ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 22 pp. 181-189
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Erega sinkiri umwana!”
  • Ese ayo mategeko atariho byarushaho kuba byiza?
  • Kubiganiraho bishobora kugufasha
  • Mu gihe urenze ku mategeko
  • Naganira nte n’ababyeyi bange ku mategeko banshyiriraho?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese amategeko ababyeyi bagushyiriraho agufitiye akamaro?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 22 pp. 181-189

IGICE CYA 22

Aya mategeko ko akabije kuba menshi?

Vuga amwe mu mategeko iwanyu mugenderaho. ․․․․․

Ese utekereza ko buri gihe aba ashyize mu gaciro?

□ Yego □ Oya

Ni irihe tegeko ubona rigukomereye kurusha ayandi? ․․․․․

AMATEGEKO yo mu rugo, akubiyemo ibintu ababyeyi bawe bagutegeka gukora n’ibyo bakubuza gukora. Ayo mategeko ashobora kuba akubiyemo: gukora umukoro wo ku ishuri, imirimo yo mu rugo, isaha ntarengwa yo gutahiraho cyangwa ibindi bintu ugomba kwirinda mu gihe ukoresha telefoni, ureba televiziyo cyangwa ukoresha orudinateri. Nanone amwe muri ayo mategeko ashobora kuba atareba ubuzima bwo mu rugo gusa, ahubwo akaba akubiyemo uko witwara ku ishuri n’uko uhitamo incuti.

Ese wumva ayo mategeko atuma utabona uko winyagambura? Wenda ushobora kuba wumva umeze nka bagenzi bawe bavuze bati:

“Iyo banshyiriragaho isaha yo gutahiraho byarandakazaga cyane. Iyo nabonaga abandi bemerewe gutinda gutaha kandi jye ntabyemerewe, byarambabazaga cyane!”—Allen.

“Mbabazwa no kubona bagenzura uko nkoresha telefoni yanjye. Mbona bamfata nk’umwana!”—Elizabeth.

“Numvaga ababyeyi banjye badashaka ko nishimira ubuzima, mbese nk’aho batashakaga ko ngira incuti.”—Nicole.

Nubwo hari bamwe mu rubyiruko barenga ku mategeko ababyeyi babo babashyiriraho, hari benshi bemera ko ayo mategeko aba ari ngombwa kugira ngo habeho gahunda mu muryango. Ariko se niba ayo mategeko afite akamaro, kuki hari amwe muri yo ubona akubangamiye cyane?

“Erega sinkiri umwana!”

Birashoboka ko ayo mategeko akubangamira bitewe n’uko wumva bagufata nk’umwana. Wumva wabwira ababyeyi bawe uti “erega sinkiri umwana!” Birumvikana ko impamvu ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko, ari ukugira ngo bakurinde kandi bagufashe kwitegura kuzavamo umuntu mukuru ushoboye.

Nyamara bishobora gusa n’aho amategeko iwanyu bagushyiriraho adahuje n’ikigero ugezemo. Ushobora kumva umeze nk’umukobwa witwa Brielle wavuze ati “ababyeyi banjye birengagizaga ikigero ngezemo. Ntibashakaga ko ngira icyo mvuga, ko ngira icyo mpitamo cyangwa ko nagaragaza ko nkuze.” Hari umukobwa witwa Allison na we wumvaga ameze atyo. Yaravuze ati “ubu mfite imyaka 18, ariko ababyeyi banjye basa n’abatazi ko ntakiri umwana w’imyaka 10! Bakwiriye kurushaho kungirira icyizere.”

Amategeko washyiriweho mu rugo ashobora kurushaho kukubera umutwaro, iyo atameze nk’ayashyiriweho abo muva inda imwe. Urugero, umusore witwa Matthew yibuka ko igihe yari akiri ingimbi, bashiki be na babyara be batigeraga na rimwe bahanwa. Yaravuze ati “abo bakobwa ntibashoboraga guhanwa, n’iyo babaga bakoze ikosa rimeze rite!”

