IGICE CYA 35
Nakora iki ngo mbe incuti y’Imana?
Jeremy amaze guhura n’ibibazo bikomeye, yaje kubona akamaro ko kuba incuti y’Imana. Yaravuze ati “igihe nari mfite imyaka 12 papa yaradutaye. Umunsi umwe ari nijoro ndyamye, nasenze Yehova mwinginga ngo adufashe papa agaruke.”
Muri ibyo bihe Jeremy yari afite agahinda, yatangiye gusoma Bibiliya. Yaje gusoma muri Zaburi ya 10:14 maze yumva hamukoze ku mutima cyane. Uwo murongo werekeza kuri Yehova ugira uti “ni wowe umunyabyago w’imfubyi yishingikirizaho, kandi ni wowe umufasha.” Jeremy yaravuze ati “nahise numva ari nk’aho ari jye Yehova yabwiraga ko azamfasha kandi akambera Data. Kandi koko nta wundi mubyeyi nari kubona umuruta!”
WABA ufite ibibazo nk’ibya Jeremy cyangwa nta byo, Bibiliya igaragaza ko Yehova ashaka ko mugirana ubucuti. Bibiliya igira iti ‘egera Imana na yo izakwegera’ (Yakobo 4:8). Ese waba wumva icyo ayo magambo ashaka kuvuga? Nubwo Imana mutari mu rwego rumwe, ishaka ko uba incuti yayo.
Ariko kuba incuti y’Imana si ibintu bizapfa kwizana. Reka dufate urugero: tuvuge ko wateye indabo mu gikombe. Birumvikana ko zitazapfa kumera. Ahubwo birasaba ko uzajya uzuhira buri gihe kandi ukazishyira ahantu heza hazatuma zikura. Ibyo ni na ko bimeze ku bucuti tugirana n’Imana. None se wakora iki kugira ngo ubwo bucuti ufitanye n’Imana burusheho gukomera?
Akamaro ko kwiga Bibiliya
Kugira ngo ugirane ubucuti n’umuntu, bisaba ko muganira. Bisaba kuvuga no kumenya gutega amatwi. Ibyo ni na ko bimeze ku bucuti tugirana n’Imana. Gusoma no kwiga Bibiliya, bidufasha kumenya icyo Imana itubwira.—Zaburi 1:2, 3.
Mu by’ukuri hari igihe ushobora kuba udakunda kwiga. Abenshi mu rubyiruko, bakunda kureba televiziyo, gukina umukino wo kuri orudinateri cyangwa kuba hamwe n’incuti zabo. Ariko niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba gukurikiza ibintu byose bisabwa kugira ube incuti yayo. Ugomba kwiga Ijambo ryayo kugira ngo wumve ibyo ikubwira.
Ariko humura, kwiga Bibiliya ntibizakubera umutwaro. Hari icyo wakora kugira ngo kuyiga bigushimishe, nubwo ubusanzwe waba udakunda kwiga. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukugena igihe cyo gusoma Bibiliya. Umukobwa witwa Lais yaravuze ati “mfite gahunda yo gusoma igice kimwe cya Bibiliya buri gitondo.” Maria, ufite imyaka 15, we afite gahunda itandukanye n’iyo. Yaravuze ati “nsoma amapaji make yo muri Bibiliya buri joro mbere yo kuryama.”
Kugira ngo umenye uko nawe wakwishyiriraho gahunda yo gusoma Bibiliya, reba agasanduku kari ku ipaji ya 292, hanyuma wandike hasi aha igihe wumva ushobora kumara iminota 30 cyangwa irenzeho usoma Ijambo ry’Imana.
․․․․․
Kwishyiriraho igihe uzajya usoma Bibiliya ni intangiriro gusa. Gahunda yawe yo kwiyigisha nimara guhama, ushobora kuzibonera ko burya gusoma Bibiliya atari ko buri gihe byoroha. Ushobora kumera nk’umuhungu witwa Jezreel ufite imyaka 11, wivugiye ati “hari ibice byo muri Bibiliya bigoye kumva, kandi usanga kubisoma bidashishikaje.” Niba nawe wumva ari uko bimeze, ntucike intege. Ahubwo buri gihe nujya gusoma Bibiliya, ujye ubona ko icyo ari igihe cyo gutega amatwi Yehova Imana, incuti yawe. Uko igihe kizagenda gihita, uzibonera ko kugira ngo usome Bibiliya bigushimishe kandi wumve bigufitiye akamaro, bizaterwa nawe.
Gusenga ni iby’ingenzi
Gusenga ni ukuvugana n’Imana. Ngaho nawe tekereza ukuntu gusenga ari impano ishimishije. Ushobora gusenga Imana igihe cyose ubishatse, haba ku manywa cyangwa nijoro. Imana ihora yiteguye kudutega amatwi. Ariko ikirenze ibyo, ni uko ishaka kumva icyo ushaka kuyibwira. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.
Nk’uko uwo murongo ubigaragaje, hari ibintu byinshi dushobora kubwira Yehova. Ushobora kumubwira ibibazo byawe ndetse n’ibiguhangayikishije. Uretse n’ibyo, ushobora no kumushimira. None se ubusanzwe ntushimira incuti zawe ibintu byiza zagukoreye? Ubwo rero ushobora no gushimira Yehova, we wagukoreye ibirenze ibyo izo ncuti zawe zishobora kugukorera.—Zaburi 106:1.
Andika hasi aha ibintu Yehova yagukoreye ushobora kumushimira.
․․․․․
Birashoboka ko hari igihe ujya wumva uhangayitse cyane. Muri Zaburi ya 55:22 hagira hati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.”
Andika hasi aha ibibazo ufite wifuza gushyira mu isengesho.
․․․․․
Ibyakubayeho
Hari ikindi kintu utagombye kwirengagiza kizagufasha kuba incuti y’Imana. Dawidi umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza” (Zaburi 34:8). Igihe Dawidi yandikaga Zaburi ya 34, yari ahangayitse cyane. Icyo gihe yahungaga Umwami Sawuli washakaga kumwica, kandi birumvikana ko atari yorohewe. Byabaye ngombwa ko ahungira mu Bafilisitiya kandi ubundi bari abanzi be. Agezeyo yabonye ko bashoboraga kumwica, yihindura umusazi, nuko aba ararusimbutse!—1 Samweli 21:10-15.
Dawidi ntiyumvaga ko ari ubwenge bwe bwatumye acika Abafilisitiya. Ahubwo yabonye ko ari Yehova wamufashije. Ni yo mpamvu ku murongo wabanjirije ya zaburi twavuze haruguru yavuze ati “nabajije Yehova na we aransubiza, ankiza ibyanteraga ubwoba byose” (Zaburi 34:4). Dawidi yibutse ibyamubayeho atera abandi inkunga yo ‘gusogongera bakibonera ukuntu Yehova ari mwiza.’a
Ese hari ikintu waba wibuka cyakubayeho mu buzima cyakweretse ko Yehova akwitaho? Niba hari icyo wibuka, cyandike hasi aha. Inama: icyo kintu ugiye kwandika si ngombwa ko kiba ari ikintu kidasanzwe. Andika kimwe mu bintu byiza ubona buri munsi, ndetse bamwe bashobora no kubona ko nta gaciro gifite.
․․․․․
Birashoboka ko ababyeyi bawe bakwigishije Bibiliya. Niba barayikwigishije ni byiza rwose. Ariko ibyo ntibibuza ko ugomba kuba incuti y’Imana ku giti cyawe. Niba utarigeze ubikora, ushobora kwifashisha ibitekerezo byavuzwe muri iki gice maze ugatangira. Yehova azagufasha kandi aguhe imigisha. Bibiliya igira iti “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona.”—Matayo 7:7.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 38 N’ICYA 39
MU GICE GIKURIKIRA: Ese kubwira abandi ibyerekeye Imana bijya bikugora? Dore icyo wakora kugira ngo ushobore kuvuganira ukwizera kwawe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aya magambo agira ati “nimusogongere mwibonere,” muri Bibiliya zimwe na zimwe agira ati “shakisha nawe ku giti cyawe umenye,” “igeragereze wibonere.”—Contemporary English Version, Today’s English Version na The Bible in Basic English.
UMURONGO W’IFATIZO
“Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
INAMA
Nusoma nibura amapaji ane ya Bibiliya buri munsi, uzarangiza kuyisoma yose mu mwaka umwe.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Kuba urimo usoma iki gitabo kandi ukaba ukurikiza inama zishingiye kuri Bibiliya zikubiyemo, biragaragaza ko urimo ugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi.—Yohana 6:44.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo kwiyigisha Bibiliya bingirire akamaro: ․․․․․
Dore ikizamfasha gusenga buri gihe: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni iki wakora cyatuma ushimishwa no gusoma Bibiliya?
● Kuki Yehova yemera kumva amasengesho y’abantu badatunganye?
● Wakora iki ngo unonosore amasengesho yawe?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 291]
“Nkiri umwana, mu masengesho yanjye nasubiragamo ibintu bimwe. Ariko ubu ngerageza kubwira Yehova ibintu byiza n’ibibi byambayeho uwo munsi. Kubera ko buri munsi uba udasa n’undi, bimfasha kutavuga ibintu bimwe buri gihe.”—Eve
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 292]
Soma Bibiliya
1. Hitamo inkuru yo muri Bibiliya wifuza gusoma. Senga usaba Imana ubwenge kugira ngo usobanukirwe ibivugwamo.
2. Soma iyo nkuru witonze. Fata igihe gihagije cyo gusoma, ntugahushure. Nusoma ujye utekereza ku byo usoma. Koresha ibyumviro by’umubiri wawe: gerageza kureba ibirimo biba, wumve amajwi y’abantu bavugwa muri iyo nkuru, use n’uwihumuriza impumuro ihari, wumve uburyohe bw’ibyokurya bivugwamo n’ibindi. Mbese ugerageze gusa n’ushushanya iyo nkuru mu bwenge bwawe.
3. Tekereza ku byo wasomye. Ibaze ibi bibazo bikurikira:
● Kuki Yehova yandikishije iyi nkuru mu Ijambo rye?
● Ni abahe bantu bavugwa muri iyi nkuru twagombye kwigana, kandi se ni bande tutagombye kwigana bitewe n’ibibi bakoze?
● Ni irihe somo nakuye muri iyi nkuru maze gusoma?
● Iyi nkuru inyigishije iki kuri Yehova ndetse n’uburyo akora ibintu?
4. Senga Yehova isengesho rigufi. Bwira Yehova ikintu wize igihe wasomaga Bibiliya, umubwire n’ukuntu uteganya kubishyira mu bikorwa. Buri gihe ujye ushimira Yehova kuba yaraguhaye impano y’Ijambo rye ari ryo Bibiliya.
[Ifoto]
“Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.”—Zaburi 119:105.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 294]
Hitamo icy’ingenzi kurusha ibindi
Ese wumva uhuze cyane, ku buryo utabona umwanya wo gusenga cyangwa gusoma Bibiliya? Ibyo akenshi biterwa n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere.
Gerageza gukora ibi bikurikira: Fata indobo maze ushyiremo amabuye manini. Noneho sukamo umucanga kugeza iyo ndobo yuzuye. Ubu iyo ndobo yuzuye amabuye n’umucanga.
Noneho kuramo ya mabuye n’umucanga, maze indobo isigare irimo ubusa. Ongera ukore nk’ibyo wari wakoze kare, ariko noneho ubu bwo ubanzemo umucanga hanyuma ubone gushyiramo amabuye. Ayo mabuye ntabuze aho ajya? Ni ukubera ko umucanga ari wo wabanje hasi.
Ni irihe somo ibyo wabikuramo? Bibiliya ivuga ko dukwiriye “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Nubanza gukora ibintu bitari iby’ingenzi, nko kwidagadura, ntuzabona igihe cyo gukora ibindi bintu by’ingenzi byagufasha gukorera Imana. Ariko nukurikiza inama Bibiliya itanga iboneka mu Bafilipi 1:10, uzibonera ko utazabura igihe cyo gushyira imbere inyungu z’Ubwami kandi ubone n’akanya ko kwidagadura. Byose bizaterwa n’icyo uzashyira mu mwanya wa mbere.
[Ifoto yo ku ipaji ya 290]
Nk’uko wuhira ururabo, ubucuti ufitanye n’Imana na bwo ugomba kububungabunga kugira ngo bukomere