Indirimbo ya 116
Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
Igicapye
1. Abahanuzi bifuzaga Kristo,
We byiringiro ku byaremwe.
Umwuka w’Imana wahishuye ko
Azaduhesha agakiza.
Ubu Mesiya yabaye Umwami,
Tubifitiye gihamya.
Kubimenya ni umugisha rwose,
Byifuzwa n’abamarayika!
(INYIKIRIZO)
Turushaho kumurikirwa;
Tuzagendera mu mucyo.
Ibyo Imana ihishura,
Tubibona neza rwose.
2. Umugaragu wizerwa twahawe
Aduha ibyokurya byiza.
Umucyo w’ukuri wabaye mwinshi,
Bishishikaza umutima.
Intambwe zacu zirahamye rwose,
Tugenda tumurikiwe.
Dushimira Yah, we soko y’ukuri,
Tuzagendera mu nzira ye.
(INYIKIRIZO)
Turushaho kumurikirwa;
Tuzagendera mu mucyo.
Ibyo Imana ihishura,
Tubibona neza rwose.
(Reba nanone Rom 8:22; 1 Kor 2:10; 1 Pet 1:12.)