Ukwaguka Kudacogora Gutuma Amazu y’Ubwami Arushaho Gukenerwa
1 Kera cyane, umuhanuzi wa Yehova yahanuye ko ‘ibyifuzwa n’amahanga yose byari kuzaza’ (Hag 2:7). Nta gushidikanya, tubona igihamya cy’ukuntu inyigisho ziva ku Mana zirimo zishoboza abantu benshi cyane kwiga ukuri no kuba abasenga Yehova. Mbega ukuntu bihimbaje kumva ko abantu bagera ku 2.735 babatijwe muri Afurika y’i Burasirazuba mu mwaka w’umurimo wa 1993! Kugira ngo dukomeze gufasha abo bantu bose bakiri bashya, tugomba ‘kwibuka ibyo dukora’ kugira ngo duhamye ko dushyigikira umurimo w’Imana mu rugero rwuzuye cyane uko bishoboka kose. (Gereranya na Hagayi 1:5.) Ni koko, uruhare rwacu rw’ingenzi rwo gushyigikira umurimo w’Imana rurakomeza kuba urwo gutanga ubufasha butuma haboneka amazu akwiriye yo gukoreramo yo gusenga ku bw’iyo mbaga y’abantu benshi bashya basingiza Yehova.
2 Sosayiti yakomeje guteganyiriza amatorero amafaranga kugira ngo abone Amazu y’Ubwami mashya yo guteraniramo. Mu mwaka w’umurimo wa 1993, amatorero 14 yo mu bihugu 4 yahawe inguzanyo igenewe imishinga yayo y’iby’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami. Mu by’ukuri, ikintu gishimishije ni ukuntu abavandimwe bo mu bihugu byose bagaragaje umwete no kwiyemeza mu kubona ibibanza no kubaka Amazu y’Ubwami. Amafaranga yagurijwe amatorero agarurwa mu kigega hamwe n’inyungu zayo ku buryo amafaranga yose yatanzwe nk’impano akomeza gukoreshwa, uko umwaka utashye, kugira ngo hubakwe Amazu y’Ubwami mashya.
3 Ubufasha Butangwa na za Komite z’Akarere Zishinzwe iby’Ubwubatsi: Twishimiye gutangaza ishyirwaho rya Komite ya mbere y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi muri iyi fasi yacu hano i Nairobi. Imigambi yo gushyiraho Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi i Mombasa, i Burengerazuba bwa Kenya, Addis Ababa n’i Kigali yamaze gutangira. Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi zizafasha abasaza bita ku mirimo inyuranye y’ubwubatsi ifitanye isano no kubaka Amazu mashya Y’Ubwami hamwe n’imishinga yo kuvugurura amazu runaka. Zizafasha kugereranya ibyo Inzu y’Ubwami nshya ikeneye cyangwa ibyo umushinga wo kuvugurura amazu ahari ukeneye, kandi zizatanga ubufasha buturutse hanze hakurikijwe uko buzagenda bukenerwa kuva mbere yo kubona ikibanza kugeza Inzu y’Ubwami yuzuye. Buri torero ryo mu turere twavuzwe haruguru, rizagira imwe muri izo komite irishinzwe.
4 Mu bindi bihugu, abakozi babarirwa mu bihumbi, bitanze babikunze kugira ngo bifatanye muri porogaramu ya Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi. Abo bantu bitanga, ushyizemo n’abakozi benshi b’abahanga hamwe n’abafundi benshi, batanga igihe cyabo n’imihati yabo babikunze mu byo kugura ikibanza, gushaka ibyangombwa bisabwa n’amategeko, gukora gahunda y’ubwubatsi no gukora urutonde rw’ibintu bigomba kugurwa. Nanone kandi, bafasha mu kugura ibikoresho bimeze neza ku biciro byiza, kurangiza imirimo y’ibanze yo gutegura ahazubakwa, no guhagararira imirimo y’ubwubatsi. Twiringiye kuzabona izo mpano zirangwamo ubuntu z’abantu bitanze ku bw’inyungu z’Ubwami mu ifasi yacu. Ibyo bakwiriye kubishimirwa cyane kandi bihesha imigisha myinshi iturutse kuri Yehova.—Imig 11:25.
5 Abasaza bagombye kugisha inama Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi yo mu ifasi yabo mu gihe itorero ryabo ritangiye bwa mbere gutekereza ibyo kuvugurura Inzu y’Ubwami ihari cyangwa kubaka Inzu y’Ubwami nshya. Kubera iki? Kubera ko za Komite z’Uturere zizaba zifite ubuyobozi bushobora gufasha amatorero mu bitekerezo by’ibanze. Guhitamo aho bazubaka cyangwa gukurikirana aho bahawe kubaka bisaba ibintu byinshi. Hari ibintu bimwe na bimwe bishobora gutuma igiciro nyakuri cy’ikibanza n’icy’ubwubatsi kiyongera cyane, nk’imirimo myinshi yo gutunganya ahazubakwa, kuvanaho ibintu bishobora guteza impanuka cyangwa birimo ubumara, cyangwa se ibibazo byo kubona ibyangombwa bisabwa n’amategeko. Mu gihe itorero rikeneye ubufasha bwa Sosayiti mu byo kubona amafaranga, Komite z’Uturere zishobora gufasha abasaza b’itorero kugereranya ibyo bakeneye mu buryo bukwiriye no gusaba Sosayiti inguzanyo y’ubwubatsi.
6 Za Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi, zizajya zitanga ibitekerezo ku bihereranye n’ibishushanyo mbonera bitandukanye by’Amazu y’Ubwami. Mbere yo guhitamo imyubakire y’inzu, abasaza b’itorero bagomba kubonana na komite y’akarere bagasuzuma imiterere y’iyo myubakire bifashishije ibishushanyo mbonera byatanzwe na Sosayiti ho icyitegererezo. Ibyo nta bwo bizagabanya amafaranga akoreshwa mu bwubatsi gusa, ahubwo nanone bizafasha itorero mu guhitamo imyubakire iri mu rugero ishobotse, kandi ikwiranye n’uburyo bwo kubaka bubangutse.
7 Hagomba gukorwa inyandiko zinonosoye kandi zirambuye zerekeye ibaruramari. Abavandimwe babifitemo ubumenyi bazakorana na za komite kugira ngo bafashe amatorero gushyiraho gahunda ikenewe yo kubarura imari no kuyitaho mu gihe cyose umushinga w’ubwubatsi uzaba utararangira. Ibyo bizafasha cyane, kubera ko ubusanzwe abasaza b’aho hantu baba badakora akazi gahoraho gakoresha izo nyandiko z’ibaruramari z’Amazu y’Ubwami. Mu mpera y’uwo mushinga w’ubwubatsi, komite y’akarere igomba guhabwa kopi y’izo nyandiko zuzuye z’ibaruramari zerekeye uwo mushinga w’ubwubatsi.
8 Hakenewe Abitangira Gukora Imirimo: Za komite z’uturere zigerageza kwifashisha ubuhanga bufitwe n’abantu baboneka mu matorero azajya ateranira muri ayo Mazu y’Ubwami mashya cyangwa avuguruwe. Nanone kandi, bakorana n’abandi bavandimwe b’aho hantu, cyane cyane abasaza n’abakozi b’imirimo kugira ngo babamenyereze gukora imirimo ihari. Iyo bamaze kugira ubuhanga bukenewe buzagira akamaro mu bwubatsi bw’Inzu y’Ubwami, nyuma y’aho abo bavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gufasha mu yindi mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami ateganyijwe muri ako karere. Ku bw’ibyo rero, abifatanya n’amatorero afite umushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami bagomba kugaragaza umutima wo kwitanga babikunze n’umwuka w’ubufatanye badategereje ko komite y’akarere n’abakorana na yo baba ari bo bahihibikanira imirimo yose y’Inzu yabo y’Ubwami (Neh 4:6b). Nyuma yo kumenyerezwa, abo bavandimwe bagombye guterwa umwete n’urukundo kugira ngo bafashe andi matorero na yo akeneye cyane kubaka Amazu y’Ubwami mashya cyangwa arushijeho kuba meza.—Neh 5:19; Fili 2:3, 4.
9 Ababwiriza babatijwe bafite ubuhanga n’igihagararo cyiza mu itorero, baraterwa inkunga yo kwitanga kugira ngo bafashe muri iyo nshingano ikomeye y’umurimo. Ubuhanga mu by’ubwubatsi no mu bindi bitari iby’ubwubatsi burakenewe. Abashaka kwitanga, bashobora kumenyesha icyifuzo cyabo umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa umwanditsi uzahita abigeza kuri komite y’akarere inama y’abasaza imaze kubishima. Abitanga bagombye kuvuga ubuhanga bwabo, ari mu by’ubufundi cyangwa mu bindi bintu, nk’imirimo y’ibyo kurya, iby’umutekano, ibyo kwita ku bikoresho, ibyo gukora ibaruramari n’ibyo gushaka ibyangombwa bisabwa n’amategeko. Kwitabira muri ubwo buryo, ni igihamya cy’urukundo dukunda bagenzi bacu ba bugufi cyane—ari bo bavandimwe bacu b’Abakristo.—Mat 7:12; 22:39; Yoh 13:35.
10 Ubufasha bw’Abitangira Gukora Imirimo Burishimirwa: Mbere yo kugira uruhare mu mushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami, ni bake baba bazi ukuntu kurangiza bene uwo mushinga ari akazi gakomeye. Nyuma y’uko umushinga umwe wo kubaka Inzu y’Ubwami wari urangiye, abasaza banditse bagira bati “ubuyobozi burangwamo kutarambirwa twahawe n’abavandimwe bo muri Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi bwatuzaniye imigisha itangaje. Iyo dutekereje inkunga baduteye binyuriye ku buyobozi no ku guhuza ibikorwa by’abakozi b’abahanga, bidutera kwibuka 1 Petero 5:2, 3, aho dusoma ku bihereranye no kuragira umukumbi, ko ‘tutawurinda nk’abahatwa, ahubwo tuwurinda tubikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze; kandi tudasa n’abatwaza igitugu abo twagabanijwe, ahubwo tuba ibyitegererezo by’umukumbi.’ Mu by’ukuri, abo bavandimwe batanze ingero nziza z’abitangiye umurimo wa Yehova. Mu gihe cyose uwo mushinga wamaze, habayeho ibyiciro byinshi cyane bitabarika, byo kuba abavandimwe barakoraga ingendo bavuye mu turere twa kure, bakoresha amasaha menshi, batanga imashini n’ibikoresho byabo kugira ngo bishobore gukoreshwa, ndetse no gutanga impano y’ibikoresho, ibyo byose kugira ngo badufashe mu bwubatsi bw’Inzu yacu nshya y’Ubwami. Ubuntu bw’abo bavandimwe bugaragaza cyane ko ‘bakunda bene Data,’ kandi mbega uburyo ibyo byaduteye inkunga!—1 Petero 2:17.”
11 Inkunga y’Amafaranga Iracyakomeza Gufasha: Impano zitanganywe ubuntu zagiye zifasha amatorero mu gihe cyashize, kugira ngo abone ikibanza no kwishyura inguzanyo z’ubwubatsi mu budahemuka, kandi twizeye ko ibyo bizakomeza no mu gihe kizaza. Mbese, Yehova Imana we ubwe si we uri ku isonga mu byo gutanga kuzira ubwikunde (Yak 1:17)? N’ubwo ari iby’ukuri ko ubushobozi bwacu no kubona umwanya wo gutanga bigenda bitandukana, dushobora kubona ko kugira icyo duhindura ku mikoreshereze y’umutungo wacu ubwacu, bishobora gutuma twifatanya mu buryo bwuzuye mu gushyigikira umurimo wo kubaka. Nta gushidikanya, ubuntu nk’ubwo bunezeza umutima wa Yehova, kandi bugatera abavandimwe bacu inkunga ikomeye.
12 Muri iki gihe, “abantu benshi” barimo baritabira ubutumwa bw’Ubwami mu buryo bwiyongera cyane kurushaho. “Ibyifuzwa” birimo birisukiranya mu rusengero rw’umwuka rwa Yehova, kandi ‘inzu ye arimo arayuzuzamo ubwiza’ (Ibyah 7:9; Hag 2:7). Kimwe n’Abayahudi b’indahemuka bo mu gihe cya Hagayi, dushobora kwibuka ibyo dukora mu murimo wa Yehova, dushyigikira mu buryo bwuzuye [imirimo yo kubaka] Amazu y’Ubwami y’inyongera arushaho gukenerwa mu buryo bukomeye. N’ubwo mu myaka ya vuba aha hubatswe Amazu y’Ubwami meza abarirwa mu bihumbi n’ibihumbi, ukwaguka kuracyakomeza mu buryo bwihuta cyane. Gukomeza gushyigikira imishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, ni uburyo buhebuje rwose bwo kwifatanya mu murimo w’Imana.