Gushyira mu Gaciro ku Bihereranye n’Ikoranabuhanga rya za Orudinateri
1 Intumwa Pawulo yateye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere inkunga yo kutarangara, kuko “igihe kigabanutse” (1 Kor 7:29). Mu gihe ihererzo ry’iyi gahunda ishaje rigenda ryegereza, mbega ukuntu byihutirwa kuri twe ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,’ no ‘gucunguza uburyo umwete’! Igihe ni icy’agaciro kenshi.—Mat 6:33; Ef 5:15, 16.
2 Ikoranabuhanga rivugwaho kuba rishobora gucungura igihe cyane. Urugero, gukora kuri ka buto ka orudinateri, bishobora gutuma umuntu agera ku makuru menshi cyane mu kanya gato. Akenshi, za orudinateri zishobora gukora mu masegonda ibyo umuntu yagakoze mu masaha cyangwa mu byumweru akoresheje ubundi buryo. Igihe ikoreshejwe mu buryo bukwiriye, ni igikoresho cy’ingirakamaro cyane.
3 Mbese Koko Yashobora Gucungura Igihe?: Ku rundi ruhande, ikoranabuhanga nk’iryo ntiripfa kugerwaho ridatwaye byinshi—byaba amafaranga cyangwa igihe. Hari ubwo hashobora gukenerwa amasaha menshi kugira ngo umuntu yige uburyo bwo gukoresha orudinateri. Nanone, umuntu watwawe n’iryo koranabuhanga ubwaryo, ashobora gutakaza igihe yagombye gukoresha mu bundi buryo bwiza cyane kurushaho. Tugomba gushyira mu gaciro ku bihereranye n’uburyo tubona ibintu, tuzirikana ihame rishingiye mu muburo wa Pawulo wo gukora ‘nk’abanyabwenge, ducunguza uburyo umwete.’—Reba 1 Kor 7:31.
4 Hari benshi bagiye bakora porogaramu ya za orudinateri kugira ngo babike raporo z’itorero. Birumvikana ko uko umuntu yakoresha orudinateri ye, bigenwa na we ubwe. Icyakora, raporo z’itorero zifite fomu zabigenewe, ntizigomba gushyirwa muri orudinateri, kubera ko abana cyangwa abantu batabifitiye uburenganzira bashobora kuzigeraho. Raporo zose z’itorero—ibibarurwa by’itorero, amakarita ya Raporo z’Ababwiriza b’Itorero, n’ibindi n’ibindi—bigomba gushyirwa kuri fomu zatanzwe na Sosayiti, kandi ibyanditswe kuri izo fomu z’amatorero ntibigomba kubikwa muri orudinateri. Muri ubwo buryo, raporo z’amabanga y’itorero zizarindwa.
5 Abagenzuzi bita ku nshingano zabo, bagomba gushishoza mu gihe batanga ibyigisho mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi no muri porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo. Bagomba gutekereza ku ngingo izaganirwaho mu mimerere runaka. Urugero mu ishuri, ingingo imwe ishobora kuba idakwiriye guhabwa umunyeshuri uwo ari we wese. Intego y’icyigisho, hamwe n’ubushobozi bw’umuntu n’imiterere y’icyigisho, bigomba kwitabwaho. Orudinateri si yo igomba guhabwa inshingano yo gufata umwanzuro.
6 Umuvandimwe wahawe icyigisho agomba gutanga mu materaniro y’itorero, ntagomba kwishingikiriza ku ngingo yateguwe n’undi muntu, by’umwihariko umuntu atazi, kubera ko iba yateguwe binyuriye kuri orudinateri bityo kuyikoresha bikaba byamworohereza akazi. Abakristo bafatana uburemere inshingano zabo, ntibiha uburenganzira bwo gutegura za disikuru zishingiye kuri Bibiliya, cyangwa inyigisho z’amateraniro maze ngo bazishyire muri orudinateri kugira ngo abandi babashe kubibona no kubikoresha. Icyakora, orudinateri hamwe n’ububiko bw’ibitabo bwa Sosayiti bwitwa Watchtower Library, kuri porogaramu ya za orudinateri yitwa CD-ROM, bishobora kuba ibikoresho by’agaciro ku muvandimwe, mu kumufasha gukora ubushakashatsi butuma agira icyo ageraho mu gihe gito aba afite.
7 Ku bihereranye no kwandika no gutanga porogaramu za orudinateri, amalisiti hamwe n’inkuru zijyaniranye na byo mu bavandimwe, gutegura ndetse no gutanga ibice mu Iteraniro ry’Umurimo n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi binyuriye kuri orudinateri cyangwa binyuriye mu bundi buryo, ubusanzwe ni byiza ko abavandimwe bategura inyigisho zabo ubwabo, batekereza ku nyungu z’akarere kabo (1 Tim 4:13, 15). Ibintu by’itorero ntibigomba gukoreshwa mu buryo bwo kwironkera indamu z’amafaranga.
8 Bite ku byerekeye gutanga impapuro zacapwe na orudinateri z’imirongo ya Bibiliya yakoreshejwe mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, cyangwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero? Ni byiza ko ababwiriza biyandikira inyandiko zabo ubwabo kandi bagashyira ikimenyetso muri Bibiliya no mu bindi bitabo bakoresha mu byigisho. Mu materaniro, gukoresha inyandiko zacapwe na orudinateri z’imirongo y’Ibyanditswe zavanywe mu bitabo, bishobora gutuma Bibiliya ubwayo idakoreshwa mu gushakamo imirongo y’Ibyanditswe. Nyamara kandi, kureba imirongo y’Ibyanditswe mu cyigisho cya Bibiliya cyangwa mu materaniro y’itorero, ni igice kimwe mu bidutoza tuba tubonye, gituma tugira ubushobozi bwo gukoresha neza Bibiliya igihe turi mu murimo wo mu murima. Mu mimerere myinshi, cyane cyane nk’iyo handukuwe amagambo menshi, kuyasoma muri Bibiliya, bifite akamaro kurushaho, cyane cyane igihe abateze amatwi batewe inkunga yo gukurikirana muri Bibiliya.
9 Indi Mitego Ikomeye: Nk’uko byagaragajwe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1994, ku ipaji ya 9, guhuza orudinateri na gahunda ya telefoni ikorana na za orudinateri zindi, bishobora guteza akaga ko mu buryo bw’umwuka. Nk’uko umuntu mubi ashobora gushyira virusi muri orudinateri—ni ukuvuga porogaramu yakorewe kwangiza no gusiba ibiri muri orudinateri—abahakanyi, abakuru b’amadini n’abandi bashaka kuyobya abandi bantu mu bihereranye n’umuco cyangwa mu bindi, bashobora gushyira ibitekerezo byabo by’uburozi muri iyo gahunda ya telefoni ikorana na za orudinateri. Mu gihe gahunda ya telefoni ikorana na za orudinateri, ndetse n’imwe yitwa “AY Bonyine,” itagenzurwa neza, ngo ikoreshwe gusa n’abagaragu ba Yehova bakuze mu buryo bw’umwuka kandi b’indahemuka, ishobora gutuma Abakristo bayikoresha bifatanya n’‘incuti mbi’ (1 Kor 15:33). Sosayiti yabonye raporo ivuga ko gahunda nk’izo z’itumanaho zitwa ko ari iza bwite, zitakoreshejwe mu kujora ibintu by’umwuka gusa, ahubwo no mu gutanga inama mbi, gukwirakwiza amagambo yo gushyenga n’inkuru z’ibinyoma, no gucengeza ibitekerezo bidakwiriye, kubyutsa ibibazo no gushidikanya byashobora kubika ukwizera kwa bamwe, no gukwirakwiza ubusobanuro bw’Ibyanditswe bw’abantu ku giti cyabo. Iyo udasesenguye neza, ubona inyigisho zimwe zisa nk’aho zishimishije kandi zubaka, nyamara kandi ushobora gusanga zihambirijwe ibintu by’uburozi. Abakristo bahanga amaso “umugaragu ukiranuka w’ubwenge” kugira ngo babone ifunguro ry’umwuka riboneka mu gihe cyaryo no kugira ngo babone ubusobanuro. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1994, ku mapaji ya 9-11, mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire.) Umukristo afite inshingano ikomeye yo kurinda ukwizera kwe ibintu byose byatuma guhungabana, kandi ikintu cy’ingenzi kuri ibyo, ni uko buri gihe agomba kumenya abantu ashyikirana na bo abo ari bo.—Mat 24:45-47; 2 Yoh 10, 11.
10 Iyo ngingo y’uwo Munara w’Umurinzi yatsindagirizaga akamaro ko kubahiriza amategeko agenga uburenganzira bw’umuhanzi. Amasosiyete menshi akora kandi akagurisha za porogaramu za orudinateri zishinganye, kandi atanga icyemezo kigaragaza imipaka y’imikoreshereze ya porogaramu mu buryo buhuje n’amategeko. Ubusanzwe, icyo cyemezo kivuga ko ukoresha izo porogaramu atagomba guha abandi kopi yazo; mu by’ukuri, itegeko mpuzamahanga rihereranye n’uburenganzira bw’umuhanzi, ryerekana ko gukora ibyo binyuranije n’amategeko. Abantu benshi b’abanyamururumba ntibatinya kurenga ku mategeko. Ariko kandi, Abakristo bagomba gukoresha umutimanama wabo ku bihereranye no kubahiriza amategeko, ibya Kayisari bakabiha Kayisari.—Mat 22:21; Rom 13:1.
11 Amasosiyete amwe n’amwe akomeye, agurisha orudinateri zirimo porogaramu n’ibyemezo bitanga uburenganzira bwo kuzikoresha. Ariko kandi, amasosiyete ntatanga ibyo byemezo bitewe n’uko izo porogaramu aba yarazishyizemo atabifitiye uburenganzira, bityo nyir’ukuzigura akaba yica amategeko mu gihe azikoresha. Ku bihereranye n’ibyo, Abakristo bagomba kwirinda kwinjiza cyangwa gukoporora binyuriye kuri gahunda ya telefoni ikorana na orudinateri, ibintu bya elegitoroniki bifite uburenganzira bwihariwe n’umuhanzi (nk’uko bimeze ku bitabo bya Sosayiti), byaba byarakoporowe nta burenganzira bwa ba nyirabyo.—Heb 13:18.
12 Agaciro ko gukoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose ikoranabuhanga, kagomba gupimwa hakurikijwe akaga gashobora guterwa n’imikoreshereze yaryo. Ni nk’uko televiziyo ishobora gukoreshwa mu buryo b’ingirakamaro, ariko ingaruka mbi igira ku bantu muri iki gihe zikaba zaratumye n’abantu b’isi bagaragaza impungenge zikomeye. Gahunda ya za orudinateri yakwiriye ku isi hose, kandi ishobora gutanga inkuru z’agaciro kadafite imipaka, haba imuhira cyangwa ku kazi. Zikora imirimo myinshi ikenewe cyane mu bucuruzi, mu miryango, kimwe n’abantu ku giti cyabo, bakeneye gucunga inyungu zabo, umuntu ku giti cye, cyangwa iz’ubucuruzi muri uyu muryango wa kimuntu turimo ujya mbere mu buryo bwihuta cyane. Hagati aho ariko, iyo gahunda ya za orudinateri, yasabitswe n’ibibazo, urugero nk’ibintu biteye isoni, za poropagande zishingiye ku nzangano zo guca abantu mo ibice, hamwe n’ubusobanuro burambuye ku bihereranye n’uburyo bwo gukora ibintu bibi kandi by’ubugome.
13 Ku bw’ibyo, hari impamvu nyinshi z’ingenzi zituma Umukristo agomba gukomeza gushyira mu gaciro ku bihereranye n’ikoranabuhanga rya za orudinateri. Abenshi bishimira Traduction du Monde Nouveau, ibitabo bya Insight, hamwe na porogaramu ya za orudinateri yitwa Get Verse, ibyo Sosayiti ikaba yarabiteguye kuri za disiketi za orudinateri. Abandi na bo, bungukirwa no gukoresha porogaramu yateguwe na Sosayiti y’ububiko bw’ibitabo yitwa Watchtower Library, kuri disiketi ya CD-ROM, ikubiyemo na porogaramu ituma umuntu ashobora gukora ubushakashatsi bw’inyongera. N’ubwo umuntu yaba azi agaciro k’ikoranabuhanga runaka, mu kurikoresha ku bw’inyungu runaka, agomba no kuba maso kugira ngo yirinde ubwe, kandi ngo arinde n’abandi ibintu ibyo ari byo byose bidakwiriye. Tugomba gushyira mu gaciro kugira ngo n’ubwo imikoreshereze runaka y’iryo koranabuhanga yaba nta cyo itwaye, idatwara igihe cyacu kinini tweguriye Imana, cyangwa ngo ribe ryadutesha umurimo wacu n’intego zacu by’ingenzi.—Mat 6:22; 28:19, 20.