Garagaza ko Uzirikana Abandi—Igice cya 1
1 Twishimira kubona uburumbuke bw’ubwoko bwa Yehova, bwatumye umubare w’amatorero wiyongera. Mu turere tumwe na tumwe, cyane cyane mu mijyi minini, gukoresha Amazu y’Ubwami byafashe intera ndende, rimwe na rimwe bigasaba ko amatorero runaka akoresha Inzu imwe y’Ubwami. Iyo mimerere isaba kuzirikanwa by’umwihariko n’abarebwa na yo bose.
2 Buri torero rikoresha Inzu y’Ubwami, ryagombye kuyisiga mu mimerere myiza kandi irangwamo gahunda ku bw’abavandimwe baba bagiye gukurikiraho. Intebe zigomba kuba ziringanijwe kuri gahunda, nta gitabo icyo ari cyo cyose kirangwa aho bitangirwa, kandi ibikoresho ibyo ari byo byose bya bwite byibagiriwe ku Nzu y’Ubwami bigomba gukusanywa. Aho kwituma hagomba gusigwa mu mimerere iboneye, isabune, igitambaro cy’amazi, n’impapuro zo kwisukura bigasubizwaho, kandi bakareba ko nta myanda irangwa mu bikoresho byabigenewe.
3 Mu gihe irindi teraniro riteganyijwe guhita ritangira, abasigaye nyuma y’iteraniro rirangiye, ntibagombye kuhatinda bitari ngombwa, babangamira imyiteguro y’irindi teraniro. Ikiganiro mbonezamubano kirambuye gishobora gutera icyugazi aho baganirira, maze bikaba byatuma abavandimwe batinda kwegeranya no gushyira kuri gahunda ibikoresho by’irindi teraniro. Imbuga ikikije Inzu y’Ubwami yahagarikwamo imodoka, ishobora kuba ari ntoya, bityo bikaba bisaba kugira ubugwaneza bwo kuyivaho vuba na bwangu kugira ngo abandi bagiye gukurikiraho babone umwanya bari buhagararemo. Ku rundi ruhande, abaje mu iteraniro rikurikiyeho ntibagomba kuhagera hakiri kare cyane, ngo batume ku irembo no ku mbuga bahagararamo haba umubyigano utari ngombwa.
4 Aho amatorero menshi akoresha Inzu imwe y’Ubwami, hagomba kuba ubufatanye bwihariye mu gukora gahunda za buri cyumweru zo gukora isuku. Ubusanzwe, amatorero ajya ibihe. Mu gihe itorero ryanyu ari ryo rifite iyo nshingano, reba ko isuku yakozwe mu buryo bunonosoye, kandi ko yakorewe igihe. Icyo gihe, nta bwo andi matorero akoresha iyo nzu azabona impamvu yo kwitotomba.
5 Rimwe na rimwe, haba hakenewe ko buri torero rihindura amasaha y’amateraniro yaryo, nko mu gihe umugenzuzi w’akarere yarisuye. Niba ibyo bishobora kugira ingaruka ku rindi torero, abasaza bagomba kubimenyesha iryo torero rindi mbere y’igihe bihagije, kugira ngo ababwiriza baryo bashobore kubimenyeshwa hakiri kare uko bishoboka kose. Nanone kandi, iyo ibikorwa runaka byemewe, nk’Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya, iteraniro ry’abasaza bagize ako karere, cyangwa se ubukwe, biteganyijwe kuhabera, bigomba kumenyeshwa andi matorero hamwe n’umugenzuzi w’akarere uwo ari we wese byagiraho ingaruka, mbere y’igihe bihagije; bityo bakaba batateganya gukoresha iyo Nzu y’Ubwami mu gihe kimwe.
6 Hari amazu menshi akoreshwa n’amatorero agize uturere dutandukanye. Ni ngombwa ko mu gihe abagenzuzi basura amatorero bateganyije gusura ayo mazu, bamenyeshanya ibihereranye na gahunda yo gusura iteganywa gukorwa. Mu gihe abagenzuzi babiri bateganyije gusura mu cyumweru kimwe, bishobora gutuma hagira ihinduka rikorwa ku munota wa nyuma, cyangwa bigateza izindi ngorane.
7 Kuzirikana abandi mu buryo bwuje urukundo, gushyikirana neza, guteganya mbere y’igihe no gufatanya, bizatuma hagati y’amatorero hakomeza kurangwa imishyikirano y’igishyuhirane, kandi ibyo bizatanga icyizere cy’uko ‘byose bikorwa neza uko bikwiriye, no kuri gahunda.’—1 Kor 14:40.