-
Ibyo biremwa by’umwuka NI IBIHE?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukuboza
-
-
Ibyo biremwa by’umwuka NI IBIHE?
Mu Burayi, umukecuru agize atya yinjiye mu kiliziya afite ishapure, maze apfukamira ishusho ya Mariya yubashye cyane. Muri Afurika, abagize umuryango basutse inzoga ku mva ya mwene wabo bubahaga cyane. Muri Amerika, umusore afashe igihe cyo kwiyiriza ubusa no gutekereza ku bintu runaka, yiringiye ko ibyo biri butume ashyikirana n’uwo yibwira ko ari marayika murinzi we. Naho muri Aziya, umuyobozi w’idini aratwika ibintu bikoze mu mpapuro z’amabara, ubwo ngo arimo aratanga amaturo y’abakurambere.
NI IKI abo bantu bahuriyeho? Bose bizera ko hariho ibiremwa by’umwuka bifite ubwenge, ko abantu bashobora gushyikirana na byo, kandi ko bigira uruhare rukomeye mu mibereho yabo. Birumvikana ko icyo gitekerezo atari gishya kandi ko kidatangaje. Igitangaje ni uko hariho ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku birebana n’Imana n’ibiremwa by’umwuka.
Abisilamu basenga Imana imwe, ari yo Allah.a Abantu bo mu madini yiyita aya gikristo bavuga ko Imana ari ubutatu, ikaba igizwe n’Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu cyangwa Umwuka Wera. Abahindu bizera ko habaho imana n’imanakazi zirenga igihumbi. Abandi bo bizera ko hari imyuka iba mu nyamaswa zimwe na zimwe, mu biti, mu mabuye no mu migezi. Icyakora, hari abandi bizera ibivugwa mu bitabo, muri za filimi no kuri televiziyo, ku birebana n’abamarayika n’abadayimoni, abazimu n’amagini hamwe n’imana n’imanakazi.
Nk’uko hariho ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku birebana n’imana zitandukanye, ni na ko bimeze ku birebana no gushyikirana na zo. Dushyize mu gaciro, uburyo bwose abantu bakoresha bashyikirana n’izo mana si ko bwaba bukwiriye. Reka dufate urugero: mbere yo guhamagara umuntu kuri telefoni, tugomba kubanza kumenya uwo duhamagara uwo ari we, tukaba twiringiye ko uwo muntu abaho koko, kandi ko ari butwitabe. Kugerageza guhamagara umuntu utabaho, byaba ari uguta igihe. Ariko noneho byarushaho guteza akaga, turamutse duhamagaye umuntu w’umutekamutwe.
None se mu by’ukuri, ibyo biremwa by’umwuka ni ibihe? Bibiliya isubiza icyo kibazo, kandi igasobanura uwo twagombye gushyikirana na we, n’icyo twagombye kumwitegaho. Nusoma ingingo zikurikira, ushobora gutangazwa n’icyo Bibiliya ibivugaho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Allah” si izina ry’Imana, ahubwo iryo jambo risobanura “Imana.”
-
-
Ese dushobora kubona ibiremwa by’umwuka?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukuboza
-
-
Ese dushobora kubona ibiremwa by’umwuka?
NUBWO wakwitegereza mu kirere ute, ntushobora kubona Imana cyangwa ibiremwa by’umwuka, kandi nubwo watega amatwi ute, ntushobora kumva ijwi ryabyo. Nyamara ushobora kwemera ko bibaho. Bifite ubwenge bwinshi n’imbaraga, kandi bifite amazina atandukanye n’imico itandukanye. Bimwe bitugirira neza, ibindi bikatwifuriza ibibi. Nanone byose bishishikazwa n’ibyo dukora.
Imana y’ukuri ubwayo ni Umwuka (Yohana 4:24). Ifite izina ryihariye riyitandukanya n’izindi mana z’ibinyoma. Iryo zina ni Yehova (Zaburi 83:18). Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati ‘Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane. Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose. Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro; ariko Yehova we yaremye ijuru. Icyubahiro n’ikuzo biri imbere ye; imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.’—Zaburi 96:4-6.
Imana y’ukuri mu iyerekwa
Bibiliya igira iti “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Nk’uko umuntu wavutse ari impumyi adashobora kumenya amabara, ni ko natwe tudashobora kwiyumvisha isura y’Imana n’ikuzo ryayo. Ariko nk’uko umwarimu mwiza asobanurira abanyeshuri ibintu bigoye akoresheje amagambo bashobora kumva, Imana na yo idusobanurira ibintu tudashobora kubona ikoresheje ibyo dushobora kubona, binyuriye ku Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya. Ibyo Yehova yagiye yereka abagaragu be b’indahemuka ba kera, bidufasha kumenya ibibera mu ijuru no gusobanukirwa imishyikirano tugirana n’ababayo.
Urugero, umuhanuzi Ezekiyeli yabonye ikuzo rya Yehova risa n’umuriro, umucyo, ibuye rya safiro n’umukororombya. Mu rindi yerekwa, intumwa Yohana yabonye Yehova ari ku ntebe y’Ubwami, maze avuga ko Imana “yasaga n’ibuye rya yasipi, n’ibuye ry’agaciro ritukura,” kandi ko “iyo ntebe y’ubwami yari igoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.” Ibyo bisobanuro bitwereka ko ahantu Yehova aba, harangwa n’ubwiza budasanzwe kandi buhebuje. Aho hantu haba hashimishije kandi harangwa n’umutuzo.—Ibyahishuwe 4:2, 3; Ezekiyeli 1:26-28.
Umuhanuzi Daniyeli na we yabonye Yehova mu iyerekwa, aho yabonye ‘[abamarayika] ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bahagaze imbere ya [Yehova]’ (Daniyeli 7:10). Mbega ukuntu iryo yerekwa rigomba kuba ryari rishishikaje! Kubona umumarayika umwe mu iyerekwa byonyine, bigomba kuba biteye ubwoba. Ngaho noneho tekereza uko byaba bimeze ubonye abamarayika batagira ingano kandi batunganye!
Abamarayika bavugwa muri Bibiliya incuro zigera kuri 400, hakubiyemo abaserafi n’abakerubi. Muri Bibiliya, amagambo y’ikigiriki n’igiheburayo yahinduwemo “umumarayika” asobanura “intumwa.” Ni yo mpamvu abamarayika bashobora kuvugana hagati yabo. Ndetse mu bihe bya kera bavuganaga n’abantu. Abamarayika si abantu bahoze batuye ku isi. Yehova yaremye ibyo biremwa by’umwuka kera cyane mbere y’uko arema umuntu.—Yobu 38:4-7.
Daniyeli yabonye abamarayika benshi mu iyerekwa bateraniye hamwe, biteguye kubona ikintu gitangaje. Hanyuma Daniyeli yabonye “usa n’umwana w’umuntu” yegera intebe y’ubwami ya Yehova, maze ahabwa “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera” (Daniyeli 7:13, 14). Uwo ‘mwana w’umuntu’ ufite umwanya ukomeye mu biremwa by’umwuka, ni Yesu Kristo wazutse wahawe ubutware bwo gutegeka isi yose. Vuba aha, ubutegetsi bwe buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose, kandi buvaneho indwara, agahinda, gukandamizwa, ubukene ndetse n’urupfu.—Daniyeli 2:44.
Nta gushidikanya ko abamarayika benshi b’indahemuka, bo bifuriza abantu ibyiza, bishimye cyane igihe Yesu yimikwaga. Ikibabaje ariko, ni uko ibiremwa by’umwuka byose bitabyishimiye.
Abanzi b’Imana n’abantu
Abantu bakiremwa, umwe mu bamarayika yararikiye gusengwa, atera Yehova umugongo maze aba yihinduye Satani, iryo zina rikaba risobanura “Urwanya.” Satani ni mubi cyane, kandi arwanya Yehova, we Mana y’urukundo. Hari abandi bamarayika bafatanyije na Satani kwigomeka. Abo bamarayika Bibiliya ibita abadayimoni. Kimwe na Satani, abadayimoni na bo bihinduye abanzi b’Imana n’abantu. Imibabaro myinshi duhura na yo ku isi, akarengane, uburwayi, ubukene n’intambara, ahanini biterwa na bo.
Nubwo amenshi mu madini yiyita aya gikristo atagikunda kwigisha ibirebana na Satani nk’uko byahoze, igitabo cyo muri Bibiliya cya Yobu gisobanura neza kamere y’uwo mumarayika wigometse n’intego ze. Icyo gitabo kigira kiti “nuko umunsi uragera maze abana b’Imana y’ukuri barinjira bahagarara imbere ya Yehova, Satani na we yinjirana na bo.” Mu kiganiro cyakurikiyeho, Satani yashinje Yobu ko yakoreraga Imana bitewe gusa n’uko hari ibyo yamuhaye. Kugira ngo Satani agaragaze ko ibyo yashinjaga Yobu byari ukuri, yamuteje ibyago bikomeye, yica amatungo ye n’abana be bose uko bari icumi. Nyuma yaho, yateje Yobu ibishyute biteye ishozi byuzura umubiri we wose. Ibyo bitero byose Satani yamugabyeho nta cyo byagezeho.—Yobu 1:6-19; 2:7.
Yehova afite impamvu zumvikana zo kuba yarihanganiye Satani igihe kirekire, ariko ibyo si ko bizahora. Satani azarimburwa vuba aha. Nk’uko bisobanurwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intambwe za mbere zaratewe. Icyo gitabo kigaragaza ikindi kintu cy’ingenzi cyabereye mu ijuru tutari kuzigera tumenya, aho kigira kiti “nuko mu ijuru habaho intambara: Mikayeli n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo ariko nticyanesha, kandi umwanya wabo ntiwongera kuboneka ukundi mu ijuru. Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.
Zirikana ko iyo mirongo igaragaza ko Satani ‘ayobya isi yose ituwe.’ Kugira ngo ayobye abantu, ateza imbere ibinyoma by’amadini bityo agatuma batera Yehova umugongo kandi bakirengagiza Ijambo rye. Kimwe muri ibyo binyoma ni ikivuga ko iyo umuntu apfuye ajya kubana n’ibiremwa by’umwuka. Icyo gitekerezo bakivuga kwinshi. Urugero, muri Afurika no muri Aziya, abantu benshi bizera ko iyo umuntu apfuye ajya kubana n’imyuka y’abakurambere ahantu hatagaragara. Inyigisho ya purugatori n’umuriro w’iteka, na zo zishingiye ku gitekerezo cy’uko umuntu akomeza kubaho na nyuma yo gupfa.
Ese iyo abantu bapfuye bajya mu ijuru?
Bite se ku bihereranye n’inyigisho abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi bizera, ivuga ko abantu beza bose bajya mu ijuru? Ni iby’ukuri ko hari abantu beza bajya mu ijuru, ariko umubare wabo ni muto uwugereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye. Bibiliya igaragaza ko abantu 144.000 “bacunguwe bavanywe mu isi,” ari bo bazaba “abatambyi” kandi ko “bazategeka isi” (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3). Bo hamwe n’Umwana w’umuntu Yesu Kristo, bazaba bagize ubutegetsi bwo mu ijuru, ari bwo Bwami bw’Imana. Ubwo butegetsi buzarimbura Satani n’abadayimoni be, kandi buzahindura isi paradizo. Hanyuma, abenshi mu bantu bapfuye bazazurwa bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri iyo si izaba yahinduwe Paradizo.—Luka 23:43.
Ubwo rero, twavuga ko hari benshi baba aho hantu haba ibiremwa byinshi by’umwuka. Yehova Imana, we Muremyi wa byose, aruta ibiremwa byose by’umwuka. Abamarayika benshi b’indahemuka baramukorera. Hari abandi bamarayika bigometse kuri Yehova bayobowe na Satani, kandi bakaba bayobya abantu. Uretse abo, hari umubare muto w’abantu “bacunguwe” cyangwa batoranyijwe bakava ku isi, bakajyanwa mu ijuru gusohoza inshingano zihariye. Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume uwo twagombye gushyikirana na we mu baba aho hantu haba ibiremwa by’umwuka, ndetse turebe n’uko twashyikirana na we.
-
-
Ese twagombye gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka?Umunara w’Umurinzi—2010 | 1 Ukuboza
-
-
Ese twagombye gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka?
IMANA ISHOBORABYOSE yahaye ibiremwa by’umwuka inshingano zimwe na zimwe. Urugero, yahaye Yesu Kristo ubutware bwo gutegeka isi, kandi aha abamarayika bizerwa inshingano yo kuyobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyahishuwe 14:6). Icyakora amasengesho yo arihariye. Nta we yahaye inshingano yo kumva amasengesho. Imana ni yo yonyine dukwiriye gutura amasengesho yacu.
Yehova ni we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. Ku birebana n’isengesho, intumwa Yohana yabwiye abagaragu ba Yehova bagenzi be ati ‘iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka. Byongeye kandi, ubwo tuzi ko icyo dusabye cyose itwumva, tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.’—1 Yohana 5:14, 15.
Abamarayika b’indahemuka ntibifuza ko tubiyambaza cyangwa ngo tubasenge. Basobanukiwe gahunda Imana yashyizeho ku birebana n’isengesho, kandi barayubahiriza. Hari n’igihe Imana ibakoresha mu gusubiza amasengesho. Mu buhe buryo? Igihe umuhanuzi Daniyeli yasengaga Yehova amubwira iby’irimbuka rya Yerusalemu, Imana yashubije isengesho rye imwoherereza marayika Gaburiyeli ngo amushyire ubutumwa bwo kumutera inkunga.—Daniyeli 9:3, 20-22.
Ese dushobora kuvugana n’abapfuye?
Ese twagombye kugerageza gushyikirana n’abapfuye? Hari inkuru nyinshi z’abantu bavuga ko baganiriye n’imyuka y’abapfuye. Urugero, hari umugore wo muri Irilande wavuganye n’umupfumu, maze uwo mupfumu amubwira ko yari yaraye avuganye na Fred, umugabo w’uwo mugore. Nyamara, hari hashize ibyumweru runaka Fred apfuye. Uwo mupfumu yakomeje abwira uwo mugore ibyo uwo yitaga Fred yari yamubwiye, uwo mugore we akaba yari azi ko ari we wenyine wari ubizi. Byari byoroshye ko umugore wa Fred afata umwanzuro w’uko Fred yabaga ahantu haba ibiremwa by’umwuka, bityo Fred akaba yarimo agerageza kuvugana na we binyuriye kuri uwo mupfumu. Icyakora, uwo mwanzuro waba unyuranye n’inyigisho yo muri Bibiliya yumvikana neza, ivuga ibirebana n’imimerere abapfuye barimo.—Reba ingingo iri hasi aha.
Ariko se ubwo twavuga iki ku nkuru nk’izo? Kimwe mu binyoma abadayimoni bakoresha, ni ukwigana abapfuye, urugero nka Fred uvugwa muri iyi nkuru, ku buryo umuntu agira ngo baracyariho. Ni iki abadayimoni baba bagamije? Baba bagamije kubuza abantu kwizera inyigisho za Bibiliya, gusenya ukwizera kwabo no gutuma batiringira Yehova. Tutiriwe tubitindaho, Satani n’abadayimoni be bayobya abantu bakoresheje “imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’uburiganya bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.
Nta wahakana ko hari abapfumu n’abandi bantu bakorana na bo bizera badashidikanya ko bavugana n’abapfuye. Ariko niba hari n’abo bavugana na bo koko, baba bavugana n’ibiremwa by’umwuka birwanya Yehova. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu bibwira ko basenga Imana, ariko bibeshya. Intumwa Pawulo yarahumekewe, maze atanga umuburo utajenjetse ugira uti “ibyo abanyamahanga batambaho ibitambo, babitambira abadayimoni ntibabitambira Imana.”—1 Abakorinto 10:20, 21.
None se niba tuzi ko dushobora gusenga Isumbabyose idukunda kandi ikatwitaho, kuki twasenga ikiremwa icyo ari cyo cyose? N’ubundi kandi, Bibiliya iduha icyizere igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.”—2 Ibyo ku Ngoma 16:9.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
Niba tuzi ko dushobora gusenga Isumbabyose idukunda kandi ikatwitaho, kuki twasenga ikiremwa icyo ari cyo cyose?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]
Ukuri n’ikinyoma
UKURI: SATANI ABAHO
“Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo.”—2 Abakorinto 11:14.
“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.
“Umuntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha akomoka kuri Satani, kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.”—1 Yohana 3:8.
“Nuko rero, mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.
“Satani . . . yabaye umwicanyi agitangira; ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.”—Yohana 8:44.
IKINYOMA: IYO ABANTU BAPFUYE BAHINDUKA IBIREMWA BY’UMWUKA
“Uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”—Intangiriro 3:19.
“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.
“Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”—Umubwiriza 9:10.
“Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.”—Zaburi 146:4.
UKURI: ABAMARAYIKA BIZERWA BATWITAHO
“Umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya, kandi arabakiza.”—Zaburi 34:7; 91:11.
“Mbese [abamarayika] bose si imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza?”—Abaheburayo 1:14.
“Nuko mbona undi mumarayika aguruka aringanije ijuru, kandi yari afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga mu ijwi riranguruye ati ‘mutinye Imana kandi muyisingize.’”—Ibyahishuwe 14:6, 7.
IKINYOMA: YESU ANGANA N’IMANA
“Ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana.”—1 Abakorinto 11:3.
“Ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”—1 Abakorinto 15:28.
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora.”—Yohana 5:19.
-