Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1996
AMABWIRIZA
Gahunda izakurikizwa mu kuyobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu wa 1996, ni iyi ikurikira:
EBITABO BIZAKORESHWA: Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau [bi12Z-F), Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine [uw-YW], “Toute Ecriture est inspiree de Dieu et utile’ [si-F], “Imitwe y’ibiganiro Bishingiye Kuri BibiUya” Iboneka muri Traduction du monde nouveau [*td-F, Comment raisonner à partir des Ecritures [rs-F], hamwe n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka [kl-YW].
Ishuri rigomba kuzajya ritangira KU GIHE ritangijwe indirimbo, isengesho, hamwe nʼijambo ryo gusobanura ibigiye gukurikiraho, hanyuma rikomeze ku buryo bukurikira:
INYIGISHO NO. 1: Iminota 15. Izajya Itangwa n’umusaza cyangwa umukozi wʼimirimo ubishoboye, kandi itegurwe mu gitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine cyangwa “Toute Ecriture est inspirde de Dieu et utile.’ Iyo nyigisho izajya itangwa mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12, hanyuma hagati y’iminota 3 na 5 ikurikiyeho hakorwe isubiramo mu bibazo nʼibisubizo hakoreshejwe ibibazo byanditswe bijyaniranye n’iyo nyigisho. Nta bwo Intego igomba kuba iyo kurondora ibivugwa kuri iyo ngingo gusa, ahubwo ibe iyo kwerekeza ibitekerezo ku kamaro kabyo no gutsindagiriza iby’ingenzi kurusha ibindi mu gufasha itorero. Umutwe werekanywe ugomba gukoreshwa. Bose baraterwa inkunga yo kwitegura neza mbere yʼigihe, kugira ngo ababateze amatwi bungukirwe byuzuye nʼiyo nyigisho.
Abavandimwe batanga iyo nyigisho bagomba kwitondera kutarenza igihe cyagenwe. Bashobora guhabwa inama mu ibanga mu gihe bibaye ngombwa cyangwa se igihe byaba bisabwe na nyir’ugutanga iyo nyigisho.
INGINGO ZʼINGENZI ZO MU MWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iminota 6. Ubusobanuro bw’izo ngingo buzajya butangwa n’umusaza w’itorero, cyangwa umukozi w’imirimo ushobora guhuza neza izo ngingo n’ibikenewe aho iwanyu. Ibyo ntibyagombye gukorwa mu buryo bwo kuvuga incamake gusa yʼibikubiye mu bice bigomba gusomwa. Ibyo bishobora kuba binakubiyemo kuvuga ibintu rusange bikubiye muri ibyo bice byagenwe, mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 na 60. Intego y’ibanze ariko, ni iyo gufasha abaguteze amatwi kugira ngo basobanukirwe impamvu n’uburyo ibyo ari ingirakamaro kuri twe. Ibyo birangiye. umugenzuzi w’ishuri azasaba abanyeshuri kujya mu myanya yabo bagomba gutangiramo ibyo bahawe gutegura.
INYIGISHO NO. 2: Iminota 5. Igomba gutangwa n’umuvandimwe ’mu buryo bwo gusoma Bibiliya mu mirongo runaka yagenwe. Izajya itangwa muri ubwo buryo, ari mu itsinda rinini ry’iryo shuri, ari no mu matsinda yaryo aciriritse. Ubusanzwe, ahasomwa haba ari hagufi mu rugero rukwiriye, kugira ngo umunyeshuri ashobore gutanga ubusobanuro buhinnye mu gihe cyo gutangira no gusoza. Hashobora gutangwa ingero z’ibyabaye mu mateka, ubusobanuro ku bihereranye n’ubuhanuzi cyangwa inyigisho. Imirongo ya Bibiliya yagenwe igomba gusomwa yose nta guhagarara. Birumvikana ariko ko mu gihe imirongo igomba gusomwa yaba idakurikirana, umunyeshuri ashobora kuvuga aho agiye gukomereza asoma.
INYIGISHO NO. 3: Iminota 5. Izajya itangwa na bashiki bacu. Ingingo zikubiye muri iyo nyigisho zizava mu “Mitwe y’ibiganiro BI shingiye Kuri Bibiliya” iboneka muri Traduction du monde nouveau [*td-F] cyangwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Umunyeshuri wasabwe kuyitegura, yagombye kuba azi gusoma. Mu gihe cyo gutanga iyo nkuru, umunyeshuri ashobora kuba yicaye cyangwa ahagaze Bizaba ngombwa ko mushiki wacu wasabwe gutegura iyo nyigisho, ahuza umutwe wayo hamwe nʼibikubiyemo, n’imimerere ishobora gushyirwa mu bikorwa, wenda ikaba yaba imeze nk’iyo mu gihe cyo mu murimo wo mu murima, cyangwa mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Mu gihe iyo nyigisho izaba ishingiye mu gitabo Ubumenyi, ishobora kuzajya itangwa mu buryo bwo gusubira gusura, cyangwa kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Umugenzuzi w’ishuri azashishikazwa mu buryo bwihariye n’ukuntu umunyeshuri afasha nyir’inzu gutekereza no gusobanukirwa ibikubiye mu nyigisho ye, n’ukuntu Imirongo yʼibyanditswe yakoreshejwe. Si ngombwa ko za paragarafu zo mu gitabo zisomwa. Umugenzuzi w’ishuri azajya agena umuntu umwe wo kuba umufasha. uretse ko hashobora kongerwaho n’abandi. Ingingo iganirwaho ni yo igomba kwitabwaho cyane kuruta icytcaro ubwacyo.
INYIGISHO NO. 4: Iminota 5. Ishobora gutangwa n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Izajya iva mu gitabo Comment raisonner à partir des Ecritures. Mu gihe umuvandimwe asabwe gutanga iyo nyigisho, agomba kuyitanga ayerekeza ku bamuteze amatwi base. Ubusanzwe, ni byiza ko umuvandimwe ategura azirikana abazaba bamuteze amatwi mu Nzu y’Ubwami, kugira ngo inyigisho ye irusheho kongerera ubumenyi abayiteze amatwi no kuba Ingirakamaro by’ukuri. Mu gihe mushiki wacu yaba ari we wasabwe gutegura aho hantu, iyo ngingo igomba gutangwa hakurikijwe uko bivugwa ku Nyigisho NO. 3.
INAMA NTBYITONDERWA: Nyuma y’inyigisho ya buri munyeshuri, umugenzuzi w’ishuri azajya atanga inama zihariye, atagombye gukurikiza urutonde rw’inama zikubiye mu ngingo zanditse ku rupapuro rutangirwaho Inama zo Kuboneza Imvugo. Ahubwo, agomba kwibanda ku ngingo umunyeshuri akwiriye kunonosora. Niba umu nyeshuri akwiriye guhabwa “B” (Byiza) kandi ku rupapuro rwe rwo gutangiraho inama hakaba hatariho ingingo n’imwe yahaweho “A” (Amajyambere) cyangwa “N” (Noncsora), utanga inama azakora aka ziga kazengurutse akazu kagombye gushyirwamo “B,” “A” cyangwa “N” imbere y’ingingo umunyeshuri agomba kuzanonosora ubutaha. Ibyo azabimenyesha uwo munyeshuri muri uwo mugoroba, kandi ayandike ku Rupapuro Rutangirwaho Ingingo yo Gutegura mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi (S-89). Abari muri porogaramu bose bagomba kwicara mu myanya yʼimbere. Ibyo bizajya bicungura igihe kandi bitume umugenzuzi w’ishuri ashobora kugeza inama ze ku munyeshuri zireba. Niba igihe gihari, nyuma yo gutanga inama za ngombwa, umugenzuzi w’ishuri ashobora gutanga ibisobanuro ku ngingo zungura ubumenyi kandi z’ingirakamaro zitavuzwe n’umunyeshuri. Umugenzuzi w’ishuri yagombye kwitondera kudakoresha iminota irenze ibiri mu gutanga inama hamwe nʼibindi bitekerezo bihinnye nyuma ya buri nyigisho itanzwe n’umunyeshuri. Niba ingingo zo mu mwihariko wo gusoma Bibiliya zitanzwe mu buryo budahwi tse, uwazitanze ashobora guhabwa inama mu ibanga.
GUTEGURA INYIGISHO: Mbere yuko umunyeshuri ategura inyigisho yasabwe gutegura, agomba gusomana ubwitonzi igice cyo mu gitabo Manuel pour l’ecole gikubiyemo isomo ryo kunonosora imvugo yasabwe gutegura. Abanyeshuri basabwe gutegura Inyigisho NO. 2 bashobora kwihitiramo umutwe ukwiranye n’ibikubiye mu gice cya Bibiliya cyateganijwe gusomwa. Izindi nyigisho zigomba gutangwa zishingiye ku mitwe yerekanywe kuri porogaramu y’ishuri.
KUBAHIRIZA IGIHE: Nta n’umwe ugomba kurenza igihe ya genewe. Ni na ko biri kandi no ku nama n’ibisobanuro bitangwa n’uyobora ishuri. Inyigisho NO. 2, iya 3 n’iya 4, zigomba guhagarikwa mu bwitonzi mu gihe zaba zirengeje igihe cyagenwe. Umuntu washyizweho kugira ngo atange ikimenyetso cyo guhagarika, agomba kubikora atazuyaje. Iyo abavandimwe batanga Inyigisho NO. 1, hamwe n’ingingo z’ingenzi zo muri Bibiliya, barengeje igihe, bagomba guhabwa inama mu ibanga. Bose bagomba kwitwararika ku gihe cyabo babyitondeye. Porogaramu yose igomba kumara iminota 45, hadakubiyemo indirimbo n’isengesho.
ISUBIRAMO RYO KWANDIKA: Nyuma yʼigihe runaka, hazajya hakorwa isubiramo mu buryo bwo kwandika. Mu kwitegura, ongera usuzume ingingo zizwe kandi usome ibice byose biri mu mwihariko wo gusoma Bibiliya. Bibiliya ni yo yonyine ishobora gukoreshwa mu gihe cy’iminota 25 y’isubiramo. Igihe gisigaye kizakoreshwa mu gutanga Ibitekerezo ku bibazo n’ibis bizo. Buri munyeshuri azakosora urupapuro rwe bwite. Umugenzuzi w’ishuri azasuzumira hamwe n’abamuteze amatwi ibisubizo byose, kandi ibibazo bikomeye azabyibandaho cyane, kugira ngo afashe bose gusobanukirwa neza ibisubizo byabyo. Niba, ku bw’impamvu runaka zitewe n’imi merere yo mu gace kʼiwanyu, isubiramo ridakozwe mu cyumweru giteganyijwe kuri porogaramu, rishobora gukorwa mu cyumweru gi kurikiraho.
AMATORERO MANINI: Amatorero afite abanyeshuri 50 cyangwa basaga, ashobora kureba ukuntu yabacamo amatsinda, bityo aba nyeshuri bagatanga inyigisho ziteganijwe kuri porogaramu imbere y’abandi bagenzuzi. Abantu batarabatizwa, ariko bakaba bafite imibereho ihuje n’amahame ya Gikristo, na bo bashobora kujya mu ishuri bagahabwa ibyo bategura.
ABASEBYE [AMATERANIRO]: Abagize itorero bose bazagaragaza ko bita kuri iryo shuri bihatira kuriteranaho buri cyumweru, bategu ra neza Ingingo bahawe gutegura kandi bakifatanya mu gutanga ibisubizo mu gihe cy’ibibazo. Turiringira ko abanyeshuri bose bazafatana uburemere ibyo bazaba basabwe gutegura. Igihe umunyeshuri war! u teganyijwe atabonetse, undi muntu ashobora kwitangira ku musimbura, bityo agakora uko ashoboye kugira ngo yumvikanishe iyo ngingo muri icyo gihe gito aba ahawe. Cyangwa, umugenzuzi w’ishuri ashobora kugira icyo avuga kuri iyo ngingo afatanyije na bamwe mu bamuteze amatwi.
POROGARAMU
*td-F “Imitwe y’ibiganiro Bishingiye Kuri Bibiliya” iboneka muri Traduction du monde nouveau
Mut 1 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 13 kugeza ku cya 15
Indirimbo ya 213
No. 1: Uko Ubumwe bwa Gikristo Bugerwaho (ute-YW pp. 5-7 par. 1-7)
No. 2: Yeremiya 14:10-22
No. 3: *td-F 36A Icyo Ubwami bwʼImana Buzakorera Abantu
No. 4: Nta bwo Yesu Yagiye mu ijuru Afite Umubiri Bunyama (rs-F p. 321 par. 3-p. 322 par. 3)
Mut 8 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 16 kugeza ku cya 19
Indirimbo ya 163
No. 1: Ibintu by’Ingenzi Bituma Habaho Ubumwe bwa Gikristo (uw-YW p. 8 par. 8 kugeza 9 [3])
No. 2: Yeremiya 18:1-17
No. 3: *td-F 36B Ubutware bwa Cyami Bwari Gutangira Gutegeka mu Gihe Abanzi ba Kristo Bari Kuba Bakiri mu Bikorwa Byabo
No. 4: Impamvu Yesu Yabonekeye Abantu mu Mibiri Inyuranye (rs-F p. 322 par. 4-p. 323 par. 3)
Mut. 15 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 20 kugeza ku cya 22
Indirimbo ya 186
No. 1: Ibindi Bintu Bituma Habaho Ubumwe bwa Gikristo (uw-YW p. 9 par. 8 [4) kugeza 9)
No. 2: Yeremiya 20:1-13
No. 3: ʼ*td-F 36C Nta bwo Ubwami bw’Imana Buzaza Binyuriye ku Mihati y’Abantu
No. 4: Abazazurwa Kugira ngo Bategekane na Kristo. Bazamera nka We (rs-F p. 323 par. 5-p. 324 par. 3)
Mut 22 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 23 kugeza ku cya 25
Indirimbo ya 89
No. 1: Irinde Ibizana Amacakubiri (uw-YW pp. 10-11 par. 10-12)
No. 2: Yeremiya 23:16-32
No. 3: ʼ*td-F 10A Icyo “Imperuka y’Isi“ Isobanura
No. 4: Icyo Umuzuko Uzaba Ari Cyo ku Bantu Muri Rusange (rs-F p. 324 par. 4-p. 325 par 3)
Mut. 29 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 26 kugeza ku cya 28
Indirimbo ya 97
No. 1: UkoYehova Ateye (uw-YW pp. 12-13 par. 1-4)
No. 2: Yeremiya 26:1-16
No. 3: ’*td-F 10B Komeza Gukurikiranira Hafi Ibimenyetso Biranga Iminsi yʼImperuka
