ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Bumbatira amahoro mu muryango wawe
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA KIMWE

      Bumbatira amahoro mu muryango wawe

      1. Ni ibihe bintu bishobora guteza ubwumvikane buke mu miryango imwe n’imwe?

      ABANTU bafite imiryango ikundana, yumvikana kandi ibanye amahoro, baba barahiriwe rwose. Twizere ko n’uwawe ari uko. Ikibabaje ariko ni uko mu miryango myinshi atari uko bimeze, ahubwo usanga itumvikana bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni iki se gikunze gutera ubwumvikane buke mu miryango? Muri iki gice turaza kuganira ku bintu bitatu. Mu miryango imwe n’imwe usanga bose atari ko baba bahuje idini. Mu yindi ho ugasanga harimo abana badahuje ababyeyi bombi. Mu yindi ho noneho, kurwana n’ikibazo cyo gushaka ikiyitunga n’icyifuzo cyo kugira ubutunzi usanga bisa n’aho bituma abayigize batavuga rumwe. Icyakora ushobora gusanga ibintu biteza ubwumvikane buke mu muryango umwe ari nta cyo bitwaye uwundi. Ibyo se biterwa n’iki?

      2. Ni hehe abantu bamwe na bamwe bashakira inama bakurikiza mu muryango, ariko kandi ni izihe nama zihebuje kuruta izindi zose?

      2 Kimwe mu bintu bibitera ni uburyo abantu babona ibintu. Uramutse ugerageje nta buryarya kumva uko abagize umuryango wawe babona ibintu, byatuma urushaho kumenya icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ukomeze kunga ubumwe. Ikindi kintu cya kabiri ni aho inama ukurikiza uzikura. Abantu benshi bakunda gukurikiza inama bagiriwe n’abakozi bakorana, abaturanyi babo, abanditsi runaka b’ibinyamakuru cyangwa se n’abandi bajyanama. Hari abandi ariko baje kumenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye n’imimerere yabo, hanyuma batangira gushyira mu bikorwa ibyo bize. Ibyo se byafasha bite umuryango gukomeza kubumbatira amahoro?—2 Timoteyo 3:16, 17.

      MU GIHE UDAHUJE IDINI N’UMUGABO WAWE

      Ifoto yo ku ipaji ya 130

      Gerageza kumva uko undi abona ibintu

      3. (a) Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku birebana no gushaka umuntu mudahuje ukwizera? (b) Ni ayahe mahame y’ibanze akurikizwa iyo umwe mu bashakanye yizera undi akaba atizera?

      3 Bibiliya itubuza ikomeje gushakana n’umuntu tudahuje ukwizera (Gutegeka 7:3, 4; 1 Abakorinto 7:39). Byashoboka ariko ko waba warize ukuri kwa Bibiliya waramaze gushaka ariko umugabo wawe we akaba atarakwize. None se ubwo wakora iki? Birumvikana ko ibyo bidasesa isezerano ry’ishyingirwa (1 Abakorinto 7:10). Bibiliya itsindagiriza cyane ko abashakanye bagomba kubana akaramata kandi ikabatera inkunga yo gushaka uko bakemura ibibazo bafitanye aho kubihunga (Abefeso 5:28-31; Tito 2:4, 5). Uzakora iki se mu gihe umugabo wawe adashaka rwose ko ukurikiza ibyo wiga muri Bibiliya? Ashobora wenda kugerageza kukubuza kujya mu materaniro y’itorero cyangwa akavuga ko adashaka ko umugore we azajya yirirwa akomanga ku ngo z’abandi avuga iby’idini. Uzabyifatamo ute?

      4. Ni mu buhe buryo umugore ashobora kugaragaza ko yishyira mu mwanya w’umugabo we mu gihe badahuje ukwizera?

      4 Ibaze uti ‘kuki umugabo wanjye akora ibi?’ (Imigani 16:20, 23). Niba adasobanukiwe neza ibyo ukora, ashobora kukugirira impungenge. Ashobora kuba nanone yotswa igitutu n’abantu bo mu muryango kuko babona utacyifatanya na bo mu mihango imwe n’imwe bakomeyeho. Hari umugabo wavuze ati “iyo yansigaga mu rugo jyenyine numvaga ndi intabwa.” Uwo mugabo yumvaga idini rigiye kumutwara umugore. Nyamara ubwibone ntibwatumaga yemera ko yishwe n’irungu. Umugabo wawe ashobora gukenera kumenya ko kuba ukunda Yehova bitavuze ko we utakimukunda nk’uko wamukundaga mbere. Ujye ukora uko ushoboye kose ugire igihe muba muri kumwe.

      5. Ni mu buhe buryo umugore ufite umugabo badahuje ukwizera aba agomba kumenya gushyira mu gaciro?

      5 Ariko rero, niba ushaka kubyitwaramo neza, hari ikindi kintu cy’ingenzi kurushaho ugomba gutekerezaho. Ijambo ry’Imana ribwira abagore riti “mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu” (Abakolosayi 3:18). Muri ubwo buryo, rigira abagore inama yo kwirinda umwuka wo kwigenga. Ikindi nanone, mu kuvuga ngo “nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu,” uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko wumvira umugabo wawe ariko ntunirengagize ko ugomba no kumvira Umwami. Ugomba rero kumenya gushyira mu gaciro.

      6. Ni ayahe mahame Umukristokazi yagombye kuzirikana buri gihe?

      6 Ku Mukristo wese, kujya mu materaniro y’itorero no kubwiriza abandi ibihereranye n’ukwizera kwe gushingiye kuri Bibiliya ni ibintu by’ingenzi cyane bigize ugusenga k’ukuri atagombye kwirengagiza (Abaroma 10:9, 10, 14; Abaheburayo 10:24, 25). Wakora iki se umuntu aramutse aje akagutegeka kureka gukora ikintu runaka Imana igusaba? Intumwa za Yesu Kristo zaravuze ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Urugero zatanze rutubera icyitegererezo dushobora gukurikiza mu mimerere itandukanye duhura na yo mu buzima. Mbese urukundo ukunda Yehova ruzatuma ukomeza gukora ibihuje no kuba waramwiyeguriye nk’uko abigusaba? Nanone se, urukundo ukunda umugabo wawe no kuba umwubaha bizatuma ibyo ubikora bitabaye ngombwa ko umubangamira?—Matayo 4:10; 1 Yohana 5:3.

      7. Ni iki Umukristokazi agomba kwiyemeza?

      7 Yesu yavuze ko ibyo atari ko buri gihe byari kujya bishoboka. Yatanze umuburo w’uko bitewe n’ukuntu ugusenga k’ukuri kwari kurwanywa, mu miryango imwe n’imwe abayigize bizera bari kumva bari ukwabo, mbese ari nk’aho hari inkota yabatandukanyije n’abandi bagize umuryango (Matayo 10:34-36). Hari umugore wo mu Buyapani ibyo byabayeho. Umugabo we yamurwanyije imyaka 11 yose. Yamufataga nabi cyane kandi incuro nyinshi akamuheza inyuma y’inzu. Ariko yakomeje kwihangana. Incuti ze zo mu itorero rya Gikristo zaramufashaga. Yasengaga ubudasiba, kandi amagambo ari muri 1 Petero 2:20 yaramukomezaga cyane. Uwo Mukristokazi yemeraga rwose ko nakomeza gushikama, bizagera aho umugabo we na we akaza bakifatanya gukorera Yehova, kandi ni ko byagenze.

      8, 9. Ni iki umugore yagombye gukora kugira ngo yirinde kubera umugabo we igisitaza nta mpamvu?

      8 Hari ibintu byinshi ushobora gukora bigahindura uko uwo mwashakanye abona ibintu. Urugero wenda, niba umugabo wawe adashaka ko ujya mu idini runaka, ujye ugerageza uko ushoboye kose ibindi byose ubikore neza kugira ngo ye kubona ahandi ahera yitotomba. Urugo rwawe rujye ruhorana isuku. Ujye wiyitaho use neza. Jya umugaragariza ko umukunda kandi ko umushimira. Aho kwirirwa umunenga, ujye umushyigikira. Jya umugaragariza ko ari we mutware wawe. Nagukorera nabi, ntukamwihimureho (1 Petero 2:21, 23). Jya umubabarira uzirikana ko ari umuntu udatunganye, kandi nimugira intonganya hagati yanyu, ujye ufata iya mbere umusabe imbabazi wicishije bugufi.—Abefeso 4:26.

      9 Kujya mu materaniro ntibikabe impamvu ituma arya atinze. Ushobora no guhitamo umunsi aba atari mu rugo akaba ari wo ujya kubwirizaho. Niba umugabo adakunda kumva ibya Bibiliya, Umukristokazi uzi ubwenge azareka kubimubwira. Ahubwo azakurikiza inama intumwa Petero yatanze igira iti “namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha” (1 Petero 3:1, 2). Abakristokazi bakora uko bashoboye kose kugira ngo barusheho kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana.—Abagalatiya 5:22, 23.

      IGIHE UMUGORE ARI MU RINDI DINI

      10. Umugabo yafata ate umugore we niba badahuje ukwizera?

      10 Byagenda bite se noneho mu gihe umugabo ari we Mukristo ariko umugore atari we? Ibyo na byo Bibiliya igira icyo ibivugaho. Igira iti “mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda” (1 Abakorinto 7:12). Inagira abagabo inama igira iti “mukunde abagore banyu.”—Abakolosayi 3:19.

      11. Ni gute umugabo yagaragaza ubushishozi n’amakenga mu kuyobora umugore we niba badahuje idini?

      11 Niba ufite umugore mudahuje ukwizera, ujye ukora uko ushoboye kose umugaragarize ko umwubaha kandi ko wita ku byiyumvo bye. Kubera ko ari umuntu mukuru, afite uburenganzira bwo kujya mu idini yishakiye n’ubwo waba utaryemera. Ku ncuro ya mbere nujya kumusobanurira ibyo wizera, ntuzitege ko azahita areka ibintu amaze igihe kirekire cyane yemera ngo akurikize ibyo umubwiye uwo munsi. Aho guhita umubwira ko imigenzo y’idini we n’umuryango we bamaze igihe kirekire baziririza ari iy’ikinyoma, jya ugerageza wihanganye kumufasha gutekereza wifashishije Ibyanditswe. Kumara igihe kinini ukora ibikorwa by’itorero bishobora gutuma yumva ko utamwitaho. Ashobora kurwanya imihati yose ushyiraho kugira ngo ukorere Yehova, ariko mu by’ukuri ibyo akora byose bikaba ari nk’aho yakubwiye ati “nanjye erega mba ngukeneye.” Jya wihangana. Nukomeza kumwitaho ubigiranye urukundo, kera kabaye bishobora kuzatuma na we agana ugusenga k’ukuri.—Abakolosayi 3:12-14; 1 Petero 3:8, 9.

      KWIGISHA ABANA

      12. N’ubwo umugabo n’umugore baba badahuje ukwizera, ni gute amahame yo mu Byanditswe yakurikizwa mu birebana no kwigisha abana?

      12 Mu miryango idahuje idini, guha abana inyigisho zo mu rwego rw’idini bijya biteza ikibazo kitoroshye. Icyo gihe se amahame yo mu Byanditswe yakurikizwa ate? Bibiliya ivuga ko umugabo ari we mu buryo bw’ibanze urebwa n’inshingano yo kwigisha abana, ariko umugore na we abifitemo uruhare rukomeye. (Imigani 1:8; gereranya n’Itangiriro 18:19; Gutegeka 11:18, 19.) N’ubwo se w’abana yaba atemera ubutware bwa Kristo, aba akiri umutware w’umuryango.

      13, 14. Umugore yakora iki niba umugabo we amubuza kujyana abana mu materaniro cyangwa se kwigana na bo Bibiliya?

      13 Hari abagabo batizera batabuza abagore babo kwigisha abana babo iby’idini. Ariko noneho hari abandi babyanga. Wabyifatamo ute se umugabo wawe aramutse atakwemereye kujya ujyana n’abana mu materaniro y’itorero cyangwa akakubuza rwose ko wigana na bo Bibiliya mu rugo? Aho biba bisaba ko ushyira mu gaciro mu birebana n’uko usohoza inshingano zitandukanye ufite, ni ukuvuga iyo kuzuza ibyo Yehova Imana agusaba, ibyo umugabo wawe agusaba n’ibyo usabwa gukorera abana bawe ukunda cyane. Uzazibangikanya ute?

      14 Birumvikana ko icyo kibazo uzakibwira Imana mu isengesho (Abafilipi 4:6, 7; 1 Yohana 5:14). Ni yo yayo ariko, ni wowe n’ubundi uzafata umwanzuro w’icyo uzakora. Nubyitwaramo neza ukabasha kugaragariza umugabo wawe ko utarwanya rwose ubutware bwe, buhoro buhoro ashobora kuzagenda adohora. N’iyo umugabo wawe yaba akubuza kujyana n’abana mu materaniro cyangwa se no kwigana na bo Bibiliya, ushobora kubigisha. Binyuriye mu biganiro bya buri munsi mugirana no ku rugero rwiza ubaha, ujye ugerageza kubakundisha Yehova, ubafashe kwizera Ijambo rye, kandi ubatoze kubaha ababyeyi hakubiyemo na se, unabatoze gukunda abandi bantu no gukorana umwete. Amaherezo umugabo wawe ashobora kuzabona ingaruka nziza ibyo bigira kandi akagushimira ku bw’imihati ushyiraho.—Imigani 23:24.

      15. Ni iyihe nshingano umugabo wizera aba afite mu birebana no kwigisha abana be?

      15 Niba uri umugabo wizera ukaba ufite umugore utizera, icyo gihe ni wowe ugomba kwita ku nshingano yo kurera abana ‘ubahana, ubigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Mu kubikora ariko birumvikana ko ugomba kugaragariza umugore wawe ineza, urukundo no gushyira mu gaciro.

      MU GIHE UDAHUJE IDINI N’ABABYEYI BAWE

      16, 17. Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya abana bagomba buri gihe kwibuka niba bari mu idini ritandukanye n’iry’ababyeyi babo?

      16 Nta bwo bigitangaje kubona abana ndetse bakiri bato bari mu idini ritandukanye n’iry’ababyeyi babo. Nawe se ni uko? Niba ari uko biri, Bibiliya ifite inama ikugira.

      17 Ijambo ry’Imana rigira riti “mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko” (Abefeso 6:1, 2). Ibyo bisobanura ko ugomba kubaha ababyeyi bawe. Ariko rero n’ubwo ugomba kumvira ababyeyi bawe, ugomba kwibuka ko ugomba kubikora unazirikana icyo Imana y’ukuri igusaba. Iyo umwana amaze gukura ku buryo ashobora kwifatira imyanzuro, icyo gihe ibyo akora biba bimureba we ubwe. Ibyo si mu birebana gusa n’amategeko asanzwe y’abantu, ahubwo ni no mu birebana cyane cyane n’amategeko y’Imana. Bibiliya igira iti “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.”—Abaroma 14:12.

      18, 19. Niba abana bari mu idini ritandukanye n’iry’ababyeyi babo, bakora iki kugira ngo bafashe ababyeyi babo gusobanukirwa neza ibyo bizera?

      18 Niba hari ibintu ugomba guhindura mu mibereho yawe bitewe n’ibyo usigaye wizera, ujye ugerageza kumva uko ababyeyi bawe babibona. Bashobora kwishimira ko kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo wiga bituma uba umuntu wiyubashye, wumvira kandi wihutira gukora ibyo bagusaba. Icyakora wibuke ko niba ibyo usigaye wizera bituma hari imyizerere n’imihango imwe n’imwe bakomeyeho udakomeza gukurikiza, bashobora kumva ko ushaka kwanga umurage bifuza kugusigira. Nanone bashobora kumva baguhangayikiye niba ibyo ukora atari ibintu bisanzwe bikorwa muri ako karere, cyangwa bikaba byakubuza guharanira ibintu bo babona ko byazatuma ugira icyo ugeraho mu buzima. Bashobora nanone kukurwanya babitewe n’ubwibone. Bashobora kwishyiramo ko ubwo ushaka kubabwira ko ari wowe uri mu kuri naho bo bakaba bari mu makosa.

      19 Gerageza rero bikiri mu maguru mashya guhuza ababyeyi bawe n’abasaza b’itorero cyangwa se n’abandi Bahamya bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero ry’iwanyu. Saba ababyeyi bawe kuza ku Nzu y’Ubwami kwiyumvira ibihigishirizwa kandi birebere ubwabo abo Abahamya ba Yehova ari bo. Amaherezo ababyeyi bawe bashobora kuzakorohera. N’ubwo ababyeyi baba barwanya abana ibi bikabije, bagaca ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi bakababuza kujya mu materaniro ya Gikristo, abana bashobora gusomera ahandi hatari mu rugo no kuganira n’Abakristo bagenzi babo, bakaba banabwiriza abandi mu buryo bufatiweho. Ushobora no gusenga Yehova. Hari abakiri bato benshi biba ngombwa ko bategereza bakabanza gukura, bakava iwabo noneho bakabona gukora byinshi kurushaho. Uko iwanyu baba babifata kose ariko, ntukibagirwe ko ugomba ‘kubaha so na nyoko.’ Kora ibintu byatuma mu muryango hakomeza kurangwa n’amahoro (Abaroma 12:17, 18). Ikirenze ibyo byose, ujye ukomeza kugirana amahoro n’Imana.

      IBIBAZO BIJYANIRANA NO KURERA ABANA UTABYAYE

      20. Abana bashobora kugira ibihe byiyumvo niba barerwa n’umubyeyi utari se cyangwa utari nyina wababyaye?

      20 Mu miryango myinshi, usanga ikibazo kigorana kurusha ibindi byose atari icyo kuba bari mu madini atandukanye, ahubwo ari icyo kurera abo batabyaye. Muri iki gihe imiryango myinshi iba irimo abana umugabo cyangwa umugore yabyaranye n’uwo babanje gushakana mbere, cyangwa bombi bakaba babafite. Mu miryango nk’iyo, abana bashobora kugira ishyari n’inzika, bakagira n’ikibazo cyo kumenya uwo bazumvira uwo ari we. Ibyo bishobora gutuma banenga ibyo utari se cyangwa utari nyina wababyaye akora byose kugira ngo ababere umubyeyi mwiza. Ni iki se cyafasha imiryango irimo abana badahuje ababyeyi kugira icyo igeraho?

      Ifoto yo ku ipaji ya 138

      Waba urera abana wibyariye cyangwa abo utabyaye, ujye wishingikiriza ku buyobozi butangwa na Bibiliya

      21. N’ubwo ababyeyi barera abana batabyaye baba bafite ibibazo byihariye, kuki bagomba kwifashisha amahame dusanga muri Bibiliya?

      21 Wibuke ko n’ubwo iyo mimerere yihariye, amahame ya Bibiliya atuma indi miryango igira icyo igeraho ashobora kubafasha namwe. Kwirengagiza ayo mahame bishobora gusa n’aho bikemuye ibibazo akanya gato, ariko nyuma y’aho bikazatuma ugira intimba (Zaburi 127:1; Imigani 29:15). Gira ubwenge n’ubushishozi; ubwenge bwo gushyira mu bikorwa amahame y’Imana ugamije kubona inyungu zirambye, n’ubushishozi bwo kumenya impamvu abagize umuryango bavuga kandi bagakora ibintu ibi n’ibi. Ugomba kandi kujya wishyira mu mwanya wabo.—Imigani 16:21; 24:3; 1 Petero 3:8.

      22. Kuki bishobora kugora abana kumvira umubyeyi utari se cyangwa nyina wababyaye?

      22 Niba urera abana utabyaye, ushobora wenda kuba wibuka ko igihe wari ukiri incuti y’uwo muryango utarawushakamo, abana bajyaga bakwakira neza. Ariko wenda umaze gushakana n’umubyeyi wabo, imitekerereze yabo ishobora kuba yarahindutse. Kubera ko abana baba bacyibuka umubyeyi wabo utakiri kumwe na bo, bashobora kuba bahanganye n’ikibazo cyo kumenya uwo bazumvira hagati yanyu mwembi, wenda bumva ko wowe ushaka ko bagukunda kurusha umubyeyi wabo batakiri kumwe na we. Rimwe na rimwe bashobora no kukwibutsa mu buryo bweruye ko utari se cyangwa nyina. Ayo magambo arababaza cyane. N’ubwo bakubwira batyo ariko, “ntukihutire kurakara mu mutima” (Umubwiriza 7:9). Kugira ngo ubashe kubumva, bisaba kugira ubushishozi no kwishyira mu mwanya wabo.

      23. Ni gute ababyeyi barera abana batabyaye bashobora kubaha uburere?

      23 Kugira iyo mico ni ngombwa cyane mu gihe utanga uburere. Ni ngombwa ko buri gihe uha abana uburere (Imigani 6:20; 13:1). Kubera kandi ko abana bose atari kimwe, n’uburyo bwo gutanga uburere bushobora kuba butandukanye. Hari ababyeyi bamwe na bamwe bumva ko mu mizo ya mbere bareka nyir’ukubyara umwana akaba ari we umuha uburere. Ariko rero, ni iby’ingenzi ko ababyeyi bombi bumvikana ku burere bazaha abana babo kandi bugahabwa abana bose, badatetesha ababo ngo babarutishe abo batabyaye (Imigani 24:23). Yego abana bagomba kumvira, ariko nawe ugomba kwibuka ko badatunganye. Ntugahite urakara. Jya ubaha uburere mu buryo burangwa n’urukundo.—Abakolosayi 3:21.

      24. Ni iki cyatuma hatabaho ibibazo mu birebana n’imyitwarire hagati y’abantu badahuje ibitsina mu miryango igizwe n’abana badahuje ababyeyi?

      24 Kuganira mu muryango bishobora gutuma hatavuka ibibazo. Bishobora gutuma umuryango werekeza ibitekerezo ku bintu by’ingenzi kurushaho. (Gereranya n’Abafilipi 1:9-11.) Bishobora no gufasha buri wese mu bawugize kumenya uruhare yagira kugira ngo umuryango ugere ku ntego wiyemeje. Ikindi nanone, kuganira mu muryango mubwizanya ukuri bishobora kugabanya ibibazo birebana n’imyitwarire. Abakobwa baba bakeneye kumenya uko bazajya bambara n’uko bazajya bifata imbere y’umugabo wa nyina n’abahungu be, kandi abahungu na bo bakagirwa inama mu bihereranye no kumenya imyifatire ikwiriye bagomba kugira imbere ya muka se n’abakobwa be.—1 Abatesalonike 4:3-8.

      25. Ni iyihe mico ishobora gufasha imiryango irimo abana badahuje ababyeyi kugira amahoro?

      25 Kugira ngo ubashe gusohoza neza umurimo utoroshye wo kurera abana utabyaye, ujye umenya kwihangana. Kugirana ubucuti n’abantu mutari musanzwe mumenyeranye bifata igihe. Kugira ngo abana utabyaye bagukunde kandi bakubahe, si ibintu byoroshye. Ariko rero birashoboka. Ubwenge, ubushishozi hamwe n’icyifuzo cyo gushimisha Yehova ni ryo banga ryo kugira amahoro mu muryango urimo abana badahuje ababyeyi (Imigani 16:20). Iyo mico ishobora ndetse no kugufasha mu yindi mimerere itandukanye.

      ESE GUSHAKA UBUTUNZI BYABA BITERA UBWUMVIKANE BUKE MU MURYANGO WANYU?

      26. Ni mu buhe buryo ibibazo n’imyifatire itandukanye ku birebana n’ubutunzi bishobora gutera ubwumvikane buke mu muryango?

      26 Ibibazo n’imyifatire itandukanye ku birebana n’ubutunzi bishobora gutera ubwumvikane buke mu muryango mu buryo bwinshi butandukanye. Ikibabaje ni uko hari imiryango itavuga rumwe bitewe n’impaka zishingiye ku mafaranga n’icyifuzo cyo kuba abakire, cyangwa se nibura kongera umutungo ho gato. Ubwo bwumvikane buke bushobora kwiyongera mu gihe umugabo n’umugore bombi baba bafite akazi maze buri wese agashaka gukoresha amafaranga ye uko abyumva. Hari n’aho wenda abashakanye batajya bajya impaka ku mafaranga, ariko kuko bombi bakora ugasanga bafite gahunda icucitse ku buryo batajya bagira igihe cyo kuba bari kumwe. Muri iki gihe birogeye ko abagabo basiga imiryango yabo igihe kirere, mu gihe cy’amezi menshi ndetse n’imyaka, bakajya gushaka amafaranga batari kuzigera babona iyo baguma iwabo. Ibyo bishobora guteza ibibazo bikomeye.

      27. Ni ayahe mahame amwe n’amwe ashobora gufasha umuryango mu gihe ufite ibibazo by’ubukungu?

      27 Nta tegeko rirebana n’uko umuntu yakemura ibyo bibazo ryashyirwaho, kubera ko buri muryango uba ufite ibibazo byawo n’ibyo ukenera bitandukanye. N’ubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya ishobora kubafasha. Urugero, mu Migani 13:10 havuga ko kwicara abantu ‘bakajya inama’ bishobora gutuma birinda intonganya zidafite ishingiro. Ibyo ntibikubiyemo gusa kuvuga icyo utekereza, ahubwo binakubiyemo kugisha inama no kumenya uko abandi babona ikibazo. Ikindi nanone, kugena uko muzakoresha umutungo mufite bishobora gutuma umuryango ushyira hamwe. Hari igihe biba ngombwa wenda ko mu gihe runaka umugabo n’umugore bombi bashaka akazi, kugira ngo babashe gukora ibindi bintu by’inyongera bisaba amafaranga, cyane cyane nk’iyo bafite abana cyangwa se abandi bantu bitaho. Mu gihe bimeze bityo, umugabo agomba guhumuriza umugore we amubwira ko atamutaye, ko azajya abona igihe cyo kuba ari hamwe na we. We n’abana bashobora kumufasha imwe mu mirimo yakagombye gukora wenyine.—Abafilipi 2:1-4.

      28. Ni ibihe bintu byibukijwe hano byafasha imiryango kunga ubumwe iramutse ibikurikije?

      28 Wibuke ariko ko n’ubwo muri iyi si amafaranga ari ngombwa, atari yo atuma umuntu agira ibyishimo. Ntashobora rwose gutanga ubuzima (Umubwiriza 7:12). N’ubundi kandi gukabya gushaka ubutunzi bishobora gutera akaga ari mu buryo bw’umwuka ari no mu birebana n’umuco (1 Timoteyo 6:9-12). Mbega ukuntu byaba ari byiza kurushaho ubanje gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, wiringiye ko izahira imihati yawe yo gushaka ibintu bya ngombwa byo kugutunga (Matayo 6:25-33; Abaheburayo 13:5)! Nukomeza gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere kandi ugashaka mbere na mbere kugirana amahoro n’Imana, ushobora kuzasanga umuryango wawe wunze ubumwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi byose, n’ubwo habaho ibintu bimwe na bimwe mutavugaho rumwe.

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . ABAGIZE UMURYANGO KUBUMBATIRA AMAHORO MU RUGO RWABO?

      Abakristo bitoza kugira ubushishozi.​—Imigani 16:21; 24:3.

      Kugira ngo umugore n’umugabo bagaragarizanye urukundo kandi bubahane ntibishingira ku kuba bari mu idini rimwe.​—Abefeso 5:23, 25.

      Umukristo ntiyigera na rimwe yica itegeko ry’Imana abigambiriye.​—Ibyakozwe 5:29.

      Abakristo babana amahoro n’abandi bantu.​—Abaroma 12:18.

      Ntukihutire kurakara.​—Umubwiriza 7:9.

      GUSHAKANA MU BURYO BWEMEWE BIHESHA ICYUBAHIRO KANDI BIGATUMA IMIRYANGO IBANA AMAHORO

      Muri iki gihe, abagabo n’abagore benshi babana batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Umuntu ugitangira kwiga ukuri na we ashobora kuba muri iyo mimerere. Hari aho usanga mu turere abo bantu batuyemo byemewe cyangwa se n’umuco wabo ubyemera, ariko ntibiba byemewe n’amategeko. Amahame yo muri Bibiliya asaba ko abantu bajya kwiyandikisha mu butegetsi (Tito 3:1; Abaheburayo 13:4). Abagize itorero rya Gikristo bo Bibiliya inabasaba ko umugabo agira umugore umwe n’umugore akagira umugabo umwe (1 Abakorinto 7:2; 1 Timoteyo 3:2, 12). Gukurikiza iryo hamwe ni kimwe mu bintu bizatuma umuryango wawe ugira amahoro (Zaburi 119:165). Yehova ntasaba ibintu bidashyize mu gaciro cyangwa biruhije. Ibyo atwigisha ni twe bigirira umumaro.—Yesaya 48:17, 18.

  • Mushobora gutsinda ibibazo bisenya imiryango
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA KABIRI

      Mushobora gutsinda ibibazo bisenya imiryango

      1. Ni ibihe bibazo imiryango imwe n’imwe iba yihereranye?

      BAFASHE imodoka ishaje cyane barayoza bayitera akarangi isa neza cyane. Uyireba wese arabona irabagirana; wagira ngo ni nshya. Ariko bya he birakajya; ni akarangi k’inyuma gusa, imbere yaguye ingese. Ni uko rero no mu miryango imwe n’imwe bimeze. N’ubwo iyo uyirebye inyuma ubona nta cyo ibaye, iba iseka ibabaye. Ibintu bibi biyikorerwamo birayonona bigatuma idakomeza kugira amahoro. Ibintu bibiri bishobora kubitera ni ugusabikwa n’inzoga n’urugomo.

      IBIBAZO BITERWA NO GUSABIKWA N’INZOGA

      2. (a) Bibiliya ibona ite ibihereranye no kunywa ibinyobwa bisindisha? (b) Gusabikwa n’inzoga bisobanura iki?

      2 Bibiliya nticiraho iteka ibyo kunywa mu rugero, ahubwo iciraho iteka ubusinzi (Imigani 23:20, 21; 1 Abakorinto 6:9, 10; 1 Timoteyo 5:23; Tito 2:2, 3). Ariko rero, hari itandukaniro rinini hagati yo gusabikwa n’inzoga n’ubusinzi. Gusabikwa n’inzoga ni ukubatwa na zo ntubashe kwifata. Abantu bakuru bashobora gusabikwa n’inzoga, kandi ikibabaje ni uko n’abakiri bato na bo ari uko.

      3, 4. Vuga ingaruka gusabikwa n’inzoga bishobora kugira ku mugore n’abana.

      3 Kera cyane Bibiliya yavuze ko kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuryango udakomeza kugira amahoro (Gutegeka 21:18-21). Gusabikwa n’inzoga bigira ingaruka mbi cyane ku bagize umuryango bose. Umugore ashobora gushyiraho imihati myinshi kugira ngo abuze umugabo we gukomeza kunywa cyangwa akitwararika kugira ngo adakoma rutenderi.a Ashobora kugerageza guhisha icyitwa inzoga cyose, izihari akazimena, akamuhisha amafaranga, agahora amwibutsa ko akwiriye gukunda umuryango we, ubuzima bwe ndetse n’Imana, ariko akanga akanywa. Iyo umugore abonye ko ibyo akora byose ngo umugabo we areke kunywa nta cyo bigeraho, yumva acitse intege, akumva nta cyo ashoboye. Ashobora gutangira kumva afite impungenge, uburakari, akicira urubanza, agahangayika kandi akumva yisuzuguye.

      4 Iyo abana bafite umubyeyi wasabitswe n’inzoga, bibagiraho ingaruka. Bamwe barakubitwa, abandi bagafatwa ku ngufu. Bashobora yemwe no kwicira urubanza bumva ko bafite uruhare mu kuba umubyeyi wabo yarasabitswe n’inzoga. Akenshi kubera ko uwo musinzi agira imyitwarire ihora ihindagurika, bituma abana batagira umuntu n’umwe biringira. Kubera rero yuko baba badashobora gutobora ngo bavuge ibibera mu muryango wabo, abana bashobora kwitoza kuniga ibyiyumvo byabo kandi akenshi bibagiraho ingaruka mbi mu buryo bw’umubiri (Imigani 17:22). N’iyo abo bana bamaze gukura, usanga ibyo bibazo byarabakurikiranye, ari abantu badashobora kwifatira imyanzuro, kandi bagahora bisuzugura.

      NI IKI UMURYANGO WAKORA?

      5. Umuntu wasabitswe n’inzoga yafashwa ate, kandi se kuki bitoroha?

      5 N’ubwo abahanga benshi bavuga ko nta muntu wasabitswe n’inzoga ushobora kubikira, abenshi bemera yuko ashobora kubikira mu rugero runaka aramutse yiyemeje kuzireka burundu. (Gereranya na Matayo 5:29.) Icyakora kugira ngo umuntu wasabitswe n’inzoga yemere ubufasha si ibintu byoroshye, kubera ko we ubwe aba atemera ko afite ikibazo. Ariko rero, iyo abagize umuryango bafashe ingamba kugira ngo bakemure ibibazo baterwa n’uwasabitswe n’inzoga, amaherezo azatangira kubona ko koko afite ikibazo. Hari umuganga w’inzobere mu gufasha abantu basabitswe n’inzoga n’imiryango yabo wavuze ati “ntekereza ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi byose ari uko umuryango wikomereza ibyawo, ukibeshaho neza uko bishoboka kose. Uwasabitswe n’inzoga azatangira buhoro buhoro kubona ukuntu atandukanye cyane n’abandi bagize umuryango.”

      6. Ni hehe imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga ishobora kuvana inama nziza kuruta izindi zose zayifasha guhangana n’icyo kibazo?

      6 Niba mu muryango wanyu mufite umuntu wasabitswe n’inzoga, inama zo muri Bibiliya zahumetswe zishobora kubafasha mukagira ubuzima bwiza uko bishoboka kose (Yesaya 48:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Dore amwe mu mahame yafashije imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga guhangana n’icyo kibazo.

      7. Niba umwe mu bagize umuryango yarasabitswe n’inzoga, ni nde wabiryozwa?

      7 Reka kwicira urubanza. Bibiliya igira iti “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro,” kandi ikongera iti “umuntu wese azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abagalatiya 6:5; Abaroma 14:12). Umuntu wasabitswe n’inzoga ashobora kugerageza kumvisha abantu ko umuryango we ubifitemo uruhare. Wenda ashobora nko kuvuga ati “yabaye mwamfataga neza sinajya nywa inzoga.” Iyo hagize abantu basa n’aho bemeranya na we, baba bamutera inkunga yo gukomeza kunywa. Ariko rero n’ubwo ibyo dukora bishobora kuba biterwa n’ibintu bitandukanye cyangwa se n’abandi bantu, buri wese muri twe, hakubiyemo n’abantu basabitswe n’inzoga, azibarizwa ibye.—Gereranya n’Abafilipi 2:12.

      8. Ni mu buhe buryo ushobora kureka umuntu wasabitswe n’inzoga na we akumva ingaruka z’ubusinzi bwe?

      8 Ntukumve ko buri gihe ugomba kurinda uwo wasabitswe n’inzoga ingaruka z’ubusinzi bwe. Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga ku munyaburakari ushobora no kwerekezwa ku muntu wasabitswe n’inzoga, ugira uti “naho wabimukiza uzongera wihete” (Imigani 19:19). Jya umureka yumve ingaruka z’ubusinzi bwe. Ujye umureka niba hari ibyo yanduje abyisukurire we ubwe.

      Ifoto yo ku ipaji ya 146

      Abasaza b’Abakristo bashobora gufasha cyane mu birebana no gukemura ibibazo byo mu muryango

      9, 10. Kuki imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga yagombye kwiyambaza abandi, kandi se ni bande cyane cyane yagombye kwiyambaza?

      9 Jya wiyambaza abandi. Mu Migani 17:17 hagira hati “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.” Iyo mufite umuntu wasabitswe n’inzoga mu muryango wanyu, biba ari akaga. Uba rero ukeneye ubufasha. Ntukange kwiyambaza “incuti” kugira ngo zigire icyo zibigufashamo (Imigani 18:24). Kuganira n’abantu basobanukiwe neza ikibazo ufite cyangwa se bigeze kugira ikibazo nk’icyo, bishobora gutuma umenya ibyo wakora n’ibyo wakwirinda gukora. Ariko rero ujye ushyira mu gaciro. Jya ubibwira abantu wumva koko wiringiye, abantu bazakubikira “ibanga.”—Imigani 11:13.

      10 Itoze kwiringira abasaza b’Abakristo. Abasaza bo mu itorero rya Gikristo bashobora kugira ikintu gikomeye bakumarira. Abo bagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bigishwa n’Ijambo ry’Imana kandi ni inararibonye mu birebana no gushyira mu bikorwa amahame yaryo. Bashobora kukubera nk’ “aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:2). Uretse kuba abasaza b’Abakristo barinda itorero ryose muri rusange ibintu bishobora kurigiraho ingaruka mbi, baranahumuriza kandi bakagarurira ubuyanja buri wese ufite ibibazo, bakanamwitaho mu buryo bwihariye. Jya ubiyambaza buri gihe.

      11, 12. Ni nde ushobora guha imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga ubufasha busumba ubundi bwose, kandi se babuhabwa bate?

      11 Ikirenze byose, ujye usaba imbaraga Yehova. Bibiliya iduha rwose icyizere igira iti “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Niba wumva ufite umutima umenetse cyangwa ushenjaguwe bitewe n’ibibazo byo kubana n’umuntu wasabitswe n’inzoga, umenye ko Yehova ‘akuri hafi.’ Azi neza ukuntu umuryango wanyu utorohewe.—1 Petero 5:6, 7.

      12 Kwizera ibyo Yehova avuga mu Ijambo rye bishobora gutuma udakomeza guhangayika (Zaburi 130:3, 4; Matayo 6:25-34; 1 Yohana 3:19, 20). Kwiga Ijambo ry’Imana no kubaho duhuje n’amahame yo muri ryo bituma tubona ubufasha bw’umwuka wera w’Imana, ushobora kuduha “imbaraga zisumba byose” zo guhangana n’icyo kibazo uko bwije n’uko bukeye.—2 Abakorinto 4:7.b

      13. Ni ikihe kintu cya kabiri gisenya imiryango myinshi?

      13 Kunywa inzoga nyinshi bishobora guteza ikindi kibazo gisenya imiryango myinshi, ni ukuvuga urugomo rukorerwa mu ngo.

      AKAGA GATERWA N’URUGOMO RUKORERWA MU NGO

      14. Urugomo rukorerwa mu ngo rwatangiye ryari, kandi se muri iki gihe byifashe bite?

      14 Igikorwa cya mbere mu mateka cy’urugomo cyakorewe abo mu rugo, cyabaye hagati y’abantu babiri bavaga inda imwe ari bo Kayini na Abeli (Itangiriro 4:8). Kuva icyo gihe hagiye haba ibikorwa bitandukanye by’urugomo mu ngo. Hari abagabo bakubita abagore babo, abagore bubikira abagabo, ababyeyi bakubita abana babo n’ubugome bwinshi, cyangwa se abana bamaze gukura bagirira nabi ababyeyi babo bageze mu za bukuru.

      15. Ni mu buhe buryo urugomo rukorerwa mu ngo rugira ingaruka ku byiyumvo by’abagize umuryango?

      15 Urugomo rukorerwa mu ngo rutera ibirenze inkovu zo ku mubiri. Umugore wakundaga gukubitwa n’umugabo we yaravuze ati “uhora wicira urubanza kandi ugahorana ikimwaro. Ni kenshi mu gitondo uba wumva ushaka kuguma mu buriri utekereza ko byari inzozi.” Abana babona cyangwa bakorerwa urugomo iwabo, bashobora na bo kuzaba abanyarugomo bamaze gukura no gushinga iyabo miryango.

      16, 17. Kubabaza umuntu umutima ni iki, kandi se ni mu buhe buryo bigira ingaruka ku bagize umuryango?

      16 Urugomo rukorerwa mu ngo si ugukubitwa gusa. Akenshi rukorwa no mu magambo. Mu Migani 12:18 hagira hati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota.” Muri ayo ‘magambo yicana nk’inkota’ aranga urugomo rukorerwa mu ngo hakubiyemo kwita umuntu amazina amutesha agaciro cyangwa se kumukankamira, guhora umujora, umutuka ibi byo kumwandagaza, no guhora umukangisha kumukubita. Ibikomere byo ku mutima biterwa n’urugomo ntibigaragarira inyuma, kandi akenshi nta n’umenya ko ubifite.

      17 Ikindi kintu giteye agahinda ni ukubabaza umwana bahora bamunenga ngo nta cyo ashoboye, ngo ni ikigoryi, cyangwa ngo nta muntu umurimo. Bene uko gutoteza umwana umutuka bishobora gutuma yumva ko ari nta cyo ashoboye. Ni byo rwose buri mwana akenera guhabwa uburere. Ariko rero, Bibiliya ibwira abagabo iti “ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.

      UKO WAKWIRINDA URUGOMO RUKORERWA MU NGO

      Ifoto yo ku ipaji ya 151

      Abakristo bashakanye bakundana kandi bakubahana bazihutira gukemura ibibazo

      18. Urugomo rukorerwa mu ngo ruhera he, kandi se Bibiliya igaragaza ko uburyo umuntu yarucikaho ari ubuhe?

      18 Urugomo rukorerwa mu ngo rutangirira mu mitima no mu bwenge; ibyo dukora biterwa n’uko dutekereza (Yakobo 1:14, 15). Kugira ngo umunyarugomo arucikeho, bisaba ko abanza guhindura uburyo bwe bwo gutekereza (Abaroma 12:2). Ibyo se byashoboka? Yego rwose. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura abantu. Rishobora ndetse no kurandura ibitekerezo byangiza bimeze nk’ “ibihome” (2 Abakorinto 10:4; Abaheburayo 4:12). Ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bushobora gutuma umuntu ahinduka rwose, ku buryo utatinya kuvuga ko yabaye umuntu mushya.—Abefeso 4:22-24; Abakolosayi 3:8-10.

      19. Ni mu buhe buryo Umukristo yagombye gufata uwo bashakanye?

      19 Uko ugomba kubona uwo mwashakanye. Ijambo ry’Imana rigira riti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda” (Abefeso 5:28). Bibiliya inavuga kandi ko umugabo agomba gufata ‘umugore we nk’urwabya rudahwanyije na we gukomera, akamwubaha’ (1 Petero 3:7). Abagore na bo bagirwa inama yo “gukunda abagabo babo” no ‘kububaha’ (Tito 2:4; Abefeso 5:33). Koko rero, nta mugabo utinya Imana ushobora kwihandagaza ngo avuge ko yubaha umugore we niba ajya amukubita cyangwa akamubwira amagambo mabi. Nta n’umugore uhora avuza induru ku mugabo we, amubwira amagambo amutesha agaciro cyangwa uhora amutwama wavuga ko rwose amukunda kandi ko amwubaha.

      20. Ni nde ababyeyi bazamurikira uko bareze abana babo, kandi kuki ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro mu byo bitega ku bana babo?

      20 Uko ukwiriye kubona abana bawe. Abana bakwiriye gukundwa no kwitabwaho n’ababyeyi babo, kandi rwose barabikeneye. Ijambo ry’Imana rivuga ko abana ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” kandi ko ari n’‘ingororano’ (Zaburi 127:3). Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo kwita kuri uwo mwandu cyangwa umurage. Bibiliya inavuga ibyerekeranye n’ibikorwa “by’ubwana” n’ “ubupfapfa” bwabo (1 Abakorinto 13:11; Imigani 22:15). Ababyeyi ntibagombye gutangazwa no kubona abana babo bakoze ibintu by’ubupfapfa. Ntiwagereranya abana n’abantu bakuru. Ababyeyi ntibagomba gusaba umwana gukora ibintu bidahuje n’ikigero agezemo, imimerere y’iwabo mu rugo, ndetse n’ubushobozi afite.—Reba mu Itangiriro 33:12-14.

      21. Ni mu buhe buryo Imana idusaba gufata ababyeyi bacu bageze mu za bukuru?

      21 Uko wagombye kubona ababyeyi bawe bageze mu za bukuru. Mu Balewi 19:32 hagira hati “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza.” Amategeko y’Imana rero adusaba kubaha cyane abantu bakuze. Ibyo bishobora kugorana mu gihe umubyeyi wawe umaze gusaza asa n’aho agusaba byinshi birenze urugero cyangwa akaba arwaye wenda atagishobora kwihuta no gutekereza vuba. Uko byaba bimeze kose ariko, abana bibutswa ko bagomba “kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye” (1 Timoteyo 5:4). Ibyo bisobanura ko bagomba kububaha no kubumvira, byaba ngombwa bakanabaha ibyo bakeneye byo kubatunga. Gufata nabi ababyeyi bageze mu za bukuru bihabanye cyane n’uko Bibiliya idusaba kubafata.

      22. Ni uwuhe muco w’ingenzi cyane wafasha umuntu kwirinda urugomo rukorerwa mu ngo, kandi se ni iki cyafasha umuntu kuwugaragaza?

      22 Ihingemo umuco wo kwirinda. Mu Migani 29:11 hagira hati “umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, ariko umunyabwenge arifata akabucubya.” Wacubya uburakari bwawe ute? Aho kugira ngo ukomeze kubura amahwemo, hita ugira icyo ukora kugira ngo ukemure ibibazo bivutse (Abefeso 4:26, 27). Niba wumva kwihangana bikunaniye, igendere uve aho. Saba Imana kuguha umwuka wayo wera kugira ngo ushobore kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Gutembera ho gato cyangwa gukora imyitozo ngororangingo bishobora gutuma ucururuka (Imigani 17:14, 27). Jya wihatira ‘kutarakara’ vuba.—Imigani 14:29.

      MUZATANA SE, CYANGWA MUZAGUMANA?

      23. Byagenda bite umwe mu bagize itorero rya Gikristo aramutse akunda kugira umujinya mwinshi kandi atagaragaza ukwicuza, wenda uwo mujinya ukaba umutera gukubita abagize umuryango we?

      23 Mu bikorwa Imana yanga urunuka bivugwa muri Bibiliya harimo no ‘kwangana, gutongana, n’umujinya,’ kandi hanavugwamo ko “abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21). Kubera iyo mpamvu rero, umuntu wese witwa ko ari Umukristo ariko agakunda kugira umujinya w’umuranduranzuzi, wenda ukaba utuma akubita umugore we cyangwa abana be kandi ntagaragaze ukwicuza, uwo ashobora gucibwa mu itorero rya Gikristo. (Gereranya na 2 Yohana 9, 10.) Muri ubwo buryo, itorero riba ririnzwe abantu b’abanyarugomo.—1 Abakorinto 5:6, 7; Abagalatiya 5:9.

      24. (a) Abantu bakorerwa urugomo n’abo bashakanye bashobora gufata uwuhe mwanzuro? (b) Ni mu buhe buryo incuti n’abasaza bahangayikishijwe n’icyo kibazo bashobora gufasha umuntu nk’uwo, ariko se ni iki batagomba gukora?

      24 Bite se ku Mukristo ukunda gukubitwa n’uwo bashakanye kandi akaba abona atiteguye kubireka? Hari abagiye bahitamo kugumana na we bitewe n’impamvu runaka zitandukanye. Hari abandi bahisemo kumuta bakagenda kuko babonaga ashobora kubamugaza, akaba yabahungabanya mu bwenge no mu buryo bw’umwuka ndetse wenda akaba yanabahitana. Umwanzuro uwo ari wo wose uwo muntu ukorerwa urugomo azafata, ni we uzabyibarizwa na Yehova (1 Abakorinto 7:10, 11). Incuti, bene wabo ndetse n’abasaza b’Abakristo bazifuza kumufasha no kumugira inama n’umutima mwiza rwose, ariko ntibagomba kumuhatira gukora gutya na gutya. Uwo ni umwanzuro we ku giti cye.—Abaroma 14:4; Abagalatiya 6:5.

      IHEREZO RY’IBIBAZO BYOSE BISENYA IMIRYANGO

      25. Yehova yari afitiye umuryango uwuhe mugambi?

      25 Igihe Yehova yashyingiraga Adamu na Eva, ntiyigeze ateganya ko imiryango yari kuzahura n’ibibazo biyisenya, urugero nko gusabikwa n’inzoga n’urugomo (Abefeso 3:14, 15). Umuryango wagombaga kuba ahantu harangwa n’urukundo n’amahoro kandi abawugize bakawuboneramo ibyo bakeneye haba mu bwenge, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Ariko bamaze gukora icyaha, imibereho yo mu muryango yahise yononekara.—Gereranya n’Umubwiriza 8:9.

      26. Ni iki abantu bagerageza kubaho bahuje n’ibyo Yehova abasaba bahishiwe mu gihe kizaza?

      26 Igishimishije ni uko Yehova atigeze ahindura umugambi yari afitiye umuryango. Yasezeranyije ko azazana isi nshya y’amahoro, aho abantu bose ‘bazibera amahoro ari nta wubatera ubwoba’ (Ezekiyeli 34:28). Icyo gihe, ikibazo cyo gusabikwa n’inzoga, icy’urugomo rukorerwa mu ngo ndetse n’ibindi byose bisenya imiryango bizaba bitacyibukwa. Abantu ntibazaseka bababaye, ahubwo “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.

      a N’ubwo hano havugwa abagabo basabitswe n’inzoga, amahame yerekejweho areba n’abagore basabitswe n’inzoga.

      b Mu bihugu bimwe na bimwe bagira ibigo, amavuriro na gahunda zateganyijwe byo gufasha abasabitswe n’inzoga n’imiryango yabo. Buri muntu ni we wifatira umwanzuro niba azagana ibyo bigo cyangwa niba atazabigana. Abahamya ba Yehova ntibahitiramo abantu gukoresha uburyo runaka bwo kwivuza. Ariko rero, buri muntu wese agomba kwitonda, kugira ngo mu gushaka ubwo bufasha adakora ibintu binyuranyije n’amahame yo mu Byanditswe.

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . IMIRYANGO KWIRINDA IBIBAZO BISHOBORA KUYISENYA?

      Yehova aciraho iteka ubusinzi.​—Imigani 23:20, 21.

      Buri muntu wese azimurikira ibyo yakoze.​—Abaroma 14:12.

      Ntidushobora gukorera Imana mu buryo yemera tudafite umuco wo kwirinda.​—Imigani 29:11.

      Abakristo nyabo bubaha ababyeyi babo bageze mu za bukuru.​—Abalewi 19:32.

  • Mu gihe ishyingiranwa rigeze aharindimuka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA GATATU

      Mu gihe ishyingiranwa rigeze aharindimuka

      1, 2. Mu gihe umuntu afitanye ibibazo n’uwo bashakanye, ni ikihe kibazo aba akwiriye kwibaza?

      MU MWAKA wa 1988 Umutaliyanikazi witwa Lucia yari yihebye cyane.a Nyuma y’imyaka icumi yari amaranye n’umugabo we, byari bibaye ngombwa ko batandukana. Ni kenshi yagerageje kwiyunga n’umugabo we ariko bikanga. Kubera ukuntu batari bahuje, yaje gutandukana n’umugabo we asigara ahanganye n’ikibazo cyo kurera abakobwa be bombi wenyine. Iyo Lucia ashubije amaso inyuma, agira ati “nabonaga rwose nta cyari kutubuza gutana.”

      2 Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, ushobora kwiyumvisha neza uko Lucia yumvaga ameze. Ushobora kuba ufite ibibazo mu muryango wawe ukaba wibaza niba hari ikizabikemura bikakuyobera. Niba ari uko bimeze, byaba ari ingirakamaro wibajije uti “ese naba nkurikiza inama nziza zose zatanzwe n’Imana ziri muri Bibiliya zishobora gutuma ngira urugo rwiza?”—Zaburi 119:105.

      3. N’ubwo gutana kw’abashakanye ari ibintu byogeye muri iki gihe, byagaragaye ko nyuma y’aho bibagendekera bite bo n’imiryango yabo?

      3 Iyo umugabo n’umugore bafitanye ibibazo bitoroshye, ikintu baba babona ko cyahita gikemura ibibazo byabo ni ugutana. Nyamara ariko n’ubwo mu bihugu byinshi umubare w’abatana wiyongera mu buryo bukabije, haherutse gukorwa ubushakashatsi maze basanga ko abenshi mu bagabo n’abagore batanye n’abo bashakanye babyicuza cyane. Abenshi muri bo usanga bafite ibibazo byinshi by’uburwayi, bwaba uburwayi busanzwe cyangwa ubwo mu mutwe, kuruta abagumana n’abo bashakanye. Iyo ababyeyi batanye, abana babo usanga bafite ibibazo ndetse batishimye kandi akenshi bakabimarana imyaka n’imyaka. Ababyeyi n’incuti b’abo bagabo n’abagore batandukana na bo barahababarira. Imana se yo yatangije ishyingiranwa yaba ibibona ite?

      4. Ibibazo biba hagati y’abashakanye bigomba gukemurwa bite?

      4 Nk’uko twabibonye mu bice byabanjirije iki, Imana yari ifite umugambi w’uko abashakanye babana iteka n’iteka (Itangiriro 2:24). None se, kuki ingo nyinshi zisenyuka? Nta bwo ari ibintu bipfa kuba gutya gusa. Akenshi haba hari ibimenyetso bigaragaza ko ishyingiranwa rigeze habi. Utubazo ubusanzwe ubona ko ari duto dushobora kugenda dukura tukazavamo ibibazo bitoroshye bisa rwose n’aho bidashobora gukemuka. Ariko iyo ibyo bibazo bihise bikemurwa abantu bifashishije Bibiliya, bishobora gutuma inyinshi mu ngo zidasenyuka.

      NTUKITEGE IBITANGAZA

      5. Ni iki abantu bagomba kumenya ku birebana n’ishyingirwa?

      5 Ikintu kimwe kijya giteza ibibazo ni iyo umwe mu bashakanye cyangwa se bombi biteze ibitangaza kuri mugenzi wabo. Ibitabo bivuga iby’urukundo, ibinyamakuru bizwi cyane, ibiganiro bica kuri televiziyo n’amafilimi bishobora gutuma umuntu yiringira cyangwa akajya arota ibintu bidafite aho bihuriye n’ukuri. Iyo izo nzozi zidasohoye, umuntu ashobora kumva ko bamuriganyije, ntanyurwe ndetse rwose akanazinukwa. None se ubwo abantu babiri badatunganye bagira bate ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo? Kugira ngo abantu babane neza bisaba gushyiraho imihati.

      6. (a) Ni mu buhe buryo Bibiliya igaragaza ishyingiranwa uko riri koko? (b) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bijya bitera ubwumvikane buke hagati y’abashakanye?

      6 Bibiliya ivuga ibintu bihwitse rwose. Ivuga ibyishimo abashakanye bagira, ariko nanone ikababurira ko “bazagira imibabaro mu mubiri” (1 Abakorinto 7:28). Nk’uko twamaze kubibona, bombi baba ari abantu badatunganye kandi babangukirwa no gukora amakosa. Buri wese aba afite imitekerereze, ibyiyumvo n’uburere bitandukanye n’iby’undi. Abashakanye bakunda kutumvikana ku birebana n’amafaranga, abana ndetse na bene wabo. Kutabona igihe gihagije cyo gukorera ibintu hamwe n’ibibazo birebana n’imibonano mpuzabitsina na byo bishobora kuba intandaro y’ubwumvikane buke.b Gukemura ibyo bibazo bifata igihe, ariko ntucike intege! Abagabo n’abagore benshi bashakanye babasha guhangana n’ibyo bibazo kandi bagafatanyiriza hamwe kubikemura uko bikwiriye.

      MUGANIRE KU BYO MUTUMVIKANAHO

      Ifoto yo ku ipaji ya 154

      Mwihutire gukemura ibibazo. Izuba ntirikarenge mukirakaye

      7, 8. Niba abashakanye barakaranyije cyangwa hakaba hari ikintu batumvikanyeho neza, ni ubuhe buryo buhuje n’Ibyanditswe bwo gukemura ibyo bibazo?

      7 Hari abantu benshi bitajya byorohera gukomeza gutuza iyo bavuga ku kintu cyabababaje, ku bintu undi muntu yafashe uko bitari cyangwa se no ku makosa yabo bwite baba bakoze. Aho kugira ngo umwe mu bashakanye ahite avuga ati “wabifashe uko bitari,” ashobora kurakara agakuririza ikibazo. Abenshi bashobora kuvuga bati “urikunda,” cyangwa se ngo “ntunkunda.” Undi we kuko aba adashaka ko bajya impaka, ashobora guceceka ntagire icyo asubiza.

      8 Ikintu cyiza kuruta ibindi umuntu yakora ni ugukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Hari umugabo n’umugore bafite ibyishimo mu rugo rwabo babajijwe ibanga ry’ibyishimo byabo, ubwo bizihizaga imyaka 60 bari bamaze bashyingiranywe. Umugabo yaravuze ati “twitoje gukemura ikintu cyose tutumvikanyeho mbere yo kujya kuryama, yemwe n’iyo kaba ari akantu gato cyane.”

      9. (a) Ni ikihe kintu Ibyanditswe bigaragaza ko ari icy’ingenzi kuruta ibindi mu gihe abantu baganira? (b) Ni iki akenshi abashakanye baba basabwa gukora n’ubwo bisaba ubutwari no kwicisha bugufi?

      9 Mu gihe umugabo n’umugore bafite ikintu batumvikanaho, buri wese aba agomba ‘kwihutira kumva ariko agatinda kuvuga kandi agatinda kurakara’ (Yakobo 1:19). Buri wese amaze gutega undi amatwi yitonze, bombi bashobora kubona ko bakeneye gusabana imbabazi (Yakobo 5:16). Kugira ngo umwe abwire undi abikuye ku mutima ati “umbabarire kuba nakubabaje” bisaba ukwicisha bugufi n’ubutwari. Gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye muri ubwo buryo ntibizatuma bakemura ibibazo bafitanye gusa, ahubwo bizanatuma bagirana urukundo n’ubucuti bizatuma buri wese yishimira kubana n’undi.

      MUHANE IBIBAKWIRIYE

      10. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Korinto yari kubafasha kwirinda ishobora no kugirira akamaro Abakristo muri iki gihe?

      10 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakorinto, yabagiriye inama y’uko ibyiza ari uko bashaka ‘ku bwo kwirinda ubusambanyi’ (1 Abakorinto 7:2). Isi ya none yabaye mbi kimwe n’umujyi wa Korinto ya kera, ndetse rwose ishobora kuba iwurenze. Ibiganiro byibanda ku busambanyi abantu bo muri iyi si baganirira ku karubanda, ukuntu bambara nabi, inkuru zigamije kubyutsa irari zivugwa mu binyamakuru no mu bitabo, kuri televiziyo no mu mafilimi, ibyo byose bituma abantu bagira irari ribi ry’ubusambanyi. Intumwa Pawulo yabwiye Abakorinto bari muri iyo mimerere ati ‘ibyiza ni ukurongora kuruta gushyuha.’—1 Abakorinto 7:9.

      11, 12. (a) Ni iki buri mugabo na buri mugore bagomba guhana kandi se bagombye kubihana bafite uwuhe mwuka? (b) Hakorwa iki mu gihe bibaye ngombwa ko abashakanye bamara igihe runaka badahana ibibakwiriye?

      11 Ku bw’ibyo rero, Bibiliya itegeka Abakristo bashatse igira iti “umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we” (1 Abakorinto 7:3). Zirikana ko hano igitsindagirizwa atari ugusaba ahubwo ari ugutanga. Abashakanye bazashimishwa n’imibonano mpuzabitsina ari uko gusa buri wese ahangayikishwa no gushimisha mugenzi we. Dufashe nk’urugero, Bibiliya isaba abagabo ‘kwerekana ubwenge’ mu byo bagirira abagore babo (1 Petero 3:7). Ibyo ni ngombwa cyane cyane mu gihe abashakanye bahana ibibakwiriye. Niba umugore atagaragarijwe urukundo, ashobora kutishimira icyo kintu kigize ishyingiranwa.

      12 Hari igihe abashakanye bashobora kudahana ibibakwiriye. Ku mugore, ibyo bishobora kuba mu bihe bimwe na bimwe by’ukwezi cyangwa se mu gihe yumva ananiwe. (Gereranya n’Abalewi 18:19.) Ku mugabo, bishobora kuba mu gihe ahanganye n’ikibazo kitoroshye ku kazi akaba yumva rwose muri we ari nta kigenda. Kugira ngo abashakanye bamare igihe runaka badahana ibyo buri wese akwiriye guha undi kandi ntibigire ikibazo biteza, bisaba ko babiganiraho neza kandi ‘bakabisezerana’ (1 Abakorinto 7:5). Ibyo bizarinda buri wese muri bo gufata ibintu uko bitari. Ariko rero niba umugore yimye umugabo we yabigambiriye cyangwa umugabo akananirwa guha umugore we ibimukwiriye mu buryo bwuje urukundo abigambiriye, bishobora gutuma uwo bashakanye agwa mu bishuko. Icyo gihe hashobora kuvuka ibibazo mu rugo rwabo.

      13. Ni iki Abakristo bakora kugira ngo bakomeze kugira imitekerereze itanduye?

      13 Kimwe n’abandi Bakristo bose, abagaragu b’Imana bashatse na bo bagomba kwirinda porunogarafiya ishobora gutuma bagira irari ribi (Abakolosayi 3:5). Bagomba kandi kurinda ibitekerezo byabo n’ibikorwa byabo mu gihe bari kumwe n’abo badahuje igitsina. Yesu yatanze umuburo ugira uti “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Abashakanye baramutse bakurikije inama zo muri Bibiliya zirebana n’ibitsina, bashobora kwirinda kugwa mu bishuko no mu busambanyi. Bashobora gukomeza kugira ubucuti hagati yabo, bakabona ko kugirana imibonano mpuzabitsina ari impano nziza cyane ituruka kuri Yehova, we watangije ishyingiranwa.—Imigani 5:15-19.

      IMPAMVU ZO GUTANA ZISHINGIYE KU BYANDITSWE

      14. Ni ibihe bintu bibabaje bijya bibaho? Biterwa n’iki?

      14 Igishimishije ni uko mu miryango myinshi y’Abakristo, ikibazo icyo ari cyo cyose kivutse babasha kugikemura. Hari ubwo ariko binanirana. Kubera ko abantu badatunganye kandi bakaba bari mu isi yuzuye ibyaha iyoborwa na Satani, hari imiryango imwe n’imwe ihura n’ibibazo ikagera n’ubwo isenyuka (1 Yohana 5:19). Umukristo se yakwifata ate mu gihe ahuye n’ibibazo nk’ibyo bitoroshye?

      15. (a) Ni iyihe mpamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe yemerera umuntu gutana n’uwo bashakanye akaba ashobora gushakana n’undi? (b) Ni ukubera iki hari bamwe bafashe umwanzuro wo kudatana n’uwo bashakanye wabaciye inyuma?

      15 Nk’uko twabivuze mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe yemerera abantu gutana bakaba bashobora kongera gushaka (Matayo 19:9).c Niba ufite ibihamya bifatika by’uko uwo mwashakanye yaguciye inyuma, icyo gihe uba uhanganye n’ikibazo cyo gufata umwanzuro utoroshye. Uzakomeza kubana na we se, cyangwa muzatandukana? Ibyo ni wowe biba bireba, nta tegeko rihari. Hari Abakristo bamwe na bamwe bagiye bababarira burundu abo bashakanye bihannye babivanye ku mutima, maze bakomeza kubana neza. Abandi bo bafashe umwanzuro wo kudatana n’uwo bashakanye bagirira abana babo.

      16. (a) Ni ibihe bintu byagiye bituma bamwe bafata umwanzuro wo gutana n’uwo bashakanye wasambanye? (b) Iyo umwe mu bashakanye wahemukiwe afashe umwanzuro wo gutana n’uwo bashakanye cyangwa uwo kugumana na we, kuki nta muntu n’umwe ugomba kunenga umwanzuro we?

      16 Hari ubwo noneho icyo cyaha gishobora kuba cyaratumye habaho gutwara inda cyangwa kwandura indwara yandurira mu myanya ndangagitsina. Cyangwa se bikaba ari ngombwa kurinda abana umwe mu babyeyi ushobora kubonona. Birumvikana rero ko hari ibintu byinshi uba ugomba gutekerezaho mbere y’uko ufata umwanzuro. Icyakora niba waramaze kumenya ko uwo mwashakanye yaguciye inyuma hanyuma ukemera ko mwongera kugirana imibonano mpuzabitsina, icyo gihe uba ugaragaje ko wamubabariye kandi ko ushaka gukomeza kubana na we. Ibyanditswe ntibiba bikikwemerera ko ushobora gutana na we ukaba washaka undi. Nta muntu n’umwe wagombye kuba kazitereyemo ngo ashake kugufatira imyanzuro, kandi nta n’ugomba kunenga imyanzuro ufashe. Ugomba kwemera ingaruka zose zizajyanirana n’uwo mwanzuro ufashe. “Umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:5.

      IMPAMVU ZISHOBORA GUTUMA UMUNTU YAHUKANA

      17. Niba umuntu atasambanye ariko uwo bashakanye agahitamo kwahukana cyangwa gutana na we, ni iyihe mipaka Ibyanditswe bimushyiriraho?

      17 Ese haba hari impamvu zishobora gutuma umwe mu bashakanye yahukana cyangwa se akaba yanatana n’uwo bashakanye kandi atasambanye? Impamvu zirahari ariko icyo gihe Umukristo ntaba yemerewe kongera gushaka (Matayo 5:32). N’ubwo Bibiliya yemera ko umwe mu bashakanye ashobora kwahukana, ivuga ko uwo wahukanye agomba ‘kuba igishubaziko cyangwa akiyunga n’umugabo we’ (1 Abakorinto 7:11). None se ni nk’ibihe bintu bikomeye bishobora gutera umuntu kubona ko icyiza ari uko yakwahukana?

      18, 19. Ni iyihe mimerere itoroshye ishobora gutuma umwe mu bashakanye areba niba ibyiza atari uko yasaba kwahukana cyangwa gutana n’uwo bashakanye, n’ubwo icyo gihe yaba atemerewe kongera gushaka?

      18 Umuryango ushobora gukena bitewe n’uko umugabo ari umunebwe cyangwa afite izindi ngeso mbi.d Ashobora gufata udufaranga twagatunze umuryango twose akatujyana mu rusimbi cyangwa se akatugura ibiyobyabwenge cyangwa inzoga byamusabitse. Bibiliya igira iti “niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Uwo mugabo aramutse atisubiyeho, wenda akajya afata n’udufaranga umugore abonye akatujyana muri ibyo bikorwa bye bibi, umugore ashobora guhitamo kurinda ubuzima bwe n’ubw’abana be, agasaba kwahukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

      19 Ibyo birashoboka nanone mu gihe uwo bashakanye amugirira urugomo uru rukabije, wenda akunda kumukubita ku buryo ubuzima bwe bwaba buri mu kaga. Ikindi nanone, niba umwe mu bashakanye ahatira undi kwica amategeko y’Imana mu buryo runaka, uhatirwa kuyica ashobora na we kureba niba atakwigendera, cyane cyane niba abona ko ubuzima bwe bwo mu buryo bw’umwuka buri mu kaga. Umwe mu bashakanye ufite icyo kibazo ashobora kubona ko uburyo bumwe rukumbi bwo ‘kumvira Imana kuruta abantu’ ari uko yasaba kwahukana akagenda.—Ibyakozwe 5:29.

      20. (a) Niba hari umuryango ugiye gusenyuka, ni iki incuti zikuze mu buryo bw’umwuka n’abasaza bakora, kandi se ni iki batagomba gukora? (b) N’ubwo Bibiliya ivuga ku byo kwahukana no gutana, abashakanye ntibagomba kubigira uruhe rwitwazo?

      20 Uko umuntu yaba agirirwa nabi kose n’uwo bashakanye, nta muntu n’umwe ugomba kumuhatira kwahukana cyangwa kugumana na we. N’ubwo incuti zikuze mu buryo bw’umwuka n’abasaza bashobora kumufasha bakamuha n’inama zishingiye kuri Bibiliya, abo bose ntibashobora kumenya utuntu twose tuba hagati y’umugabo n’umugore we. Yehova wenyine ni we ushobora kubibona. Birumvikana ko umugore w’Umukristokazi ataba yubaha gahunda y’ishyingiranwa yashyizweho n’Imana aramutse ashaka guta uwo bashakanye ashingiye ku mpamvu zidafashije. Ariko niba akomeje kuba mu mimerere ishyira ubuzima bwe mu kaga, nta muntu n’umwe ugomba kumunenga niba ahisemo kwahukana. Uko ni na ko biri ku mugabo w’Umukristo ushaka gutandukana n’umugore we. “Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana.”—Abaroma 14:10.

      UKO UMUGABO N’UMUGORE BARI BARATANYE BONGEYE KWIYUNGA

      21. Ni uruhe rugero rugaragaza ko inama Bibiliya iha abashakanye zigira ingaruka nziza?

      21 Hashize amezi atatu Lucia twavuze tugitangira yahukanye, yahuye n’Abahamya ba Yehova atangira kwigana na bo Bibiliya. Yaravuze ati “natangajwe cyane no kubona Bibiliya inyereka uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo cyanjye. Maze icyumweru kimwe gusa niga, nahise numva nshaka gusubirana n’umugabo wanjye. Ubu rwose nshobora kuvuga nta cyo nishisha ko Yehova ari we uzi uburyo bwiza bwo gufasha ishyingirwa rigeze aharindimuka, kubera ko inyigisho ze zigisha abashakanye uko bakubahana. Abantu bavuga ko Abahamya ba Yehova basenya ingo baba babeshya; kuko jyewe ibyambayeho bigaragaza ko ahubwo bunga imiryango.” Lucia yize gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.

      22. Ni iki abantu bose bashakanye bagomba kwiringira?

      22 Lucia si we wenyine ibyo byabayeho. Ishyingiranwa ryagombye kuba umugisha aho kuba umutwaro. Kugira ngo ibyo bishoboke, Yehova yaduhaye Ijambo rye ry’agaciro kenshi cyane rikubiyemo inama nziza ziruta izindi zose zitangwa ku birebana n’ishyingirwa. Bibiliya ishobora rwose ‘guha umuswa ubwenge’ (Zaburi 19:8-12). Yafashije abashakanye benshi bari hafi yo gutandukana kandi ifasha n’abandi benshi bari bafite ibibazo bitoroshye. Turifuza ko abantu bose bashakanye bakwiringira byimazeyo inama Yehova Imana atanga ku birebana n’ishyingiranwa. Zigira akamaro rwose!

      a Amazina yarahinduwe.

      b Bimwe muri ibyo bibazo byavuzweho mu bice byabanjirije iki.

      c Ijambo ryahinduwemo ubusambanyi muri Bibiliya, rikubiyemo ubuhehesi, kuryamana kw’abahuje igitsina, kuryamana n’inyamaswa, n’ibindi byose byanduye bikorwa hakoreshejwe imyanya ndangagitsina.

      d Ibi ariko nta bwo ari mu gihe umugabo yaba adashoboye gutunga umuryango we nk’uko abyifuza, bitewe n’impamvu zitamuturutseho wenda nk’uburwayi cyangwa ubushomeri.

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . ABASHAKANYE KWIRINDA GUTANDUKANA?

      Mu ishyingiranwa habamo ibyishimo n’imibabaro.​—Imigani 5:18, 19; 1 Abakorinto 7:28.

      Mugomba guhita muganira ku byo mutumvikanaho.​—Abefeso 4:26.

      Mu gihe muganira, kimwe n’uko kuvuga ari ngombwa gutega amatwi na byo ni uko.​—Yakobo 1:19.

      Abashakanye bagomba guhana ibibakwiriye mu buryo buzira ubwikunde kandi mu rukundo.​—1 Abakorinto 7:3-5.

  • Gusazana
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA KANE

      Gusazana

      1, 2. (a) Ni irihe hinduka rigenda ribaho uko umuntu agenda asaza? (b) Ni iki cyatumye abantu bubahaga Imana bavugwa muri Bibiliya basaza bishimye?

      UKO tugenda dusaza hari ibintu byinshi bigenda bihinduka. Imbaraga z’umubiri zigenda zikendera. Iyo twirebye mu ndorerwamo dusanga dufite iminkanyari, tukabona imisatsi yuzuye imvi ndetse rwose iri hafi kudushira ku mutwe. Dushobora gutangira kujya tugira amazinda. Iyo abana bamaze gushaka n’igihe habonetse abuzukuru, imishyikirano tugirana na bo iba ari mishya. Kuri bamwe, iyo bamaze gufata ikiruhuko cy’iza bukuru ubuzima burahinduka.

      2 Mu by’ukuri, gusaza bishobora kutorohera benshi (Umubwiriza 12:1-8). Reka ariko dufate urugero rwa bamwe mu bagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiliya. N’ubwo bageze aho bagapfa, bari baragize ubwenge n’ubuhanga byatumye basaza bishimye (Itangiriro 25:8; 35:29; Yobu 12:12; 42:17). Ni iki cyatumye basaza neza? Nta gushidikanya ko ari ukubera ko babagaho mu buryo buhuje n’amahame ubu yanditswe muri Bibiliya.—Zaburi 119:105; 2 Timoteyo 3:16, 17.

      3. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye abasaza n’abakecuru?

      3 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Tito, yahaye inama nziza abantu batangiye gusaza. Yaranditse ati “uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza” (Tito 2:2, 3). Kumvira iyo nama bishobora kugufasha guhangana n’ibibazo bijyanirana n’iza bukuru.

      MWEMERE KO ABANA BANYU BIGENGA

      4, 5. Ababyeyi benshi bibagendekera bite iyo abana babo bavuye mu rugo, kandi se ni iki bamwe na bamwe bakora ngo babimenyere?

      4 Iyo inshingano zihindutse bisaba kugira ibyo umuntu ahindura. Umuntu abona ko ibyo ari ukuri iyo abana bamaze kuba bakuru bavuye mu rugo bakajya gushinga izabo. Ku babyeyi benshi, icyo ni cyo kintu cya mbere kibibutsa ko batangiye gusaza. N’ubwo ababyeyi benshi baba bishimiye ko abana babo bamaze gukura, akenshi baba bahangayitse bibaza niba barakoreye abana babo ibishoboka byose ngo babategurire kuba abantu bashobora kwibeshaho na bo. Bashobora kandi rwose kubakumbura cyane.

      5 Birasanzwe ko n’ubwo abana baba batakiba mu rugo, ababyeyi bakomeza guhangayikishwa no kumenya amakuru yabo. Hari umugore umwe wavuze ati “iyaba nibura najyaga menya amakuru yabo kenshi, nkamenya ko baraho, byanshimisha cyane.” Umugabo umwe we yaravuze ati “igihe umukobwa wacu yavaga mu rugo byaratugoye cyane. Kugenda kwe byateye icyuho gikomeye mu muryango wacu, kuko ubundi twakoreraga ibintu byose hamwe.” Ariko se ni iki cyafashije abo babyeyi kwihanganira gutandukana n’abana babo? Akenshi bagiye babishobozwa no kwita ku bandi bakabafasha.

      6. Ni iki gifasha abagize umuryango kubona ibintu nk’uko bikwiriye mu mishyikirano yabo?

      6 Iyo abana bamaze gushaka, inshingano y’ababyeyi babo irahinduka. Mu Itangiriro 2:24 hagira hati ‘umuntu azasiga se na nyina, abane n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe.’ Kuzirikana amahame y’Imana arebana n’ubutware n’arebana no kugira gahunda bizafasha ababyeyi kubona ibintu nk’uko bikwiriye.—1 Abakorinto 11:3; 14:33, 40.

      7. Ni iyihe myifatire myiza umugabo umwe yitoje kugira igihe abakobwa be bavaga mu rugo bagashyingirwa?

      7 Igihe abakobwa babiri bo mu muryango umwe bashakaga bakava iwabo, uwo muryango wasigaranye icyuho gikomeye. Mu mizo ya mbere, umugabo yumvaga arakariye abakwe be. Ariko igihe yatekerezaga ku ihame ry’ubutware, yaje gusanga ko abakwe be ari bo noneho bari bafite inshingano zo kuyobora ingo zabo. Ku bw’ibyo, iyo abakobwa be bazaga kumugisha inama, yababazaga icyo abagabo babo babitekerezaho, maze agakora ku buryo abashyigikira uko bishoboka kose. Ubu abakwe be bamufata nk’incuti yabo kandi babangukirwa no kwakira inama abahaye.

      8, 9. Ni gute ababyeyi bamwe na bamwe baje kumenyera ubwo abana babo bari bamaze gukura bakajya gushinga izabo ngo?

      8 Bite se niba uwo muryango mushya ugiye gukora ikintu kitanyuranyije n’Ibyanditswe ariko ababyeyi bo bakabona ko atari cyiza? Hari umugabo n’umugore bafite abana bamaze gushaka bavuze bati “ubundi icyo twe dukora ni ukubafasha kubona uko Yehova abona ibintu; n’iyo bafashe umwanzuro utatunogeye, tubyemera dutyo, tukabashyigikira kandi tukabatera inkunga.”

      9 Mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya, hari ababyeyi b’abagore bumva bibagoye cyane kwemera ko abahungu babo basiga umuryango bakajya gushinga iyabo. Ariko iyo bubaha ihame ryo kugira gahunda n’iry’ubutware Abakristo bagenderaho, babona ko bibarinda kugirana ibibazo n’abakazana babo. Umukristokazi umwe abona ko kuba abahungu be baravuye mu rugo bakajya gushinga izabo ari ibintu “birushaho kugenda bimutera ibyishimo.” Anezezwa no kubona ukuntu bashoboye kuyobora ingo zabo. We n’umugabo we biborohereza ibibazo bagahuye na byo uko bagenda basaza.

      MUSHIMANGIRE URUKUNDO RWANYU

      Amafoto yo ku ipaji ya 166

      Uko mugenda musaza murusheho gushimangira urukundo mukundana

      10, 11. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe izafasha abantu kwirinda imwe mu mitego bahura na yo bamaze kuba amajigija?

      10 Iyo abantu bamaze kuba amajigija bagira imyifatire itandukanye. Abagabo bamwe na bamwe bagira indi myambarire bashaka kugaragara nk’aho bakiri bato. Abagore benshi bahangayikishwa cyane n’ihinduka bagira iyo bageze mu gihe cyo gucura. Ikibabaje ni uko hari abantu bamwe na bamwe bamaze kuba amajigija bababaza cyangwa bagatera ishyari abo bashakanye, bacudika n’abo badahuje igitsina bakiri bato. Icyakora abagabo bubaha Imana bakuze bo baba ari abantu bafite “ubwenge,” bashoboye gukumira irari ribi ryose (1 Petero 4:7). Abagore bakuze na bo bakora ibishoboka byose ngo bakomeze kugira urugo rukomeye, babitewe n’urukundo bakunda abagabo babo n’icyifuzo cyo gushimisha Yehova.

      11 Umwami Lemuweli yarahumekewe maze yandika amagambo yo gushimagiza “umugore w’imico myiza” uhora agirira umugabo we ‘neza ntamugirire nabi, igihe cyose akiriho.’ Umugabo w’Umukristo ntazabura gushimira umugore we ukuntu ahatana kugira ngo ahangane n’ibintu byose ahura na byo muri icyo gihe aba amaze kuba ijigija, bishobora kumubuza ibyishimo. Urukundo amukunda ruzatuma ‘amushima.’—Imigani 31:10, 12, 28.

      12. Ni gute umugabo n’umugore bashyingiranywe barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi uko imyaka igenda ihita?

      12 Muri ya myaka mwari muhugiye mu kurera abana banyu, mushobora kuba hari ibintu mwakundaga mwigomwe ku bushake kugira ngo mwite ku byo abana banyu bari bakeneye. Igihe bamaze kugenda rero, kiba ari igihe cyo kongera kwita ku mibanire yanyu nk’abantu bashakanye. Hari umugabo wavuze ati “igihe abakobwa banjye bavaga mu rugo, natangiye kurambagizanya n’umugore wanjye bundi bushya.” Undi we yaravuze ati “buri wese muri twe ahangayikishwa n’ubuzima bw’undi kandi duhora twibutsanya akamaro ko gukora imyitozo ngororangingo.” Kugira ngo we n’umugore we baticwa n’irungu, bakunda gutumira abagize itorero ryabo. Koko rero, kwita ku bandi bihesha imigisha. Ikindi kandi, bishimisha Yehova.—Abafilipi 2:4; Abaheburayo 13:2, 16.

      13. Kubwizanya ukuri bigira kamaro ki mu gihe umugabo n’umugore bamaze gusaza?

      13 Ntukemere ko hagira ikintu kikubuza gushyikirana n’uwo mwashakanye. Mujye mubwirana twose (Imigani 17:27). Hari umugabo wagize ati “kugaragarizanya urukundo no kwitanaho bituma turushaho kumenyana.” Umugore we yakomeje agira ati “ubu tumaze gusaza, tujya dushimishwa cyane no gusangira icyayi, tukaboneraho umwanya wo kuganira no gushyira hamwe.” Kubwizanya ukuri bishobora gukomeza ishyingiranwa ryanyu, bigatuma mugira imbaraga zo gutsinda ibitero bya Satani, we rusenyamiryango.

      MUJYE MWISHIMIRA ABUZUKURU BANYU

      14. Ni uruhe ruhare uko bigaragara nyirakuru wa Timoteyo yagize, rwatumye Timoteyo aba Umukristo?

      14 Abuzukuru ni “ikamba” ry’abasaza (Imigani 17:6). Kuba hamwe na bo birashimisha, bikagarura ubuyanja. Bibiliya ivuga neza Loyisi, umukecuru wari wuzukuruje wafatanyije n’umukobwa we witwaga Unike, bakigisha umwuzukuru we Timoteyo ibyo bizeraga. Uwo mwana yakuze azi ko nyina na nyirakuru bahaga agaciro ukuri ko muri Bibiliya.—2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15.

      15. Ni iki ba sogokuru na ba nyogokuru bashobora gufashaho abuzukuru babo, ariko se ni iki bagomba kwirinda?

      15 Aho rero ni ahantu hihariye ba sogokuru na ba nyogokuru bashobora kugira ikintu kigaragara bafashamo. Mwebwe ba sogokuru na ba nyogokuru, mwamaze kumenyesha abana banyu imigambi ya Yehova. Ubu noneho mushobora no kubikorera abo babyaye! Abana benshi barishima cyane iyo ba sekuru na ba nyirakuru babasubiriramo inkuru zo muri Bibiliya. Birumvikana ko ibyo atari ukwigarurira inshingano y’umubyeyi w’umugabo yo kwigisha abana be ukuri ko muri Bibiliya (Gutegeka 6:7). Ahubwo uba umwunganira. Turakwifuriza ko isengesho ryawe riba nk’iry’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.”—Zaburi 71:18; 78:5, 6.

      16. Ni gute ababyeyi bamaze kugira abuzukuru bakwirinda kuba intandaro y’ibibazo mu muryango?

      16 Ikibabaje ariko, ni uko hari abakecuru n’abasaza batetesha abuzukuru babo cyane ku buryo bituma bagirana ibibazo n’abana babo. Icyakora kuba wita cyane ku buzukuru bawe, bishobora wenda gutuma biborohera kukubwira ibintu by’amabanga mu gihe bumva ibyo bintu badashaka kubibwira ababyeyi babo. Hari igihe abana baba batekereza ko kubera ko ba sekuru na ba nyirakuru babakunda cyane, bari bubarengere. Icyo gihe uzakora iki? Bigusaba kugira ubwenge, ugatera abuzukuru bawe inkunga yo kubwiza ababyeyi babo ukuri. Ushobora kubasobanurira ko ibyo ari byo bishimisha Yehova (Abefeso 6:1-3). Mu gihe ari ngombwa, ushobora no kubemerera ko uri buborohereze ubibabwirira ababyeyi babo. Jya ubwiza ukuri abuzukuru bawe ibyo igihe cyakwigishije. Kubabwiza ukuri nta cyo ubakinze bizabafasha cyane.

      JYA UGIRA IBYO UHINDURA UKO UGENDA USAZA

      17. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, ni iki Abakristo bashaje bagombye kwiyemeza?

      17 Uko ugenda usaza, uzasanga ko utagishoboye gukora ibintu byose wajyaga ukora cyangwa wifuzaga gukora. Ni gute umuntu yamenyera kandi akemera ko agenda asaza? Ushobora kuba wumva ufite imyaka 30, ariko wakwireba mu ndorerwamo ugasanga ari ibindi bindi. Ntugacike intege. Umwanditsi wa Zaburi yinginze Yehova ati “ntunte mu gihe cy’ubusaza, ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.” Nawe iyemeze nk’uko umwanditsi wa Zaburi yari yariyemeje. Yaravuze ati “nzajya niringira iteka, nziyongeranya iteka kugushima.”—Zaburi 71:9, 14.

      18. Ni gute Umukristo ukuze yakoresha neza ikiruhuko cy’iza bukuru?

      18 Hari abantu benshi bagiye bitegura mbere y’igihe uko bazarushaho gushima Yehova nibamara gufata ikiruhuko cy’iza bukuru. Umubyeyi umwe wamaze gufata ikiruhuko cy’iza bukuru yaravuze ati “nateguye mbere y’igihe icyo nari kuzakora umukobwa wacu arangije ishuri. Niyemeje ko nari gutangira umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza, maze ngurisha ibyo nacuruzaga kugira ngo mbone uko nkorera Yehova ntizigamye. Nasenze Imana nyisaba ubuyobozi.” Niba uri hafi kugera ku myaka yo gufata ikiruhuko cy’iza bukuru, hari amagambo Umuremyi wacu Mukuru yavuze ashobora kugutera inkunga agira ati ‘kugeza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka.’—Yesaya 46:4.

      19. Ni iyihe nama abantu bageze mu za bukuru bagiriwe?

      19 Gufata ikiruhuko cy’iza bukuru ntukomeze gukora bishobora kubanza kugutonda. Intumwa Pawulo yagiriye inama abasaza ngo “be gukunda ibisindisha,” cyangwa ngo babe abantu birinda. Ibyo bisaba kumenya kwirinda muri byose, umuntu ntashake kwidamararira. Mu gihe cy’ikiruhuko cy’iza bukuru ni bwo umuntu aba akeneye kugira gahunda idakuka no kwicyaha kuruta mbere hose. Mujye rero mugira byinshi byo gukora, “murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:58). Mwongere ibikorwa byanyu mufasha abandi (2 Abakorinto 6:13). Abakristo benshi babikora binyuriye mu kubwirizanya umwete ubutumwa bwiza uko bashoboye. Uko ugenda usaza, ujye ‘uba muzima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.’—Tito 2:2.

      UKO WAKWIFATA MU GIHE UPFUSHIJE UWO MWASHAKANYE

      20, 21. (a) Ni iki muri iyi si amaherezo gitandukanya abashakanye? (b) Ni mu buhe buryo Ana abera urugero rwiza abantu bapfakaye?

      20 Ikintu kibabaje ariko kibaho muri iyi si, ni uko abashakanye bagira batya bagatandukanywa n’urupfu. Abakristo bapfakaye bazi ko hagati aho abo bakunzi babo basinziriye, kandi biringira ko bazongera kubabona (Yohana 11:11, 25). Ariko ibyo ari byo byose, kuba batari kumwe na bo bikomeza kubababaza. Usigaye se aba azabyifatamo ate?a

      21 Kwibuka icyo umwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya yakoze bizagufasha cyane. Ana yapfakaye amaze imyaka irindwi gusa ashatse, kandi dusoma inkuru ye igihe yari afite imyaka 84. Ntitwashidikanya ko yababajwe cyane n’urupfu rw’umugabo we. Ni iki cyamufashije kwihangana? Yakoreraga Yehova Imana umurimo wera mu rusengero ku manywa na nijoro (Luka 2:36-38). Kuba Ana yarakoranaga umwete umurimo wera byamufashije cyane kwihanganira umubabaro n’irungu yatewe no gupfakara.

      22. Ni iki cyafashije abantu bamwe na bamwe bapfushije abo bashakanye guhangana n’irungu?

      22 Umugore w’imyaka 72 umaze imyaka icumi ari umupfakazi yaravuze ati “ikintu cyangoye kuruta ibindi byose ni ukutagira umuntu tuganira. Umugabo wanjye yari umuntu uzi gutega amatwi abandi. Twaganiraga ku birebana n’itorero n’ibyo twabaga twakoze mu murimo wo kubwiriza.” Undi mupfakazi we yaravuze ati “n’ubwo bavuga ko uko igihe gihita agahinda kagenda kagabanuka, jye ahubwo mbona ko icyo ukoresha icyo gihe cyawe ari cyo kigira icyo kigufasha. Uba ushobora gufasha abandi.” Umugabo w’imyaka 67 na we wapfakaye yemeje ko ibyo ari ukuri agira ati “uburyo bwiza kuruta ubundi bwose bwo guhangana n’ikibazo cyo gupfusha uwo wakundaga ni ukwitanga ugahumuriza abandi.”

      IMANA IHA AGACIRO ABAGEZE MU ZA BUKURU

      23, 24. Bibiliya ihumuriza ite abageze mu za bukuru, cyane cyane abapfakaye?

      23 N’ubwo urupfu rugira rutya rugatwara uwo mwashakanye wakundaga, Yehova we ahoraho. Kera Umwami Dawidi yararirimbye ati “icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe.”—Zaburi 27:4.

      24 Intumwa Pawulo yaravuze ati “wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri” (1 Timoteyo 5:3). Inama Pawulo yakomeje atanga nyuma yo kuvuga ayo magambo, igaragaza ko abapfakazi bashimwa badafite bene wabo ba bugufi bo kubitaho bashobora gufashwa n’itorero. Icyakora inama yo ‘kububaha’ ikubiyemo no kubona ko bakwiriye guhabwa agaciro. Mbega ukuntu abagabo n’abagore b’abapfakazi bubaha Imana bahumurizwa no kumenya ko Yehova abona ko bafite agaciro kandi ko azajya abitaho!—Yakobo 1:27.

      25. Ni iki abantu bashaje bashobora kwiringira?

      25 Ijambo ry’Imana ryahumetswe rigira riti “ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.” Ni “ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31; 20:29). Waba rero ubana n’uwo mwashakanye cyangwa uba wenyine, komeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere. Bityo muri iki gihe uzihesha izina ryiza ku Mana kandi wiringire kuzabaho iteka mu isi izaba itakirangwamo ibibazo bijyanirana no gusaza.—Zaburi 37:3-5; Yesaya 65:20.

      a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’iyo ngingo, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . UMUGABO N’UMUGORE BAMAZE GUSAZA?

      Abuzukuru ni “ikamba” ry’abageze mu za bukuru.​—Imigani 17:6.

      Gusaza bishobora gutuma umuntu abona uburyo bwo gukorera Yehova.​—Zaburi 71:9, 14.

      Abantu bamaze gusaza bagirwa inama yo ‘kwirinda ibisindisha’ cyangwa kuba abantu birinda.​—Tito 2:2.

      N’ubwo abantu bapfushije abo bashakanye bashobora kuba bafite agahinda kenshi cyane, Bibiliya ishobora kubahumuriza.​—Yohana 11:11, 25.

      Yehova aha agaciro abantu b’indahemuka bageze mu za bukuru.​—Imigani 16:31.

  • Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA GATANU

      Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru

      1. Ni uwuhe mwenda dufitiye ababyeyi bacu, kandi se ku bw’ibyo ni gute twagombye kubafata?

      UMUGABO w’umunyabwenge wabayeho kera cyane yatanze inama igira iti “umvira so wakubyaye, kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru” (Imigani 23:22). Ushobora kuvuga uti ‘ibyo sinabirota!’ Benshi muri twe aho kumva dusuzuguye ababyeyi, twumva tubakunze cyane. Tuzi ko hari byinshi badukoreye dukwiriye kubitura. Icya mbere, ni bo dukesha kuba turiho. N’ubwo Yehova ari we Soko y’ubuzima, iyo ababyeyi bacu batabaho natwe ntituba turiho. Nta kintu twaha ababyeyi gifite agaciro nk’ubuzima baduhaye. Tekereza nanone ukuntu kurera umwana akagera ubwo aba mukuru bisaba ko bigomwa byinshi, bakamuhangayikira cyane, bagakoresha amafaranga menshi bamwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko Ijambo ry’Imana ritubwira riti ‘wubahe so na nyoko kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.’—Abefeso 6:2, 3.

      TUMENYE KO BAKENEYE KUGARAGARIZWA URUKUNDO

      2. Ni mu buhe buryo abana bamaze gukura bakwitura ababyeyi babo “ibibakwiriye”?

      2 Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo agira ati ‘abana babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana’ (1 Timoteyo 5:4). Abana bamaze gukura bitura ababyeyi babo na ba sekuru na ba nyirakuru “ibibakwiriye” babereka ko babashimira imyaka bamaze babagaragariza urukundo, babakorera kandi bakabitaho. Uburyo bumwe abana bashobora kubikoramo ni ukumenya ko kimwe n’undi muntu uwo ari we wese, abantu bageze mu za bukuru baba bakeneye cyane gukundwa no guhumurizwa. Kimwe natwe twese, bakeneye kumva ko bafite agaciro kandi ko bafite icyo bamaze.

      3. Ni gute twakubaha ababyeyi na ba sogokuru bacu?

      3 Bityo rero, dushobora kubaha ababyeyi na ba sogokuru bacu tubamenyesha ko tubakunda (1 Abakorinto 16:14). Niba tutabana na bo, twagombye kwibuka ko baba bakeneye cyane kumenya amakuru yacu. Akandiko gashimishije, kubaterefona cyangwa kubasura, bishobora kubashimisha cyane. Igihe umugore witwa Miyo wo mu Buyapani yari afite imyaka 82, yaranditse ati “umukobwa wanjye [ufite umugabo w’umugenzuzi usura amatorero] akunda kumbwira ati ‘ma, ndakwinginze tujyane.’ Anyandikira ambwira itorero bazasura mu cyumweru iki n’iki n’inomero za telefoni zaho. Ubwo rero mba nshobora gufata ikarita yanjye nkavuga nti ‘ubu bageze aha!’ Buri gihe nshimira Yehova ku bwo kuba yarampaye umwana nk’uwo.”

      KUBAHA IBINTU BAKENEYE

      4. Ni mu buhe buryo abayobozi b’idini rya Kiyahudi bashingiye ku migenzo yabo, basunikiraga abantu kutagirira ababyeyi babo impuhwe?

      4 Ese kubaha ababyeyi byaba binakubiyemo kubaha ibintu bakeneye? Yego rwose. Akenshi ni ko biba bimeze. Mu gihe cya Yesu, abayobozi b’idini rya Kiyahudi bemeraga bashingiye ku migenzo yabo ko iyo umuntu yavugaga ko amafaranga ye cyangwa umutungo we ‘yabituye Imana,’ yabaga atagisabwa kubikoresha yita ku babyeyi be (Matayo 15:3-6). Mbega abantu batagiraga impuhwe! Mu by’ukuri, abo bayobozi ba kidini ntibasunikiraga abantu kubaha ababyeyi babo ahubwo babasunikiraga kubasuzugura banga kubaha ibyo bakeneye babitewe n’umururumba. Ibyo ntibikatubeho!—Gutegeka 27:16.

      5. N’ubwo mu bihugu bimwe na bimwe leta ishobora gufasha abantu bageze mu za bukuru, kubera iki kubaha ababyeyi rimwe na rimwe biba bikubiyemo no kubaha amafaranga yo kubafasha?

      5 Mu bihugu byinshi muri iki gihe, habaho gahunda zishyigikiwe na leta zo guha abantu bageze mu za bukuru ibyo bakeneye, wenda nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ikindi nanone, abo bageze mu za bukuru bashobora kuba na bo hari udufaranga bari barizigamiye two kuzabagoboka bamaze gusaza. Ariko iyo ibyo byose bishize cyangwa se bikaba bitabahagije, abana bubaha ababyeyi babo bakora uko bashoboye kose ngo babahe ibyo bakeneye. Koko rero, kwita ku babyeyi bamaze gusaza ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu yubaha Yehova Imana, we watangije umuryango.

      URUKUNDO NO KWIGOMWA

      6. Ni iki abana bamwe na bamwe bakoze kugira ngo bafashe ababyeyi babo?

      6 Abana benshi bamaze gukura bagiye bita ku babyeyi babo banegekajwe n’imyaka y’iza bukuru, babigiranye urukundo no kwigomwa. Hari bamwe babazanye mu ngo zabo babana na bo, abandi bo barimutse bajya kuba hafi yabo. Hari abandi bimutse bajya kubana n’ababyeyi babo. Akenshi ibyo byagiye bigira icyo bifashaho, ari ku babyeyi no ku bana.

      7. Kuki atari byiza kwihutira gufata imyanzuro ku bibazo birebana n’ababyeyi bageze mu za bukuru?

      7 Rimwe na rimwe ariko, hari ubwo kwimuka gutyo bitagira ingaruka nziza. Kubera iki? Wenda kubera ko uwo mwanzuro bawufashe bahubutse cyangwa se bashingiye ku byiyumvo gusa. Bibiliya itugira inama igira iti “umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Urugero wenda, tuvuge ko mama wawe umaze gusaza atagishoboye kwibana, ukaba utekereza ko byaba byiza yimutse akaza mukabana. Mu kwitegereza aho unyura ubigiranye amakenga, ushobora kwibaza kuri ibi bikurikira: ni iki akeneye by’ukuri? Ese haba hari ibigo cyangwa imiryango ifashwa na leta ishobora kugira icyo idufasha kuri icyo kibazo? Ahubwo se arashaka kwimuka? Niba se abishaka, bizagira izihe ngaruka ku buzima bwe? Aho ntibizamusaba gusiga incuti ze? Ibyo se bizamugiraho ngaruka ki? Ese waba warabanje kubiganiraho na we? Niyimuka se bizagira izihe ngaruka ari kuri wowe, ku wo mwashakanye no ku bana bawe? Niba se mama wawe akeneye kwitabwaho, ni nde uzajya amwitaho? Hari abo se mushobora gufatanya? Waba warabiganiriyeho n’abo bireba bose?

      8. Ni bande ushobora kujya inama na bo mu gihe ufata umwanzuro mu birebana no kwita ku babyeyi bawe bageze mu za bukuru?

      8 Kubera ko inshingano yo kwita ku babyeyi iba ireba abana bose mu muryango, byaba byiza muteranyije umuryango kugira ngo mwese mufatire umwanzuro hamwe. Kuganira n’abasaza bo mu itorero rya gikristo cyangwa incuti zigeze kugira ikibazo nk’icyo na byo bishobora kubafasha cyane. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.”—Imigani 15:22.

      ISHYIRE MU MWANYA WABO KANDI UGERAGEZE KUBUMVA

      Ifoto yo ku ipaji ya 179

      Nta bwo ari iby’ubwenge gufatira umubyeyi imyanzuro utabanje kubiganiraho na we

      9, 10. (a) N’ubwo ababyeyi bacu baba bageze mu za bukuru, ni mu buhe buryo twabagaragariza ko tubitaho? (b) Ibyo umwana umaze gukura yakorera ababyeyi be byose, ni iki yagombye buri gihe kubaha?

      9 Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru bisaba kwishyira mu mwanya wabo no kubumva. Uko bagenda basaza, bashobora kunanirwa kugenda, kurya no kwibuka ibintu bimwe na bimwe. Bashobora gukenera umuntu ubunganira. Akenshi usanga abana bakabya guhangayikira ababyeyi babo, bakagerageza kubaha amabwiriza bagenderaho. Nyamara ababyeyi bageze mu za bukuru baba ari abantu bakuru b’inararibonye, bamaze igihe kirekire biyitaho bakanifatira imyanzuro. Kumva ko bagifite inshingano yabo yo kuba ababyeyi kandi bakaba ari n’abantu bakuru bishobora kuba ari byo bituma bumva bari mu mwanya wabo kandi bakumva biyubashye. Ababyeyi bumva ko bagomba kureka abana babo bakajya babafatira imyanzuro bashobora kumva bihebye cyangwa bikabarakaza. Bamwe bararakara bakanga ibyo babona ko ari uburyo bwo kubabuza umudendezo wabo.

      10 Gukemura ibyo bibazo ntibyoroha, ariko biba byiza iyo muretse ababyeyi banyu bageze mu za bukuru bakiyitaho bo ubwabo kandi bakifatira imyanzuro uko bishoboka kose. Si byiza ko ufatira ababyeyi bawe imyanzuro y’ibyo ubona byababera byiza utabanje kubiganiraho na bo. Ni koko, hari ibintu byinshi baba batagishoboye kubera gusaza. Bareke bikorere ibyo bagishoboye. Ushobora kuzibonera ko uko uzagenda ureka ababyeyi bawe bakajya bifatira imyanzuro ku birebana n’ubuzima bwabo, ari na ko muzagenda murushaho kugirana imishyikirano myiza. Bazarushaho kumva bishimye kandi nawe bizaba uko. N’ubwo rimwe na rimwe ushobora gusaba ababyeyi bawe ukomeje ko bakora ibintu bimwe na bimwe kuko ari byo byiza, kububaha bisaba ko ubaha agaciro bakwiriye. Ijambo ry’Imana ritanga inama igira iti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe.”—Abalewi 19:32.

      KOMEZA KUBONA IBINTU UKO BIKWIRIYE

      11-13. N’ubwo mu mizo ya mbere umwana umaze kuba mukuru yaba atarabanye neza n’ababyeyi be, ni gute yabyifatamo mu birebana no kubitaho mu gihe bageze mu za bukuru?

      11 Rimwe na rimwe abana bamaze kuba bakuru bagira ikibazo cyo kubaha ababyeyi babo bitewe n’imishyikirano bagiranaga bakiri bato. Urugero wenda, so yari umuntu utagira urugwiro kandi udakunda abantu, naho nyoko ari ingare. Kuba bari ababyeyi batameze nk’uko wumvaga ubyifuza bishobora kuba na n’ubu bikigutesha umutwe, bikakurakaza cyangwa bikakubabaza. Ariko se ibyo wabyivanamo ute?a

      12 Uwitwa Basse, wakuriye mu gihugu cya Finilande yaravuze ati “umugabo wandeze wari warashyingiranywe na mama yari umusirikare mukuru mu ngabo z’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage. Yari inkomwahato, kandi ibyo byatumye aba umuntu mubi. Yajyaga kenshi akubita mama ndeba. Igihe kimwe yarandakariye, akenyurura umukandara ankubita mu maso ka kuma kawufunga. Karambabaje cyane ku buryo nahise nitura ku buriri.”

      13 Ariko rero, yari afite n’indi mico. Basse yongeyeho ati “ku rundi ruhande ariko, yari umunyamwete kandi ntiyigeraga na rimwe yirengagiza guha umuryango we ibyo ukeneye. Ntiyigeze na rimwe angaragariza urukundo rwa kibyeyi, ariko ntibyantangazaga kuko nari nzi ko yari yarababaye. Nyina yari yaramwirukanye mu rugo akiri muto. Yakuze ari umurwanyi aza no kujya ku rugamba akiri muto cyane. Mu rugero runaka nashoboraga kumwumva kandi sinamurenganyaga. Maze kuba mukuru, nifuzaga kumufasha uko nshoboye kose kugeza igihe apfiriye. Ntibyari byoroshye, ariko nakoze ibyo nari nshoboye byose. Nagerageje kumubera umwana mwiza kugeza ku iherezo, kandi ntekereza ko na we ari uko yabibonaga.”

      14. Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe ushobora gufasha abantu mu bibazo ibyo ari byo byose bahura na byo, hakubiyemo n’ibijyanirana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

      14 Mu bibazo birebana n’imiryango kimwe no mu bindi bibazo, hari inama ya Bibiliya ifasha abantu cyane. Igira iti “mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Abakolosayi 3:12, 13.

      ABITA KU BAGEZE MU ZA BUKURU NA BO BAKENERA KWITABWAHO

      15. Kuki rimwe na rimwe kwita ku babyeyi bitera agahinda?

      15 Kwita ku babyeyi banegekajwe n’imyaka y’iza bukuru ni akazi katoroshye, gakubiyemo imirimo myinshi n’inshingano nyinshi, kandi gatwara igihe. Akenshi ariko ikigorana cyane kuruta ibyo byose ni ingaruka bikugiraho ku byiyumvo byawe. Birababaza cyane kubona ababyeyi bawe bagenda bagira intege nke, bagatangira kwibagirwa, ndetse ntibabe bakibasha kwigenga. Uwitwa Sandy ukomoka muri Porto Rico yaravuze ati “mama yari afatiye runini umuryango wacu. Byaratubabazaga cyane kumubona ababara no kumukorera twose. Yarabanje akajya acumbagira; yaje kujya yicumba akabando, ubundi afata imbago hanyuma atangira kujya agendera mu igare ry’ibimuga. Yagendaga arushaho kumererwa nabi kugeza igihe apfiriye. Yari yararwaye kanseri yo mu magufwa, akeneye kwitabwaho amanywa n’ijoro. Twaramwuhagiraga, tukamugaburira, tukanamusomera. Byari ibintu bitoroshye na mba kandi bibabaje cyane. Igihe nabonaga mama asamba nararize cyane kuko namukundaga bitavugwa.”

      16, 17. Ni iyihe nama ishobora gufasha umuntu wita ku babyeyi be gushyira mu gaciro?

      16 Ibintu nk’ibyo se biramutse bikubayeho wabyifatamo ute? Gutega amatwi Yehova binyuriye mu gusoma Bibiliya no kuvugana na we mu isengesho, bizagufasha cyane (Abafilipi 4:6, 7). Nanone ujye ukora uko ushoboye kose urye indyo yuzuye kandi usinzire bihagije. Nubigenza utyo, uzaba witeguye neza, haba mu byiyumvo no mu buryo bw’umubiri kwita kuri uwo muntu wawe ukunda cyane. Ushobora no gushyiraho gahunda ugafata akaruhuko. N’ubwo wenda udashobora gufata ikiruhuko kirekire, ni byiza ko ushaka igihe gito ariko nawe ukaruhuka. Kugira ngo ubone icyo gihe, ushobora kumvikana n’undi muntu akagusigarira ku mubyeyi wawe urwaye.

      17 Ni ibintu bisanzwe ko abantu bita ku babyeyi babo baba biteze gukora ibitangaza. Ariko rero, ntukicire urubanza kubera ibintu utashoboye gukora. Hari n’aho bishobora kuba ngombwa ko ujyana umubyeyi wawe mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Niba ari wowe wita ku babyeyi bawe, ujye witega ibintu bishoboka. Ntuba ugomba kwita ku byo ababyeyi bawe bakeneye byonyine ahubwo uba ugomba no kwita ku byo abana bawe, uwo mwashakanye ndetse nawe ubwawe, mukeneye.

      IMBARAGA ZIRUTA IZISANZWE

      18, 19. Ni gute Yehova yadusezeranyije ko azakomeza kudufasha, kandi se ni iyihe nkuru igaragaza ko asohoza ibyo yasezeranyije?

      18 Mu Ijambo rye Bibiliya, Yehova yatanze abigiranye urukundo inama zishobora gufasha cyane umuntu kwita ku babyeyi be bageze mu za bukuru; ariko si ibyo gusa. Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe maze arandika ati ‘Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, kandi azumva gutaka kwabo abakize.’ Yehova azakiza, cyangwa se azarinda abantu bamubaho indahemuka, no mu gihe bazaba bari mu mimerere itoroshye.—Zaburi 145:18, 19.

      19 Uwitwa Myrna wo muri Filipine yabonye ko ibyo ari ukuri igihe yitaga kuri nyina wari waramugajwe n’indwara ikomeye. Myrna yaranditse ati “nta kintu kibabaza nko kubona uwo ukunda ababara kandi adashoboye kukubwira aho ababara. Mbese ni nk’aho yagendaga arohama mureba ariko ntashoboye kumurohora. Najyaga mfukama nkabwira Yehova ukuntu numva naniwe. Naraborogaga kimwe na Dawidi, wasabye Yehova gushyira amarira ye mu icupa maze ngo ajye amwibuka [Zaburi 56:9]. Kandi nk’uko Yehova yasezeranyije, yampaye imbaraga nari nkeneye. ‘Uwiteka yambereye ubwishingikirizo.’”—Zaburi 18:19.

      20. Ni ayahe masezerano yo muri Bibiliya afasha abita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru kudacika intege, ndetse n’iyo uwo bitagaho yapfa?

      20 Abantu bakunze kugereranya kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru n’“inkuru irangira nabi.” N’ubwo wakora uko ushoboye kose ukita ku babyeyi bageze mu za bukuru, amaherezo bagera aho bagapfa nk’uko byagendekeye nyina wa Myrna. Ariko rero abiringira Yehova bazi ko urupfu atari ryo herezo. Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘niringiye Imana yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Ibyakozwe 24:15). Abapfushije ababyeyi babo bageze mu za bukuru bahumurizwa n’ibyiringiro by’umuzuko ndetse n’isezerano ry’uko Imana izazana isi nshya ishimishije, aho ‘urupfu rutazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.

      21. Kubaha ababyeyi bageze mu za bukuru bigira izihe ngaruka nziza?

      21 Abagaragu b’Imana baha agaciro ababyeyi babo, n’ubwo baba bamaze gusaza (Imigani 23:22-24). Barabubaha. Iyo babigenje batyo, bagerwaho n’ibivugwa mu mugani wahumetswe ugira uti “so na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu” (Imigani 23:25). Kandi ikiruta ibyo byose, abantu bubaha ababyeyi babo bageze mu za bukuru bashimisha Yehova Imana, kandi baba bagaragaje ko bamwubaha.

      a Aha ngaha ntidushaka kuvuga wenda nko mu gihe ababyeyi baba barashingiraga ku bubasha bwabo n’icyizere abana babo babagiriraga maze bakabakorera ibintu by’ubugome.

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . MU KUBAHA ABABYEYI BACU BAGEZE MU ZA BUKURU?

      Tugomba kwitura ababyeyi na ba sogokuru bacu ibibakwiriye.​—1 Timoteyo 5:4.

      Ibyo dukora byose tugomba kubikorana urukundo.​—1 Abakorinto 16:14.

      Imyanzuro ikomeye ntigomba gufatwa huti huti.​—Imigani 14:15.

      Ababyeyi bageze mu za bukuru bagomba kubahwa n’ubwo baba barwaye ari nta n’intege bagifite.​—Abalewi 19:32.

      Hari igihe kizagera ntitube tugisaza cyangwa ngo dupfe.​—Ibyahishuwe 21:4.

  • Tegurira umuryango wawe kuzabaho iteka
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
    • IGICE CYA CUMI NA GATANDATU

      Tegurira umuryango wawe kuzabaho iteka

      1. Yehova yashinze umuryango afite mugambi ki?

      IGIHE Yehova yashyingiraga Adamu na Eva, Adamu yagaragaje ukuntu byari bimushimishije avuga umuvugo wa kera wanditswe mbere y’indi mivugo yose y’Igiheburayo (Itangiriro 2:22, 23). Ariko rero, Umuremyi ntiyari agamije gusa gushimisha abana be b’abantu. Yashakaga ko abagabo n’abagore bashyingiranywe hamwe n’imiryango bakora ibyo ashaka. Yabwiye uwo mugabo n’umugore ba mbere ati “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Mbega ukuntu uwo wari umurimo mwiza kandi ushimishije! Mbega ibyishimo Adamu na Eva n’abana bari kuzabyara bari kugira iyo baza gukora ibyo Imana ishaka byose!

      2, 3. Ni mu buhe buryo imiryango ishobora kubona ibyishimo bihebuje muri iki gihe?

      2 Muri iki gihe na bwo, iyo imiryango ifatanyiriza hamwe gukora ibyo Imana ishaka igira ibyishimo bihebuje. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘kubaha Imana kugira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo’ (1 Timoteyo 4:8). Umuryango wubaha Imana kandi ugakurikiza inama zitangwa na Yehova dusanga muri Bibiliya, ugira ibyishimo muri ubu ‘bugingo bwa none’ (Zaburi 1:1-3; 119:105; 2 Timoteyo 3:16). Ndetse n’iyo umuntu umwe gusa mu muryango yaba ari we ukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ibintu bigenda neza kuruta uko haba ari nta n’umwe uyakurikiza.

      3 Iki gitabo cyavuze ku mahame menshi yo muri Bibiliya atuma umuryango ugira ibyishimo. Ushobora kuba warabonye ko hari amwe muri yo yagiye asubirwamo kenshi. Ni ukubera iki? Ni ukubera ko avuga ku bintu by’ukuri bidasubirwaho bituma abantu bose bagira icyo bageraho mu bice bitandukanye by’imibereho yo mu muryango. Umuryango wihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya wibonera rwose ko kubaha Imana bifite “isezerano ry’ubugingo bwa none.” Nimucyo twongere turebere hamwe ane muri ayo mahame y’ingenzi.

      AKAMARO KO KWIRINDA

      4. Kuki kwirinda ari ngombwa mu muryango?

      4 Umwami Salomo yaravuze ati “umuntu utitangīra mu mutima, ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike” (Imigani 25:28; 29:11). ‘Kwitangira mu mutima,’ cyangwa se kuba umuntu wirinda, ni ngombwa ku bantu bashaka kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Kwemera kuganzwa n’ibyiyumvo bibi, urugero nk’umujinya cyangwa kugira irari rikabije ry’ibitsina, bizana ibibazo bishobora kumara imyaka myinshi kugira ngo bikemuke, niba bishobora no gukemuka.

      5. Ni mu buhe buryo umuntu udatunganye yakwihingamo kugaragaza umuco wo kwirinda, kandi se ibyo byagira izihe ngaruka?

      5 Birumvikana ko nta muntu wakomotse kuri Adamu ushobora gutegeka umubiri we udatunganye mu buryo bwuzuye (Abaroma 7:21, 22). N’ubwo bimeze bityo ariko, dusabwa kugira umuco wo kwirinda kuko ari imwe mu mbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, umwuka w’Imana uzatuma tugira uwo muco wo kwirinda nidusenga tuwusaba, tugakurikiza inama zitangwa mu Byanditswe kandi tugakunda kwifatanya n’abantu bawugaragaza, tukirinda abatawugaragaza (Zaburi 119:100, 101, 130; Imigani 13:20; 1 Petero 4:7). Kubigenza gutyo bizatuma ‘tuzibukira ubusambanyi,’ ndetse no mu gihe duhuye n’ibishuko (1 Abakorinto 6:18). Tuzirinda urugomo, turwanye ingeso yo gusabikwa n’inzoga. Ikindi kandi, nihagira udushotora cyangwa tugahura n’ikibazo, tuzakomeza gutuza. Nimucyo twese, hakubiyemo n’abana, twitoze kugaragaza iyo mbuto y’umwuka y’ingenzi cyane.—Zaburi 119:1, 2.

      KUBONA UBUTWARE UKO BIKWIRIYE

      6. (a) Ni irihe hame ry’ubutware ryashyizweho n’Imana? (b) Ni iki umugabo agomba kuzirikana niba ashaka gukoresha ubutware bwe mu buryo bwatuma umuryango we ugira ibyishimo?

      6 Ikindi kintu cya kabiri cy’ingenzi, ni ukwemera ihame ry’ubutware. Pawulo yavuze uko ubwo butware bukurikirana igihe yavugaga ati “ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana” (1 Abakorinto 11:3). Ibyo bisobanura ko umugabo ari we mutware w’umuryango, umugore we akamushyigikira ubudacogora n’abana na bo bakumvira ababyeyi babo (Abefeso 5:22-25, 28-33; 6:1-4). Zirikana ariko ko kugira ngo ubutware mu muryango butume abawugize bagira ibyishimo bugomba gukoreshwa neza. Abagabo bubaha Imana bazi ko kuba umutware w’umuryango bidasobanura kuba umunyagitugu. Bigana Yesu, Umutwe wabo. N’ubwo Yesu ari we ‘mutwe usumba byose,’ ‘ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi’ (Abefeso 1:22; Matayo 20:28). Kimwe na Kristo, umugabo w’Umukristo na we ntakoresha ubutware ku bw’inyungu ze, ahubwo abukoresha ku bw’inyungu z’umugore we n’abana.—1 Abakorinto 13:4, 5.

      7. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe azafasha umugore kuzuza inshingano Imana yamuhaye mu muryango?

      7 Umugore wubaha Imana na we, ntarushanwa n’umugabo we cyangwa ngo ashake kumutegeka. Yishimira kumushyigikira no gufatanya na we. Bibiliya yerekeza rimwe na rimwe ku mugore ivuga ko “afite umugabo” cyangwa ko atunzwe n’umugabo, ibyo bikumvikanisha neza ko umugabo ari we mutware we (Itangiriro 20:3). Iyo amaze gushyingirwa, ‘amategeko amuhambira ku mugabo we’ (Abaroma 7:2). Nanone Bibiliya imwita ‘umufasha ukwiriye’ (Itangiriro 2:20). Umugore aba afite imico n’ubushobozi umugabo we ashobora kuba adafite, kandi amushyigikira uko bikenewe (Imigani 31:10-31). Bibiliya inavuga ko umugore ari “mugenzi” w’umugabo we, uwo bakorana bafatanye urunana (Malaki 2:14). Aya mahame yo mu Byanditswe afasha umugabo n’umugore kumenya umwanya buri wese afite, kandi bigafasha buri wese kubaha mugenzi we.

      ‘IHUTIRE KUMVA’

      8, 9. Vuga amwe mu mahame afasha abagize umuryango bose kunoza uburyo bwabo bwo gushyikirana.

      8 Muri iki gitabo byagiye bisubirwamo kenshi ko gushyikirana ari ngombwa. Kubera iki? Kubera ko ibintu birushaho kugenda neza iyo abantu baganiriye kandi buri wese agatega undi amatwi. Byagiye kenshi bitsindagirizwa ko gushyikirana bikubiyemo kuvuga no gutega amatwi. Umwigishwa Yakobo yabivuze muri aya magambo ngo “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.”—Yakobo 1:19.

      9 Ni ngombwa nanone ko twitondera uko tuvuga. Kuvuga amagambo utabanje kuyatekerezaho, kujya impaka cyangwa kuvuga amagambo yo kunengana mu buryo bukabije, ntibituma abantu bashyikirana neza (Imigani 15:1; 21:9; 29:11, 20). N’ubwo ibyo tuvuga byaba ari ukuri, turamutse tubivuganye umwaga n’ubwibone cyangwa se tukabivuga mu buryo bugaragaza ko tutita ku byiyumvo by’abandi, bishobora kubabaza abandi aho kububaka. Amagambo yacu yagombye kuba aryoshye, ‘asize umunyu’ (Abakolosayi 4:6). Amagambo yacu yagombye kuba ameze nk’ “amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Iyo imiryango yitoje gushyikirana neza, iba ari intambwe ikomeye ishobora gutuma igira ibyishimo.

      AKAMARO K’URUKUNDO

      10. Ni uruhe rukundo rwa ngombwa cyane hagati y’abashakanye?

      10 Ijambo “urukundo” ryagiye rigaruka kenshi muri iki gitabo. Waba se wibuka ubwoko bw’urukundo ahanini rwerekejweho? Ni by’ukuri ko urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore (rwitwa eʹros mu Kigiriki) ari ngombwa cyane hagati y’abashakanye, kandi umugabo n’umugore babanye neza bagenda barushaho gukundana cyane kandi bakaba incuti magara (ari byo mu Kigiriki bita phi·liʹa). Ariko rero, urukundo rw’ingenzi kuruta izo zose ni urukundo rwitwa a·gaʹpe mu Kigiriki. Urwo ni urukundo dukunda Yehova, Yesu ndetse na bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Ni urukundo Yehova akunda abantu (Yohana 3:16). Mbega ukuntu byaba byiza natwe turugaragarije uwo twashakanye, tukarugaragariza n’abana bacu!—1 Yohana 4:19.

      11. Ni mu buhe buryo urukundo rufasha abashakanye kubana neza?

      11 Urwo rukundo ruhebuje ni ‘umurunga wo gutungana’ rwose mu mibanire y’abashakanye (Abakolosayi 3:14). Rutuma umugabo n’umugore bunga ubumwe rugatuma buri wese aharanira gukorera mugenzi we icyatuma arushaho kumererwa neza ndetse n’abana babo. Iyo imiryango ihuye n’ibibazo bitoroshye, urukundo rutuma ifatanyiriza hamwe kubikemura. Uko umugabo n’umugore bagenda basaza, urukundo rutuma bashyigikirana kandi bagakomeza kwishimirana. ‘Urukundo ntirushaka ibyarwo, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo nta bwo ruzashira.’—1 Abakorinto 13:4-8.

      12. Kuki urukundo abashakanye bakunda Imana rukomeza ishyingiranwa ryabo?

      12 Ubumwe hagati y’abashakanye ntibukomezwa gusa n’urukundo bakundana bo ubwabo, ahubwo bukomezwa mbere na mbere n’urukundo bakunda Yehova (Umubwiriza 4:9-12). Kubera iki? Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo’ (1 Yohana 5:3). Ku bw’ibyo rero, umugabo n’umugore ntibagombye gutoza abana babo kubaha Imana bitewe gusa n’uko babakunda cyane, ahubwo bagombye kubikorera ko ari itegeko ryatanzwe na Yehova (Gutegeka 6:6, 7). Ntibagombye kwirinda ubusambanyi kubera gusa ko bakundana, ahubwo cyane cyane kubera ko bakunda Yehova, we ‘uzaciraho iteka abahehesi n’abasambanyi’ (Abaheburayo 13:4). No mu gihe umwe mu bashakanye yaba ateza ibibazo bikomeye mu muryango, urukundo mugenzi we akunda Yehova ruzatuma we akomeza gukurikiza amahame ya Bibiliya. Koko rero, imiryango ifite ibyishimo ni ya yindi rwose usanga abayigize bafitanye urukundo, urwo rukundo rwabo rugakomezwa n’urwo bakunda Yehova.

      UMURYANGO UKORA IBYO IMANA ISHAKA

      13. Ni mu buhe buryo kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka bifasha abantu gukomeza kwita ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi?

      13 Ubuzima bwose bw’Umukristo bushingiye ku gukora ibyo Imana ishaka (Zaburi 143:10). Ibyo ni byo kubaha Imana bisobanura. Gukora ibyo Imana ishaka bituma imiryango ikomeza kwita ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi. (Abafilipi 1:9, 10, gereranya na NW.) Urugero, Yesu yatanze umuburo ugira uti “naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Matayo 10:35, 36). Nk’uko Yesu yabivuze koko, abenshi mu bigishwa be bagiye batotezwa n’abagize umuryango. Mbega ibintu biteye agahinda! N’ubwo byaba ari uko bimeze, urukundo dukunda bene wacu ntitwagombye kururutisha urwo dukunda Yehova Imana na Yesu Kristo (Matayo 10:37-39). Iyo umuntu arwanyijwe n’abagize umuryango ariko agakomeza kwihangana, abamurwanya bashobora kugera aho bagahinduka bitewe n’uko babona ibyiza byo kubaha Imana (1 Abakorinto 7:12-16; 1 Petero 3:1, 2). Ariko n’ubwo batahinduka, kureka gukorera Imana ngo ni uko bakurwanya nta cyo amaherezo byazakugezaho.

      14. Ni mu buhe buryo icyifuzo cyo gukora ibyo Imana ishaka gituma ababyeyi bakorera abana babo ibintu by’ingirakamaro kuruta ibindi byose?

      14 Gukora ibyo Imana ishaka bifasha ababyeyi gufata imyanzuro ikwiriye. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe ababyeyi babona ko kubyara ari ukwiteganyiriza, kandi baba biteze ko abana ari bo bazabitaho nibagera mu za bukuru. N’ubwo bikwiriye ko abana bamaze gukura bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, ibyo ntibyagombye gutuma ababyeyi basunikira abana babo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Nta cyiza ababyeyi baba bakoreye abana iyo babareze babatoza guha agaciro ubutunzi kuruta ibintu by’umwuka.—1 Timoteyo 6:9.

      15. Ni mu buhe buryo Unike nyina wa Timoteyo ari urugero ruhebuje rw’umubyeyi wakoze ibyo Imana ishaka?

      15 Umuntu watanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo ni Unike, nyina wa Timoteyo, umusore wari incuti ya Pawulo (2 Timoteyo 1:5). N’ubwo Unike yari yarashakanye n’umugabo utizera, we na Loyisi nyirakuru wa Timoteyo bahaye Timoteyo uburere bwiza, akura ari umuntu wubaha Imana (2 Timoteyo 3:14, 15). Timoteyo amaze gukura, Unike yamwemereye kuva mu rugo ajya gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, akaba yari umumisiyonari waherekezaga Pawulo (Ibyakozwe 16:1-5). Mbega ukuntu agomba kuba yarishimye cyane igihe umwana we yabaga umumisiyonari w’intangarugero! Kuba yarakomeje kubaha Imana amaze kuba mukuru byagaragaje ko yari yarahawe uburere bwiza akiri muto. Nta gushidikanya rwose ko Unike yashimishwaga cyane no kumva ko Timoteyo akomeza gukora umurimo we mu budahemuka, n’ubwo wenda yumvaga amukumbuye.—Abafilipi 2:19, 20.

      UMURYANGO N’IGIHE CYAWE KIZAZA

      16. Ni iki Yesu yitayeho nk’uko bikwiriye, ariko se intego ye y’ibanze yari iyihe?

      16 Yesu yarerewe mu muryango wubahaga Imana, kandi amaze gukura yagaragaje ko yitaga kuri nyina (Luka 2:51, 52; Yohana 19:26). Ariko rero, intego y’ibanze ya Yesu yari ugukora ibyo Imana ishaka, kandi kuri we ibyo byari bikubiyemo kugururira abantu inzira izatuma babona ubuzima bw’iteka. Ibyo yabikoze igihe yatangiraga ubuzima bwe butunganye kuba incungu y’abanyabyaha.—Mariko 10:45; Yohana 5:28, 29.

      17. Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka byatumye abakora ibyo Imana ishaka bagira ibihe byiringiro bihebuje?

      17 Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Yehova yaramuzuye ajya kuba mu ijuru, amuha ubutware bukomeye, nyuma aza no kumwimikira kuba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru (Matayo 28:18; Abaroma 14:9; Ibyahishuwe 11:15). Igitambo cya Yesu cyatumye abantu bamwe batoranyirizwa kuzategekana na we muri ubwo Bwami. Nanone cyugururiye inzira abandi bantu bafite imitima itaryarya kugira ngo bazabone ubuzima butunganye hano ku isi izaba yongeye kuba paradizo (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 4; 21:3-5; 22:1-4). Kimwe mu bintu byiza cyane twahawe gukora ni ukubwira abaturanyi bacu ubwo butumwa bwiza buhebuje.—Matayo 24:14.

      18. Ni iki imiryango n’abantu ku giti cyabo bibutswa, kandi se ni iyihe nkunga baterwa?

      18 Nk’uko intumwa Pawulo yabigaragaje, kugira imibereho irangwa no kubaha Imana bitanga icyizere cy’uko umuntu ashobora kuzabona iyo migisha mu bugingo ‘buzaza.’ Nta gushidikanya, ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kubona ibyishimo! Wibuke ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka akazahoraho iteka ryose’ (1 Yohana 2:17). Ku bw’ibyo rero, waba uri umwana cyangwa umubyeyi, waba uri umugabo cyangwa umugore, waba ufite abana cyangwa utabafite, ujye wihatira gukora ibyo Imana ishaka. No mu gihe waba uri mu bigeragezo cyangwa uhanganye n’ibibazo bikomeye, ntukibagirwe na rimwe ko uri umugaragu w’Imana ihoraho. Ku bw’ibyo, ujye buri gihe ukora ibintu bishimisha Yehova (Imigani 27:11). Nanone kandi, ujye ugira imyifatire ishobora kuguhesha ibyishimo muri iki gihe, n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya izaza!

      AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . UMURYANGO WAWE KUGIRA IBYISHIMO?

      Umuntu ashobora kwitoza umuco wo kwirinda.​—Abagalatiya 5:22, 23.

      Iyo umugabo n’umugore babona ihame ry’ubutware uko bikwiriye baharanira icyatuma umuryango urushaho kumererwa neza.​—Abefeso 5:22-25, 28-33; 6:4.

      Gushyikirana bikubiyemo no gutega amatwi.​—Yakobo 1:19.

      Gukunda Yehova bizakomeza ishyingiranwa.​—1 Yohana 5:3.

      Intego y’ibanze y’umuryango yagombye kuba iyo gukora ibyo Imana ishaka.—Zaburi 143:10; 1 Timoteyo 4:8.

      IMPANO Y’UBUSERIBATERI

      Hari abantu bamwe na bamwe bifata ntibashake. Ikindi nanone imiryango yose si ko ihitamo kubyara. Yesu yari umuseribateri kandi yavuze ko ubuseribateri buba impano iyo umuntu abuhisemo “ku bw’ubwami bwo mu ijuru” (Matayo 19:11, 12). Intumwa Pawulo na we yahisemo kudashaka. Yavuze ko kuba umuseribateri no gushaka byombi ari “impano” (1 Abakorinto 7:7, 8, 25-28). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo iki gitabo cyibanze cyane ku bibazo birebana n’imiryango ndetse no ku kurera abana, ntitwakwirengagiza imigisha n’ingororano abantu bashobora guheshwa no kuba barakomeje kuba abaseribateri cyangwa se kuba barashatse ariko ntibabyare.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze