ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri
    Umunara w’Umurinzi—2014 | 15 Mata
    • Marilyn arebana agahinda umugabo we James n’umuhungu we Jimmy igihe yari abasize

      Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri

      “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri. . . . Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—MAT 6:24.

      UBITEKEREZAHO IKI?

      • Amahame ya Bibiliya adufasha ate kubona inshingano z’umuryango mu buryo bukwiriye?

      • Imyanzuro dufata yagaragaza ite ko dukorera Yehova wenyine?

      • Ni mu buhe buryo Yehova aduha imigisha iyo dufashe imyanzuro igaragaza ko ari we dushyira mu mwanya wa mbere?

      1-3. (a) Ni ibihe bibazo by’ubukungu abenshi bafite muri iki gihe, kandi se bamwe bagerageza kubikemura bate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki kibahangayikisha ku birebana no kurera abana babo?

      UWITWA Marilyn yaravuze ati “buri gihe umugabo wanjye James yavaga ku kazi ananiwe cyane, ariko amafaranga yakoreraga ntiyashoboraga kugura ibyo twabaga dukeneye buri munsi.a Nashakaga kumworohereza umutwaro, kandi nkamufasha kubonera umuhungu wacu Jimmy bimwe mu bintu byiza abanyeshuri bagenzi be babaga bafite.” Marilyn yashakaga no gufasha bene wabo, kandi akagira icyo azigama. Incuti ze nyinshi zari zarimukiye mu mahanga kugira ngo zibone amafaranga menshi. Ariko igihe na we yatekerezaga kwimuka, yagize imitima ibiri. Kubera iki?

      2 Marilyn yatinyaga gusiga umuryango we yakundaga no kureka gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka bari bafite. Ariko yaratekerezaga ati “hari abandi bagiye mu mahanga bamarayo igihe runaka, kandi ubona imiryango yabo isa n’aho nta cyo ibaye mu buryo bw’umwuka.” Icyakora yibazaga uko yari kurera Jimmy atari kumwe na we. Ese yari gushobora kurerera umwana we kuri interineti, ‘amuhana’ kandi amwigisha inzira za Yehova?—Efe 6:4.

      3 Marilyn yashatse abo agisha inama. Umugabo we ntiyashakaga ko agenda, nubwo yavuze ko ahisemo kugenda atamubuza. Abasaza n’abandi mu itorero bamugiriye inama yo kutagenda, ariko hari bashiki bacu bamwe babimushishikarizaga. Baramubwiraga bati “niba ukunda umuryango wawe, uzagenda. Ntibizakubuza gukomeza gukorera Yehova.” Nubwo Marilyn yari agifite imitima ibiri, yasezeye kuri James na Jimmy maze ajya gushaka akazi mu mahanga. Ajya kugenda yarababwiye ati “muhumure sinzatinda.”

      INSHINGANO Z’UMURYANGO N’AMAHAME YA BIBILIYA

      4. Kuki abantu benshi bimukira mu bindi bihugu, kandi se incuro nyinshi ni nde usigara arera abana babo?

      4 Yehova ntiyifuza ko abagize ubwoko bwe babaho mu bukene, kandi kuva kera abagaragu be bajyaga bimuka kugira ngo bakemure ibibazo by’ubukene (Zab 37:25; Imig 30:8). Umukurambere Yakobo yohereje abahungu be muri Egiputa kugurayo ibyokurya kugira ngo baticwa n’inzarab (Intang 42:1, 2). Muri iki gihe, abantu benshi bimukira mu bindi bihugu ntibajyanwa n’ikibazo cy’inzara, ahubwo bashobora kujyanwa n’uko bafite amadeni menshi. Abandi bo baba bifuza gusa ko imiryango yabo irushaho kugira ubuzima bwiza. Kugira ngo abantu benshi baba mu bihugu bifite ibibazo by’ubukungu bagere kuri iyo ntego, bahitamo gusiga imiryango yabo bakimukira mu kandi gace, cyangwa bakajya mu kindi gihugu. Incuro nyinshi basigira abana babo bato uwo bashakanye, undi mwana wabo mukuru, ba sekuru, abandi bene wabo cyangwa incuti zabo. Nubwo abenshi mu bimukira mu bindi bihugu bababazwa no gusiga abo bashakanye cyangwa abana babo, baba bumva ko nta kundi babigenza.

      5, 6. (a) Ni iki Yesu yigishije ku birebana no kugira ibyishimo n’umutekano? (b) Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba iki? (c) Imigisha Yehova aduha iba ikubiyemo iki?

      5 Mu gihe cya Yesu nabwo abantu benshi bari bakennye, kandi wenda bumvaga ko bari kurushaho kugira ibyishimo bakanabaho neza iyo baza kugira amafaranga menshi (Mar 14:7). Ariko Yesu yashakaga ko abantu biringira ikindi kitari amafaranga. Yashakaga ko biringira Yehova, we utanga imigisha y’iteka. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yasobanuye ko ibyishimo nyakuri n’umutekano bidaturuka ku byo dutunze cyangwa ku mihati dushyiraho, ahubwo ko bituruka ku bucuti dufitanye na Data wo mu ijuru.

      6 Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, ntiyatwigishije gusenga dusaba kubaho neza, ahubwo yatwigishije gusaba ibyo dukenera buri munsi, ni ukuvuga “ibyokurya by’uyu munsi.” Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “nimureke kwibikira ubutunzi mu isi. . . . Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru” (Mat 6:9, 11, 19, 20). Dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha nk’uko abidusezeranya. Imigisha Imana iduha iba ikubiyemo ibirenze kwemerwa na yo. Iba igaragaza ko izajya iduha ibyo dukenera koko. Koko rero, uburyo bumwe rukumbi bwo kubona ibyishimo nyakuri n’umutekano ni ukwiringira Data utwitaho aho kwiringira amafaranga.—Soma muri Matayo 6:24, 25, 31-34.

      7. (a) Ni nde Yehova yahaye inshingano yo kurera abana? (b) Kuki ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kurera abana babo?

      7 ‘Gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana’ bikubiyemo kubona inshingano dufite mu muryango nk’uko Yehova azibona. Amategeko ya Mose akubiyemo ihame rireba Abakristo ry’uko ababyeyi bagomba kwigisha abana babo ibintu by’umwuka. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.) Iyo nshingano Imana yayihaye ababyeyi, ntiyayihaye ba sekuru b’abana cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Umwami Salomo yaravuze ati “mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka” (Imig 1:8). Yehova yifuza ko abagize umuryango baba hamwe kugira ngo ababyeyi bombi bigishe abana babo kandi babayobore (Imig 31:10, 27, 28). Iyo abana bumva ababyeyi babo bavuga ibyerekeye Yehova buri munsi kandi bakabona ukuntu bamukorera, bishobora gutuma bakurikiza urugero rwabo.

      INGARUKA ZIBA ZITITEZWE

      8, 9. (a) Ni irihe hinduka riba iyo umubyeyi atabana n’abagize umuryango we? (b) Iyo abagize umuryango batabana, bigira izihe ngaruka mu byiyumvo byabo no mu birebana n’umuco?

      8 Mbere y’uko abantu bimukira mu mahanga, bagerageza kureba ibibazo bishobora kuvuka n’icyo bizabasaba, ariko bake ni bo babona ingaruka zose zizaterwa no gusiga imiryango yabo (Imig 22:3).c Marilyn akimara kugenda, yatangiye kubabazwa n’uko yasize umuryango we. Umugabo we n’umwana we, na bo bumvaga bababajwe n’uko yabasize. Umwana we Jimmy yakomezaga kumubaza ati “kuki wansize?” Nubwo Marilyn yateganyaga kumara amezi make gusa mu mahanga, yaje kumarayo imyaka, kandi uko igihe cyagendaga gihita yabonaga ko abagize umuryango we bagendaga bahinduka. Jimmy ntiyari akimuvugisha kenshi, kandi ntiyari akimubwira uko yiyumvaga. Yavuganye agahinda ati “urukundo yankundaga rwari rwarayoyotse.”

      9 Iyo ababyeyi n’abana batabana, bashobora kwangirika mu byiyumvo no mu birebana n’umuco.d Iyo abana bakiri bato cyane kandi bakamara igihe kirekire batabana n’umubyeyi, birushaho kuba bibi. Marilyn yasobanuriye Jimmy ko icyatumye agenda ari uko yashakaga kumufasha. Ariko Jimmy we yumvaga ko nyina yari yaramutaye. Mu mizo ya mbere, yarakazwaga n’uko adahari. Ariko nyuma yaho iyo yazaga kubasura, yarakazwaga n’uko yaje. Nk’uko bimeze ku bana benshi batabana n’ababyeyi babo, Jimmy yumvaga atagikwiriye kumvira nyina no kumukunda.—Soma mu Migani 29:15.

      Marilyn avugana na James na Jimmy barebana kuri interineti

      Ntiwahoberera umwana wawe kuri interineti (Reba paragarafu ya 10)

      10. (a) Iyo ababyeyi bahaye abana babo ibintu aho kumarana na bo igihe no kubitaho, bishobora kugira izihe ngaruka ku bana? (b) Ni iki kibura iyo umubyeyi agerageje kurera umwana we batabana?

      10 Kubera ko Marilyn yari yarasize Jimmy, yageragezaga kumushimisha amwoherereza amafaranga n’impano. Ariko yaje kubona ko yarimo yitandukanya n’umuhungu we, kandi ko yamwigishaga gukunda amafaranga aho gukunda umuryango we na Yehova (Imig 22:6). Jimmy yajyaga amubwira ati “ntuzagaruke, ahubwo ujye unyoherereza ibintu.” Marilyn yatangiye kubona ko atashoboraga kurera umuhungu we amwandikira amabaruwa, amuterefona cyangwa aganira na we kuri interineti barebana. Yaravuze ati “ntiwahoberera umwana wawe kuri interineti cyangwa ngo umusome agiye kuryama.”

      Marilyn ahangana n’umukoresha we ushaka ko baryamana

      Mu gihe utabana n’uwo mwashakanye, ni akahe kaga ushobora guhura na ko? (Reba paragarafu ya 11)

      11. (a) Kujya gukorera akazi mu mahanga bigira izihe ngaruka ku ishyingiranwa? (b) Ni iki cyatumye mushiki wacu abona ko yagombaga gutaha agasanga umuryango we?

      11 Imishyikirano Marilyn yari afitanye na Yehova n’iyo yari afitanye n’umugabo we James na yo yarahazahariye. Yajyaga mu materaniro kandi akabwiriza umunsi umwe gusa mu cyumweru cyangwa ntanawubone, kandi yahoraga ahanganye n’umukoresha we washakaga ko baryamana. Kubera ko Marilyn na James batari kumwe kugira ngo baterane inkunga mu gihe babaga bafite ibibazo, buri wese yatangiye gukundana n’undi muntu kandi habuze gato ngo bombi bakore icyaha cy’ubusambanyi. Marilyn yaje kubona ko nubwo we n’umugabo we batakoze icyo cyaha, kuba batarabanaga byatumaga badakurikiza inama yo muri Bibiliya yo kwita ku byo buri wese yabaga akeneye mu birebana n’ibyiyumvo no mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Ntibashoboraga kubwirana ibitekerezo bibajemo, kurebana cyangwa ngo umwe asekere undi nk’uko byagenda bari kumwe. Ntibashoboraga gukoranaho, guhoberana, ‘kugaragarizanya urukundo’ cyangwa ngo buri wese ahe mugenzi we ibyo “amugomba” (Ind 1:2; 1 Kor 7:3, 5). Ikindi kandi, ntibashoboraga gufatanyiriza hamwe gukorera Yehova mu rwego rw’umuryango. Marilyn yaravuze ati “igihe mu ikoraniro bavugaga ko gahunda y’iby’umwuka mu muryango ihoraho ari ngombwa kugira ngo tuzarokoke umunsi ukomeye wa Yehova, nahise numva ko nagombaga gusubira mu rugo. Nagombaga kongera kubaka umuryango wanjye, kandi nkongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova.”

      INAMA NZIZA N’INAMA MBI

      12. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe yahabwa abatabana n’imiryango yabo?

      12 Igihe Marilyn yafataga umwanzuro wo gutaha, bamwe bamugiriye inama nziza, abandi bamugira inama mbi. Abasaza b’itorero yateraniragamo mu mahanga baramushimye bitewe n’ukwizera n’ubutwari yari agaragaje. Ariko abandi bari barasize abo bashakanye n’imiryango yabo bakajya mu mahanga nka we, ntibamushimye. Aho gukurikiza urugero rwe, bagerageje kumuca intege. Baramubwiraga bati “mu gihe gito uzaba ugarutse. Nusubira mu rugo muzabaho mute?” Aho kugira ngo Abakristo bavuge amagambo nk’ayo aca intege, bagombye gushishikariza ‘abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo no gukorera ingo zabo, kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.’—Soma muri Tito 2:3-5.

      13, 14. Kuki kwanga gukora ibyo bene wacu baba bifuza bisaba ukwizera? Tanga urugero.

      13 Abimukira benshi baba barakuriye mu mico ituma baha agaciro kenshi imigenzo kandi bakubaha cyane bene wabo, cyane cyane ababyeyi babo, bakabirutisha ibindi bintu byose. Iyo Umukristo yanze gukurikiza imigenzo ikurikizwa na benshi cyangwa akanga gukora ibyo umuryango we wifuza agamije gushimisha Yehova, biba bigaragaza ko afite ukwizera gukomeye.

      14 Reka turebe uko byagendekeye Carin. Yagize ati “igihe umuhungu wanjye Don yavukaga, jye n’umugabo wanjye twakoreraga mu muhanga, kandi hari hashize igihe gito ntangiye kwiga Bibiliya. Bene wacu bose bari biteze ko nohereza Don mu rugo akarerwa n’ababyeyi banjye kugeza igihe twari kuba tumaze kubona amafaranga.” Igihe Carin yavugaga akomeje ko ashaka kwirerera Don, bene wabo harimo n’umugabo we, bavuze ko ari umunebwe kandi baramuseka. Carin yaravuze ati “mvugishije ukuri, icyo gihe sinari nsobanukiwe neza impamvu ntagombaga kureka Don akajya kubana n’ababyeyi banjye mu gihe cy’imyaka runaka. Ariko nari nzi ko twebwe ababyeyi be ari twe Yehova yahaye inshingano yo kumurera.” Igihe Carin yongeraga gutwita, umugabo we utarizeraga yamusabye kuyivanamo. Umwanzuro mwiza Carin yari yarafashe mbere yaho wari waratumye agira ukwizera gukomeye, kandi icyo gihe nabwo yashikamye kuri Yehova. Ubu we n’umugabo we n’abana babo bishimira kuba barakomeje kuba hamwe. Iyo Carin aza kohereza umwe mu bana babo cyangwa bombi kugira ngo barerwe n’abandi, ntibari kugira ibyishimo nk’ibyo bafite ubu.

      15, 16. (a) Sobanura uko byagendekeye mushiki wacu utararezwe n’ababyeyi be. (b) Kuki yafashe umwanzuro wo kutemera ko umukobwa we arerwa n’abandi?

      15 Umuhamya witwa Vicky yaravuze ati “hari imyaka runaka namaze nderwa na nyogokuru, mu gihe murumuna wanjye we yarerwaga n’ababyeyi banjye. Igihe nasubiraga kubana n’ababyeyi banjye, uko nababonaga byari byarahindutse. Murumuna wanjye yabavugishaga yisanzuye, akabahobera, kandi yari incuti yabo. Jye numvaga ntabisanzuyeho, kandi n’igihe nari maze kuba mukuru, kubagaragariza ibyiyumvo byarangoraga. Jye na murumuna wanjye twijeje ababyeyi bacu ko tuzabitaho igihe bazaba bamaze gusaza. Ariko nzabikora bitewe gusa n’uko ari inshingano yanjye, mu gihe murumuna wanjye we azabikora bitewe n’uko abakunda.”

      16 Vicky akomeza agira ati “ubu mama yifuza ko mwoherereza umukobwa wanjye ngo amunderere nk’uko yari yaranyohereje kwa nyina. Nabyanze mu kinyabupfura. Jye n’umugabo wanjye twifuza kurera umwana wacu tumwigisha inzira za Yehova. Nanone kandi, sinifuza ko umukobwa wanjye yazanyanga.” Vicky yabonye ko iyo umuntu ashyize Yehova n’amahame ye mu mwanya wa mbere akabirutisha gushaka ubutunzi no gukora ibyo bene wabo bifuza, ari bwo agira icyo ageraho. Yesu yabivuze neza agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri,” ngo akorere Imana n’Ubutunzi.—Mat 6:24; Kuva 23:2.

      YEHOVA ATUMA IMIHATI YACU ‘IGIRA ICYO IGERAHO’

      17, 18. (a) Ni ayahe mahitamo Abakristo baba bagomba kugira? (b) Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

      17 Data Yehova yiyemeje kuzadufasha kubona ibyo mu by’ukuri dukenera, niba dushaka mbere na mbere Ubwami bwe no gukiranuka kwe (Mat 6:33). Ku bw’ibyo, buri gihe Abakristo b’ukuri baba bagomba kugira amahitamo. Ndetse n’iyo duhanganye n’ibibazo bikomeye cyane, buri gihe tuba dushobora gushimisha Yehova no gukurikiza amahame ya Bibiliya. Adusezeranya ko azajya ‘aducira akanzu.’ (Soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Iyo ‘dutegereje’ Yehova twihanganye, ‘tukamwishingikirizaho’ tumusaba ubwenge n’ubuyobozi, kandi tugakurikiza amategeko ye n’amahame ye, ni bwo ‘agira icyo adukorera’ (Zab 37:5, 7). Yehova azabona imihati dushyiraho dushaka kumukorera we wenyine, maze aduhe ibyo dukenera byose. Nitumushyira mu mwanya wa mbere, azatuma ubuzima bwacu ‘bugenda neza.’—Gereranya n’Intangiriro 39:3.

      18 Hakorwa iki kugira ngo ibibazo byatewe no kutaba hamwe bibonerwe umuti? Ni ibihe bintu twakora kugira ngo dutunge imiryango yacu, bitabaye ngombwa ko dutandukana na yo? Kandi se, twafasha abandi dute gufata imyanzuro myiza mu birebana n’ibyo? Tuzasuzuma ibyo bibazo mu gice gikurikira.

  • Gira ubutwari Yehova ni we ugufasha
    Umunara w’Umurinzi—2014 | 15 Mata
    • Marilyn na James bahoberana ku kibuga cy’indege, umuhungu wabo Jimmy abitegereza

      Gira ubutwari Yehova ni we ugufasha

      ‘Gira ubutwari bwinshi uvuge uti “Yehova ni we umfasha.”’​—HEB 13:6.

      UBITEKEREZAHO IKI?

      • Ni iki ababyeyi bagomba gukora kugira ngo bafashe imiryango yabo gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova?

      • Ni iki abatware b’imiryango bakora kugira ngo batunge imiryango yabo bari kumwe na yo?

      • Abakristo bakora iki mu gihe bene wabo babahatira kujya gukora mu mahanga kugira ngo babone amafaranga menshi?

      1, 2. Ni ibihe bibazo abenshi mu baba mu mahanga bahura na byo iyo basubiye iwabo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

      UWITWA Eduardoa yaravuze ati “igihe nakoreraga mu mahanga, nari mfite akazi keza kandi nahembwaga amafaranga menshi. Ariko igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kunyigisha Bibiliya, nabonye ko nari mfite inshingano y’ingenzi cyane yo kwita ku muryango wanjye mu buryo bw’umwuka, atari mu buryo bw’umubiri gusa. Ku bw’ibyo, nasubiye mu rugo.”—Efe 6:4.

      2 Eduardo yari azi ko kuba yaratashye agasanga umuryango we byashimishije Yehova. Ariko kimwe na Marilyn wavuzwe mu gice kibanziriza iki, yagombaga kugira icyo akora kugira ngo yongere kugirana imishyikirano myiza n’umugore we n’abana be. Nanone kandi, yahanganye n’ikibazo cyo gushaka amafaranga yo kubatunga. Yari gukora iki? Ese abagize itorero bari kubafasha?

      KONGERA KUGIRANA IMISHYIKIRANO MYIZA N’IMANA N’ABAGIZE UMURYANGO

      3. Iyo umubyeyi atabana n’abana be bibagiraho izihe ngaruka?

      3 Eduardo yaravuze ati “nasobanukiwe ko nari narirengagije abana banjye igihe bari bakeneye cyane ko mbayobora kandi nkabagaragariza urukundo. Sinari kumwe na bo kugira ngo mbasomere inkuru zo muri Bibiliya, nsengane na bo, mbahobere kandi nkine na bo” (Guteg 6:7). Umukobwa we w’imfura witwa Anna yaravuze ati “kuba papa atarabaga mu rugo byatumaga numva mpangayitse. Igihe yagarukaga, nta kindi twari tumuziho uretse kumenya uko asa n’ijwi rye. Ubwo yampoberaga numvise nta cyo bimbwiye.”

      4. Kuki iyo umugabo ataba mu rugo adashobora gusohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango?

      4 Nanone kandi, iyo umugabo ataba mu rugo bituma adasohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango. Umugore wa Eduardo witwa Ruby yaravuze ati “nagombaga gusohoza inshingano ebyiri, iy’umugore n’iy’umugabo, kandi nari maze kumenyera gufata imyinshi mu myanzuro ireba umuryango. Igihe Eduardo yagarukaga mu rugo, byansabye kwiga icyo kuganduka kwa gikristo bisobanura. Na n’ubu, hari igihe mba ngomba kwibuka ko umugabo wanjye ahari” (Efe 5:22, 23). Eduardo yongeyeho ati “abakobwa bacu bari bamenyereye gusaba nyina uruhushya mbere yo kugira icyo bakora. Twebwe ababyeyi twabonye ko twagombaga kwereka abana bacu ko dushyize hamwe, kandi nagombaga kwitoza kubayobora mu buryo bwa gikristo.”

      5. Ni mu buhe buryo umubyeyi umwe yatangiye gukemura ibibazo byari byaratewe n’uko atabaga mu rugo, kandi se byageze ku ki?

      5 Eduardo yari yariyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo yongere kugirana imishyikirano myiza n’abagize umuryango we, kandi abafashe kurushaho kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Yagize ati “nari mfite intego yo gucengeza ukuri mu mutima w’abana banjye haba mu magambo no mu bikorwa. Sinashakaga kujya mbabwira gusa ko nkunda Yehova, ahubwo nashakaga no kubibagaragariza” (1 Yoh 3:18). Ese Yehova yahaye Eduardo imigisha bitewe n’ukwizera yagaragaje? Anna agira ati “kubona ukuntu yashyiragaho imihati kugira ngo abe umubyeyi mwiza kandi yongere kugirana natwe imishyikirano myiza, byaradushimishaga. Igihe twabonaga akora ibintu byagaragazaga ko yifuza guhabwa inshingano mu itorero, twumvise biduteye ishema. Isi yashakaga kudutandukanya na Yehova. Ariko twabonye ko ababyeyi bacu bafatanaga ukuri uburemere maze natwe tugerageza kubigana. Papa yadusezeranyije ko atazongera kudusiga, kandi koko ntiyongeye. Iyo aza kongera kudusiga, ndatekereza ko ubu mba ntari mu muteguro wa Yehova.”