No. 4: Impamvu Abazazurwa Batazaryozwa Ibyo Bakoze Mbere [yo Gupfa) (rs-F p. 326 par. 1)
Gash. 5 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 29 kugeza ku cya 31
Indirimbo ya 35
No. 1: Igane Urugero rwa Yehova mu Bihereranye no Kugaragaza Urukundo (uw-YW pp. 14-15 par. 5-7)
No. 2: Yeremiya 31:27-40
No. 3: *td-F 44A Imana IsezeranyaUbuzima bw’Iteka Abantu Bumvira
No. 4: Uko “Abapfuye Basigaye” Bagarurirwa Ubuzima Hano ku 1st (rs-F p. 326 par. 2-p. 327 par. 2)
Gash. 12 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 32 n’icya 33
Indirimbo ya 166
No. 1: Igisha Abantu Ukuri ku Byerekeye Imana (uw-YW pp 15-17 par. 8-11 [2])
No. 2: Yeremiya 33:1-3,14-26
No. 3: *td-F 44B Abagize Umubiri wa Kristo Bonyine Ni Bo Bajya mu ijuru
No. 4: Ababarirwa mu Mubare w’Abazazukira [Kuba] Hano ku Isi (rs-F p. 327 par. 3-p. 328 par. 3)
Gash. 19 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 34 kugeza ku cya 37
Indirimbo ya 85
No. 1: Hariho Yehova Umwe Gusa (uw-YW pp. 17-18 par. 11 [3] kugeza 12)
No. 2: Yeremiya 35:1-11, 17-19
No. 3: *td-F 44C Ubuzima bw’Iteka Bwasezeranywe Umubare Utaragenwe w’ “Izindi Ntama”
No. 4: Ibintu Byagombaga Kubaho Bifitanye Isano n’Ukuhaba kwa Kristo Byari Kubaho mu Gihe cy’Imyaka Myinshi (rs-F p. 329 par. 1,2)
Gash. 26 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 38 kugeza ku cya 41
Indirimbo ya 117
No. 1: Icyo Kugendera mu Izina ry’Imana Bisobanura (uw-YW pp. 18-19 par. 13-15)
No. 2: Yeremiya 38:1-13
No. 3: *td-F 22A Ubumwe Buhuza Abashakanye Bugomba Kubahwa
No. 4: Ukugaruka kwa Kristo Ntikubonwa n’Amaso (rs-F p. 329 par. 3-p. 330 par. 2)
Wer. 4 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 42 kugeza ku cya 45
Indirimbo ya 44
No. 1: Fasha Abandi Kugira ngo Bemere ko Bibiliya Ari Ijambo ryʼImana (uw-YW pp. 20-2 par. 1-6)
No. 2: Yeremiya 43:1-13
No. 3: *td-F 22B Abakristo Bagomba Kubahiriza Ihame ry’Ubutware
No. 4: Uko Yesu Azagaruka nʼUkuntu Amaso Yose Azamubona (rs-F p. 330 par. 4-p. 331 par. 5).
Wer. 11 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 46 kugeza ku cya 48
Indirimbo ya 46
No. 1: Soma Bibiliya Buri Munsi (uw-YW pp. 23-5 par. 7-11)
No. 2: Yeremiya 48:1-15
No. 3: *td-F 22C Inshingano z’Ababyeyi ku Bihereranye n’Abana
No. 4: Ibintu Byagombaga Kubaho Bifitanye Isano n’Ukuhaba kwa Kristo (rs-F p. 332 par. 1-5)
Wer. 18 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 49 n’icya 50
Indirimbo ya 175
No. 1: Itoze Kwiga Ibyerekeye Yehova (uw-YW pp. 25-6 par. 12 kugeza 12 [1])
No. 2: Yeremiya 49:1-11,15-18
No. 3: *td-F 22D Abakristo Bagombye Gushyingiranwa nʼAbakristo Bagenzi Babo Gusa
No. 4: Nta bwo Abakristo Basabwa Kubahiriza Isabato (rs-F p. 343 par. 2-p. 344 par. 2)
Wer. 25 Gusoma Bibiliya: Yeremiya Igice cya 51 n’icya 52
Indirimbo ya 70
No. 1: Yeremiya—Akamaro kʼibikubiyemo (si-F p. 122 par. 37-40)
No. 2: Yeremiya 51:41-57
No. 3: (d-F 22E Abakristo b’Ukuri Ntibashaka Abagore Benshi
No. 4: Nta Nkuru ya Bibiliya Igaragaza ko Adamu Yubahirizaga Umunsi w’Isabato (rs-F p. 344 par. 3-p. 345 par. 1)
Mata 1 Gusoma Bibiliya: Amaganya Igice cya 1 n’icya 2
Indirimbo ya 170
No. 1: Ingtngo z’ibanze ku Bihereranye nʼigitabo cy’Amaganya (si-F pp. 123 par. 1-7)
No. 2: Amaganya 2:13-22
No. 3: *td-F 8A Nta bwo Mariya Yari “Nyinaw’Imana”
No. 4: Nta bwo Yesu Yagabanije Amategeko ya Mose mo Ibice Bibiri: Igikubiyemo Ay’“Imihango” n’igikubiyemo “Amahame Mbwirizamuco“ (rs-F p. 345 par. 2-p. 346 par. 1)
Mata 8 Gusoma Bibiliya: Amaganya Igice cya 3 kugeza ku cya 5
Indirimbo ya 140
No. 1: Amaganya—Akamaro kʼibikubiyemo (si-F p. 124-5 par. 13-15) No. 2: Amaganya 5:1-22
No. 3: ʼ*td-F 8B Bibiliya Igaragaza ko Mariya “Atakome.ie Kuba Isugi“
No. 4: Amategeko Cumi Yavaniweho Rtmwe n’Amategeko ya Mose (rs-F p. 346 par. 2,3)
Mata 15 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 1 kugeza ku cya 4
Indirimbo ya 112
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Ezekiyeli (si-F pp. 125-6 par. 1-6)
No. 2: Ezekiyeli 3:16-27
No. 3: ‘(d-F 24A Icyo Bibiliya Ivuga ku Bihereranye n’Urwibutso
No. 4: Impamvu Amabwiriza Mbwirizamuco Atavanyweho Ubwo Amategeko Yakurwagaho (rs-F p. 347 par. 1,2)
Mata 22 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 5 kugeza ku cya 8
Indirimbo ya 180
No. 1: Tekereza ku Mutwe wa Bibiliya Hamwe n’Ukuntu Umurongo Ukwawo Wumvikana Hakoreshejwe Iwukikije (uw-YW p. 26 par. 12 [2] n’iya 12 [3])
No. 2: Ezekiyeli 5:1-15
No. 3: ʼf d-F 24B Nta bwo Umuhango wa Misa Ushingiye ku Byanditswe
No. 4: Icyo Isabato Isobanura ku Bakristo (rs-F p. 347 par. 3-p. 349 par. 1)
Mata 29 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Yeremiya Igice cya 13-52; Amg 1-5 kugeza Ezekiyeli 1-8
Indirimbo ya 113
Gic. 6 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 9 kugeza ku cya 11
Indirimbo ya 124
No. 1: Iyerekezebo Ibyo Wiga Kandi Ubigeze ku Band! (uw-YW pp. 26-8 par. 12 [4] kugeza 13)
No. 2: Ezekiyeli 9:1-11
No. 3: Imana Ishaka ko Wazabaho mu Gihe Kizaza Gishimishije (kl-YW pp. 6-7 par. 1-5)
No. 4: Abo Bibiliya Yita Abera [Cyangwa Abatagatifu] (rs-F p. 350 par. 1-3)
Gic. 13 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 12 kugeza ku cya 14
Indirimbo ya 105
No. 1: Ieyo Abahanuzi Bavuze ku Byerekeye Yesu (uw-YW pp. 29-31 par. 1-6)
No. 2: Ezekiyeli 14:1-14
No. 3: Ubuzima bw’Iteka Muri Paradizo—Si Inzozi (kl-YW pp. 7-9 par. 6-10)
No. 4: Impamvu Tutaramya “Abera” (rs-F p. 351 par. 1-3)
Gic. 20 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 15 n’icya 16
Indirimbo ya 149
No. 1: Ite ku Ngero z’Ubuhanuzi (uw-YW pp. 32-3 par. 7 kugeza 8 [2])
No. 2: Ezekiyeli 16:46-63
No. 3: Uko Ubuzima Buzaba Bumeze Muri Paradizo (kl-YW pp. 9-10 par. 11-16)
No. 4: Ukuri ku Bihereranye no Kuramya Ibisigazwa byʼ “Abera [Abatagatifu]” nʼAmashusho Yabo (rs-F p. 352 par. 1-p. 353 par. 1)
Gic. 27 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 17 kugeza ku cya 19
Indirimbo ya 120
No. 1: Umutambyi Wacu Mukuru Washushanijwe (uw-YW p. 33 par. 8 [3] na 8 [4])
No. 2: Ezekiyeli 18:21-32
No. 3: Impamvu Ubumenyi ku Byerekeye Imana Ari Ingenzi (kl-YW pp. 10-11 par. 17-19)
No. 4: Abera b’Abakristo bʼUkuri Nta bwo Ari Abantu Batarangwaho Icyaha (rs-F p. 353 par. 2)
Kam. 3 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 20 n’icya 21
Indirimbo ya 144
No. 1: Uko Dushobora Kugaragaza ko Twizera Kristo (uw-YW pp. 33-7 par. 9-14)
No. 2: Ezekiyeli 21:18-32
No. 3: Igitabo Gihishura Ubumenyi ku Byerekeye Imana (kl-YW pp. 12-13 par. 1-6)
No. 4: Gukizwa kw’Abantu Bose Ntibishingiye Kuri Bibiliya (rs-F p. 354 par. 2)
Kam. 10 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 22 n’icya 23
Indirimbo ya 222
No. 1: Kumvira Imana Bihesha Umudendezo Nyakuri (uw-YW pp. 38-40 par. 1-5)
No. 2: Ezekiyeli 22:17-31
No. 3: Icyo Bibiliya Ihishura ku Byerekeye Imana (kl-YW pp. 13-15 par. 7-9)
No. 4: Mbese, Amaherezo Abantu Bose Bazakizwa? (rs-F p. 355 par. 1)
Kam. 17 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 24 kugeza ku cya 26
Indirimbo ya 160
No. 1: Aho Umudendezo Ushobora Kuboneka Muri Iki Gihe (uw-YW pp. 40-2 par. 6-9)
No. 2: Ezekiyeli 26:1-14
No. 3: Impamvu Ushobora Kwizera Bibiliya (kl-YW pp. 15-16 par. 10-13)
No. 4: “Abantu b’Ingeri Zose,” (M/V) Bazakizwa (rs-F p. 355 par. 2)
Kam. 24 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 27 kugeza ku cya 29
Indirimbo ya 159
No. 1: Umudendezo w’Isi mu by’Ukuri Ni Ububata (uw-YW pp. 42-3 par. 10-12)
No. 2: Ezekiyeli 29:1-16
No. 3: Bibiliya Ivuga Ukuri Kandi Ni Iyo Kwiringirwa (kl-YW p. 17 par. 14,15)
No. 4: Bibiliya Ivuga ko Hari Bamwe Batazakizwa Rwose (rs-F p. 355 par. 3-p. 356 par. 2)
Nyak. 1 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 30 kugeza ku cya 32
Indirimbo ya 132
No. 1: Uburyo bwo Kumenya Incuti Mbi (uw-YW pp. 44-5 par. 13,14)
No. 2: Ezekiyeli 31:1-14
No. 3: Bibiliya Ni Igitabo cy’Ubuhanuzi (kl-YW pp. 17-18 par. 16-18)
No. 4: Mu Gihe Umuntu Akijijwe, Nta Bwo Aba Akijijwe Burundu (rs-F p. 356 par. 3-6)
Nyak. 8 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 33 n’icya 34
Indirimbo ya 84
No. 1: Ikibazo Gikomeye Buri Wese Agomba Guhangana na Cyo (uw-YW pp. 46-7 par. 1-3)
No. 2: Ezekiyeli 34:17-30
No. 3: Ubuhanuzi bwa Bibiliya Buhereranye na Yesu (kl-Y W pp. 19-21 par. 19,20)
No. 4: Impamvu Ukwizera Kugomba Kugendana n’ibikorwa (rs-F p 356 par. 7-p. 357 par. 3)
Nyak. 15 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 35 kugeza ku cya 37
Indirimbo ya 38
No. 1: Igane Ukwizera kw’Abantu bʼIndahemuka (uw-YW pp. 47-52 par. 4-11)
No. 2: Ezekiyeli 35:1-15
No. 3: Mwiftize Ubumenyi ku Byerekeye Imana (kl-YW pp. 21-2 par. 21-3)
No. 4: Uburyo Tumdnya ko Umwanzi Abaho Koko (rs-F p. 364 par. 3-p. 365 par. 3)
Nyak. 22 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 38 n’icya 39
Indirimbo ya 26
No. 1: Guhesha Yehova Icyubahiro Binyuriye ku Myifatire Yacu (uw-YW pp. 52-4 par. 12-15)
No. 2: Ezekiyeli 38:1-4,10-12,18-23
No. 3: Imana y’Ukuri n’izina Ryayo (kl-YW pp. 23-4 par. 1-5)
No. 4: Satan! Si Ububi Buba mu Bantu (rs-F p. 365 par. 4-p. 366 par. 2)
Nyak. 29 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 40 kugeza ku cya 44
Indirimbo ya 67
No. 1: Icyo Twigishwa no Kuba Imana Yararetse Ububi Bubaho (uw-YW pp. 55-7 par. 1-7)
No. 2: Ezekiyeli 40:1-15
No. 3: Impamvu Wagombye Gukoresha Izina ryʼImana (kl-YW pp. 24-5 par. 6-8)
No. 4: Imana NttyaremyeUmwanzi (rs-F p. 366 par. 3)
Kan. 5 Gusoma Bibiliya: Ezekiyeli Igice cya 45 kugeza ku cya 48
Indirimbo ya 63
No. 1: Ezekiyeli—Akamaro k’ibikubiyemo (si-F p. 129-30 par. 29-33)
No. 2: Ezekiyeli 47:1-12
No. 3: Uko Yehova Yihesheje Izina Rikomeye (kl-YW pp. 25-7 par. 9-13)
No. 4: Impamvu Imana Itahise Irimbura Satani Akimara Kwigomeka (rs-F p. 367 par. 1,2)
Kan. 12 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 1 n’icya 2
Indirimbo ya 102
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Daniyeli (si-F pp. 130-1 par. 1-7)
No. 2: Daniyeli 2:31-45
No. 3: Imico yʼImana y’Ukuri (kl-YW pp. 27-8 par. 14-16)
No. 4: Ntugapfobye Ububasha bw’Umwanzi (rs-F p. 368 par. 1-3)
Kan. 19 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 3 n’icya 4
Indirimbo ya 41
No. 1: Nta na Rimwe Imana Ijya Irangwaho Gukiranirwa (uw-YW pp. 58-61 par. 8-16)
No. 2: Daniyeli 3:16-30
No. 3: Yehova NI Imana y’ibambe n’imbabazi (kl-YW pp. 28-9 par. 17-19)
No. 4: Kuvanirwaho Ububasha Bubi bwa Satani bwo Kuyobya Abantu Biri Bugufi (rs-F p. 369 par. 1-p. 370 par. 1)
Kan. 26 Isubirano ryo Kwandika. Soma Ezekiyeli Igice cya 9-48 kugeza Muri Daniyeli Igice cya 1-4
Indirimbo ya 114
Nzeri 2 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 5 n’icya 6
Indirimbo ya 56
No. 1: Rwanya Imyuka Mibi (uw-YW pp. 62-4 par. 1-5)
No. 2: Daniyeli 6:4-11,16,19-23
No. 3: Yehova Atinda Kurakara, Ntarobanura ku Butoni, Kandi Arakiranuka (kl-YW p. 30 par. 20, 21)
No. 4: Mbese, Imibonano y’ibitsina Yose Ni Icyaha? (rs-F p. 370 par. 2-p. 371 par. 4)
Nzeri 9 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 7 n’icya 8
Indirimbo ya 138
No. 1: Ba Maso Kugira ngo Utahure Uburiganya bw’Umubi (uw-YW pp. 64-7 par. 6-12)
No. 2: Daniyeli 7:2-14
No. 3: Yehova Imana Ni Umwe (kl-YW pp. 30-1 par. 22,23)
No. 4: Icyo Bibiliya Ivuga ku Bihereranye no Kuryamana kw’Abahuje Igitsina (rs-F p. 372 par. 2-p. 373 par 1)
Nzeri 16 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 9 n’icya 10
Indirimbo ya 123
No. 1: Ambara Intwaro Zose z’Imana (uw-YW pp. 67-9 par. 13-15)
No. 2: Daniyeli 9:20-27
No. 3: Yesu Kristo Ni Urufunguzo rw’Ubumenyi ku Byerekeye Imana (kl-YW pp. 32-3 par. 1-3)
No. 4: Ihinduka Rigomba Gukorwa Kugira ngo Umuntu Ashimishe Imana (rs-F p. 372 par. 5-p. 373 par. 2)
Nzeri 23 Gusoma Bibiliya: Daniyeli Igice cya 11 n’icya 12
Indirimbo ya 88
No. 1: Daniyeli—Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 134-5 par. 20-24)
No. 2: Daniyeli 12:1-13
No. 3: MesiyaWasezeranijwe (kl-YW p. 33 par. 4, 5)
No. 4: Impamvu Umuntu Utunganye Yashoboraga Gukora Icyaha (rs-F p. 278 par. 3-p. 279 par. 3)
Nzeri 30 Gusoma Bibiliya: Hoseya Igice cya 1 kugeza ku cya 5
Indirimbo ya 50
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Hoseya (si-F pp. 135-6 par. 1-8)
No. 2: Hoseya 5:1-15
No. 3: Igisekuruza cya Yesu Kigaragaza ko Ari Mesiya (kl-YW p. 34 par. 6)
No. 4: Impamvu Icyaha Tugifata Uko Kiri (rs-F p. 280 par. 2-p. 281 par. 2)
Ukw. 7 Gusoma Bibiliya: Hoseya Igice cya 6 kugeza ku cya 10
Indirimbo ya 185
No. 1: Ubumenyi, Ukwizera, n’Umuzuko (uw-YW pp. 70-3 par. 1-7)
No. 2: Hoseya 8:1-14
No. 3: Ubuhanuzi Bwasohoye, Buhamya ko Yesu Ari Mesiya (kl-YW pp. 34-6 par. 7, 8)
No. 4: Ingaruka Icyaha Kigira ku Mishyikirano Dufitanye n’Imana (rs-F p. 281 par. 3-p. 282 par. 3)
Ukw. 14 Gusoma Bibiliya: Hoseya Igice cya 11 kugeza ku cya 14
Indirimbo ya 146
No. 1: Hoseya—Akamaro k’ibikubiyemo (si-F p. 145 par. 14-17)
No. 2: Hoseya 11:1-12
No. 3: Ibindi Bihamya Bigaragaza ko Yesu Yari Mesiya (ZtZ-YW p. 36 par. 9)
No. 4: Icyo Bibiliya Ivuga ku Byerekeye Ubugingo (rs-F p. 28 par. 1-5)
Ukw. 21 Gusoma Bibiliya: Yoweli Igice cya 1 kugeza ku cya 3
Indirimbo ya 143
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Yoweli n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 138-40 par. 1-5,12-14)
No. 2: Yoweli 2:1-11, 28-32
No. 3: Yehova [Ubwe] Ahamya Ibyerekeye Umwana We (kl-YW p. 38 par. 10, 11)
No. 4: Bibiliya Ivuga ko Inyamaswa Ari Ubugingo (rs-F p. 28 par. 6-p. 29 par. 5)
Ukw. 28 Gusoma Bibiliya: Amosi Igice cya 1 kugeza ku cya 5
Indirimbo ya 151
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Amosi (si-F pp. 140-1 par. 1-6)
No. 2: Amosi 3:1-15
No. 3: Imibereho ya Yesu Mbere Yuko Aba Umuntu (kl-YW p. 39 par. 12-14)
No. 4: Mu gihe cyo Gupfa Nta Bugingo Cyangwa Umwuka
Bikomeza Kugira Ubuzima Bufite Ubwimenye (rs-F p. 30 par. 1-p. 32 par. 1)
Ugu. 4 Gusoma Bibiliya: Amosi Igice cya 6 kugeza ku cya 9
Indirimbo ya 212
No. 1: Amosi—Akamaro k’ibikubiyemo (si-F p. 142 par. 13-17)
No. 2: Amosi 8:1-14
No. 3: Imibereho ya Yesu ku Isi (kl-YW pp. 40-1 par. 15-17)
No. 4: Uko Bibiliya Ivuga Ibyerekeye Umwuka Wera (rs-F p. 136 par. 1-3)
Ugu. 11 Gusoma Bibiliya: Obadiya kugeza Muri Yona Igice cya 4
Indirimbo ya 215
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Obadiya n’icya Yona n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 143-5 par. 1-5, 10-14; pp. 145-7 par. 1-5, 10-13).
No. 2: Yona 3:10; 4:1-11
No. 3: Yesu Ariho Kandi Ni Umwami Uganje (kl-YW pp. 41-2 par. 18-20)
No. 4: Ikigaragaza ko Umuntu Afite Umwuka Wera (rs-F p. 137 par. 1-4)
Ugu. 18 Gusoma Bibiliya: Mika Igice cya 1 kugeza ku cya 4
Indirimbo ya 139
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’lgitabo cya Mika (si-F pp. 147-8 par. 1-8)
No. 2: Mika 4:1-12
No. 3: Ugusenga Kwemerwa n’Imana (kl-YW pp. 43-5 par. 1-5)
No. 4: Nta Gice Kimwe mu Bigize Umuntu cy’Umwuka Gisigara Ari Kizima Iyo Umubiri Upfuye (rs-F p. 138 par. 4-p. 139 par. 1)
Ugu. 25 Gusoma Bibiliya: Mika Igice cya 5 kugeza ku cya 7
Indirimbo ya 162
No. 1: Mika—Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 149 par. 16-19)
No. 2: Mika 6:1-16
No. 3: Gukora Ibyo Imana Ishaka (kl-YW pp. 46-7 par. 6-10)
No. 4: Nta Mishyikirano Iba Hagati y’Umuntu n’“Umwuka” w’Uwapfuye (rs-F p. 381 par. 4-p. 382 par. 4)
Ukub. 2 Gusoma Bibiliya: Nahumu Igice cya 1 kugeza ku cya 3
Indirimbo ya 168
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Nahumu n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 150-2 par. 1-7, 11, 12)
No. 2: Nahumu 1:2-14
No. 3: Senga Imana mu Buryo Bwayo (kl-YW p. 48 par. 11-13)
No. 4: Impamvu Abakristo b’Ukuri Bamaganira KureIbikorwa Byose by’Ubupfumu (rs-F p. 382 par. 5)
Ukub. 9 Gusoma Bibiliya: Habakuki Igice cya 1 kugeza ku cya 3
Indirimbo ya 47
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Habakuki n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 152-4 par. 1-5, 12-14)
No. 2: Habakuki 1:12-2:8
No. 3: Irinde Kubabaza Imana (kl-YW pp. 49-50 par. 14-17)
No. 4: Irinde Ibikorwa by’Ubupfumu (rs-F p. 383 par. 1-p. 384 par. 3)
Ukub. 16 Gusoma Bibiliya: Zefaniya Igice cya 1 kugeza ku cya 3
Indirimbo ya 172
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Zefaniya n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 155-7 par. 1-6, 10-12)
No. 2: Zefaniya 1:7-18
No. 3: Komeza Amahame y’Imana yo mu Rwego rwo Hejuru (kl-YW pp. 50-1 par. 18,19)
No. 4: Ntukagirire Amatsiko Ibihereranye n’Ububasha bwa Kidayimoni (rs-F p. 384 par. 4-p. 385 par. 2)
Ukub. 23 Gusoma Bibiliya: Hagayi Igice cya 1 n’icya 2
Indirimbo ya 152
No. 1: Ingingo z’ibanze ku Bihereranye n’igitabo cya Hagayi n’Akamaro k’ibikubiyemo (si-F pp. 157-9 par. 1-7, 13-16)
No. 2: Hagayi 2:6-19
No. 3: Yoboka Yehova Ubigiranye Ubugingo Bwawe Bwose (kl-YW pp. 51-2 par. 20-2)
No. 4: Uburyo bwo Kwigobotora mu Maboko y’imyuka (Mibi] (rs-F p. 385 par. 3-p. 386 par. 4)
Ukub. 30 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Daniyeli Igice cya 5-12; Hos 1-14; Yow 1-3; Amosi 1-9; Obad 1-21; Yona 1-4; Mika 1-7; Nah 1-3; Hab 1-3; Zef 1-3 kugeza Hag 1-2
Indirimbo ya 34