Bwiriza Iby’Ubwami
1 Mu Baheburayo 10:23, duterwa inkunga yo ‘gukomeza kwatura ibyiringiro byacu.’ Kandi ibyiringiro byacu bishingiye ku Bwami bw’Imana. Yesu yategetse mu buryo bwumvikana ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugomba kubwirizwa mu mahanga yose (Mar 13:10). Tugomba kuzirikana ibyo, igihe turi mu murimo wacu.
2 Igihe tuvugana n’abantu, tugerageza gutangiza ibiganiro ku bihereranye n’ibintu bibashimisha cyangwa bibareba. Ubusanzwe, tuvuga ibintu bazi neza, nk’ubwicanyi buvugwa mu karere kabo, ibibazo bigera ku rubyiruko, imihangayiko ihereranye no kubona icyatunga umuntu, cyangwa ihinduka ry’ibibera mu isi. Kubera ko abantu benshi bahangayikishwa n’ayo ‘maganya y’iyi si,’ mu gihe tuberetse ko natwe bitureba kandi ko tubumva, akenshi bazatugaragariza ibiri mu mutima wabo (Luka 21:34). Ibyo bishobora kuduha uburyo bwo kubagezaho ibyiringiro byacu.
3 Icyakora, mu gihe tutabaye maso, ikiganiro gishobora kwibanda ku bintu bibi, ku buryo tunanirwa gusohoza intego twari dufite mu kubasura—ari yo yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. N’ubwo twerekeza ku mimerere mibi itera uko kwiheba, intego yacu ni iyo kwerekeza ibitekerezo ku Bwami, bukaba amaherezo buzakemura ibibazo byose by’abantu. Dufite ibyiringiro bihebuje rwose abantu bakeneye cyane kumva. Bityo, n’ubwo dushobora gutangira tuganira ku bihereranye n’ibintu biranga “ibihe birushya,” twagombye kwihutira kwerekeza ku butumwa bwacu bw’ibanze, “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose.” Muri ubwo buryo, tuzasohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye.—2 Tim 3:1; 4:5; Ibyah 14:6.