      KWEMERA URUHARE WABIGIZEMO

      6. Ni iki ababyeyi bamwe basobanukiwe mu gihe cy’intambara?

      6 Hari inkuru z’ibyabaye zigaragaza ko mu gihe cy’intambara yabaye mu karere ka Balkan, abana b’Abahamya ba Yehova bo muri ako karere bari bishimye nubwo bari mu mimerere igoye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe ababyeyi batashoboraga kujya ku kazi, bityo bakiriranwa n’abana babo mu rugo, bakabigisha, bagakina na bo kandi bakaganira na bo. Ibyo byigisha iki ababyeyi? Icyo abana baba bakeneye si amafaranga cyangwa impano. Icyo baba bakeneye kurushaho ni ukuba hamwe n’ababyeyi babo. Nk’uko Bibiliya ibivuga, iyo ababyeyi bamarana igihe n’abana babo kandi bakabigisha, bibagirira akamaro.—Imig 22:6.

      7, 8. (a) Ni irihe kosa bamwe mu babyeyi bagaruka mu rugo bakora? (b) Ababyeyi bakora iki kugira ngo bongere kugirana imishyikirano myiza n’abana babo?

      7 Ikibabaje ni uko iyo bamwe mu babyeyi bagarutse mu rugo bagasanga abana babo barabarakariye cyangwa batakibaha agaciro, bababwira bati “kuki mutanshimira ibyo nabakoreye byose?” Ariko kandi, iyo myifatire y’abana ishobora ahanini kuba iterwa n’uko ababyeyi babataye. Ni iki umubyeyi yakora kugira ngo akemure icyo kibazo?

      8 Jya usaba Yehova agufashe kurushaho kumva abagize umuryango wawe. Hanyuma mu gihe uganira n’abagize umuryango wawe, ujye wemera uruhare wagize muri icyo kibazo. Gusaba imbabazi ubivanye ku mutima bishobora gufasha. Uko uwo mwashakanye n’abana bawe bazagenda babona ko buri gihe ugerageza gushyira ibintu mu buryo, bazumva ko ibyo ukora uba ubivanye ku mutima. Kwihangana no kudacika intege bishobora gutuma abagize umuryango wawe bongera buhoro buhoro kugukunda no kukubaha.

      ‘GUTUNGA ABAWE’

      9. Kuki ‘gutunga abacu’ bidasaba ko duhora duhatanira kugira ubutunzi?

      9 Intumwa Pawulo yavuze ko iyo Abakristo bageze mu za bukuru badashobora kwitunga, abana babo n’abuzukuru babo bagomba “kwitura ababyeyi babo na ba sekuru na ba nyirakuru babaha ibyo babagomba.” Ariko Pawulo yakomeje abwira Abakristo bose ko bagombye kunyurwa niba bafite ibyo bakenera buri munsi, ni ukuvuga ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ntitwagombye guhora dushaka kugira imibereho ihanitse cyangwa ngo duhatanire kubona amafaranga azatubeshaho mu gihe kizaza. (Soma muri 1 Timoteyo 5:4, 8; 6:6-10.) Kugira ngo Umukristo ‘atunge abe,’ si ngombwa ko ashaka ubukire bwo muri iyi si iri hafi gushira (1 Yoh 2:15-17). Ntitwagombye kwemera ko “imbaraga zishukana z’ubutunzi” cyangwa “imihangayiko yo muri iyi si” bibuza abagize umuryango wacu “kugundira ubuzima nyakuri” tuzabona mu isi nshya y’Imana izaba irangwa no gukiranuka.—Mar 4:19; Luka 21:34-36; 1 Tim 6:19.

      10. Twagaragaza dute ubwenge buva ku Mana mu birebana no gufata amadeni?

      10 Yehova azi ko dukeneye amafaranga. Ariko kandi, amafaranga ntashobora kudufasha no kuturinda nk’uko ubwenge buva ku Mana bwaturinda kandi bukadufasha (Umubw 7:12; Luka 12:15). Incuro nyinshi, abantu ntibabona icyo kujya gukorera mu mahanga bizabasaba, kandi nta kiba cyemeza ko nibagerayo bazabona amafaranga menshi. Mu by’ukuri, baba bugarijwe n’akaga. Abantu benshi bajya mu mahanga bagaruka bafite amadeni menshi. Aho kugira ngo barusheho gukorera Imana mu mudendezo, bakorera abo babereyemo amadeni. (Soma mu Migani 22:7.) Ibyiza ni uko umuntu yakwirinda amadeni.

      11. Iyo imiryango igennye uko izakoresha amafaranga biyigirira akahe kamaro?

      11 Eduardo yari azi ko yagombaga gukoresha neza amafaranga kugira ngo umwanzuro yari yarafashe wo kugumana n’umuryango we ugire icyo ugeraho. We n’umugore we bagennye uko bari kujya bayakoresha bakurikije ibyo mu by’ukuri bari kuba bakeneye. Kugira ngo babigereho, bagombaga kureka kugura bimwe mu byo baguraga bagifite amafaranga menshi. Ariko bose bashyize hamwe, kandi ntibaguraga ibintu bitari ngombwa.b Eduardo yaravuze ati “urugero, nakuye abana banjye mu mashuri yigenga, maze mbashyira mu mashuri meza ya leta.” We n’abagize umuryango we basengaga basaba ko yabona akazi katari kubangamira gahunda yabo y’iby’umwuka. Yehova yashubije ate amasengesho yabo?

      12, 13. Ni iki umubyeyi umwe yakoze kugira ngo atunge umuryango we, kandi se Yehova yamuhaye imigisha ate bitewe n’umwanzuro yafashe wo kubaho mu buryo bworoheje?

      12 Eduardo yaravuze ati “mu myaka ibiri ya mbere, ntibyari byoroshye. Amafaranga twari twarizigamiye yagendaga agabanuka; sinabonaga amafaranga ahagije yo gutunga umuryango wanjye, kandi nabaga naniwe. Ariko kandi, twese twajyaga mu materaniro kandi tukajyana mu murimo wo kubwiriza.” Eduardo yiyemeje kutazigera yemera akazi kashoboraga gutuma amara amezi cyangwa imyaka runaka atari kumwe n’umuryango we. Yaravuze ati “nize gukora akazi gatandukanye, kugira ngo nimbura kamwe mbone akandi.”

      Umuryango wa Marilyn ucuruza ibyokurya kugira ngo ubone amafaranga yo kuwubeshaho

      Ese ushobora kwiga gukora akazi gatandukanye kugira ngo utunge umuryango wawe? (Reba paragarafu ya 12)

      13 Kubera ko Eduardo yagombaga kwishyura buhoro buhoro amadeni yari yarafashe, yasabwaga gutanga inyungu nyinshi ku mafaranga yari yaragujije. Ariko yari yiteguye kubikora kugira ngo ashobore gukorera Yehova afatanyije n’umuryango we. Eduardo yaravuze ati “ubu amafaranga mbona yagabanutseho 10 ku ijana ugereranyije n’ayo nabonaga ngikorera mu mahanga. Ariko nubwo bimeze bityo, ntitujya twicwa n’inzara. ‘Ukuboko kwa Yehova si kugufi.’ Mu by’ukuri, twiyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya. Igishishikaje ni uko nyuma yaho ibibazo by’ubukungu byagabanutse, maze gutunga umuryango wanjye bikarushaho kunyorohera.”—Yes 59:1.

      KOTSWA IGITUTU NA BENE WACU

      14, 15. Ni iki abagize umuryango bakora mu gihe bene wabo babahatira gushyira ibintu by’umubiri mu mwanya wa mbere, kandi se kubaha urugero rwiza byabafasha bite?

      14 Mu turere twinshi, abantu baba bumva ko bagomba guha bene wabo n’incuti zabo amafaranga n’impano. Eduardo yaravuze ati “ibyo biri mu muco wacu kandi twishimira gutanga.” Ariko yongeyeho ati “hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Nsobanurira bene wacu mu kinyabupfura ko nzabaha ibyo nshoboye byose, ariko ko ntazigera nirengagiza ibyo umuryango wanjye ukenera cyangwa imishyikirano ufitanye n’Imana.”

      15 Abantu bava mu mahanga bagasubira iwabo n’abanga gusiga imiryango yabo ngo bajyeyo, akenshi bamwe muri bene wabo barabarakarira, bakabasuzugura kandi bakumva babatengushye, kuko ari bo baba batezeho amaramuko. Bamwe bababwira ko nta rukundo bagira (Imig 19:6, 7). Wa mukobwa wa Eduardo witwa Anna yaravuze ati “icyakora, iyo dushyize ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, amaherezo bamwe muri bene wacu bashobora kubona ko gahunda yacu yo kuyoboka Yehova ari yo mu by’ukuri duha agaciro kurusha ibindi bintu byose. Ariko se, babisobanukirwa bate turamutse twemeye ibyo badusaba byose?”—Gereranya na 1 Petero 3:1, 2.

      KWIZERA IMANA

      16. (a) Ni mu buhe buryo umuntu ashobora ‘kwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri’ (Yak 1:22)? (b) Ni iyihe myanzuro ituma Yehova aduha imigisha?

      16 Igihe mushiki wacu umwe yageraga mu gihugu gikize asize umugabo we n’abana be, yabwiye abasaza ati “twigomwe byinshi kugira ngo nze ino. Byanabaye ngombwa ko umugabo wanjye areka kuba umusaza. Ku bw’ibyo, niringiye ntashidikanya ko Yehova azampa imigisha.” Iyo twizeye Yehova maze tugafata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka, tuba twiringiye ko azaduha imigisha. Ntazaduha imigisha nidufata imyanzuro idahuje n’ibyo ashaka, cyane cyane niba itumye tureka inshingano twari dufite mu murimo we bitari ngombwa.—Soma mu Baheburayo 11:6; 1 Yohana 5:13-15.

      17. Kuki twagombye gusaba Yehova ubuyobozi mbere yuko dufata imyanzuro, kandi se twabikora dute?

      17 Jya usaba Yehova ubuyobozi mbere yo gufata imyanzuro aho kubikora nyuma yaho. Jya umusaba umwuka we wera, ubwenge n’ubuyobozi (2 Tim 1:7). Ibaze uti “ni mu yihe mimerere nzumvira Yehova? Ese niteguye kumwumvira no mu gihe nzaba ndi mu bigeragezo?” Ese uzamwumvira mu gihe bizaba bigusaba koroshya ubuzima (Luka 14:33)? Saba abasaza inama zishingiye ku Byanditswe, kandi ugaragaze ko wiringira isezerano rya Yehova ry’uko azagufasha niwumvira inama ze. Abasaza ntibashobora kugufatira imyanzuro, ariko bashobora kugufasha kugira amahitamo azaguhesha ibyishimo.—2 Kor 1:24.

      18. Ni ba nde bafite inshingano yo gutunga umuryango, kandi se ni iyihe mimerere ishobora gutuma abandi babafasha?

      18 Abatware b’imiryango ni bo Yehova yahaye ‘umutwaro’ wo guha abagize imiryango yabo ibyo bakenera buri munsi. Twagombye gushimira abasohoza iyo nshingano bitabaye ngombwa ko basiga abagore babo cyangwa abana babo, nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo bishobora gutuma babasiga. Twagombye no kujya tubasabira. Bashobora no guhura n’ibibazo bibatunguye, urugero nk’ibiza cyangwa uburwayi, bigatuma tubagaragariza urukundo rwa gikristo (Gal 6:2, 5; 1 Pet 3:8). Ese ushobora no kubafasha kubona akazi hafi, cyangwa ukabaha ikindi kintu baba bakeneye mu buryo bwihutirwa, urugero nk’amafaranga cyangwa ibyokurya? Nubigenza utyo, ushobora gutuma badakomeza kumva ko bagomba gusiga imiryango yabo bakajya gushaka akazi ahandi.—Imig 3:27, 28; 1 Yoh 3:17.

      JYA WIBUKA KO YEHOVA ARI WE UGUFASHA

      19, 20. Kuki Abakristo bashobora kwiringira badashidikanya ko Yehova azabafasha?

      19 Ibyanditswe bigira biti “imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’ Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’” (Heb 13:5, 6). Ibyo tubigeraho dute?

      20 Umuvandimwe wo mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere umaze igihe kirekire ari umusaza, yaravuze ati “abantu bakunda kuvuga ko twebwe Abahamya ba Yehova turangwa n’ibyishimo. Nanone kandi, babona ko n’Abahamya bakennye bambara neza kandi ko ubona babayeho neza kurusha abandi.” Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yasezeranyije abashyira Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:28-30, 33). Koko rero, So wo mu ijuru Yehova aragukunda kandi wowe n’abana bawe abifuriza ibyiza. Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Yaduhaye amategeko ye, muri yo hakaba hakubiyemo arebana n’umuryango n’uko twabona ibyo dukenera, kandi ni twe agirira akamaro. Iyo tuyakurikije, tuba tugaragaza ko tumukunda kandi ko tumwizera. Bibiliya igira iti “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yoh 5:3.

      21, 22. Kuki wiyemeje kwiringira Yehova?

      21 Eduardo yagize ati “nzi ko igihe namaze ntabana n’umugore wanjye n’abana banjye kidashobora kugaruka, ariko sinkomeza kugitekerezaho. Abenshi mu bo twakoranaga barakize, ariko ntibafite ibyishimo. Imiryango yabo ifite ibibazo bikomeye, ariko twe turishimye cyane. Nanone kandi, nshimishwa no kubona ukuntu abandi bavandimwe b’ino na bo bakomeza gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, nubwo baba ari abakene. Twese twibonera isohozwa ry’isezerano Yesu yatanze.”—Soma muri Matayo 6:33.

      22 Gira ubutwari! Hitamo kumvira Yehova no kumwiringira. Urukundo ukunda Imana, uwo mwashakanye n’abana bawe rujye rutuma usohoza inshingano yawe yo guha abagize umuryango wawe ibyo bakenera mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizatuma wibonera ko ‘Yehova ari we ugufasha.’

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze