Yehova azi gukiza ubwoko bwe
“Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.”—2 PET 2:9.
KUKI DUSHOBORA KWIRINGIRA KO YEHOVA:
Aba azi igihe gikwiriye ibintu bigomba kubera kugira ngo asohoze umugambi we?
Azakoresha imbaraga ze kugira ngo atabare ubwoko bwe?
Azi uko ibintu bizagenda mu gihe cy’umubabaro ukomeye?
1. Ni ibihe bintu bizabaho mu gihe cy’ “umubabaro ukomeye”?
URUBANZA Imana yaciriye isi ya Satani ruzasohora mu buryo butunguranye (1 Tes 5:2, 3). “Umunsi ukomeye wa Yehova” nugera, isi yose izabamo umuvurungano (Zef 1:14-17). Hazabaho ingorane nyinshi n’imihangayiko. Kizaba ari igihe cy’umubabaro “utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu.”—Soma muri Matayo 24:21, 22.
2, 3. (a) Ni iki kizaba ku bagize ubwoko bw’Imana mu gihe cy’ “umubabaro ukomeye”? (b) Ni iki cyadufasha kudatinya ibiri imbere?
2 Igihe “umubabaro ukomeye” uzaba uri hafi kurangira, “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” azagaba igitero gikomeye ku bagize ubwoko bw’Imana. Muri icyo gitero, “umutwe w’ingabo nyinshi” uzatera abagize ubwoko bw’Imana “umeze nk’ibicu bitwikira igihugu” (Ezek 38:2, 14-16). Nta muryango washyizweho n’abantu uzatabara abagize ubwoko bwa Yehova. Imana yonyine ni yo izabarokora. Bazakora iki igihe abanzi babo bazaba baje kubarimbura?
3 Ese niba uri umugaragu wa Yehova, wizera udashidikanya ko ashobora kurokora abagize ubwoko bwe umubabaro ukomeye, kandi ko rwose azabikora? Intumwa Petero yaranditse ati “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza, ariko abakiranirwa akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe” (2 Pet 2:9). Gutekereza ku kuntu Yehova yagiye arokora abantu mu gihe cya kera, bishobora gutuma tudatinya ibiri imbere. Reka dusuzume ingero eshatu ziri butume turushaho kwizera ko Yehova afite ubushobozi bwo kurokora ubwoko bwe.
BAROKOTSE UMWUZURE
4. Mu birebana n’Umwuzure, kuki byari ngombwa ko Imana igena igihe ibintu byari kubera?
4 Reka tubanze dusuzume inkuru ivuga iby’Umwuzure wabaye mu gihe cya Nowa. Kugira ngo Yehova asohoze ibyo ashaka, yagennye igihe ibintu byari kubera. Umurimo utoroshye wo kubaka inkuge wagombaga kubanza kurangira n’inyamaswa zikayinjizwamo, mbere y’uko umwuzure uba. Inkuru yo mu Ntangiriro ntivuga ko Yehova yabanje gusaba Nowa kubaka inkuge mbere yo kugena igihe Umwuzure uzabera, nk’aho yari yiteguye guhindura itariki wari kuberaho mu gihe inkuge yari kuba ituzuye mu gihe cyagenwe. Ibinyuranye n’ibyo, mbere y’uko Imana ibwira Nowa ibyo kubaka inkuge, yari yaragennye igihe Umwuzure wari kubera. Tubizi dute?
5. Ni iki Yehova yahishuye mu magambo ari mu Ntangiriro 6:3, kandi se yayavuze ryari?
5 Bibiliya itubwira ko Yehova yaciye iteka ari mu ijuru. Nk’uko bivugwa mu Ntangiriro 6:3, yaravuze ati “umwuka wanjye ntuzihanganira umuntu ubuziraherezo kuko ari umubiri. Ni yo mpamvu iminsi ye izaba imyaka ijana na makumyabiri.” Ibyo ntibyashakaga kwerekeza ku myaka abantu muri rusange bari kujya barama. Iryo ryari iteka Yehova yari aciye, agaragaza igihe yari gukurira ibibi ku isi.a Kubera ko Umwuzure watangiye mu mwaka wa 2370 Mbere ya Yesu, dushobora kuvuga ko Imana yaciye iryo teka mu mwaka wa 2490 Mbere ya Yesu. Icyo gihe Nowa yari afite imyaka 480 (Intang 7:6). Nyuma y’imyaka 20, ni ukuvuga mu mwaka wa 2470 Mbere ya Yesu, Nowa yatangiye kubyara abana (Intang 5:32). Hari hasigaye imyaka hafi ijana kugira ngo Umwuzure utangire, ariko Yehova yari atarahishurira Nowa uruhare rukomeye yari kugira mu gutuma abantu bakomeza kubaho. Imana yari gutegereza igihe kingana iki mbere y’uko ibibwira Nowa?
6. Ni ryari Yehova yategetse Nowa kubaka inkuge?
6 Uko bigaragara, Yehova yategereje imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’uko ahishurira Nowa icyo yari agiye gukora. Ibyo se tubivuga dushingiye ku ki? Inkuru yahumetswe igaragaza ko igihe Imana yategekaga Nowa kubaka inkuge, abahungu be bari baramaze kuba bakuru kandi barashatse. Yehova yaramubwiye ati “ngiranye nawe isezerano; uzinjire mu nkuge wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe” (Intang 6:9-18). Ku bw’ibyo, birashoboka ko igihe Nowa yahabwaga inshingano yo kubaka inkuge, hari hasigaye gusa imyaka 40 cyangwa 50 ngo Umwuzure ube.
7. (a) Ni mu buhe buryo Nowa n’abari bagize umuryango we bagaragaje ukwizera? (b) Ni ryari Imana yabwiye Nowa igihe nyacyo Umwuzure wari gutangirira?
7 Igihe Nowa n’abari bagize umuryango we bakoraga umurimo wo kubaka inkuge, bagomba kuba baribazaga ukuntu Imana yari gusohoza umugambi wayo n’igihe Umwuzure wari kuzira. Icyakora, kuba batari bazi ibyo byose ntibyigeze bibabuza gukomeza kubaka inkuge. Inkuru y’Ibyanditswe igira iti “Nowa abigenza atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose” (Intang 6:22). Umwuzure ushigaje iminsi irindwi ngo uze, icyo kikaba cyari igihe gihagije kugira ngo Nowa n’umuryango we binjize inyamaswa mu nkuge, noneho Yehova yabwiye Nowa igihe nyacyo wari gutangirira. Bityo, igihe ingomero zo mu ijuru zagomororwaga “mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi,” ibintu byose byari byararangije gukorwa.—Intang 7:1-5, 11.
8. Ni mu buhe buryo inkuru ivuga iby’Umwuzure ituma twiringira ko Yehova azi igihe gikwiriye cyo gukiza ubwoko bwe?
8 Inkuru ivuga iby’Umwuzure igaragaza ko Yehova aba azi igihe gikwiriye ibintu bigomba kuberaho, kandi ko afite ubushobozi bwo kurokora abantu. Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si, dushobora kwiringira rwose ko ibintu byose Yehova yagambiriye gukora bizabera igihe yagennye, mbese ku ‘munsi n’igihe’ nyacyo yagennye.—Mat 24:36; soma muri Habakuki 2:3.
YABAKIRIJE KU NYANJA ITUKURA
9, 10. Yehova yakoresheje ate abagize ubwoko bwe kugira ngo afatire ingabo z’Abanyegiputa mu mutego?
9 Kugeza aha, twabonye ko Yehova agena igihe ibintu bizaberaho kugira ngo asohoze umugambi we. Urugero rwa kabiri tugiye gusuzuma rugaragaza indi mpamvu ishobora gutuma twiringira ko Yehova azakiza ubwoko bwe: azakoresha imbaraga ze zitagira imipaka kugira ngo ibyo ashaka bisohore. Yehova afite ubushobozi bwo gukiza abagaragu be rwose. Ariko kandi, hari igihe abareka bakagera mu mimerere igoye kugira ngo afatire abanzi babo mu mutego. Uko ni ko byagenze igihe yakuraga Abisirayeli mu bubata bw’Abanyegiputa.
10 Abisirayeli bavuye muri Egiputa bashobora kuba barageraga kuri miriyoni eshatu. Yehova yategetse Mose kunyuza Abisirayeli inzira yatumye Farawo atekereza ko bazereraga mu gihugu bayobagurika. (Soma mu Kuva 14:1-4.) Ku bw’ibyo, Farawo yayoboye ingabo ze maze bakurikira abahoze ari abacakara babo, babasanga ku Nyanja Itukura. Abisirayeli basaga n’aho batari kubacika (Kuva 14:5-10). Mu by’ukuri ariko, Abisirayeli nta cyo bari kuba. Kubera iki? Kubera ko Yehova yari agiye kubatabara.
11, 12. (a) Yehova yatabaye ate ubwoko bwe? (b) Ibyo byagize izihe ngaruka, kandi se ni iki iyo nkuru itwigisha ku birebana na Yehova?
11 ‘Inkingi y’igicu’ yayoboraga Abisirayeli yagiye inyuma yabo, ituma ingabo za Farawo zitabegera kandi ziba mu mwijima. Icyakora, nijoro iyo nkingi yamurikiraga Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza. (Soma mu Kuva 14:19, 20.) Hanyuma Yehova yahuhishije umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba ugabanya amazi y’inyanja mo kabiri, maze “indiba y’inyanja ayihindura ubutaka bwumutse.” Nta gushidikanya ko ibyo byafashe igihe, kuko iyo nkuru ivuga ko umuyaga wahushye ‘ijoro ryose’ maze nyuma yaho ‘Abisirayeli bakanyura mu nyanja ku butaka bwumutse.’ Abisirayeli bagendaga buhoro cyane ugereranyije n’ingabo za Farawo zari ku magare y’intambara. Ariko kandi, Abanyegiputa ntibashoboraga gufata Abisirayeli, kuko Yehova yabarwaniriraga. Bibiliya igira iti “atera urujijo mu ngabo z’Abanyegiputa. Akura inziga ku magare yabo, ku buryo bayatwaraga bibagoye cyane.”—Kuva 14:21-25.
12 Igihe Abisirayeli bose bari bamaze kugera hakurya y’inyanja, Yehova yabwiye Mose ati “rambura ukuboko kwawe hejuru y’inyanja kugira ngo amazi agaruke arengere Abanyegiputa n’amagare yabo y’intambara n’abarwanira ku mafarashi.” Igihe ingabo z’Abanyegiputa zageragezaga guhunga amazi yazaga azisatira, ‘Yehova yazikunkumuriye mu nyanja.’ Nta ho zari guhungira. Bibiliya igira iti “nta n’umwe muri bo warokotse” (Kuva 14:26-28). Nguko uko Yehova yagaragaje ko afite imbaraga zo gukiza abagize ubwoko bwe, uko imimerere barimo yaba iri kose.
BAROKOTSE IRIMBUKA RYA YERUSALEMU
13. Ni ayahe mabwiriza Yesu yatanze, kandi se ni iki abigishwa be bashobora kuba baribajije?
13 Yehova azi neza uko ibintu bizagenda kugira ngo asohoze umugambi we. Ibyo bigaragazwa n’urugero rwa gatatu tugiye gusuzuma, ni ukuvuga igotwa rya Yerusalemu mu kinyejana cya mbere. Yehova yakoresheje Umwana we kugira ngo ahe amabwiriza Abakristo babaga muri Yerusalemu n’i Yudaya mbere y’uko uwo mugi urimburwa mu mwaka wa 70. Yesu yaravuze ati “nimubona igiteye ishozi kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi” (Mat 24:15, 16). Ariko se abigishwa ba Yesu bari kubwirwa n’iki ko ubwo buhanuzi busohoye?
14. Ni ibihe bintu byabaye bigatuma amabwiriza ya Yesu arushaho gusobanuka?
14 Ibintu byagendaga biba byatumye abigishwa basobanukirwa icyo Yesu yashakaga kuvuga. Mu mwaka wa 66, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zageze i Yerusalemu kugira ngo zihoshe imvururu zari zatewe n’Abayahudi. Igihe Abayahudi bari bigometse bitwaga Abazelote bahungiraga mu rusengero, ingabo z’Abaroma zatangiye gucukura inkuta zarwo. Ku Bakristo bari maso, amagambo Yesu yavuze yarumvikanaga rwose: ingabo z’abapagani zari zifite amabendera y’ibigirwamana byazo (ni ukuvuga “igiteye ishozi”) zageze ku rukuta rw’urusengero (ni ukuvuga “ahera”). Icyo ni cyo gihe abigishwa ba Yesu bagombaga ‘gutangira guhungira mu misozi.’ Ariko se, bari kuva bate muri uwo mugi wari wagoswe? Hari hagiye kuba ibintu bitari byitezwe.
15, 16. (a) Ni ayahe mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be, kandi kuki byari iby’ingenzi ko bayumvira? (b) Ni iki kizatuma turokoka?
15 Cestius Gallus n’ingabo ze bagize batya bava i Yerusalemu nta mpamvu igaragara ibibateye, maze barigendera. Abazelote barabakurikiye. Kubera ko abarwanaga bari bagiye, abigishwa ba Yesu bari babonye uburyo bwo guhunga. Yesu yari yarababwiye ko bagombaga gusiga ibyo bari batunze bagahita bagenda. (Soma muri Matayo 24:17, 18.) Ese byari ngombwa ko bahita bagenda? Igisubizo cy’icyo kibazo cyahise kigaragara. Mu minsi mike gusa, Abazelote baragarutse batangira guhatira abaturage b’i Yerusalemu n’i Yudaya kwifatanya na bo kwigomeka. Mu mugi ibintu byarushijeho kuzamba bitewe n’udutsiko dutandukanye tw’Abayahudi twarwaniraga gutegeka. Guhunga byagiye birushaho kugorana. Igihe Abaroma bagarukaga mu mwaka wa 70, guhunga ntibyari bigishoboka (Luka 19:43). Umuntu wese watindiganyije yafatiwe muri uwo mugi! Abakristo bari barumviye amabwiriza ya Yesu bagahungira mu misozi bararokotse. Biboneye rwose ko Yehova azi gukiza abagize ubwoko bwe. Ni irihe somo dushobora kuvana kuri iyo nkuru?
16 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Abakristo bazaba basabwa kumvira amabwiriza yo mu Ijambo ry’Imana n’ay’umuteguro. Urugero, itegeko Yesu yatanze ryo ‘gutangira guhungira mu misozi’ rifite icyo risobanura muri iki gihe. Uko tuzahunga ntiturabimenya.b Icyakora, dushobora kwiringira rwose ko Yehova azatuma tumenya icyo ayo mabwiriza asobanura igihe cyo kuyakurikiza nikigera. Kubera ko hazarokoka gusa abantu bumvira, byaba byiza twibajije tuti “nitabira nte amabwiriza Yehova aha abagize ubwoko bwe muri iki gihe? Ese nihutira kuyakurikiza, cyangwa ntinda kumvira?”—Yak 3:17.
NTIDUTINYA IBIRI IMBERE
17. Ni iki ubuhanuzi bwa Habakuki buhishura ku bihereranye n’igitero kizagabwa ku bwoko bw’Imana?
17 Reka noneho tugaruke kuri cya gitero gikomeye cya Gogi twavuze tugitangira. Mu buhanuzi bufitanye isano n’ubwa Ezekiyeli, Habakuki yaravuze ati “narabyumvise ibyo mu nda birigorora; numvise iyo nkuru iminwa yanjye irasusumira, amagufwa yanjye atangira kumungwa; muri iyo mimerere nari ndimo, nari mpangayitse. Nzategereza umunsi w’amakuba [uzaturuka ku Mana] ntuje. Kuko uzibasira abantu [ari bo ngabo zirwanya abagaragu b’Imana] ukabagabaho igitero” (Hab 3:16). Kumva inkuru y’icyo gitero cyari kugabwa ku bwoko bw’Imana byatumye ibyo mu nda y’uwo muhanuzi byigorora, iminwa ye irasusumira kandi acika intege. Ibyabaye kuri Habakuki bigaragaza ko imimerere tuzaba turimo igihe ingabo za Gogi zizatugabaho igitero ishobora kuzaba itoroshye. Ariko kandi, uwo muhanuzi yari yiteguye gutegereza umunsi ukomeye wa Yehova atuje, yiringiye ko yari gukiza ubwoko bwe. Natwe dushobora kugira icyizere nk’icyo.—Hab 3:18, 19.
18. (a) Kuki nta mpamvu dufite yo gutinya igitero Gogi azatugabaho? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
18 Ingero eshatu twasuzumye zigaragaza rwose ko Yehova azi gukiza ubwoko bwe. Nta gishobora kuburizamo umugambi we; azatsinda nta kabuza. Icyakora, kugira ngo natwe tuzishimire uko gutsinda, tugomba gukomeza kuba abizerwa kugeza ku iherezo. Ni mu buhe buryo Yehova adufasha gukomeza kuba indahemuka? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ese hari icyo ingabo za Farawo zashoboraga gutwara Abisirayeli?