ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 6 pp. 58-66
  • Ni iki kirimo gihinduka ku mubiri wanjye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki kirimo gihinduka ku mubiri wanjye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibiba ku bakobwa
  • Ibiba ku bahungu
  • Uko wakwihanganira iryo hinduka
  • Uburyo bwo gukura buruta ubundi
  • Nakwitwara nte ngeze mu gihe cy’amabyiruka?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Uko wafasha ingimbi n’abangavu
    Nimukanguke!—2016
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 6 pp. 58-66

IGICE CYA 6

Ni iki kirimo gihinduka ku mubiri wanjye?

“Mu gihe gito nahise mba muremure. Byarambabazaga. Nubwo nari nishimiye ko nagendaga nkura, numvaga mbabara mu maguru no mu birenge. Byari bibi pe.”—Paul.

“Ubona umubiri wawe ugenda uhinduka, ukibwira ko nta wundi ubibona. Ariko umuntu agira atya akakubwira nta bugome abikoranye ati ‘iyo umuntu yitegereje amatako yawe, yagira ngo uri umugore.’ Wumva ubutaka bwakwasama bukakumira!”—Chanelle.

ESE wowe n’ababyeyi bawe mwaba mwarigeze mwimukira ahandi hantu? Kuva ahantu wari umenyereye bishobora kuba byarakugoye. Birumvikana kandi, kubera ko uba usize ibintu byose wari umenyereye: inzu yanyu, ishuri wigagaho n’incuti wari uhafite. Byasabye igihe runaka kugira ngo umenyere.

Iyo igihe cy’amabyiruka kigitangira, ni ukuvuga utangiye kuva mu bwana ugenda uba mukuru, ubuzima bwawe burahinduka mu buryo bukomeye. Ni nk’aho uba wimutse ukava aho “wari utuye.” Ese bitera amatsiko? Cyane rwose. Ariko kuva mu bwana bishobora kujyana n’ihindagurika ry’ibyiyumvo kandi kubimenyera bishobora kutakorohera. Bigenda bite muri icyo gihe cy’ihinduka ritoroshye mu buzima bwawe?

Ibiba ku bakobwa

Igihe cy’amabyiruka, ni cyo gihe umubiri wawe uhindukaho byinshi. Bimwe muri ibyo bintu bihinduka biba bigaragara. Urugero, imisemburo yo mu mubiri ituma umera ubwoya hafi y’imyanya ndangagitsina. Nanone uzabona ko amabere, amatako, ibibero n’ikibuno bizakura bikaba binini. Umubiri wawe uzagenda ureka kuba nk’uw’umwana, utangire gusa n’uw’umugore. Ibyo ariko ntibyari bikwiriye kuguhangayikisha, kuko ari ibintu bisanzwe. Ni ibigaragaza ko umubiri wawe ubwawo uba witegura kugira ngo uzashobore kubyara.

Nyuma gato igihe cy’amabyiruka gitangiye, uzatangira kujya mu mihango. Uramutse utabyiteguye neza, icyo gihe cy’ingenzi cyane mu buzima bwawe gishobora kugutera ubwoba. Umukobwa witwa Samantha yaravuze ati “naratunguwe cyane igihe najyaga mu mihango ku ncuro ya mbere. Numvaga nanduye. Najyaga koga nkikuba cyane, nkumva ‘nteye ishozi.’ Kumva ko nzamara imyaka n’imyaka njya mu mihango buri kwezi byankuye umutima!”

Wibuke ariko ko kujya mu mihango ari ikimenyetso kikwereka ko ubushobozi bwawe bwo gutwita no kubyara bugenda bwiyongera. Nubwo hazashira indi myaka kugira ngo ube koko witeguye kubyara, uba utangiye kuba umugore. Ariko kandi, kujya mu mihango bwa mbere bishobora gutuma utamenya uko wabyitwaramo. Umukobwa witwa Kelli yaravuze ati “ikintu cyangoye cyane kuruta ibindi ni ihindagurika ry’ibyiyumvo. Nababazwaga n’uko ntari nsobanukiwe impamvu nirirwaga nishimye, ariko byagera nijoro nkarira ngahogora.”

Niba ubu ari uko wiyumva, humura. Uzageraho ubimenyere. Umukobwa witwa Annette, ufite imyaka 20, yaravuze ati “ndibuka ko naje kwemera ko ari uko bigomba kumera kugira ngo nzabe umugore, kandi ko Yehova yampaye iyo mpano kugira ngo nzashobore kubyara. Kugira ngo umuntu abyakire bifata igihe kandi koko abakobwa bamwe na bamwe birabagora. Ariko iyo hashize igihe urabimenyera.”

Ese waba utangiye kugira ihinduka nk’iryo ryavuzwe muri paragarafu zabanje? Andika hasi aha ikibazo icyo ari cyo cyose ufite ku birebana n’imihindagurikire y’umubiri wawe.

․․․․․

Ibiba ku bahungu

Niba uri umuhungu, nugera mu gihe cy’amabyiruka hari byinshi bizahinduka ku mubiri wawe. Urugero, incuro nyinshi umubiri wawe uzagenda ugira amavuta menshi, uzane ibishishi cyangwa ibiheri byo mu maso.a Umusore witwa Matt, ufite imyaka 18, yaravuze ati “iyo ibyo biheri bije mu maso biraguhangayikisha cyane. Uba ugomba guhangana na byo. Ntuba uzi niba bizagera aho bigashira, niba bizagusigira inkovu cyangwa niba abantu batazakubona ukundi bitewe n’ibyo biheri.”

Mu byiza bikubaho, ushobora kubona ko ugenda uba muremure kandi ukagira imbaraga, ndetse n’ibitugu byawe bigatangira kwaguka. Nanone muri icyo gihe ushobora kumera ubwoya ku maguru, mu gituza, ukamera ubwanwa ndetse n’incakwaha. Uko ubwoya waba ufite ku mubiri bwaba bungana kose, si byo bigaragaza ko ukuze; ni ibintu ukomora ku babyeyi bawe.

Kubera ko ibice byose by’umubiri wawe bidakurira rimwe, ushobora kujya ufata ikintu kikagucika. Ushobora kumva usa n’aho utakigira amagufwa. Umuhungu witwa Dwayne yavuze ko ari nk’aho ubwonko bwavugaga ikintu runaka, ariko ibice bye by’umubiri ntibibe ari cyo bikora.

Mu gihe cy’amabyiruka, ugenda uniga ijwi buhoro buhoro. Hari igihe ushobora kuba uvuga mu ijwi rinini ryo hasi nk’iry’umuntu mukuru, ariko mu buryo butunguranye ukavuga mu ijwi ryo hejuru, bikagutera ipfunwe. Ariko humura. Hari igihe kizagera ujye uvuga ijwi rigiye umujyo umwe. Hagati aho ariko, kudahangayikishwa n’ijwi ryawe bizakurinda kugira ipfunwe.

Uko imyanya ndangagitsina izagenda ikura, izagenda iba minini kandi hafi yayo hamere ubwoya. Ndetse izatangira no gukora amasohoro. Ayo masohoro aba arimo intangangabo zibarirwa muri za miriyoni zitabonwa n’amaso, zisohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Imwe mu ntangangabo ishobora kwiyunga n’intangangore bikavamo umwana.

Amasohoro akorerwa mu mubiri wawe. Amwe azimirira mu mubiri, ariko rimwe na rimwe, hari asohoka igihe usinziriye ari nijoro. Ibyo ni byo bakunze kwita kwiroteraho. Ibyo ni ibintu bisanzwe. Ndetse na Bibiliya irabivuga (Abalewi 15:16, 17). Iyo bikubayeho, biba bigaragaza ko imyanya ndangagitsina yawe ikora neza kandi ko ugenda ukura ngo uzavemo umugabo.

Ese waba utangiye kugira ihinduka nk’iryo ryavuzwe muri paragarafu zabanje? Andika hasi aha ikibazo icyo ari cyo cyose ufite ku birebana n’imihindagurikire y’umubiri wawe.

․․․․․

Uko wakwihanganira iryo hinduka

Uko umubiri ugenda uhinduka, abahungu n’abakobwa batangira kujya bita ku bo badahuje igitsina kuruta uko byari bimeze mbere hose. Umusore witwa Matt yaravuze ati “maze kugera mu gihe cy’ubugimbi, natangiye kubona ko burya abakobwa ari beza. Ibyo byarambabaje kuko nabonye ko nta cyo nabikoraho ntaraba umuntu mukuru.” Igice cya 29 cy’iki gitabo kizasuzuma mu buryo burambuye ibirebana n’icyo kigero umuntu aba agezemo. Ariko ubu, icyo ukwiriye kumenya ni uko wakwirinda kuyoborwa n’irari ufite ry’ibitsina (Abakolosayi 3:5). Nubwo bisa n’ibigoye, ushobora kwiyemeza kutayoborwa na ryo.

Hari n’ibindi bintu uzahangana na byo muri icyo gihe cy’amabyiruka. Urugero, ushobora kumva wisuzuguye. Abenshi mu rubyiruko bakunze kwigunga, ndetse bakaniheba. Mu bihe nk’ibyo, ni byiza kuganira n’umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru wizeye. Andika izina ry’umuntu mukuru ushobora kubwira uko wiyumva.

․․․․․

Uburyo bwo gukura buruta ubundi

Uburyo bwo gukura buruta ubundi si ugukura mu gihagararo, kubyibuha cyangwa guhinduka mu maso, ahubwo ni ugukura mu bitekerezo no mu byiyumvo, ariko cyane cyane ugakura mu buryo bw’umwuka. Intumwa Pawulo yaravuze ati “nkiri uruhinja, navugaga nk’uruhinja, ngatekereza nk’uruhinja, nkibwira nk’uruhinja. Ariko ubu ubwo namaze kuba umugabo, nikuyemo imico nk’iy’uruhinja” (1 Abakorinto 13:11). Isomo wakuramo rirumvikana. Kugaragara nk’umuntu mukuru ntibihagije. Ugomba kwitoza kwitwara, kuvuga no gutekereza nk’umuntu mukuru. Ntukibande cyane ku ihinduka riba ku mubiri wawe, ngo wibagirwe kwita ku mico yawe.

Ibuka nanone ko Imana ‘ireba umutima’ (1 Samweli 16:7). Bibiliya ivuga ko Umwami Sawuli yari muremure kandi akagira uburanga, ariko yabaye umwami mubi n’ikigwari (1 Samweli 9:2). Nyamara nubwo Zakayo yari “mugufi,” yagize ubutwari bwo guhindura imibereho ye aba umwigishwa wa Yesu (Luka 19:2-10). Biragaragara rero ko imico y’umuntu ari yo ifite agaciro kuruta uko agaragara.

Icyo utashidikanyaho ni iki: nta cyo wakora ngo ukure vuba vuba cyangwa ngo wirondereze ukure buhoro buhoro. Aho kugira ngo iryo hinduka rigutere ubwoba, wagombye kuryakira wishimye, ukumva ko ari ibisanzwe. Kugera mu gihe cy’amabyiruka si indwara kandi si wowe wa mbere ugeze muri icyo kigero. Kandi rwose humura uzagera ubwo ugisohokamo. Nuva muri icyo kigero kigoye cy’amabyiruka, uzaba ukuze bihagije.

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese waba wireba mu ndorerwamo ukumva udashimishijwe n’uko uteye? Wakora iki ngo udahangikishwa cyane n’uko ugaragara?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abakobwa na bo bibabaho. Icyo kibazo gishobora gukemurwa no kwita ku mubiri wawe uko bikwiriye.

UMURONGO W’IFATIZO

“Nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.”—Zaburi 139:14.

INAMA

Mu gihe umubiri wawe utangiye gukura, jya wirinda imyambarire ishobora kubyutsa irari ry’ibitsina. Buri gihe ujye wambara imyenda ‘yiyubashye kandi ishyize mu gaciro.’—1 Timoteyo 2:9.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Igihe cy’amabyiruka gishobora gutangirira ku myaka umunani, cyatinda kigatangira nko ku myaka 15. Imyaka nyayo icyo gihe gitangiriraho igenda ihindagurika.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore umuco nzarushaho kunonosora uko ngenda nkura: ․․․․․

Dore icyo nkwiriye gukora kugira ngo nkure mu buryo bw’umwuka: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki biba bitoroshye kumenyera imihindagurikire y’umubiri n’ibyiyumvo mu gihe cy’amabyiruka?

● Ni iki ubona kikugora cyane muri iyo mihindagurikire?

● Kuki urukundo ukunda Imana rusa nk’aho rugabanuka mu gihe cy’amabyiruka, kandi se wakora iki kugira ngo ibyo bitakubaho?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 61]

“Hari ibintu byinshi bitunguranye biba ku muntu mu gihe cy’amabyiruka kandi ntushobora kumenya neza uko umubiri wawe ejo uzaba umeze. Ariko uko ugenda ukura, witoza kwakira iryo hinduka ndetse ukarimenyera.’’—Annette

Agasanduku ko ku ipaji ya 63 n’iya 64

Naganira nte n’umubyeyi wanjye ibirebana n’ibitsina?

“Ndamutse mfite ikibazo ku byerekeye ibitsina, sinabibwira ababyeyi banjye.”—Beth.

“Sinagira ubutwari bwo kubibabaza.” —Dennis.

Niba uri kimwe na Beth cyangwa Dennis, waheze mu rujijo. Urashaka kumenya ibyerekeye ibitsina, ariko ushobora kuba utisanzura ku babyeyi bawe kandi ari bo bashobora kugukura muri urwo rujijo. Ushobora kuba uhangayikishijwe n’ibintu byinshi:

Bazantekerezaho iki?

“Sinifuza ko batangira kunkeka amababa bitewe n’ibyo nababajije.”—Jessica.

“Ababyeyi baba bashaka ko ukomeza kuba umwana mwiza udafite icyo azi. Ariko iyo ubabajije ibirebana n’ibitsina, batangira kugukeka amababa.”—Beth.

Bazabyakira bate?

“Natinyaga ko ababyeyi bahita banca mu ijambo ntararangiza no kuvuga, bagatangira kumbwira nabi.”—Gloria.

“Ababyeyi banjye ntibazi kwiyumanganya. Ntinya ko nabona ko batishimiye ibyo mbabwira. Nzi neza ko mu gihe naba mvuga, papa na we yaba arimo ategura icyo ari buvuge kugira ngo amvuguruze.”—Pam.

Ese aho ntibazanyumva nabi?

“Bashobora kurakara bagatangira kumbaza wenda bati ‘wigeze wifuza gukora imibonano mpuzabitsina?,’ cyangwa bati ‘ese bagenzi bawe bakotsa igitutu?’ Kandi wenda nari nifitiye amatsiko gusa.”—Lisa.

“Buri gihe iyo mvuze umuhungu, papa ahita yijima mu maso. Ubwo agahita atangira kumbwira ibirebana n’ibitsina. Ndibwira mu mutima nti ‘ariko papa, nari mvuze gusa ko ari mwiza. Nta kindi nigeze mvuga kirebana no gushakana na we cyangwa kuryamana na we!’”—Stacey.

Burya ababyeyi bawe na bo bashobora kugira isoni zo kuganira nawe ibyerekeye ibitsina, nk’uko nawe ugira isoni zo kubibabaza! Birashoboka ko iyo ari yo mpamvu mu bushakashatsi bwakozwe, ababyeyi bagera kuri 65 ku ijana mu babajijwe, bavuze ko baganira n’abana babo ibirebana n’ibitsina. Nyamara abana 41 ku ijana mu babajijwe, ni bo bonyine bavuze ko ababyeyi babo babaganirije ku birebana n’ibitsina.

Bityo rero, ababyeyi bawe bashobora kuba bagira isoni zo kuganira nawe ibirebana n’ibitsina. Akenshi biterwa n’uko ababyeyi babo na bo baba batarabibaganirije. Impamvu yaba ibitera yose, gerageza kumva ababyeyi bawe. Birashoboka ko ugize ubutwari ukaba ari wowe utangira icyo kiganiro, mwese byabagirira akamaro. Wabigenza ute?

Uko watangira icyo kiganiro

Ababyeyi bawe bazi byinshi ku birebana n’ibitsina kandi bashobora kuguha inama z’ingirakamaro. Icyo ukeneye gusa ni ukumenya uko watangira ikiganiro. Gerageza ibi bikurikira:

1 Hita ubabwira ibiguhangayikishije udaciye ku ruhande. “Nabanje gutinya kubivuga nanga ko mwatekereza ahari ko . . . ”

2 Bwira umubyeyi wawe impamvu wifuje ko mubiganiraho. “Ariko mfite ikibazo, kandi ndumva nta wundi wakinsubiza uretse mwe.”

3 Noneho vuga ikibazo ufite. “Ikibazo mfite . . . ”

4 Nimusoza icyo kiganiro, ukore uko ushoboye kugira ngo muzongere kuganira n’ubutaha. “Ese ninongera kugira ikindi kibazo, nzaze tukiganireho?”

Nubwo uzi neza ko azabikwemerera, kumva umubyeyi wawe abyivugiye bizatuma wumva umwisanzuyeho kandi wumve ko yiteguye kugutega amatwi n’ikindi igihe uzashaka kugira icyo umubwira. Wowe uzabigerageze urebe. Ushobora kuzemeranya n’ibyo umukobwa witwa Trina, ubu ufite imyaka 24, yavuze. Yaravuze ati “jye na mama tugitangira kuganira, ndibuka ko nicujije impamvu naje kubimubwira. Ariko ubu nshimishwa cyane n’ukuntu mama yambwije ukuri adaciye ku ruhande. Byarandinze cyane!”

[Ifoto yo ku ipaji ya 59]

Kuva mu bwana ni kimwe no kwimuka; uzageraho ubimenyere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze