ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 16 pp. 136-141
  • Ese ufite imibereho y’amaharakubiri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ufite imibereho y’amaharakubiri?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gushaka kwigenga
  • Nta kitamenyekana
  • Subiza ibintu mu buryo
  • Ni iki cyamfasha kureka kubaho nishushanya?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Rubyiruko—Mwirinde kugira imibereho ibiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 16 pp. 136-141

IGICE CYA 16

Ese ufite imibereho y’amaharakubiri?

□ Kunywa inzoga

□ Kugendana n’abantu ababyeyi bawe babona ko ari incuti mbi

□ Kumva umuzika w’akahebwe

□ Kujya mu minsi mikuru irimo inzoga nyinshi n’umuzika udunda cyane

□ Kugirana ubucuti mu ibanga n’uwo mudahuje igitsina

□ Kureba amafilimi arimo urugomo cyangwa ubwiyandarike, cyangwa gukina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo

□ Kuvuga amagambo atameshe

REBA urutonde ruri ku ipaji ibanziriza iyi. Ese ujya ukora bimwe muri ibyo bintu rwihishwa? Niba ujya ubikora, ushobora kuba uzi neza ko ibyo ukora ari bibi. Umutimanama wawe ushobora no kuba ujya ugucira urubanza (Abaroma 2:15). Ariko kandi, kubwira ababyeyi bawe ibyo bintu bibi ukora bishobora kuba bikugoye. Iyo utekereje uko ababyeyi bawe bazabyakira, ushobora kwibwira uti ‘kuba ababyeyi banjye batabizi ni byo bibaha amahoro.’ Ariko se wari uzi ko ibyo ubwabyo ari imibereho y’amaharakubiri? Ni iki cyaba cyaratumye witwara utyo?

Gushaka kwigenga

Bibiliya ivuga ko amaherezo “umugabo azasiga se na nyina” (Intangiriro 2:24). Umugore ibyo na we biramureba. Kuba wifuza gukura no kwitekerereza ukazajya wifatira imyanzuro, ni ibintu bisanzwe. Icyakora iyo ababyeyi banze ko abana babo bakora ibintu babona ko ari bibi cyangwa bidakwiriye, hari igihe abo bana bigomeka.

Mu by’ukuri, hari ababyeyi basa n’abagira igitsure gikabije. Umukobwa w’umwangavu witwa Kim, yaravuze ati “ababyeyi bacu ntibakunze kwemera ko tureba filimi.” Yongeyeho ati “papa yatubujije no kumva imiziki hafi ya yose.” Kubera ko urwo rubyiruko rubona ko rwashyiriweho amategeko adashyize mu gaciro, bamwe muri bo batangira kwifuza ubuzima bw’abo mu rungano rwabo basa n’abafite umudendezo mwinshi kubarusha.

Umukobwa w’umwangavu witwa Tammy agaragaza indi mpamvu bamwe bahitamo kugira imibereho y’amaharakubiri: ni ukugira ngo bemerwe n’abo bigana. Yaravuze ati “natangiye kujya mvuga amagambo atameshe ndi ku ishuri. Byatumaga numva meze nk’abandi bana. Naje kugerageza kunywa itabi, nyuma nkajya nywa inzoga nyinshi ku buryo nasindaga. Natangiye no gucudika n’abahungu, ariko nkabikora mu ibanga kubera ko ababyeyi banjye batashakaga ko ngirana ubucuti n’umuhungu.”

Umusore w’ingimbi witwa Pete na we yahuye n’ibintu nk’ibyo. Yaravuze ati “narerewe mu muryango w’Abahamya. Ariko natinyaga cyane ko hagira unserereza.” Pete yakoze iki kugira ngo ubwo bwoba yari afite bushire? Yaravuze ati “nakoze uko nshoboye kugira ngo nemerwe n’abantu benshi. Iyo bambazaga impamvu nanze kwakira impano bampaye ku minsi mikuru y’amadini, narababeshyaga cyangwa ngatanga impamvu z’urwitwazo.” Pete yatangiye arengera mu tuntu duto duto, ariko nyuma y’igihe gito yishora mu byaha bikomeye.

Nta kitamenyekana

Kugira imibereho y’amaharakubiri si ibya none. Bamwe mu Bisirayeli ba kera bagerageje kugira imibereho y’amaharakubiri, bibwira ko nta wuzabimenya. Ariko umuhanuzi Yesaya yarababuriye ati “bazabona ishyano abamanuka hasi cyane bagiye guhisha Yehova imigambi yabo, bagakorera ibikorwa byabo mu mwijima, bavuga bati ‘ni nde utureba, kandi se ni nde uzi ibyo dukora’” (Yesaya 29:15)? Abisirayeli bari baribagiwe ko Imana yabonaga ibyo bakoraga. Igihe Imana yari yaragennye kigeze, yabaryoje ibyaha byabo.

Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Nubwo wahisha ababyeyi bawe ibintu bibi ukora, ntushobora kubihisha amaso ya Yehova Imana. Mu Baheburayo 4:13 hagira hati “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.” None se ubwo kubihisha hari icyo bimaze? Wibuke ko kujijisha werekana ko uri Umukristo w’ukuri igihe waje ku materaniro, bidashobora gushimisha Imana. Yehova amenya abantu ‘bamwubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure ye.’—Mariko 7:6.

Ese wari uzi ko abagira imibereho y’amaharakubiri batera Yehova agahinda? Ese ibyo birashoboka? Birashoboka rwose. Igihe Abisirayeli ba kera barekaga gukurikiza Amategeko y’Imana, ‘bababaje Uwera wa Isirayeli’ (Zaburi 78:41). Muri iki gihe, Yehova ababazwa cyane no kubona abakiri bato ‘barezwe nk’uko ashaka kandi batojwe kugira imitekerereze nk’iye,’ bakora ibikorwa bibi rwihishwa.—Abefeso 6:4.

Subiza ibintu mu buryo

Ni wowe ufite inshingano yo kubwira Yehova n’ababyeyi bawe ibyo ukorera mu rwihisho. Mu by’ukuri, ibyo bishobora kugutera ipfunwe kandi bikaba byatuma uhabwa igihano (Abaheburayo 12:11). Urugero, niba ufite akamenyero ko kubeshya ababyeyi bawe no kubajijisha, bazagutakariza icyizere. Bityo rero, nubona bamaze igihe runaka barakubujije ibintu utari ubujijwe mbere, ntibikagutangaze. Nubwo bimeze bityo ariko, kuvuga ibyo wakoraga rwihishwa ni byo byiza. Kubera iki?

Tekereza kuri uru rugero: tuvuge ko wowe n’umuryango wawe mufashe urugendo. Mu gihe ababyeyi bawe barangaye gato, urenze ku itegeko baguhaye ryo kubaguma iruhande, none urayobye. Mu buryo butunguranye, ugize utya ugwa mu isayo kandi urimo uragenda utebera. Ese wagira isoni zo gutabaza? Ese wahangayikishwa n’uko ababyeyi babimenya, bakaguhanira ko warenze ku miburo baguhaye? Oya. Ahubwo watabaza n’imbaraga zawe zose.

Mu buryo nk’ubwo, niba ufite imibereho y’amaharakubiri, ukeneye gufashwa mu buryo bwihutirwa. Wibuke ko udashobora kugira icyo uhindura ku byo wakoze mu gihe cyahise. Ariko ushobora kugira ibyo uhindura ku mibereho yawe yo mu gihe kiri imbere. Nubwo bishobora kukugora kandi bikakubabaza, byaba byiza ushatse ugufasha mbere y’uko ibyo wakoze bikugiraho ingaruka cyangwa bikazigira ku muryango wawe. Niba koko ubabajwe n’ibyo wakoze, Yehova azakubabarira.—Yesaya 1:18; Luka 6:36.

Bityo rero, bwiza ukuri ababyeyi bawe. Zirikana ko byabababaje, wemere igihano bazaguha. Nubigenza utyo, bizashimisha ababyeyi bawe ndetse na Yehova Imana. Nanone kandi, uzahumurizwa n’uko wongeye kugira umutimanama utagucira urubanza.—Imigani 27:11; 2 Abakorinto 4:2.

MU GICE GIKURIKIRA:

Ufite byinshi uhuriyeho n’abanyeshuri mwigana. Ariko se kugirana ubucuti n’abo mwigana hari icyo bitwaye?

UMURONGO W’IFATIZO

“Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”​—Imigani 28:13.

INAMA

Ntugapfobye amakosa wakoze, ariko nanone ntukicire urubanza birenze urugero. Ujye wibuka ko Yehova aba yiteguye kubabarira.—Zaburi 86:5.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kugira umutimanama ugucira urubanza bishobora kuba byiza, kuko byatuma wikosora ukareka inzira mbi wari urimo. Ariko umuntu winangira agakomeza gukora ibyaha, yangiza umutimanama we. Umutimanama we uhinduka ikinya, ukamera nk’inkovu y’ubushye.—1 Timoteyo 4:2.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Niba mfite imibereho y’amaharakubiri, dore uwo nzabibwira: ․․․․․

Dore uko nzabyitwaramo nindamuka mpawe igihano: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ni iki gituma bamwe mu rubyiruko bagira imibereho y’amaharakubiri?

● Zimwe mu ngaruka zo kugira imibereho y’amaharakubiri ni izihe?

● Kuki ukwiriye gukora uko ushoboye kose kugira ngo uve muri iyo mimerere?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 140]

“Ntekereza ko abakiri bato bagombye kwimenyekanisha ko ari Abakristo bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Bagombye gukora uko bashoboye kose bakabikora hakiri kare. Uko bakomeza gutinda, ni ko kwimenyekanisha bizabagora.”​—Linda

[Ifoto yo ku ipaji ya 141]

Niba urimo utebera mu isayo igereranya imibereho y’amaharakubiri, ukwiriye gutabaza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze