ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/94 p. 1
  • Gukora mu Ifasi Ikunze Kubwirizwamo Kenshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukora mu Ifasi Ikunze Kubwirizwamo Kenshi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Mbese ukoresha igitabo Comment raisonner?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Uko wategura uburyo bwiza bwo gutangiza ibiganiro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Gutanga Igitabo Kubaho Iteka mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 6/94 p. 1

Gukora mu Ifasi Ikunze Kubwirizwamo Kenshi

1 Twishimira kubona raporo z’uko amatorero menshi abwiriza kenshi mu ifasi yayo (Mat 24:14; 1 Tim 2:3, 4). N’ubwo ibyo bituma havuka ingorane zihariye, amakuru yo hirya no hino agaragaza ko ibyo bishobora kugerwaho mu buryo bugira ingaruka nziza, dupfa gusa kuba twiteguye neza kandi tukaba dufite ibidukwiriye byose ngo duhangane n’imimerere itandukanye duhura na yo.

2 Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro Bugira Ingaruka Nziza Ni Rwo Rufatiro: Ni iby’ingenzi kwitegura gukoresha uburyo bumwe cyangwa bwinshi bwo gutangiza ibiganiro, bwatekerejweho neza. Bwagombye kuba bukubiyemo ibitekerezo bifite ireme bisobanura neza impamvu z’ingenzi zituma dusubira gusura abantu kenshi.

3 Igitabo Kutoa Sababu gitanga ingero nziza nyinshi z’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bukwiriye gukoreshwa. Butatu muri bwo buboneka ku ipaji ya 15 munsi y’umutwe uvuga ngo “Mu Ifasi Ikunze Kubwirizwamo Kenshi.” Itoze uburyo runaka wifuza gukoresha mu ifasi yawe.

4 Mu ifasi ikunze kubwirizwamo kenshi, ababwiriza bamwe na bamwe bajya bagira ingaruka nziza mu gutangiza ibiganiro bakoresheje ingingo zo mu binyamakuru by’iwabo. Igitabo Kutoa Sababu gitanga ingero eshatu z’uburyo ibyo bishobora kuba byakorwa. Reba uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwa kabiri buri munsi y’umutwe uvuga ngo “Ubwicanyi/Umutekano” ku ipaji ya 13 n’uburyo bubiri bubanza bwo gutangiza ibiganiro buri munsi y’umutwe uvuga ngo “Ibibaho Muri Iki Gihe” ku ipaji ya 12.

5 Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro Wateguye: Ufite uburenganzira busesuye bwo kwitegurira no gukoresha amagambo y’uburyo bwo gutangiza ibiganiro ameze nk’ayo mu gitabo Kutoa Sababu. Isanzure mu buryo bwawe bwo kuvuga, ukoresheje amagambo yawe bwite. Mbere yo kuyakoresha mu murimo wo kubwiriza, ushobora kuyitozanya n’umubwiriza umenyereye.

6 Urugero, ushobora kuvuga amagambo ameze nk’aya ngo

◼ “Kuva aho mperukiye kugusura, [vuga ibintu byabaye vuba aha bihangayikishije abantu b’iyo]. Kubera ko ibyo bitureba twese mu buryo runaka, bihangayikishije cyane abenshi mu baturanyi bacu. Wenda nawe wabitekerejeho. [Ba uretse gato agire icyo abivugaho.] Urebye imimerere iriho muri iki gihe, mbese, ntiwemera ibyo umuhanuzi Yeremiya yanditse mu gice cya 10, umurongo wa 23?” Mumaze gusoma uwo murongo, baza nyir’inzu icyo abitekerezaho, hanyuma werekeze ibitekerezo bye ku murongo w’Ibyanditswe wihariye werekana uko Yehova azakemura icyo kibazo murimo muganiraho.

7 Cyangwa ushobora kuvuga uti

◼ “Nta gushidikanya, wabonye ko mu binyamakuru by’uyu munsi [vuga ibintu byihariye bihereranye n’ubwicanyi cyangwa ibyago byabereye muri ako karere. Irinde kugira icyo uvuga ku bihereranye na politiki] . Wenda nawe uremera ko ibyo bitugiraho ingaruka twese. [Ba uretse gato agire icyo abivugaho.] Dushobora kwiringira ko abategetsi batanga agahenge k’igihe gito; ariko, Bibiliya yerekana uburyo icyo kibazo kizakemurwa burundu.” Erekeza ibitekerezo bye ku murongo w’Ibyanditswe usobanura uko Imana izabigenza.

8 “Kuki Mukabya Gusura Abantu Cyane?” Ibisubizo bikwiriye ku bihereranye n’izo mbogamirabiganiro zivuka, bitangwa mu gitabo Kutoa Sababu ku ipaji ya 20 munsi y’umutwe uvuga ngo “Kuki Mukabya Gusura Abantu Cyane?” Ndetse n’iyo haba ari nta muntu utubajije, dushobora gutanga ubuhamya bwiza dukoresheje buri gihe gikwiriye mu gufasha abandi gusobanukirwa ko urukundo nyakuri dukunda Imana na bagenzi bacu, rudushishikariza kubasura kenshi cyane uko bidushobokeye kose. Ikiganiro gishingiye ku magambo ya Yesu aboneka muri Yohana 21:15-17, gishobora kuba ingirakamaro.

9 Nimucyo dukomeze guhangana n’ingorane zo gukora mu mafasi akunze kubwirizwamo kenshi kugeza ubwo Yehova azavuga ko bihagije. Nitubyiyemeza muri ubwo buryo, dushobora kwiringira ubuyobozi bwe, uburinzi bwe, n’imigisha ye kugeza ku mperuka.—Mat 28:19, 20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze