ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fy igi. 1 pp. 4-12
  • Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango?
  • Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMURYANGO UGIZWE NA BANDE?
  • UMURYANGO WUGARIJWE N’IBIBAZO
  • IBANGA RYO KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO
  • Kurikirana Amahoro y’Imana mu Mibereho y’Umuryango“
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
    Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Urufunguzo rw’Ibyishimo mu Muryango
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Umuryango—Ni Ngombwa ku Bantu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
fy igi. 1 pp. 4-12
Ifoto yuzuye ipaji ya 4

IGICE CYA MBERE

Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango?

Ifoto yo ku ipaji ya 5

1. Kuki twavuga ko imiryango ikomeye ifitiye akamaro abantu bose muri rusange?

UMURYANGO ni rwo rwego rwa kera kuruta izindi zose ku isi, kandi ugira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu bose muri rusange. Mu mateka yose, byagiye bigaragara ko iyo igihugu cyabaga gifite imiryango ikomeye, na cyo cyakomeraga. Mu muryango ni ho hantu heza abana bashobora gukurira bakazavamo abantu bafite ibitekerezo bizima.

2-5. (a) Sobanura ukuntu umwana yumva afite umutekano iyo ari mu muryango urangwa n’ibyishimo. (b) Ni ibihe bibazo bigaragara mu miryango imwe n’imwe?

2 Mu muryango urangwa n’ibyishimo umuntu ahagirira umutekano. Reka dutekereze gato uko mu muryango ntangarugero haba hameze. Mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba, ababyeyi buje urukundo bicaranye n’abana babo, baganira ku byo bahuye na byo uwo munsi. Abana bahimbawe, baratanguranwa kubwira se na nyina ibyo babonye ku ishuri. Icyo gihe gisusurutsa bamaranye giha buri wese imbaraga zo kuzahangana n’undi munsi atari kumwe n’abandi.

3 Mu muryango urangwa n’ibyishimo, umwana aba azi ko se na nyina bazamwitaho igihe azaba arwaye, wenda bakazagenda bakuranwa kuza kureba uko ameze ijoro ryose. Aba azi ko ashobora kubwira nyina cyangwa se ibibazo ahura na byo, na bo bakamugira inama kandi bakabimufashamo. Umwana aba yumva afite umutekano, n’ubwo hanze byaba bimeze nabi bite.

4 Ubusanzwe iyo abana bamaze kuba bakuru, barashaka maze bakagira iyabo miryango. Mu bihugu by’i Burasirazuba hari umugani uvuga ko iyo umuntu amaze kubyara ari bwo amenya agaciro k’ibyo ababyeyi be bamukoreye. Kubera ko abana bakuze baba bafite umutima ushimira n’urukundo, bituma bagerageza gukora icyatuma imiryango yabo igira ibyishimo, kandi bakita ku babyeyi babo baba bageze mu za bukuru bishimira kubona bakikijwe n’abuzukuru babo.

5 Aho tugeze aha, ushobora kuba utangiye gutekereza uti ‘n’ubwo nkunda umuryango wanjye, ndabona nta ho uhuriye n’uyu bavuze. Jye n’umugore wanjye dukora amasaha atandukanye ku buryo tudakunze kubonana. N’iyo tubonanye kandi, ahanini ibiganiro byacu byibanda ku bibazo by’amafaranga.’ Cyangwa ushobora kuba uvuga uti ‘abana banjye n’abuzukuru banjye batuye kure, kandi sinkunze rwose kubonana na bo.’ Ni koko, hari imiryango myinshi itarangwa n’ibyishimo akenshi bitewe n’impamvu zitayiturutseho. N’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe bafite imiryango irangwa n’ibyishimo. Babigezeho bate? Ese haba hari ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango? Rirahari rwose! Icyakora mbere yo kumenya iryo ari ryo, hari ikibazo cy’ingenzi tugomba kubanza gusubiza.

UMURYANGO UGIZWE NA BANDE?

6. Ni uwuhe muryango turi bwibandeho muri iki gitabo?

6 Mu bihugu by’i Burayi n’Amerika, imiryango myinshi iba igizwe n’umugabo, umugore n’abana. Abasaza n’abakecuru bakomeza kubana bonyine igihe cyose bagishoboye. N’ubwo bakomeza gushyikirana na bene wabo bandi, nta cyo baba bagihuriyeho. Uwo ni wo muryango turi bwibandeho muri iki gitabo. Icyakora, hari indi miryango yarushijeho kwiyongera mu myaka ya vuba aha; iyo ni imiryango igizwe n’umubyeyi umwe, imiryango irimo abana badahuje ababyeyi n’imiryango aho umugabo n’umugore batabana kubera impamvu runaka.

7. Umuryango mugari ni iki?

7 Mu turere tumwe na tumwe habamo icyo bita “umuryango mugari.” Muri iyo miryango, iyo bishoboka abasaza n’abakecuru bitabwaho n’abana babo, kandi usanga abantu bafitanye ubumwe na bene wabo ba kure, bakumva ko bagomba kugira icyo babamarira. Urugero, hari igihe umuntu aba agomba kurera abishywa be cyangwa akabafasha ndetse akaba yabarihira amashuri. Amahame tuzasuzuma muri iki gitabo areba na bene iyo miryango migari.

UMURYANGO WUGARIJWE N’IBIBAZO

8, 9. Ni ibihe bibazo biri mu bihugu bimwe bigaragaza ko ibintu byahindutse mu miryango?

8 Muri iki gihe, ibintu bigenda bihinduka mu muryango. Ikibabaje ni uko aho kumera neza bigenda birushaho kuba bibi. Urugero twafata ni urwo mu Buhindi aho umugore ashobora kujya kuba mu muryango w’umugabo, ibyo akora mu rugo byose akabikora akurikije amabwiriza ahabwa no kwa sebukwe. Icyakora muri iki gihe, abagore b’Abahindi basigaye na bo bajya gushaka akazi. Ariko uko bigaragara, baba bagisabwa gusohoza inshingano z’urugo basabwa n’umuco. Ikibazo abantu bakunze kwibaza mu bihugu byinshi ni ukumenya imirimo umugore ufite akazi aba asabwa gukora mu rugo, n’iyo abandi bagize umuryango baba bagomba gukora.

9 Mu bihugu by’i Burasirazuba, mu muco waho usanga abantu bafitanye ubumwe bukomeye n’abo mu miryango yabo ya kure. Icyakora, uwo muco ugenda ukendera kubera ko abantu basigaye baratoye umuco w’Abanyaburayi wo kuba ba nyamwigendaho, ndetse no kubera ibibazo by’ubukungu. Ni yo mpamvu abantu benshi babona ko kwita ku bagize umuryango bageze mu za bukuru ari ibintu byo kubarushya gusa aho kubona ko ari inshingano bagomba gusohoza bishimye. Usanga rero ababyeyi bamwe bageze mu za bukuru bafashwe nabi, batitaweho, kandi icyo ni ikibazo kiri mu bihugu byinshi ku isi.

10, 11. Ni ibihe bintu bigaragaza ko imiterere y’umuryango yagiye ihinduka mu bihugu by’i Burayi?

10 Gutana kw’abashakanye bigenda birushaho kwiyongera. Muri Hisipaniya, mu mpera z’ikinyejana cya 20, mu ngo 8 zashingwaga rumwe rwarasenyukaga; ibyo bikaba bikabije cyane kubera ko mu myaka 25 gusa mbere y’aho, mu ngo 100 zashingwaga rumwe gusa ari rwo rwasenyukaga. Mu Bwongereza havugwa ko ari ho hari umubare munini w’abatana kurusha ibindi bihugu by’Uburayi (mu ngo 10, 4 zirasenyuka), imiryango igizwe n’umubyeyi umwe yarushijeho kwiyongera.

11 Abantu benshi mu Budage ntibakibona umuryango nk’uko kera wabonwaga mu muco waho. Mu myaka ya za 90, 35 ku ijana by’ingo zose z’Abadage zari zigizwe n’umuntu umwe, naho izigera kuri 31 ku ijana zari zigizwe n’abantu babiri. Abafaransa na bo ntibagikunda ibyo gushaka, n’abashatse, abenshi baratandukana kandi bagatandukana bamaranye igihe gito kuruta uko byari bimeze mbere. Abantu benshi cyane basigaye bahitamo kwibanira batarashyingiranywe. Ibyo ni na ko bimeze n’ahandi hose ku isi.

12. Ni ibihe bibazo abana bahura na byo bitewe n’uko ibintu byahindutse mu muryango?

12 Naho abana bo? Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu byinshi, abana benshi kurushaho basigaye bavuka ku babyeyi batashyingiranywe, bamwe bakabyarwa n’abandi bana. Abakobwa benshi b’abangavu baba bafite abana badahuje ba se. Hirya no hino ku isi hari ikibazo cy’abana babarirwa muri za miriyoni bibera mu mihanda; abenshi baba bahunga urugomo bakorerwa n’abantu b’iwabo cyangwa barirukanywe n’ababyeyi baba batagishoboye kubabeshaho.

13. Ni ibihe bibazo byogeye bibuza imiryango ibyishimo?

13 Koko rero, umuryango ugeze aharindimuka. Uretse ibyo tumaze kuvuga haruguru, hari ibindi bibazo bibuza imiryango myinshi ibyishimo, urugero nk’ukwigomeka kw’abakiri bato, guhohotera abana, urugomo hagati y’abashakanye, ubusinzi n’ibindi bibazo nk’ibyo bibabaje. Abana benshi ndetse n’abakuru bumva mu muryango nta mutekano uhari.

14. (a) Ni izihe mpamvu bamwe bavuga ko ari zo nyirabayazana w’ibibazo biri mu miryango? (b) Umuhanga mu by’amategeko wo mu kinyejana cya mbere yahanuye ko ibintu byari kuba byifashe bite muri iki gihe, kandi se, kuba byarasohoye byagize izihe ngaruka ku muryango?

14 Kuki umuryango ugeze aharindimuka? Hari abavuga ko ibibazo byiganje mu muryango muri iki gihe biterwa n’uko abagore basigaye bajya ku kazi ntibirirwe mu rugo. Abandi bakavuga ko icyo kibazo giterwa n’uko muri iki gihe abantu bataye umuco. Hari n’izindi mpamvu nyinshi zitangwa. Hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri umuhanga mu by’amategeko uzwi cyane ahanuye ko umuryango wari kuzagerwaho n’ibibazo byinshi. Yaranditse ati “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-4). Hari uwashidikanya ko ayo magambo adasohora muri iki gihe? Mu isi irimo ibintu nk’ibyo, ni gute imiryango myinshi itakugarizwa n’ibibazo?

IBANGA RYO KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO

15-17. Ni iyihe soko y’ibyishimo mu muryango yagaragajwe muri iki gitabo?

15 Inama z’icyo umuntu yakora kugira ngo agire ibyishimo mu muryango si akabuze. Mu bihugu by’i Burayi, hahora handikwa ibitabo n’ibinyamakuru bitanga inama kuri iyo ngingo. Ikibazo gusa ni uko abantu batanga izo nama bavuguruzanya, kandi inama yemewe uyu munsi, ejo ishobora kuba yataye agaciro.

16 None se, ni hehe twakura inama ziringirwa zadufasha mu muryango? Mbese wakwemera kuzivana mu gitabo kimaze imyaka igera ku 1.900 cyanditswe? Cyangwa wumva ko igitabo nk’icyo ari karahanyuze? Tukubwije ukuri, nta handi wabonera ibanga nyakuri ryo kugira ibyishimo mu muryango hatari muri icyo gitabo.

17 Icyo gitabo ni Bibiliya. Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko cyaturutse ku Mana. Bibiliya ubwayo igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Muri iki gitabo, tuzagutera inkunga yo gusuzuma uko Bibiliya ishobora kugufasha ‘gutunganya’ cyangwa gushyira ibintu mu buryo mu gihe uhangana n’imihangayiko hamwe n’ibibazo byugarije imiryango muri iki gihe.

18. Kuki bihuje n’ubwenge kwemera ko Bibiliya ari yo ikwiriye gushakirwamo inama zirebana n’ishyingiranwa?

18 Niba ushidikanya ko Bibiliya idashobora gufasha imiryango kubona ibyishimo, tekereza kuri ibi bikurikira: Uwahumekeye abanditse Bibiliya ni na we watangije gahunda y’ishyingiranwa (Itangiriro 2:18-25). Bibiliya igaragaza ko izina rye ari Yehova (Yeremiya 16:21). Ni Umuremyi akaba na ‘Data wa twese, uwo imiryango yose yitirirwa’ (Abefeso 3:14, 15). Yehova yagiye yitegereza imiryango kuva umuryango wa mbere washingwa. Azi ibibazo ishobora guhura na byo, kandi yatanze inama zigaragaza uko byakemurwa. Kuva kera hose, abagiye bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu miryango yabo bagize ibyishimo byinshi.

19-21. Ni izihe ngero z’abantu bo muri iki gihe zigaragaza ko Bibiliya ishobora gukemura ibibazo by’abashakanye?

19 Urugero, hari umugore wo muri Indoneziya wari warabaswe no gukina urusimbi. Yari amaze imyaka myinshi atita ku bana be batatu kandi yahoraga atongana n’umugabo we. Yatangiye kwiga Bibiliya maze buhoro buhoro agenda yemera ibyo ivuga. Amaze gushyira mu bikorwa inama itanga, yabaye umugore mwiza cyane. Imihati yashyizeho kugira ngo ahuze n’amahame ya Bibiliya yatumye umuryango we wose ugira ibyishimo.

20 Hari umugore wo muri Hisipaniya wagize ati “tumaze umwaka umwe gusa dushyingiranywe, twatangiye kugirana ibibazo bikomeye.” We n’umugabo we bari bafite byinshi batandukaniyeho, kandi ntibakundaga kuganira keretse iyo babaga batongana. N’ubwo bari bafite akana k’agakobwa gato, biyemeje kujya mu rukiko gusaba ubutane. Ariko mbere y’uko bajyayo, hari umuntu wabateye inkunga yo kwiga Bibiliya. Basuzumye inama Bibiliya iha abagabo n’abagore bashakanye, maze batangira kuzishyira mu bikorwa. Bidatinze, batangiye kujya bavugana neza, maze umuryango wabo wunga ubumwe kandi ugira ibyishimo.

21 Bibiliya ifasha n’abageze mu za bukuru. Reka turebe urugero rw’umuryango umwe wo mu Buyapani. Umugabo yari wa muntu urakara vuba cyane, ndetse rimwe na rimwe yagiraga n’urugomo. Abakobwa be batangiye kwiga Bibiliya n’ubwo ababyeyi babo babarwanyaga. Uwo mugabo yaje gufatanya n’abakobwa be, ariko umugore we akomeza kubirwanya. Icyakora nyuma y’imyaka myinshi, yabonye ingaruka nziza amahame ya Bibiliya yagendaga agira ku muryango we. Abakobwa be bamwitagaho, kandi n’umugabo we yari asigaye amworohera cyane. Iryo hinduka ryatumye wa mugore yemera kwiga Bibiliya, maze na we imugiraho ingaruka nziza. Uwo mukecuru yahoraga avuga ati “ubu ni bwo twaba umugabo n’umugore.”

22, 23. Bibiliya ifasha ite abantu bo mu mahanga yose kubona ibyishimo mu ngo zabo?

22 Si abo gusa hari n’abandi benshi cyane batahuye ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Bemeye inama zo muri Bibiliya kandi bazishyira mu bikorwa. Yego, kimwe n’abandi bose, na bo baba muri iyi si yiganjemo urugomo, ubwiyandarike n’ibibazo by’ubukungu. Nta n’ubwo batunganye. Ariko babonera ibyishimo mu kwihatira gukora ibyo Uwatangije umuryango ashaka. Nk’uko Bibiliya ibivuga, Yehova ni Imana “ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

23 N’ubwo Bibiliya imaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri yanditswe, inama itanga zihuje rwose n’igihe tugezemo. Nanone kandi, yandikiwe abantu bose. Bibiliya si igitabo cy’Abazungu. Yehova “yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe,” ku bw’ibyo akaba azi imiterere y’abantu bose aho baba bari hose (Ibyakozwe 17:26). Amahame ya Bibiliya ni ingirakamaro kuri buri wese. Nuyashyira mu bikorwa, nawe uzamenya ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango.

ESE USHOBORA GUSUBIZA IBI BIBAZO?

Umuryango umerewe ute muri iki gihe?​—2 Timoteyo 3:1-4.

Ni nde watangije umuryango?​—Abefeso 3:14, 15.

Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango ni irihe?—Yesaya 48:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze