ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 pp. 2-3
  • Ubutumwa bugenewe ababyeyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutumwa bugenewe ababyeyi
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 pp. 2-3

Ubutumwa bugenewe ababyeyi

Iyo abakiri bato bari mu myaka y’amabyiruka, baba bameze nk’umuntu ugendera ku mugozi. Atera intambwe afite impungenge n’ubwoba. Mubyeyi, hari igihe wumva warinda umwana wawe kugera muri icyo kigero kiruhije. Birumvikana ko utabishobora, ariko ushobora kumugira inama zamufasha kwitwara neza muri icyo kigero, nk’uko ugendera ku mugozi yifashisha ikibando ngo atagwa. Ni wowe wenyine ushobora gufasha umwana wawe gukomeza kugendera mu nzira nziza, maze akazava muri icyo gihe cy’amabyiruka ari umuntu mukuru uciye akenge.

Birumvikana ko kubivuga byoroshye kuruta kubikora. Kera umuhungu wawe akiri muto wabonaga ari inkubaganyi kandi akunda kuvuga, none aho agereye mu gihe cy’amabyiruka asigaye yarigunze atakikuvugisha. Umukobwa wawe akiri muto, yabaga ashaka ko mujyana ahantu hose. None ubu iyo atekereje gusa ko hari abantu bashobora kumubona atemberana n’ababyeyi be, amera nk’ukozwe n’isoni. Nyamara ubona iryo hinduka ryarabaye mu gihe gito cyane.

Icyakora ntugacibwe intege n’ibigenda bihinduka muri iyo myaka y’amabyiruka. Hari isoko y’ubwenge wowe n’abana bawe mwakuramo inama ziringirwa zabayobora. Iyo soko y’ubwenge ni Ijambo ry’Imana Bibiliya.

Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, cyagenewe gufasha umwana wawe kugira ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe. Ku ipaji ya 4 n’iya 5, hagaragaza ingingo zitandukanye zikubiye muri iki gitabo. Icyakora, hari n’ibindi bivugwa muri iki gitabo. Suzuma ibi bikurikira:

(1) Iki gitabo gishishikariza umusomyi gutanga ibitekerezo. Muri iki gitabo, hari ahantu henshi umwana wawe azajya asabwa kwandika uko yasubiza ibibazo bitandukanye byatanzwe. Urugero, ku ipaji ya 132-133, hari agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko wahangana n’amoshya y’urungano.” Ibivugwamo bizafasha umwana wawe gutekereza ku bibazo ahura na byo n’uko yabyitwaramo. Nanone kandi, imitwe icyenda iri muri iki gitabo igiye isozwa n’ipaji yanditseho ngo “Aho nandika.” Iyo paji, umwana wawe azayandikaho ibitekerezo bye n’uko yiyumva, akurikije ibivugwa mu bice azaba amaze gusoma.

(2) Iki gitabo kizabafasha kurushaho kuganira. Urugero, ku ipaji ya 63 n’iya 64, hari agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Naganira nte n’umubyeyi wanjye ibirebana n’ibitsina?” Nanone aho buri gice kirangirira, hari agasanduku kavuga ngo “Ubitekerezaho iki?” Uretse kuba ako gasanduku gafasha umwana gusubiramo, mushobora no kukifashisha muganira mu muryango. Byongeye kandi, buri gice kirimo agasanduku kavuga ngo “Icyo niyemeje gukora.” Interuro ya nyuma yo muri ako gasanduku, isaba umwana kuzuza iyi nteruro igira iti “Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: . . . ” Ibyo bizafasha urubyiruko kugisha ababyeyi babo inama zishyize mu gaciro, ku bibazo bahura na byo mu gihe cy’amabyiruka.

Icyitonderwa: kugira ngo abana banyu bandike mu bitabo byabo bisanzuye, ntimukwiriye kujya musoma ibyo banditse. Nyuma y’igihe, hari ubwo bashobora kuzabisanzuraho bakababwira ibyo banditsemo.

Mubyeyi, turagutera inkunga yo kugira kopi yawe y’iki gitabo kandi ukamenya neza ibirimo. Mu gihe uzaba ugisoma, uzagerageze kwibuka imihangayiko n’ibibazo wahuye na byo igihe wari ugeze muri icyo kigero. Ubonye bikwiriye, wabwira umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe ibyakubayeho kera. Ibyo bizatuma abana bawe bakubwira ibibari ku mutima. Ujye utega amatwi mu gihe abana bawe bakuganiriza. Niba imihati ushyiraho kugira ngo muganire isa n’aho nta cyo igeraho, ntugacike intege. Nubwo umwana ashobora kukwereka ko asa n’aho nta cyo yitayeho, muri rusange abana baha agaciro inama bagirwa n’ababyeyi babo kurusha izo bagirwa n’incuti zabo.

Mwe n’abana banyu, twishimiye kubaha iyi mfashanyigisho ya Bibiliya kandi twizeye ko iki gitabo kizabera umuryango wanyu impano y’agaciro.

Abanditsi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze