Indirimbo ya 56
Umva isengesho ryanjye
Igicapye
1. Nyagasani Yehova, nyumva.
Mana yanjye, ndagutakiye;
Ndakwinginze ntega amatwi.
(INYIKIRIZO)
Yehova mwiza, unsubize.
2. Ndagushima, ku bw’uyu munsi,
Wowe nkesha ubu buzima.
Nishimira ko unyitaho!
(INYIKIRIZO)
Yehova mwiza, unsubize.
3. Nzajya nkora ibyo ushima!
Mwami mfasha ngume mu mucyo.
Unkomeze, ne gucogora.
(INYIKIRIZO)
Yehova mwiza, unsubize.
(Reba nanone Kuva 22:27; Zab 106:4; Yak 5:11.)