Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
1 Ni kuki twagombye kwamamaza ubutumwa bwiza ubudacogora? NI ibiki bisabwa kugira ngo umuntu abe umubwiriza butumwa mbwiza? NI kuki abantu badashabutse n’abagira amasonisoni bagombye gufata iya mbere mu kugeza ku bandi ubutumwa bwiza? Ibi bibazo hamwe n’ibindi byinshi bitera abantu kugira icyo bakora, bizasubizwa muri iyo porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ry’umwaka w’umurimo wa 1996, ifite umutwe uvuga ngo “Turi Abakozi Bakwiriye b’Ubutumwa Bwiza.”—Gereranya na 2 Abakorinto 3:5.
2 Kubera ko turi ubwoko bw’Imana Yehova, tugomba kugira amakenga mu bihereranye n’imyifatire yacu. Hari amakuru yo hirya no hino atera inkunga tuzagezwaho n’abakiri bato bazaba bavuga ukuntu bihanganiye ibigeragezo. Ababyeyi bazaterwa inkunga zuje urukundo zihereranye n’akamaro ko kurera abana babo nk’bakozi b’Imana. Twese uko turi, tuzafashwa gufatana uburemere akamaro ko kubwiriza n’imigisha twihesha twe ubwacu kimwe n’abatwumva.—1 Tim 4:16.
3 Nta gushidikanya ko umubatizo uzaba ari ikintu gishishikaje cyane uwo munsi. Icyo gikorwa kizabimburirwa na disikuru ishingiye kuri Bibiliya izaba ireba mu buryo bwihariye abantu bashya bitanze. Mu by’ukuri abazaba bari aho bose bazatega amatwi mu bwitonzi mu gihe iyo ngingo y’umubatizo izaba irimo isesengurwa n’ibisobanuro byayo birimo byumvikanishwa neza. Umuntu wese wifuza kubatizwa kuri uwo munsi w’ikoraniro ryihariye yagombye kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero mbere y’igihe kugira ngo abe afite igihe gihagije cyo gushyiraho gahunda y’abasaza bo gusuzumana n’abashaka kubatizwa ibibazo byagenwe.
4 Ikindi kintu gishishikaje kizaba ari disikuru y’ingenzi izatangwa n’umushyitsi. Izaba ifite umutwe uvuga ngo “Turi Abakozi b’Imana Bakwiriye Kandi Bafite Ibikenewe Byose” hari ibintu bine by’ingenzi byaringanijwe bidukwiriye ngo tube abakozi bizaganirwaho, kandi iyo disikuru izaba ikubiyemo n’amakuru yo hirya no hino yubaka ukwizera kw’abantu.
5 Itegure rero kuzaterana kuri iyo porogaramu yose. Ube witeguye gutumira abantu bashimishijwe hamwe n’ibyigisho bya Bibiliya kugira ngo na bo bazashobore kungukirwa n’uwo munsi w’inyigisho za gitewokarasi. Muri ubwo buryo, dushobora kwiringira ko “dukwiriye” (MN) kuba abakozi b’ubutumwa bwiza.