Ese ayo mategeko atariho byarushaho kuba byiza?

Mu by’ukuri ushobora kuba wifuza kubaho utagengwa n’amategeko y’ababyeyi bawe. Ariko se utekereza ko ari byo byatuma umererwa neza? Ushobora kuba uzi bagenzi bawe batahira igihe bashakiye, bakambara imyenda bashaka kandi bakajyana n’incuti zabo aho bashaka hose n’igihe cyose babishakiye. Birashoboka ko biterwa n’uko ababyeyi babo baba bahuze cyane ku buryo badashobora kumenya ibyo abana babo bakora. Uko impamvu yaba ibitera yaba iri kose, Bibiliya ivuga ko kurera umwana muri ubwo buryo nta cyo byamumarira (Imigani 29:15). Kuba urukundo rwarabaye ingume muri iyi si, ahanini byatewe n’uko abantu babaye ba nyamwigendaho, kandi abenshi muri bo bakaba barakuze batagira amategeko abagenga.—2 Timoteyo 3:1-5.

Aho kugira ngo ugirire ishyari bagenzi bawe bemerewe gukora ibyo bishakiye byose, gerageza kumva ko amategeko ababyeyi bagushyiriraho ari ikimenyetso cy’uko bagukunda kandi bashaka icyatuma umererwa neza. Iyo bagushyiriyeho amategeko ashyize mu gaciro, baba bigana Yehova Imana wabwiye ubwoko bwe ati “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”—Zaburi 32:8.

Hari igihe ushobora kumva amategeko ababyeyi bawe bagushyiriraho akuremereye. None se wakora iki?

Kubiganiraho bishobora kugufasha

Niba wifuza kurushaho guhabwa umudendezo cyangwa kugabanyirizwa amategeko ababyeyi bawe bagushyiriyeho wumva akuremereye, nta kundi wabigeraho utaganiriye na bo. Hari bamwe bashobora kuvuga bati ‘nagerageje kuganira n’ababyeyi banjye ariko ntibyagira icyo bitanga.’ Niba wumva nawe ari uko bimeze, ushobora kwibaza uti ‘ese hari icyo nahindura ku buryo bwo gushyikirana n’ababyeyi banjye?’ Gushyikirana ni iby’ingenzi kuko bishobora gutuma (1) abandi basobanukirwa uko utekereza, (2) bikagufasha kumenya impamvu abandi banze ibyo wifuza. Niba rero ushaka ko ababyeyi baguha umudendezo nk’uw’umuntu mukuru, ukwiriye kugira ibyo uhindura ku buryo bwo gushyikirana na bo. Wabigeraho ute?

Itoze gutegeka ibyiyumvo byawe. Gushyikirana n’abandi bisaba ko umenya kwifata. Bibiliya igira iti “umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza” (Imigani 29:11). Ubwo rero, ujye wirinda kwitotomba, kwanga kuvuga cyangwa ngo wihe kugira umujinya nk’umwana. Nanone hari nk’igihe ababyeyi bawe bakubuza ikintu, ukumva wakinga urugi urukubise cyane cyangwa ukagira ikindi kintu ukora kugira ngo ubereke ko urakaye. Icyakora ibintu nk’ibyo ntibyatuma urushaho kubona umudendezo, ahubwo byatuma barushaho kugushyiriraho andi mategeko.

Gerageza kumenya icyo ababyeyi bawe batekereza. Umukristokazi ukiri muto witwa Tracy urerwa na mama we, yaravuze ati “najyaga nibaza nti ‘aya mategeko yose mama anshyiriraho aba agamije iki?’” Ni uwuhe mwanzuro Tracy yaje kugeraho? Yaravuze ati “naje kubona ko mama yashakaga kumfasha kuzavamo umuntu mukuru ushoboye” (Imigani 3:1, 2). Niwumva impamvu ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko bizagufasha kuganira na bo neza.

Urugero, reka tuvuge ko ababyeyi bawe bakwimye uruhushya rwo kujya mu munsi mukuru. Aho kugira ngo wijujute, ushobora kubabaza uti ‘ubu se ndamutse njyanye n’incuti yanjye ikuze kandi yizerwa mwanyemerera?’ Ariko ababyeyi bawe na bwo bashobora kukwangira. Iyo umaze kumenya impungenge ababyeyi bawe bafite, uba ushobora kugira icyo ubasaba bakacyemera.

Tuma ababyeyi bawe barushaho kukugirira icyizere. Reka tuvuge ko hari umuntu ubereyemo banki umwenda. Iyo agiye awishyurira igihe, banki irushaho kumugirira icyizere, ikaba ishobora no kumuguriza andi mafaranga menshi ubutaha. Ibyo ni na ko bimeze mu rugo. Nawe ugomba kumvira ababyeyi bawe. Iyo ugaragaje ko uri uwiringirwa, no mu tuntu duto, ababyeyi bawe barushaho kukugirira icyizere. Icyakora nusuzugura ababyeyi bawe, ntuzatangazwe n’uko icyizere bari bagufitiye kigabanutse cyangwa kigatakara.

Mu gihe urenze ku mategeko

Uko byagenda kose, hari igihe ushobora kurengera wenda ntukore imirimo yo mu rugo, ukamara igihe kinini kuri telefoni cyangwa ukarenza isaha wagombaga gutahiraho (Zaburi 130:3). Ubwo rero, uba ugomba gusobanurira ababyeyi bawe impamvu warenze ku mategeko yabo. None se wakora iki kugira ngo udatuma ibintu birushaho kuzamba?

Jya uvugisha ukuri. Irinde kubeshya ababyeyi bawe, kuko bishobora gutuma bagutakariza icyizere. Ahubwo jya uvugisha ukuri kandi usobanure neza uko byagenze (Imigani 28:13). Irinde kwisobanura cyangwa ngo ugerageze kumvikanisha ko nta cyo bitwaye. Nanone buri gihe ujye wibuka ko “gusubizanya ineza bihosha uburakari.”—Imigani 15:1.

Saba imbabazi. Kubwira ababyeyi bawe ko ubabajwe n’ibyo wakoze ukagaragaza ko ubabaye cyangwa ko wabaruhije, bizatuma ugabanyirizwa ibihano. Icyakora akababaro kawe kagombye kuba kavuye ku mutima.

Ukwiriye kwirengera ingaruka (Abagalatiya 6:7). Hari igihe watangira kujya impaka na bo ku gihano baguhaye, cyane cyane iyo ubona ko bakurenganyije. Icyakora, kwemera kugerwaho n’ingaruka z’ibyo wakoze, ni byo bigaragaza ko umaze guca akenge. Ikintu cyiza ushobora gukora, ni ugushakisha uko ababyeyi bawe bakongera kukugirira icyizere.

Andika hasi aha ikintu kimwe muri ibyo bitatu wumva washyira mu bikorwa. ․․․․․

Zirikana ko ababyeyi bawe bafite uburenganzira bwo kugenzura ibyo ukora. Ni na yo mpamvu Bibiliya ivuga iti “jya ukomeza itegeko rya so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka” (Imigani 6:20). Ubwo rero, ntukwiriye kumva ko amategeko yo mu rugo agamije kukubuza kwishimira ubuzima. Ahubwo, Yehova asezeranya ko niwumvira ubuyobozi bw’ababyeyi bawe, ‘uzagubwa neza.’—Abefeso 6:1-3.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1 IGICE CYA 3

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese umubyeyi wawe yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga? Dore icyo wakora.

UMURONGO W’IFATIZO

“Wubahe so na nyoko . . . kugira ngo ugubwe neza.”—Abefeso 6:1-3.

INAMA

Niba ushaka ko ababyeyi bawe barushaho kuguha umudendezo, banza ugaragaze ko ubumvira. Nugaragaza ko ubumvira, bazarushaho kukwemerera ibyo ubasaba.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rufite ababyeyi barushyiriraho amategeko yuje urukundo rukunze gutsinda mu ishuri, rukabana neza n’abandi kandi rukagira ibyishimo.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore uko nzabwira ababyeyi banjye nindenga ku mategeko iwacu tugenderaho:

Dore icyo nzakora kugira ngo ababyeyi banjye barusheho kungirira icyizere:

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki hari igihe bishobora gusa n’aho ababyeyi bawe bakabya kugushyiriraho amategeko?

● Kuki hari igihe ujya wumva winubiye amategeko bagushyiriraho?

● Wakora iki kugira ngo urusheho kuganira neza n’ababyeyi bawe?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 183]

“Iyo ukiri muto, wibwira ko uzi byose. Noneho iyo hari icyo ababyeyi bawe bakubujije gukora uhita ubarakarira. Ariko mu by’ukuri, amategeko yabo ni wowe agirira akamaro.”—Megan

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 186]

Ese koko ni ugutonesha?

Ese waba warigeze wibaza impamvu ababyeyi badafata abana kimwe? Niba ari uko bimeze, hari ikintu ukwiriye kuzirikana: gufata abana bose kimwe si ko buri gihe biba ari byiza. Mu by’ukuri ukwiriye kwibaza uti ‘ese koko ababyeyi banjye ntibamfata kimwe n’abandi bana?’ Urugero, ese iyo ushaka ko ababyeyi bawe bakugira inama, cyangwa bagufasha, bakuba hafi? Ubwo se mu by’ukuri, niba igihe ubashakiye ubabona, wavuga ko batakwitaho? Kubera ko wowe n’abo muva inda imwe mukenera ibintu bitandukanye, ntibishoboka ko ababyeyi banyu babafata kimwe buri gihe. Ibyo umukobwa witwa Beth, ufite imyaka 18, yaje kubisobanukirwa. Yaravuze ati “kubera ko jye na musaza wanjye dutandukanye, ibyo dukenera si bimwe. Iyo nshubije amaso inyuma, nsanga atari uko nabibonaga nkiri muto.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 189]

Urupapuro rw’imyitozo

Ganira n’ababyeyi bawe

Muri ibi bice bibiri, wabonye uko wakwitwara mu gihe ababyeyi bawe bagukosoye cyangwa bagushyiriyeho amategeko. Ariko se wakora iki niba ubona ko ababyeyi bawe bakabya kugukosora cyangwa kugushyiriraho amategeko? Wahera he uganira na bo?

● Shaka igihe uba wumva utuje kandi ababyeyi bawe badahuze cyane.

● Babwire ikikuri ku mutima, ariko wirinde kugaragaza uburakari. Bibabwire mu kinyabupfura.

Niba wumva ababyeyi bawe bakabya kugukosora, ushobora kubabwira uti “ngerageza uko nshoboye kose gukora ibyo munsaba, ariko mbabazwa n’uko ibyo nkoze byose mubikosora. Mbese mwakwemera ko tubiganiraho?”

Andika uko watangira kuganira n’ababyeyi bawe kuri icyo kibazo.

․․․․․

✔INAMA: Ifashishe ibivugwa mu gice cya 21. Birashoboka ko ababyeyi bawe bazishimira kuganira nawe ibivugwa muri icyo gice.

Niba ubona ko ababyeyi bawe bataguha umudendezo uhagije, ushobora kubabwira uti “nifuza kugaragaza ko maze guca akenge, ku buryo mu gihe kiri imbere mwarushaho kumpa umudendezo. Mutekereza ko ari iki nkwiriye kunonosora?”

Andika uko watangira kuganira n’ababyeyi bawe kuri icyo kibazo.

․․․․․

✔INAMA: Ongera usuzume ibivugwa mu gice cya 3, cyo mu Mubumbe wa 1. Numara gusoma icyo gice, ukore urutonde rw’ibibazo wagize mu gihe wasomaga.

[Ifoto yo ku ipaji ya 184, n’iya 185]

Kumvira ababyeyi ni nko kwishyura umwenda wa banki. Iyo ugiye uwishyurira igihe, banki irushaho kukugirira icyizere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze