza imibereho yo kwiyegurira Imana ari abizerwa bose, bashobora kwiringira ikintu kimwe badashidikanya. Mu buryo bwa bwite, bazibonera ihumure ritangwa n’Imana hamwe n’ubufasha bwayo.

      “Imana Nyir’Ihumure Ryose”

      5. Mu bigeragezo byinshi Pawulo yahuye na byo, ni iki nanone yabonye?

      5 Umuntu umwe wishimiraga mu buryo bwimbitse ihumure ritangwa n’Imana, ni intumwa Pawulo. Nyuma y’igihe cyihariye cyaranzwe n’ibigeragezo muri Aziya n’i Makedoniya, yagize ihumure ryinshi ubwo yumvaga ko abagize itorero ry’i Korinto bari barakiriye neza urwandiko yari yabandikiye abacyaha. Ibyo byamuteye kubandikira urwandiko rwa kabiri, rukubiyemo amagambo akurikira yo gusingiza: “hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose.”​—2 Abakorinto 1:3, 4.

      6. Ni iki twigishwa n’amagambo ya Pawulo aboneka mu 2 Abakorinto 1:3, 4?

      6 Ayo magambo yahumetswe, akubiyemo byinshi. Reka tuyasesengure. Mu nzandiko za Pawulo, iyo asingiza Imana, ayishimira cyangwa afite icyo ayisaba, dukunze kubona ko anashimira mu buryo bwimbitse Yesu Kristo, ari we Mutwe w’itorero rya Gikristo (Abaroma 1:8; 7:25; Abefeso 1:3; Abaheburayo 13:20, 21). Bityo rero, ayo magambo yo gusingiza Pawulo ayatura “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, [ari na yo] Se.” Hanyuma, akoresha ku ncuro ya mbere mu nyandiko ze izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imbabazi.” Iryo zina rikomoka ku ijambo rikoreshwa mu kugaragaza agahinda umuntu aterwa n’imibabaro y’undi. Ku bw’ibyo rero, Pawulo arasobanura ibyiyumvo birangwa n’impuhwe Imana igirira umuntu wese wo mu bagaragu bayo bizerwa bagerwaho n’imibabaro​—ibyiyumvo birangwa n’impuhwe, bisunikira Imana kugira icyo ikora ku bw’inyungu zabo, ibigiranye imbabazi. Hanyuma kandi, Pawulo yabonaga ko Yehova ari we soko y’uwo muco mwiza amwita “Data wa twese w’imbabazi.”​—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

      7. Kuki bishobora kuvugwa ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose”?

      7 “Imbabazi” z’Imana zizanira ihumure umuntu uri mu mibabaro. Bityo rero, Pawulo akomeza yita Yehova “Imana nyir’ihumure ryose.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze