ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 p. 11
  • Imihati ishyirwaho si imfabusa!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imihati ishyirwaho si imfabusa!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwiyigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ingengabihe y’umuryango: icyigisho cy’umuryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Uko dushobora kuzabaho iteka
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 p. 11

Imihati ishyirwaho si imfabusa!

ICYIGISHO CY’UMURYANGO ni ngombwa kugira ngo abana barerwe ‘bahanwa nk’uko Yehova ashaka kandi batozwe kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Ariko niba uri umubyeyi, uzi neza ko abakiri bato bashobora kurambirwa vuba. Wakora iki kugira ngo be kurambirwa? Reka dusuzume ibyo ababyeyi bamwe bakoze.

Uwitwa George wo muri leta ya Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaravuze ati “igihe abana bacu bari bakiri bato, jye n’umugore wanjye twakoraga ibishoboka byose kugira ngo icyigisho cy’umuryango kibe gishishikaje. Rimwe na rimwe iyo twabaga dusoma inkuru mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya, twese twambaraga nk’abantu bavugwamo maze tukayikina. Hari n’ubwo twakoraga ibikoresho bitandukanye bivugwa muri izo nkuru, urugero nk’inkota, inkoni za cyami, ibitebo n’ibindi. Nanone kandi, twakinaga imikino ishingiye kuri Bibiliya yo kubazanya ngo “fora ndi nde?” Ikindi kandi, twakinaga imikino yo kubazanya ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, bimwe byabaga byoroshye, ibindi bikomeye. Hari n’igihe twakoraga ibintu byashoboraga gufata igihe, urugero nko kubaka inkuge ya Nowa cyangwa kugaragaza uko ibintu bivugwa muri Bibiliya byagiye bikurikirana. Rimwe na rimwe twashushanyaga abantu bavugwa muri Bibiliya cyangwa inkuru zivugwamo. Ubu turimo turashushanya intwaro zo mu buryo bw’umwuka zivugwa mu Befeso 6:11-17, buri wese muri twe akazasobanura icyo buri ntwaro igereranya. Ubwo buryo budufasha kwishimira icyigisho cyacu cy’umuryango.”

Umubyeyi witwa Debi wo muri leta ya Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagize ati “igihe umukobwa wacu yari mu kigero cy’imyaka itatu, jye n’umugabo wanjye twibazaga icyo twakora kugira ngo ashishikarire icyigisho cy’umuryango. Nuko igihe kimwe ubwo nasomaga mu ijwi riranguruye inkuru ivuga ibya Isaka na Rebeka mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya, nafashe ibipupe bibiri ntangira kubikinisha, kimwe kigakina ibyavuzwe na Isaka, ikindi kigakina ibyavuzwe na Rebeka. Icyo gihe bwo byaramushishikaje! Mu mezi yakurikiyeho, ibyo bipupe byombi byagiye biba abantu banyuranye bavugwa muri Bibiliya. Iyo twamaraga gusoma inkuru, umukobwa wacu yazengurukaga mu nzu ashakisha ibikinisho cyangwa ibindi bintu byashoboraga gukoreshwa mu gukina iyo nkuru. Yabishakishaga nk’ushaka ubutunzi bw’agaciro kenshi! Ikarito bashyiramo inkweto n’agashumi gatukura byabaga inzu ya Rahabu imanitseho umugozi utukura. Igikinisho cy’inzoka gifite metero 1,5 kizingurije ku muhini w’umweyo cyagereranyaga neza ya nzoka y’umuringa ivugwa mu Kubara 21:4-9. Twabikaga ibyo bikoresho byose mu gikapu kinini cyane gikomeye. Icyadushimishaga ni uko akenshi umukobwa wacu yajyaga yicara mu cyumba cy’uruganiriro maze agashakashaka muri cya ‘gikapu cye cy’inkuru z’amateka ya Bibiliya.’ Mbega ukuntu byabaga bishimishije kumubona akina izo nkuru mu buryo bwe!”

Kurera abana ntibyoroshye, kandi kugira ngo ubacengezemo icyifuzo cyo gukorera Yehova bisaba ibirenze kwiga rimwe mu cyumweru. Icyakora, icyigisho cy’umuryango gishobora kuba urufatiro rw’izindi nyigisho zo mu buryo bw’umwuka. Nta gushidikanya ko imihati ishyirwaho atari imfabusa!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze