ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 15/7 pp. 3-6
  • Bitanze babikunze muri Micronésie

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bitanze babikunze muri Micronésie
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IGISUBIZO CY’AMASENGESHO ABIRI
  • IBIBAZO BITATU BAHURA NA BYO N’UKO BABIKEMURA
  • ‘BASARURA BYINSHI’
  • ESE NAWE USHOBORA KWIMUKA?
  • “Yehova yaratuyoboye kandi atwitaho”
    Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Komeza kugira ibyiringiro ntucogore
    Bibiliya ihindura imibereho
  • Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 15/7 pp. 3-6
Doris na Katherine

Bitanze babikunze muri Micronésie

KATHERINE yakuriye muri Amerika, kandi igihe yari afite imyaka 16 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, ariko mu karere yabwirizagamo abantu benshi ntibitabiraga ubutumwa bw’Ubwami. Yaravuze ati “nasomye inkuru zivuga ibirebana n’abantu bagiye basenga Imana bayisaba ko yaboherereza umuntu wabafasha kuyimenya. Akenshi nifuzaga kubona umuntu nk’uwo ariko sinigeze mubona.”

Igihe Katherine yari amaze imyaka myinshi abwiriza muri iyo fasi, yatangiye gutekereza ibyo kwimukira mu kandi gace aho abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami. Ariko yibazaga niba yari kubishobora. Rimwe gusa ni bwo yamaze igihe atari kumwe n’abagize umuryango we, kandi nabwo byari ibyumweru bibiri gusa, ariko buri munsi yumvaga abakumbuye. Ariko kandi, icyifuzo yari afite cyo kugira ibyishimo biterwa no gufasha abantu bashaka kumenya Yehova cyaramuganje. Amaze gusuzuma ahantu hatandukanye yashoboraga kwimukira, yandikiye ibiro by’ishami byo muri Gwamu, maze ahabwa ibisobanuro yari akeneye. Muri Nyakanga 2007, ubwo Katherine yari afite imyaka 26, yimukiye muri Saipan, ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika kiri ku birometero 10.000 uturutse iwabo. Byaje kugenda bite?

IGISUBIZO CY’AMASENGESHO ABIRI

Nyuma y’igihe gito Katherine ageze mu itorero yimukiyemo, yahuye n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 witwa Doris wemeye kwiga Bibiliya. Bamaze kwiga ibice bitatu bya mbere by’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, Katherine yatangiye kugira impungenge. Yaravuze ati “Doris yigaga neza ku buryo ntashakaga kumudindiza. Sinari narigeze ngira umuntu nigisha Bibiliya kandi numvaga ko Doris yari akeneye kwigishwa na mushiki wacu w’inararibonye, wenda uri mu kigero cye.” Katherine yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kubona mushiki wacu ushoboye wari kwigisha Doris. Hanyuma yafashe umwanzuro wo kubwira Doris ko yari agiye kumuha undi muntu wo kumwigisha Bibiliya.

Katherine yaravuze ati “mbere yo kugira icyo mbwira Doris, yambwiye ko hari ikibazo yashakaga ko tuganiraho. Maze kumutega amatwi, namubwiye ukuntu Yehova yamfashije gukemura ikibazo nk’icyo yari afite. Yaranshimiye.” Hanyuma Doris yabwiye Katherine ati “Yehova aragukoresha kugira ngo umfashe. Igihe wazaga iwanjye ku ncuro ya mbere, nari maze amasaha menshi nsoma Bibiliya. Nasengaga Imana ndira, nyisaba ko yanyoherereza umuntu wo kumfasha gusobanukirwa Bibiliya. Icyo gihe ni bwo wakomanze iwanjye. Yehova yari ashubije isengesho ryanjye.” Iyo Katherine avuga iyo nkuru ikora ku mutima, amarira amuzenga mu maso. Yagize ati “amagambo Doris yambwiye yari igisubizo cy’isengesho ryanjye. Yehova yari anyeretse ko nashoboraga gukomeza kumwigisha.”

Doris yabatijwe mu mwaka wa 2010, kandi ubu yigisha abantu benshi Bibiliya. Katherine agira ati “nshimira Yehova kubera ko yatumye mbona umuntu ufite umutima utaryarya mfasha kugira ngo abe umugaragu we, nk’uko nabyifuzaga kuva kera.” Muri iki gihe Katherine ni umupayiniya wa bwite ku kirwa cya Kosrae kiri mu nyanja ya Pasifika, kandi arishimye rwose.

IBIBAZO BITATU BAHURA NA BYO N’UKO BABIKEMURA

Abavandimwe na bashiki bacu basaga ijana (bafite hagati y’imyaka 19 na 79) bavuye iwabo bajya gukorera umurimo ahakenewe ubufasha kuruta ahandi muri Micronésie. Uko abo bakozi b’abanyamwete bumva bameze byavuzwe neza na Erica wimukiye muri Gwamu mu mwaka wa 2006, afite imyaka 19. Yagize ati “gukorera umurimo w’ubupayiniya mu ifasi irimo abantu bafite inyota y’ukuri birashimisha cyane. Nshimira Yehova kubera ko yamfashije kuba umupayiniya. Ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi bwo kubaho.” Muri iki gihe, Erica ni umupayiniya wa bwite wishimye, ukorera ahitwa Ebeye mu birwa bya Marishali. Birumvikana ko hari n’ibibazo bijyanirana no gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga. Reka dusuzume bitatu muri byo maze turebe ukuntu abimukiye muri Micronésie babikemura.

Erica

Erica

Imibereho. Igihe umuvandimwe witwa Simon wari ufite imyaka 22 yageraga ku kirwa cya Palau mu mwaka wa 2007, yahise abona ko amafaranga yashoboraga gukorera yari make cyane agereranyije n’ayo yakoreraga iwabo mu Bwongereza. Yagize ati “nitoje kutagura ibyo numvaga nifuza byose. Ubu ntoranya nitonze ibyokurya ngomba kugura, kandi ngereranya ibiciro mbere yo kugura kugira ngo menye ahahendutse. Iyo hari igikoresho cyangiritse, nshakisha ibyo kugisana aho bagurishiriza ibintu byakoze, maze nkagerageza gushaka umuntu wamfasha kugikora.” Gushaka kubaho mu buryo bworoheje byamufashije bite? Simon yagize ati “byamfashije kumenya ibintu by’ingenzi mu buzima ibyo ari byo, n’ukuntu nabeshwaho na duke. Incuro nyinshi nagiye nibonera ko Yehova anyitaho. Mu gihe cy’imyaka irindwi maze nkorera ino, nakomeje kubona ibyokurya n’aho kuba.” Koko rero, Yehova ashyigikira ababaho mu buryo bworoheje bagamije gushaka mbere na mbere Ubwami.​—Mat 6:​32, 33.

Gukumbura iwabo. Erica yagize ati “mfitanye imishyikirano ya bugufi n’abagize umuryango wanjye, kandi numvaga mpangayikishijwe n’uko nari kubakumbura bigatuma ntakora neza umurimo.” Ni iki yakoze kugira ngo yitegure? Yagize ati “mbere y’uko nimuka, nasomye ingingo zo mu Munara w’Umurinzi zivuga ibirebana no gukumbura. Mu by’ukuri, byamfashije kwitegura guhangana n’icyo kibazo. Mu ngingo imwe, umubyeyi yahumurije umukobwa we amubwira ko Yehova azamwitaho, agira ati ‘Yehova ashobora kukwitaho cyane kurusha uko nakwitaho.’ Ayo magambo yarankomeje rwose.” Uwitwa Hannah n’umugabo we Patrick bakorera umurimo ahitwa Majuro mu birwa bya Marishali. Hannah ahangana n’ikibazo cyo gukumbura iwabo atekereza cyane ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero arimo. Yagize ati “mpora nshimira Yehova ku bw’umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose kuko na bo ari abagize umuryango wanjye. Iyo batanshyigikira babigiranye urukundo, sinari gukorera umurimo ahakenewe ubufasha cyane kurusha ahandi.”

Simon

Simon

Kubona izindi ncuti. Simon yaravuze ati “iyo ugeze mu kindi gihugu, usanga ibintu hafi ya byose bitandukanye n’iby’iwanyu. Rimwe na rimwe, numva nkumbuye gutera urwenya abantu bagahita bumva icyo nshaka kuvuga.” Erica yagize ati “mu mizo ya mbere, numvaga ndi mu bwigunge ariko byamfashije gutekereza ku cyatumye nimuka. Sinimutse nshaka inyungu zanjye, ahubwo icyatumye nimuka ni ukugira ngo nkore byinshi mu murimo wa Yehova.” Yakomeje agira ati “nyuma y’igihe, nagize incuti nkunda cyane.” Simon yashyizeho imihati yiga ururimi rw’igipalawu, rutuma ‘yaguka’ maze ashobora gushyikirana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace (2 Kor 6:​13). Ibyo byatumye abavandimwe bamukunda cyane. Iyo abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bakoranye bunze ubumwe n’abo baje basanga, abagize itorero bose bagirana ubucuti. Ni izihe ngororano zindi abitangira gukorera umurimo ahakenewe ubufasha cyane kuruta ahandi babona?

‘BASARURA BYINSHI’

Intumwa Pawulo yaravuze ati “ubiba byinshi na we azasarura byinshi” (2 Kor 9:​6). Ibivugwa muri uwo murongo w’Ibyanditswe bisohorera ku babwiriza bagura umurimo wabo. Ni izihe mbuto ‘nyinshi basarura’ muri Micronésie?

Patrick na Hannah

Patrick na Hannah

Muri Micronésie haracyari abantu benshi bemera kwiga Bibiliya maze umuntu akibonera ukuntu abiga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kandi bagakurikiza ibyo biga, bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nanone, Patrick na Hannah babwirije ku kirwa gito cyane cya Angaur, gituwe n’abantu 320. Igihe bari bamaze amezi abiri bahabwiriza, bahuye n’umugore urera abana wenyine. Yahise yemera kwiga Bibiliya, akunda ukuri kandi arahinduka cyane. Hannah yagize ati “buri gihe iyo twabaga turi ku magare yacu tuvuye kumwigisha Bibiliya, twararebanaga maze tukavuga tuti ‘urakoze Yehova!’ ” Hannah yakomeje agira ati “nzi neza ko Yehova yari kwireherezaho uwo mugore akoresheje ubundi buryo, ariko kubera ko twaje gukorera aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi, twashoboye kubona uwo muntu ugereranywa n’intama, kandi tumufasha kumenya Yehova. Icyo ni kimwe mu bintu byadushimishije cyane mu buzima bwacu.” Erica yaravuze ati “iyo ufashije umuntu kumenya Yehova, ugira ibyishimo bitagereranywa.”

ESE NAWE USHOBORA KWIMUKA?

Mu bihugu byinshi hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Ese nawe ushobora kwimukira mu gace gakeneye ababwiriza benshi kurushaho? Senga Yehova umusaba ko yagufasha kurushaho kugira icyifuzo cyo kwagura umurimo wawe. Biganireho n’abasaza bo mu itorero ryawe, cyangwa umugenzuzi w’akarere, cyangwa se ubiganireho n’abantu bakoreye umurimo mu gihugu gikeneye ababwiriza benshi kurushaho. Niba ubona ko ushobora kwimuka, uzandikire ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri iyo fasi wifuza kwimukiramo, usabe ibisobanuro by’inyongera.a Wenda nawe ushobora kuba umwe mu bavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi, baba abato n’abakuze, abaseribateri cyangwa abashatse, bitanga babikunze maze bakagira ibyishimo bibonerwa mu ‘gusarura byinshi.’

a Reba ingingo igira iti “Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?” yo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 2011.

Uko batoza abandi

MU BANTU bagiye gukorera umurimo mu bihugu by’amahanga, harimo n’abasaza b’amatorero bamaze imyaka myinshi bita ku mukumbi. Ni mu buhe buryo abo bavandimwe bashobora gutoza abagize amatorero?

Richard na Joel

Richard na Joel

Richard ufite imyaka 65 yimukiye muri Gwamu mu mwaka wa 2010, avuye muri Amerika. Avuga ko gushimira abandi ubikuye ku mutima ari bumwe mu buryo bw’ingenzi cyane bwo kubatoza. Nanone Richard yagize ati “uburyo bwiza bwo gutoza abandi ni ukujyana na bo kubwiriza. Abavandimwe bashobora kubona no kumva uko wigisha abandi ibihereranye na Yehova. Ikindi kandi, gukorana n’abandi bituma mukundana kandi mukunga ubumwe.”

Byron and Greg

Byron na Greg

Greg ufite imyaka 60 aba muri Saipan kuva mu mwaka wa 2010. Yagize ati “abasaza b’amatorero bimukiye ino bita kuri buri muvandimwe. Twagiranye na bo ubucuti bukomeye, turizerana kandi turubahana.” Yongeyeho ati “nubwo tubatoza, natwe tubigiraho byinshi.”

Mike na Alice

Mike na Alice

Mike ufite imyaka 60 n’umugore we Alice bamaze imyaka isaga 20 bakorera umurimo mu karere ka Pasifika. Yatoje ate abandi? Yagize ati “nabatoje mbaha urugero rwiza mu birebana no gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’umuteguro wa Yehova. Nakoraga uko nshoboye kugira ngo abo ntoza basobanukirwe neza ubwo buyobozi. Nihatiraga gushyira mu bikorwa ibyo nigishaga abandi, nkihangana kandi nkabashimira.” Mike yanagize ati “iyo wimukiye mu kandi gace, biba byiza iyo uzirikanye ko haba hari uburyo bunyuranye bwo gukora ibintu.”

Abavandimwe bo muri Micronésie babona bate imyitozo bahabwa? Joel ufite imyaka 21 uba muri Gwamu, yagize ati “abasaza bangaragariza ko banyiringira bampa ibintu byo gukora. Ibyo byatumye mbona ko hari ikintu cy’agaciro natanga mu murimo wa Yehova.” Byron ufite imyaka 31 uba muri Saipan yagize ati “abasaza bamfashije gushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’umwuka aho gukurikirana ubutunzi, binyuriye ku mwete bagira mu murimo n’urukundo bakunda intama.” Yongeyeho ati “twishimira rwose kuba dufite abo bavandimwe b’inararibonye.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze