ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kl igi. 5 pp. 43-52
  • Ni bande basenga imana mu buryo yemera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni bande basenga imana mu buryo yemera?
  • Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Senga mu mwuka no mu kuri
  • Gukora ibyo data ashaka
  • Ubumenyi nyakuri—ni uburinzi
  • Inyigisho z’amategeko y’abantu
  • Irinde kubabaza imana
  • Komeza amahame y’imana yo mu rwego rwo hejuru
  • Gusenga n’ubugingo bwose
  • Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Gusenga Yehova mu buryo yemera bituma tugira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Jya wigana Yesu usenga Imana mu buryo yemera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
kl igi. 5 pp. 43-52

Igice cya 5

Ni bande basenga imana mu buryo yemera?

1. Ni iki umugore w’Umusamariyakazi yashakaga kumenya ku bihereranye no gusenga?

MBESE, waba warigeze kwibaza uti ‘ni bande basenga Imana mu buryo yemera?’ Birashoboka ko haba hari umugore umwe waba warigeze kwibaza bene icyo kibazo, igihe yaganiraga na Yesu Kristo hafi y’Umusozi Gerizimu w’i Samariya. Uwo mugore yerekeje ku itandukaniro ryari hagati y’imisengere y’Abasamariya n’iy’Abayahudi, maze agira ati “ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi: namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa” (Yohana 4:20). Ariko se, Yesu yabwiye uwo mugore w’Umusamariyakazi ko Imana yemera uburyo bwose bwo gusenga? Cyangwa se, yavuze ko hari ibintu byihariye bisabwa kugira ngo umuntu ashimishe Imana?

2. Mu gusubiza uwo mugore w’Umusamariyakazi, ni iki Yesu yavuze?

2 Dore igisubizo cya Yesu gitunguranye: “igihe kizaza ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu” (Yohana 4:21). Abasamariya bamaze igihe kirekire batinya Yehova kandi banasenga n’izindi mana ku Musozi Gerizimu (2 Abami 17:33). None Yesu Kristo we ati haba ahongaho, haba n’i Yerusalemu, nta na hamwe hari kuba hagifite agaciro mu gusenga k’ukuri.

Senga mu mwuka no mu kuri

3. (a) Ni kuki, mu by’ukuri, Abasamariya batari bazi Imana? (b) Ni gute Abayahudi b’indahemuka kimwe n’abandi bantu bashoboraga kumenya Imana?

3 Yesu yakomeje abwira uwo mugore w’Umusamariyakazi ati “dore, mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi, kuko agakiza kava mu Bayuda” (Yohana 4:22). Abasamariya bagiraga ibitekerezo bya kidini bikocamye, kandi bemeraga gusa ko bya bitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya ari byo byahumetswe—kandi na bwo bikaba ari bimwe bagiye bahindura bakurikije ibyifuzo byabo, ari na byo byitwaga Pantateki ya Gisamariya. Ku bw’ibyo rero, nta bwo bari bazi Imana mu by’ukuri. Nyamara Abayahudi bo bari baragejejweho ubumenyi bw’Ibyanditswe (Abaroma 3:1, 2). Ibyanditswe byahaga Abayahudi b’indahemuka, kimwe n’abandi bose babishaka, ibyo babaga bakeneye kugira ngo bamenye Imana.

4. Dukurikije amagambo ya Yesu, ni iki Abayahudi n’Abasamariya bari bakeneye kugira ngo ugusenga kwabo kwemerwe n’Imana?

4 Mu by’ukuri, Yesu yagaragaje ko baba Abayahudi cyangwa Abasamariya bagombye gukosora uburyo bwabo bwo gusenga kugira ngo bashimishe Imana. Yagize ati “igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu [m]wuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni [u]mwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:23, 24). Dukeneye gusenga Imana “mu [m]wuka” tubitewe n’imitima yuje ukwizera n’urukundo. Birashoboka gusenga Imana ‘mu kuri’ twiga Ijambo ryayo, Bibiliya, kandi tukayisenga mu buryo buhuje n’ukuri kwayo kwahishuwe. Mbese, ufite amatsiko yo kubigenza utyo?

5. (a) “Gusenga” bishaka kuvuga iki? (b) Ni iki tugomba gukora niba dushaka ko ugusenga kwacu kwemerwa n’Imana?

5 Yesu yatsindagirije ko icyo Imana ishaka ari ugusenga k’ukuri. Ibyo bikaba bigaragaza ko hariho uburyo bwo gusenga butemerwa na Yehova. Gusenga Imana bisobanura kuyihesha icyubahiro cyimbitse no kuyikorera umurimo wera. Uramutse ushatse guha icyubahiro umutegetsi ukomeye cyane, birumvikana ko wagombye kwitabira kumukorera no gukora ibishobora kumushimisha. Birumvikana rwose ko dushaka gushimisha Imana. Aho kuvuga gusa tuti ‘idini ryanjye riranyuze,’ twagombye rwose kureba neza niba ugusenga kwacu guhuje n’ibyo Imana idusaba.

Gukora ibyo data ashaka

6, 7. Ni kuki Yesu atemera bamwe mu biyita ko ari abigishwa be?

6 Nimucyo dusome muri Matayo 7:21-23 maze turebe niba dushobora gutahura ikintu cy’ingenzi cyadufasha kumva niba Imana yemera uburyo bwose bwo gusenga. Yesu yagize ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu zina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.’ ”

7 Kwemera ko Yesu Kristo ari Umwami ni iby’ingenzi mu gusenga k’ukuri. Icyakora, hari icyaba kibura mu gusenga kw’abantu benshi bihandagaza bavuga ko ari abigishwa ba Yesu. Yavuze ko hari abashoboraga gukora “ibitangaza byinshi,” nko gukiza abantu mu buryo buvugwaho kuba ari ubw’ibitangaza. Nyamara wenda bari kubura gukora ibyo Yesu yavuze ko ari ngombwa. Bari kuba ‘badakora ibyo Se wo mu ijuru ashaka.’ Niba dushaka gushimisha Imana, twagombye kwiga ibyo Data uwo ashaka maze tukabishyira mu bikorwa.

Ubumenyi nyakuri—ni uburinzi

8. Ni iki dusabwa kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka, kandi se, ni ubuhe buryo bukocamye bwo kubona ibintu twagombye kwirinda?

8 Gukora ibyo Imana ishaka bisaba kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo. Bene ubwo bumenyi buyobora ku buzima bw’iteka. Koko rero, twese uko turi dushaka gufatana uburemere ikibazo gihereranye no kugera ku bumenyi nyakuri buva mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Hari abavuga ko ibyo atari ngombwa ngo mu gihe tudafite uburyarya mu mutima kandi tukaba tugira umwete mu gusenga kwacu. Abandi bo bihandagaza bagira bati ‘ubwo uzi bike, nawe uzabazwa bike.’ Nyamara, Bibiliya yo idutera inkunga yo kongera ubumenyi bwacu ku byerekeye Imana hamwe n’imigambi yayo.—Abefeso 4:13; Abafilipi 1:9; Abakolosayi 1:9.

9. Ni gute ubumenyi nyakuri buturinda, kandi se, ni kuki dukeneye ubwo burinzi?

9 Bene ubwo bumenyi bushobora kutubera uburinzi kugira ngo hatagira icyanduza ugusenga kwacu. Intumwa Pawulo yagize icyo ivuga ku kiremwa kimwe cy’umwuka cyihindura nka “malayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:14). Mu gihe cyihinduye gityo, icyo kiremwa cy’umwuka—ari cyo Satani—kigerageza kutuyobya kitwerekeza mu bikorwa binyuranye n’ibyo Imana ishaka. Hari ibindi biremwa by’umwuka byifatanya na Satani mu kwanduza ugusenga kw’abantu, ari na yo mpamvu Pawulo yagize ati “ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni [ntiba]bitura Imana” (1 Abakorinto 10:20). Uko bigaragara, hari benshi bagiye bibwira ko basenga mu buryo bukwiriye, n’ubwo baba batarakoraga ibyo Imana ishaka. Bayoberejwe mu gusenga kwanduye kw’ikinyoma. Tuziga byinshi ku bihereranye na Satani hamwe n’abadayimoni, icyakora abo banzi b’Imana banduje ugusenga kw’abantu mu buryo budashidikanywaho.

10. Ni iki wagombye gukora uramutse umenye ko hari uwahumanyije isoko y’amazi wavomagaho, kandi se, ni iki ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana budufashamo?

10 Uramutse umenye ko hari umuntu wahumanyije isoko y’amazi mwavomagaho, mbese, wakomeza kunywa amazi yayo? Nta gushidikanya ko wahita ufata ingamba zo gushaka indi soko y’amazi meza atanduye. Ni koko, ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana budufasha kumenya idini ry’ukuri no kwirinda imyanda ishobora gutuma ugusenga kutemerwa n’Imana.

Inyigisho z’amategeko y’abantu

11. Ni iki cyari gikocamye mu gusenga kw’Abayahudi benshi?

11 Igihe yesu yari ku isi, Abayahudi benshi ntibakoraga ibihuje n’ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana. Ku bw’ibyo, batakaje igikundiro cyo kugira igihagararo cyiza imbere ya Yehova. Dore icyo Pawulo yabavuzeho muri aya magambo yanditse agira ati “ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge” (Abaroma 10:2). Bihitiyemo gusenga Imana uko babyumva aho kumvira ibyo yavuze.

12. Ni iki cyanduje ugusenga ko muri Isirayeli, kandi se, byagize izihe ngaruka?

12 Mu mizo ya mbere, Abisirayeli bagiraga idini ritanduye bari barahawe n’Imana, ariko ryaje kwanduzwa n’inyigisho hamwe na filozofiya by’abantu (Yeremiya 8:8, 9; Malaki 2:8, 9; Luka 11:52). N’ubwo abayobozi ba kidini b’Abayahudi bitwaga Abafarisayo batekerezaga ko ugusenga kwabo kwari kwemewe n’Imana, ariko Yesu yaje kubabwira ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza, mwa ndyarya mwe, nk’uko byanditswe ngo ‘ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure; bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ”—Mariko 7:6, 7.

13. Ni gute dushobora gukora nk’Abafarisayo?

13 Mbese, birashoboka ko hari ubwo twaba dukora nk’abo Bafarisayo? Ibyo birashoboka nk’igihe dukurikiza imihango ya kidini gusa twarazwe, aho gusuzuma ibyo Imana ivuga ku bihereranye n’ugusenga. Ku bihereranye n’ako kaga gakomeye, Pawulo yanditse atanga uyu muburo ngo “umwuka [u]vuga [w]eruye [u]ti ‘mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’ ” (1 Timoteyo 4:1). Ku bw’ibyo rero, ntibihagije kwibwira gusa ko gusenga kwacu gushimisha Imana. Kimwe na wa mugore w’Umusamariyakazi wahuye na Yesu, wenda ubwo buryo bwacu bwo gusenga dushobora kuba twaraburazwe n’ababyeyi bacu. Ariko dukeneye kureba neza niba ibyo dukora byemewe n’Imana koko.

Irinde kubabaza imana

14, 15. N’ubwo twaba dufite ubumenyi runaka ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka, ni kuki tugomba kuba maso?

14 Tutarebye neza, hari ubwo twakora ikintu kitemewe n’Imana. Urugero, intumwa Yohana yikubise hasi imbere y’ibirenge bya marayika kugira ngo ‘imuramye.’ Ariko marayika yatanze uyu muburo ngo “reka! Ndi Imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga” (Ibyahishuwe 19:10). Ku bw’ibyo se, urumva akamaro ko kureba neza niba ugusenga kwawe kutarandujwe n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga ibigirwamana?—1 Abakorinto 10:14.

15 Igihe Abakristo bamwe batangiraga gukurikiza imigenzo ya kidini itarashimishaga Imana, Pawulo yarababajije ati “ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga, kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo? Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka. Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa” (Abagalatiya 4:8-11). Abo bantu, buri wese ku giti cye, bari bararonse ubumenyi ku byerekeye Imana, ariko nyuma y’aho bararengereye baziririza imigenzo ya kidini n’iminsi mikuru itemewe na Yehova. Nk’uko Pawulo yabivuze, dukeneye ‘gushakashaka uko twamenya ibyo Umwami ashima.’—Abefeso 5:10.

16. Ni gute muri Yohana 17:16 no muri 1 Petero 4:3 hadufasha kumenya niba iminsi mikuru n’imigenzo bishimisha Imana?

16 Tugomba kureba neza niba twirinda iminsi mikuru ya kidini n’indi migenzo itandukira amahame y’Imana (1 Abatesalonike 5:21). Urugero, Yesu yavuze ku bihereranye n’abigishwa be ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Mbese, idini ryawe ryifatanya mu kwizihiza imihango n’iminsi mikuru itandukira amahame yo kutivanga mu bintu by’iyi si? Cyangwa se, abayoboke b’idini ryawe bajya bifatanya rimwe na rimwe mu migenzo n’iminsi mikuru birangwamo imyifatire ifitanye isano n’iyo intumwa Petero yavuze? Yanditse igira iti “igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.”—1 Petero 4:3.

17. Ni kuki twagombye kwirinda ikintu cyose kirangwamo umwuka w’isi?

17 Intumwa Yohana yatsindagirije akamaro ko kwirinda ibikorwa birangwamo umwuka w’iyi si itugose idatinya Imana. Yohana yanditse agira ati “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; kuko ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Mbese, wumvise ko ‘abakora iby’Imana ishaka’ bazahoraho iteka ryose? Ni koko, nidukora ibyo Imana ishaka twirinda ibikorwa bitandukanye birangwamo umwuka w’iyi si, dushobora kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka!

Komeza amahame y’imana yo mu rwego rwo hejuru

18. Ni gute Abakorinto bamwe batandukiriye mu bihereranye n’imyifatire, kandi se, ni iki ibyo byagombye kutwigisha?

18 Imana ishaka ko abayisenga baba ari abantu bakurikira amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru. Abantu bamwe bo muri Korinto ya kera, barishukaga bakibwira ko Imana yari kwihanganira imyifatire y’ubwiyandarike. Dushobora kubona ukuntu bibeshyaga dusomye mu 1 Abakorinto 6:9, 10. Niba dushaka gusenga Imana mu buryo bwemewe, tugomba kuyishimisha mu magambo no mu bikorwa. Mbese, uburyo bwawe bwo gusenga burabikubashisha?—Matayo 15:8; 23:1-3.

19. Ni gute ugusenga k’ukuri kugira ingaruka ku byo tugirira abandi?

19 Imishyikirano tugirana n’abandi na yo igomba kurangwamo amahame y’Imana. Yesu Kristo yaduteye inkunga yo kugirira abandi nk’uko natwe twifuza ko batugirira, kuko icyo na cyo ari kimwe mu bice bigize ugusenga k’ukuri (Matayo 7:12). Zirikana n’ibyo yavuze ku bihereranye no kugaragaza urukundo rwa kivandimwe: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Abigishwa ba Yesu bagomba gukundana no kugirira neza bagenzi babo basangiye ukwizera.—Abagalatiya 6:10.

Gusenga n’ubugingo bwose

20, 21. (a) Ni ubuhe buryo bwo gusenga Imana ishaka? (b) Ni kuki Yehova yanze ugusenga kwa Isirayeli mu gihe cya Malaki?

20 Mu mutima wawe, ushobora kuba wifuza koko gusenga Imana mu buryo bwemewe. Niba ari ko biri rero, ni ngombwa kumenya uko Yehova abona ibihereranye no gusenga. Umwigishwa Yakobo yatsindagirije ko icy’ingenzi ari ukumenya uko Imana ibona ibintu, si uko twebwe tubibona. Yakobo yagize ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27). Kubera ko twifuza gushimisha Imana, buri wese muri twe akeneye gusuzuma ugusenga kwe no kureba neza niba kutandujwe n’ibikorwa birangwamo kudatinya Imana, cyangwa se niba tutarimo twirengagiza ikintu yo ibona ko ari icy’ingenzi.—Yakobo 1:26.

21 Gusenga mu buryo butanduye, n’ubugingo bwose, ni byo byonyine bishimisha Yehova (Matayo 22:37; Abakolosayi 3:23). Igihe ishyanga ry’Isirayeli ryarekaga gusenga Imana rityo, yagize iti “umwana yubaha se, n’umugaragu akubaha shebuja; none niba ndi so, mwanyubashye mute? Cyangwa niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he?” Barimo bababaza Imana bayitambira amatungo ahumye, acumbagira n’arwaye ku buryo yanze ibyo bikorwa byabo byo gusenga (Malaki 1:6-8). Yehova akwiriye gusengwa mu buryo butanduye kurusha ubundi bwose, kandi icyo yemera gusa ni uko abantu bamwiyegurira mu buryo bwihariye.—Kuva 20:5; Imigani 3:9; Ibyahishuwe 4:11.

22. Niba dushaka ko Imana yemera ugusenga kwacu, ni iki tugomba kwirinda, kandi se, ni iki tugomba gukora?

22 Biragaragara ko wa mugore w’Umusamariyakazi waganiraga na Yesu yashimishijwe no gusenga Imana mu buryo bwemewe na yo. Niba icyo ari cyo cyifuzo cyacu, tuzirinda inyigisho n’ibikorwa byose byanduye (2 Abakorinto 6:14-18). Mu mwanya wabyo, twe tuzihatira cyane kugera ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Imana kandi dukore ibyo ishaka. Tuzasohoza neza ibyo idusaba bihereranye no gusenga kwemewe (1 Timoteyo 2:3, 4). Abahamya ba Yehova bihatira cyane kubigenza batyo, kandi baragutera inkunga mu buryo bw’igishyuhirane yo kwifatanya na bo mu gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Yesu yagize ati “Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga” (Yohana 4:23). Turizera ko nawe umeze nka bene abo. Kimwe na wa mugore w’Umusamariyakazi, nta gushidikanya ko nawe wifuza kubona ubuzima bw’iteka (Yohana 4:13-15). Ariko, ubona abantu basaza kandi bagapfa. Igice gikurikiraho gisobanura impamvu zabyo.

Suzuma ubumenyi bwawe

Nk’uko bigaragara muri Yohana 4:23, 24, ni ukuhe gusenga Imana yemera?

Ni gute dushobora kumenya niba Imana ishimishwa n’imigenzo runaka kimwe no kwizihiza iminsi mikuru?

Ni ibihe bintu bisabwa kugira ngo ugusenga kube kwemewe?

[Ifoto yuzuye ipaji ya 44]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze