Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Ese abantu beza bose bazajya mu ijuru?
ABAHAMYA BA YEHOVA bishimira kuganira na bagenzi babo kuri Bibiliya. Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Mariko yasuye umugabo witwa Roberi.
Abazajya mu ijuru bazaba bagiye gukorayo iki?
Mariko: Ese iyo urebye uko bintu byifashe muri iki gihe, ubona bizarushaho kuba byiza, bizarushaho kuba bibi, cyangwa nta kizahinduka?
Roberi: Jye mbona bizaba byiza. Ntegereje kuzajya mu ijuru, nkibanira n’Umwami Yesu.
Mariko: Ibyo byiringiro birahebuje rwose. Bibiliya ivuga byinshi ku birebana n’ijuru hamwe n’imigisha abazarijyamo bazabona. Ese wigeze ufata igihe cyo gutekereza ku cyo abazajya mu ijuru bazaba bagiye gukorayo?
Roberi: Tuzabana n’Imana maze tuyisingize iteka ryose.
Mariko: Ibyo ni byiza pe! Ariko kandi, Bibiliya ntivuga gusa imigisha abazajya mu ijuru bazabona, ahubwo inavuga inshingano y’ingenzi bazaba bafite.
Roberi: Iyo nshingano ni iyihe?
Mariko: Iyo nshingano iboneka mu Byahishuwe 5:10. Uwo murongo ugira uti ‘[Yesu] azabahindura abami n’abatambyi b’Imana yacu, kandi bazategeka isi.’ None se Robe, wumvise inshingano abazajya mu ijuru bazaba bafite?
Roberi: Uyu murongo uvuze ko bazaba abami, bagategeka isi.
Mariko: Ibyo ntibishishikaje se?
Bazategeka ba nde?
Mariko: None se ntiwemera ko niba abajya mu ijuru bazaba abami, bagomba kuba bafite abo bategeka? Ubundi se ubutegetsi bwaba bumaze iki budafite abo butegeka?
Roberi: Uzi ko ari byo!
Mariko: Ubwo rero, dukwiriye kwibaza tuti “bazategeka ba nde?”
Roberi: Ndumva tuzategeka abantu bo ku isi bazaba batarapfa, kandi batarajya mu ijuru.
Mariko: Icyo gisubizo cyaba ari cyo, niba abantu beza bose bajya mu ijuru. Ariko hari ikindi kintu dukwiriye kuzirikana. Ese aho ntihaba hari abantu beza batazajya mu ijuru?
Roberi: Nta Mukristo n’umwe numvise wizera ibintu nk’ibyo.
Mariko: Igitumye nkubaza icyo kibazo, ni amagambo aboneka muri Zaburi 37:29. Ese wasoma uwo murongo?
Roberi: Reka nywusome. Uragira uti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”
Mariko: Urakoze. Ese waba wabonye aho abenshi mu bakiranutsi bazaba?
Roberi: Uyu murongo uvuze ko bazatura ku isi.
Mariko: Ni byo rwose. Kandi ntibazahatura igihe gito. Zirikana ko uwo murongo wagize uti “bazayituraho iteka ryose.”
Roberi: Wenda uwo murongo ushatse kuvuga gusa ko ku isi hazahora abantu beza. Iyo dupfuye tukajya mu ijuru, dusimburwa n’abandi bantu beza baba bavutse.
Mariko: Hari benshi bashobora kumva uwo murongo batyo. Ariko se, aho ntiwaba ufite ikindi usobanura? Ubwo ntiwaba ushatse kuvuga ko abantu beza bazatura ku isi iteka ryose?
Roberi: Jye si ko mbibona, ubwo wambwira.
Isi izahinduka paradizo
Mariko: Reka turebe icyo undi murongo wo muri Bibiliya uvuga ku buzima bw’igihe kizaza hano ku isi. Dusome mu Byahishuwe 21:4. Uwo murongo uvuga iby’abantu bazaba bari ku isi icyo gihe, ugira uti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.” Ese iryo sezerano ntirishimishije?
Roberi: Yego. Ariko jye ndumva uwo murongo uvuga imibereho y’abantu bazaba bari mu ijuru.
Mariko: Rwose nta wahakana ko abazajya mu ijuru na bo bazabona iyo migisha. Ariko ongera usome uwo murongo. Urupfu bizarugendekera bite?
Roberi: Uyu murongo ugaragaje ko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’
Mariko: Yego rwose. Ubu noneho ndizera ko nawe wemera ko ikintu kitongera kubaho ukundi, kiba cyarigeze kubaho.
Roberi: Yego nyine.
Mariko: None se mu ijuru higeze haba urupfu? Nk’uko ubizi, ku isi ni ho honyine abantu bapfa.
Roberi: Ngo iki? Reka mbanze mbitekerezeho.
Mariko: Robe, Bibiliya yigisha ko hari abantu bazajya mu ijuru, ariko ko abenshi bazaba ku isi iteka ryose. Sinshidikanya ko wigeze kumva amagambo yo muri Bibiliya azwi cyane, agira ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi.”—Matayo 5:5, Bibiliya Yera.
Roberi: Ni byo koko. Uwo murongo bawudusomeye kenshi mu rusengero.
Mariko: None se niba abagwaneza bazaragwa isi, ubwo ntibyumvikanisha ko hari abantu bazaba ku isi? Abantu bazaba ku isi bazahabwa ya migisha yavuzwe mu Byahishuwe. Bazibonera uko isi izahinduka, kuko Imana izakuraho ibibi byose, hakubiyemo n’urupfu.
Roberi: Ndumva aho uganisha, ariko sinzi ko umurongo umwe cyangwa ibiri yo muri Bibiliya, ari yo yanyemeza ko ibyo uvuga ari ukuri.
Mariko: Ibyo birumvikana rwose. Mu by’ukuri, hari imirongo myinshi y’Ibyanditswe igaragaza uko ubuzima buzaba bumeze hano ku isi mu gihe kizaza. Niba ufite umwanya, reka nkwereke imwe mu mirongo nkunda.
Roberi: Nta kibazo ndacyafite iminota mike.
‘Umuntu mubi [ntazongera] kubaho’
Mariko: Kare twigeze gusoma muri Zaburi 37:29. Reka twongere dusuzume iyo zaburi. Ubu noneho reka dusome umurongo wa 10 n’uwa 11. Ese wayisoma?
Roberi: Nta kibazo. Hagira hati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”
Mariko: Urakoze. Umurongo wa 11 wavuze ko abicisha bugufi, cyangwa abantu beza bazaba he?
Roberi: Wavuze ko “bazaragwa isi.” Ariko ndumva uwo murongo uvuga ibyo muri iki gihe. Kuko n’ubu abantu beza bariho.
Mariko: Ibyo ni ukuri. Ariko nanone, uzirikane ko uwo murongo uvuga ko abeza bazishimira “amahoro menshi.” Ubu se koko muri iyi si hari amahoro dufite?
Roberi: Oya, nta yo.
Mariko: None se iryo sezerano rizasohozwa rite? Reka dufate urugero. Tuvuge ko ufite inzu ifite imiryango myinshi ikodeshwa. Bamwe mu bayikodesha ni abantu beza; bayitaho kandi ni abaturanyi beza. Nta gushidikanya ko wishimira kuba ari bo bayikodesha. Ariko abandi ni babi; barayangiza kandi bahora bateza impagarara mu baturanyi. Ubwo se abo bantu babi banze kwikosora wakora iki?
Roberi: Nabirukana.
Mariko: Ibyo ni byo Imana igiye gukorera abantu babi badukikije. Ongera usome umurongo wa 10. Haravuga ngo ‘umuntu mubi [ntazongera] kubaho.’ Mu yandi magambo, Imana “izirukana” abantu bateza abandi ibibazo. Ibyo bizatuma abantu beza bishimira ubuzima ku isi mu mahoro. Ndabona iki gitekerezo cy’uko abantu beza bazatura ku isi, gishobora kuba gitandukanye n’ibyo wari warigishijwe.
Roberi: Ibyo mu rusengero rwacu nta byo batwigishije.
Mariko: Kandi nk’uko wigeze kubivuga, gusuzuma umurongo umwe cyangwa ibiri ntibihagije. Dukeneye gusuzuma icyo Bibiliya yose ivuga ku birebana n’uko abantu beza bazaba bamerewe mu gihe kizaza. Ariko se dushingiye ku mirongo y’Ibyanditswe twasomye uyu munsi, waba wabonye ko hari abantu beza bashobora kuzajya mu ijuru, mu gihe abandi benshi bazatura ku isi iteka ryose?
Roberi: Sinapfa kubyemeza. Ariko nshingiye ku mirongo y’Ibyanditswe wasomye, ndabona bishoboka. Nzongera mbitekerezeho.
Mariko: Mu gihe uzaba usuzuma ibindi bisobanuro kuri iyo ngingo, hari ibindi bibazo ushobora kuzibaza. Urugero, bizagendekera bite abantu beza babayeho mbere yacu? Ese bose bagiye mu ijuru? Niba atari byo se, bari he?
Roberi: Uzi ko ibyo bibazo bishishikaje!
Mariko: Hari ibintu bibiri nshobora kugukorera. Icya mbere, ni ukukwandikira imirongo mike y’Ibyanditswe ifitanye isano n’iyo ngingo.a Hanyuma, nifuzaga ko nazagaruka tukayiganiraho, waramaze kuyisoma no kuyitekerezaho. Hari ikibazo?
Roberi: Byaba ari byiza. Kandi wakoze.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba muri Yobu 14:13-15; Yohana 3:13; Ibyakozwe 2:34.