ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/11 pp. 26-28
  • Ese ndi muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ndi muntu ki?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • 1. NI IBIHE BINTU NSHOBOYE?
  • 2. INTEGE NKE MFITE NI IZIHE?
  • 3. INTEGO ZANJYE NI IZIHE?
  • 4. IMYIZERERE YANJYE NI IYIHE?
  • Ese ndi muntu ki?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Umwuka wera ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Aho nandika​—Gahunda yawe yo gukorera Imana
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Jya urwanirira ukwizera kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 10/11 pp. 26-28

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese ndi muntu ki?

Michael yabonye Brad maze ahita akeka ibyo agiye kumubwira. Brad yaramubwiye ati “somaho se!” Brad yabumbuye ikiganza maze nk’uko Michael yakabiketse, asanga ari ikiyobyabwenge cyitwa marijuana. Michael ntiyashakaga gusomaho, ariko nanone ntiyashakaga ko Brad amwita ikigwari. Yahise amusubiza n’ikimwaro ati “sha, reka nzagerageze ubutaha. . . . Si byo se?”

Jessica yabonye Brad aza amusanga, maze ahita amenya icyo agiye kumubwira. Brad yaramubwiye ati “Jess wasomyeho se?” Brad yarambuye ikiganza, maze Jessica ahita abona ko ibyo yakekaga ari byo. Yari marijuana. Jessica yamushubije nta bwoba ati “uramenye ndacyakeneye kubaho. Uretse n’ibyo kandi Brad, . . . sinari nzi ko umuntu nkawe yanywa itabi.”

NONE se ukurikije ibyo biganiro byombi, kuki Jessica we yatsinze icyo kigeragezo? Ni ukubera ko hari ikintu arusha Michael. Ese uzi icyo ari cyo? Ni uko afite ikintu kimuranga. Icyakora icyo kintu si indangamuntu iriho ifoto n’amazina ye. Ahubwo Jessica azi uwo ari we kandi azi neza ibyo yiyemeje. Ibyo bituma agira ubutwari bwo kwanga ikintu cyose cyamuteza akaga. Azi ko agomba kugira amahame amugenga aho kugira ngo ayashyirirweho n’abandi. Wakora iki kugira ngo wigirire icyizere nk’icyo? Kugira ngo ubigereho, byaba byiza ubanje gusubiza ibibazo bikurikira:

1. NI IBIHE BINTU NSHOBOYE?

Impamvu ari ngombwa kubimenya: Kumenya ibyo ushoboye n’imico myiza ufite bizatuma wigirira icyizere.

Suzuma ibi bikurikira: Buri wese afite impano zitandukanye. Urugero, hari abafite impano mu by’ubugeni cyangwa mu muzika, mu gihe abandi ari abahanga mu mikino ngororamubiri. Uwitwa Raquel afite ubuhanga mu gukanika imodoka.a Yaravuze ati “igihe nari hafi kugira imyaka 15, nabonye ko ngomba kuba umukanishi.”

Urugero rwo muri Bibiliya: Intumwa Pawulo yaranditse ati “icyakora niba ndi n’umuswa wo kuvuga, rwose si ndi umuswa mu bumenyi” (2 Abakorinto 11:6). Iyo abantu bashidikanyaga ku bushobozi bwa Pawulo, yashoboraga kwihagararaho kubera ko yari asobanukiwe Ibyanditswe. Ntiyigeze yemera ko ibikorwa byo kumunenga bituma yitakariza icyizere.—2 Abakorinto 10:10; 11:5.

Isuzume. Andika impano cyangwa ubuhanga ufite.

․․․․․

Noneho andika umuco mwiza ufite. (Urugero nko kwita ku bantu, kugira ubuntu, kuba umuntu wiringirwa cyangwa wubahiriza igihe.)

․․․․․

“Ngerageza kwita ku bantu. Iyo umuntu ashaka ko tuganira kandi mpuze, mpita ndeka ibyo nari ndimo nkamutega amatwi.”—Brianne.

Niba kumenya umuco mwiza ufite bikugoye, tekereza nk’ikintu usigaye ukora ariko utashoboraga gukora ukiri umwana, maze ucyandike.—Niba wifuza ingero, reba ingingo ivuga ngo “Icyo bagenzi bawe babivugaho.”

․․․․․

2. INTEGE NKE MFITE NI IZIHE?

Impamvu ari ngombwa kubimenya: Uramutse uretse intege nke zawe zikakuganza, ushobora guhinduka ukaba mubi.

Suzuma ibi bikurikira: Nta muntu utunganye ubaho (Abaroma 3:23). Buri wese aba afite ingeso yifuza guhindura. Umukobwa witwa Seija yaravuze ati “mbabazwa n’uko ndakazwa n’ubusa. Ndakazwa n’ibintu bidafashije ku buryo kwifata binanira.”

Urugero rwo muri Bibiliya: Pawulo yari azi intege nke afite. Yaranditse ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.”—Abaroma 7:22, 23.

Isuzume. Intege nke ufite ukeneye gukosora ni izihe?

․․․․․

“Naje kubona ko iyo maze kureba filimi y’urukundo mpita numva mbabaye, maze nkifuza kugira umuntu dukundana. Ku bw’ibyo, nabonye ko ngomba kuba maso ku birebana na filimi nk’izo.”—Bridget.

3. INTEGO ZANJYE NI IZIHE?

Impamvu ari ngombwa kubimenya: Iyo ufite intego mu mibereho yawe, ubuzima bwawe buba bufite aho bwerekeza n’icyo bugamije. Nanone, icyo gihe ni bwo uba ushobora kwirinda abantu n’ikintu cyose cyatuma utagera ku ntego wiyemeje.

Suzuma ibi bikurikira: Ese ushobora gutega tagisi maze ukabwira umushoferi ngo azenguruke agace runaka kugeza igihe lisansi ishiriye? Ibyo byaba ari ubupfapfa, kandi byagutwara amafaranga menshi. Mu buryo nk’ubwo, kugira intego bituma udakora ibikujemo gusa. Uba ufite aho werekeza kandi warateganyije uko uzahagera.

Urugero rwo muri Bibiliya: Pawulo yaranditse ati “uko niruka si nk’umuntu utazi aho ajya” (1 Abakorinto 9:26). Aho kugira ngo Pawulo ajye akora ikimujemo, yishyiriragaho intego kandi akiyemeza kuzigeraho.—Abafilipi 3:12-14.

Isuzume. Andika intego eshatu wifuza kuzageraho umwaka utaha.

1․․․․․

2․․․․․

3․․․․․

Noneho, toranya imwe y’ingenzi kurusha izindi, n’icyo wakora uhereye ubu kugira ngo uyigereho.

․․․․․

“Iyo ntashatse ibyo mpugiramo, njya kubona nkabona ndi nyamujya iyo bijya. Ni byiza kugira intego kandi ukagira icyo ukora kugira ngo uzigereho.”—José.

4. IMYIZERERE YANJYE NI IYIHE?

Impamvu ari ngombwa kubimenya: Iyo nta myizerere ufite uba nyamujya iyo bijya ukamera nk’uruvu, ugenda uhinduranya amabara kugira ngo wihuze n’urungano rwawe. Ibyo bigaragaza ko utagira ikikuranga.

Suzuma ibi bikurikira: Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kwigenzurira bakamenya neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye’ (Abaroma 12:2). Iyo ibyo ukora bishingiye ku myizerere yawe, ubikomeraho utitaye ku byo abandi bakora.

Ingero zo muri Bibiliya: Igihe umuhanuzi Daniyeli yari ingimbi, yari ‘yariyemeje mu mutima’ ko azakurikiza amategeko y’Imana, nubwo atari kumwe n’ababyeyi be na bagenzi be bari bahuje ukwizera (Daniyeli 1:8). Igihe yabigenzaga atyo, yakomeje kuba uwo yari we. Daniyeli yabagaho akurikije imyizerere ye.

Isuzume. Imyizerere yawe ni iyihe? Reka dufate urugero:

● Ese wemera Imana? None se niba uyemera, ushingira kuki? Ni iki kikwemeza ko ibaho koko?

● Ese wemera ko amahame mbwirizamuco y’Imana agufitiye akamaro? None se niba ari uko ubyumva, ushingira kuki? Urugero, ni iki kikwemeza ko kumvira amategeko y’Imana arebana n’ibitsina bizatuma ugira ibyishimo, kuruta gukurikiza amoshya y’urungano rwawe rwiberaho uko rushatse?

Ibyo bibazo ntiwagombye kubisubiza uhubutse. Fata igihe cyo gusuzuma impamvu z’ibyo wizera. Nubigenza utyo, bizatuma uvuganira imyizerere yawe.—Imigani 14:15; 1 Petero 3:15.

“Iyo nabaga ndi ku ishuri, nihatiraga kumenya uko nasobanura imyizerere yanjye, kuko iyo abanyeshuri babona utiyizeye, baguhatira gukora ibyo bashaka. Ku bw’ibyo, nihatiye kumenya impamvu zifatika zigaragaza ko ibyo nizera ari ukuri. Aho kugira ngo mbabwire nti ‘ibi sinshobora kubikora kubera ko idini ryacu ritabitwemerera,’ narababwiraga nti ‘ntibikwiriye.’ Nabasubizaga ntyo bitewe n’uko iyo ari yo myizerere yanjye.”—Danielle.

Ubundi se wifuza kumera nk’ikibabi gihuhwa n’akayaga kose koroheje, cyangwa wifuza kuba nk’igiti kidashobora kugwa n’iyo haza inkubi y’umuyaga ikaze? Niwihatira kugaragaza uwo uri we uzaba nk’icyo giti. Ibyo bizagufasha gusubiza cya kibazo kigira kiti “ese ndi muntu ki?”

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 27]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

“Maze gukura, nitoje kubanza gutekereza ku bintu byose mbere yo gufata umwanzuro, waba ukomeye cyangwa uworoheje, no kwirinda gukora ikintu cyose kidashimisha Imana.”

“Nkiri muto, numvaga ko umuntu wese dufite ibyo dutandukaniyeho atari muzima. Ariko ubu nishimira ko abantu bose batabona ibintu kimwe. Ibyo byatumye nita ku bitekerezo by’abandi.”

[Amafoto]

Jeremiah

Jennifer

[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Ushobora kubabaza uti “mubona ubuhanga mfite ari ubuhe? Mubona ari ibihe bintu nagombye gukosora? Mwabigenje mute kugira ngo mwemere amahame y’Imana?”

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 26]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

IBYO NSHOBOYE

INTEGE NKE MFITE

INTEGO ZANJYE

IMYIZERERE

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Niwihatira kugaragaza uwo uri we, uzamera nk’igiti cyashinze imizi gihangana n’inkubi y’umuyaga ikaze

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze