-
Ntihagire Uwonona Ingeso Zawe NzizaUmunara w’Umurinzi—1994 | 1 Mata
-
-
dushobora kuba twayasubiramo mu mutwe. Ayo magambo arangwamo urukundo rwa kibyeyi Pawulo yari afitiye abavandimwe na bashiki be b’i Korinto, hanyuma natwe mu buryo bwagutse. Nta gushidikanya kandi ko ayo magambo akubiyemo inama duhabwa na Data wo mu ijuru, kubera ko ashaka ko imihati yacu igira icyo igeraho.—1 Abakorinto 15:58.
-
-
Komeza Gukura mu BumenyiUmunara w’Umurinzi—1994 | 1 Mata
-
-
Komeza Gukura mu Bumenyi
“Kwizera mukongereho . . . kumenya.”—2 PETERO 1:5.
1, 2. (a) Ni iki twiga iyo twitegereje ibiri mu ijuru (Abaroma 1:20)? (b) Mu by’ukuri ni iki abantu bagezeho mu kongera ubumenyi bwabo?
TWIGA iki iyo tugiye hanze mu gicuku, ijuru ritamurutse, maze tukitegereza ukwezi kurabagirana n’inyenyeri zitabarika? Ushobora kugira icyo wiga ku bihereranye n’Uwaremye ibyo byose.—Zaburi 19:1-6; 69:34.
2 Niba warigeze gushaka kongera ubwo bumenyi, mbese, wari kujya hejuru y’inzu yawe kugira ngo ubashe kubyitegereza? Nta gushidikanya ko atari ko wari kubigenza. Albert Einstein yigeze gukoresha urwo rugero ashaka kwerekana ko rwose abahanga mu bya siyansi batongereye cyane ubumenyi mu by’ikirere, kandi ko ibyo bazi ku Wakiremye ari bike cyane kurushaho.a Dr. Lewis Thomas yanditse agira ati “muri iki kinyejana cyaranzwe no kugera ku bintu bihambaye mu bya siyansi, ikiruta ibindi byose byagezweho muri siyansi, ni ugutahura ko burya turi injiji mu buryo bwimbitse; tuzi bike cyane ku byaremwe, kandi ibyo dusobanukirwa ni bike cyane kurushaho.”
3. Ni mu buhe buryo kongera ubumenyi byongera umubabaro?
3 Ndetse n’ubwo iminsi yo kubaho kwawe wayimara ushakashaka ubwo bumenyi, wasanga ahubwo urushijeho kumenya ukuntu ubuzima ari bugufi, kandi ukaba warushaho gusobanukirwa neza ukuntu abantu bazitirwa n’ukudatungana hamwe n’ ‛ibigoramye’ by’iyi si mu gukoresha ubumenyi bafite. Ibyo ni byo Salomo yerekanye ubwo yandikaga agira ati “ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi: kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro” (Umubwiriza 1:15, 18). Ni koko, kunguka ubumenyi n’ubwenge biciye ukubiri n’imigambi y’Imana, ubusanzwe bitera umubabaro no kubura amahwemo.—Umubwiriza 1:13, 14; 12:12; 1 Timoteyo 6:20.
4. Ni ubuhe bumenyi twagombye gushaka kunguka?
4 None se, Bibiliya yaba itugira inama yo kudashishikarira kongera ubumenyi bwacu? Intumwa Petero yanditse igira iti “ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose” (2 Petero 3:18). Dushobora kandi tugomba kwakira iyo nama iduhugurira kongera ubumenyi. Ariko se, ni ubumenyi bwoko ki? Ni gute dushobora kubwongera? Kandi se, twaba mu by’ukuri tubikora?
5, 6. Ni gute Petero yatsindagirije ko dukeneye kunguka ubumenyi?
5 Kongera ubumenyi nyakuri ku Muremyi w’ibibaho byose no kuri Yesu, ni cyo cyari igitekerezo cy’ibanze cyo mu rwandiko rwa kabiri rwa Petero. Mu ntangiriro y’urwo rwandiko, yanditse agira ati “ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu: kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza” (2 Petero 1:2, 3). Ku bw’ibyo rero, kugira ubuntu n’amahoro abihuza no kugira ubumenyi ku Mana no ku Mwana we. Ibyo ntibitangaje kubera ko Umuremyi, Yehova, ari we huriro ry’ubumenyi nyakuri. Umuntu utinya Imana, ashobora kubona ibintu mu buryo bwiza kandi agafata imyanzuro iboneye.—Imigani 1:7.
6 Hanyuma Petero yakomeje guhugura agira ati “kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana; kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo ni biba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo” (2 Petero 1:5-8).b Mu gice gikurikiraho, dusomamo ko kugira ubumenyi bifasha abantu kwirinda umwanda w’isi (2 Petero 2:20). Bityo rero, Petero yagaragaje neza ko abantu bahinduka Abakristo, bakenera ubumenyi kimwe n’uko abasanzwe bakorera Yehova babukenera. Mbese, waba uri umwe muri abo?
Kwiga, Gusubiramo, Kubikoresha
7. Ni mu buhe buryo abantu benshi bungutse ubumenyi nyakuri bw’ukuri kw’ifatizo kwa Bibiliya?
7 Wenda ushobora kuba uyoborerwa icyigisho cya Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kubera ko waba warumvise ijwi ry’ukuri mu butumwa bwabo. Incuro imwe mu cyumweru, mu gihe cy’isaha imwe, mukaba musuzuma ingingo ya Bibiliya mwifashishije igitabo nka Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Ibyo nta ko bisa! Abantu benshi bayoborewe icyigisho nk’icyo n’Abahamya ba Yehova, bagize ubumenyi nyakuri. Ariko se, ni iki wakora kugira ngo urusheho kongera ubumenyi? Dore zimwe mu nama zishobora kubigufashamo.c
8. Mu gihe cyo gutegura icyigisho [cya bwite], ni iki umwigishwa ashobora gukora kugira ngo yongere ubumenyi bwe?
8 Mu gihe utegura icyigisho cyawe, banza usome ingingo zikigize wihuta. Ibyo birashaka kuvuga ko ugomba kureba umutwe mukuru w’igice, udutwe duto n’amashusho yakoreshejwe mu gusobanura ingingo runaka. Hanyuma, mu gihe usoma paragarafu cyangwa igice cy’igitabo, shakashaka ingingo z’ingenzi n’imirongo y’Ibyanditswe izunganira, ziceho umurongo cyangwa uzishyireho akamenyetso kaziranga. Kugira ngo urebe ko wamenye ukuri gukubiyemo, gerageza gusubiza ibibazo by’amaparagarafu anyuranye. Mu gihe ubigenza utyo, gerageza gusubiza mu magambo yawe. Hanyuma, kora isubiramo mu byo wize, gerageza kwibuka ingingo z’ingenzi n’ibitekerezo bizunganira.
9. Ni gute gukurikiza izo nama zihereranye n’icyigisho, bishobora gufasha umuntu mu kugira ubumenyi?
9 Niba ukurikiza izo nama, ushobora kwiringira ko uzagwiza ubumenyi. Kubera iki? Impamvu ya mbere ni uko uzatangira kwiga ufite amashyushyu yo kumenya ibintu, bityo umuntu akaba yavuga ko uba wabanje kwishyiriraho urufatiro mu buryo runaka. Kubanza kugira igitekerezo rusange [mu gice cyigwa] hanyuma ugashaka ingingo z’ingenzi hamwe n’ibindi bitekerezo, bizatuma ubona uko ubusobanuro bwatanzwe ubuhuza n’umutwe mukuru cyangwa umwanzuro. Gusubiramo bwa nyuma bizagufasha kujya wibuka ibyo wize. Ariko se, ni iki kizagufasha mu gihe cy’icyigisho cyawe cya Bibiliya?
10. (a) Kuki [uburyo bwo] gupfa gusubiramo inkuru cyangwa ibitekerezo bishya bufite agaciro gake? (b) “[Uburyo bwo kwiyibutsa ibintu] buhoro buhoro intera ku yindi” bukubiyemo iki? (c) Ni gute abana b’Abisirayeli bungukirwaga n’uburyo bwo kwigisha basubiramo?
10 Abahanga mu by’uburezi, bazi agaciro k’isubiramo rikozwe mu gihe gikwiriye kandi rifite intego. Ibyo si ugupfa gusubiramo amagambo gusa, nk’uko wenda ushobora kuba warageragezaga kubikora ku ishuri mu gihe mwabaga mwiga amazina amwe n’amwe, ibintu byabayeho, cyangwa ibitekerezo mubifata mu mutwe nka gasuku. Mbese, ntiwiboneraga ko wahitaga ubyibagirwa mukimara kubisubiramo, kandi bigahita bisibangana mu bwenge? Kubera iki? Kubera ko gupfa gusubiramo ijambo rishya cyangwa inkuru nshya nka gasuku bishobora kurambira umuntu, bityo akamaro kabyo kakaba ak’igihe gito. None se, ni iki ushobora guhindura kuri ibyo? Kugira ubushake bwo kumenya by’ukuri bizagufasha. Nanone kandi, [ugomba kumenya] gusubiramo ibyo wize ubigiranye ubuhanga. Nyuma y’iminota mike ukimara kwiga ingingo runaka, gerageza kuyivuga mbere y’uko isibangana mu bwenge. Ibyo byiswe “[uburyo bwo kwiyibutsa ibintu] buhoro buhoro intera ku yindi.” Kwiyibutsa ibintu mbere y’uko bisibangana mu bwenge, bizatuma urushaho kubimarana igihe kirekire utarabyibagirwa. Muri Isirayeli, ababyeyi b’abagabo bagombaga kucengeza amategeko y’Imana mu bana babo (Gutegeka 6:6, 7). “Gucengeza, [Traduction du monde nouveau]” bisobanura kwigisha usubiramo. Birashoboka ko abenshi muri abo babyeyi babanzaga kubwira abana babo amategeko; nyuma bakabasubiriramo iyo nyigisho; hanyuma bakabaza abana babo ibibazo bihereranye n’ibyo bize.
11. Mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya, ni iki cyakorwa kugira ngo ubumenyi bwongerwe?
11 Niba Umuhamya akuyoborera icyigisho cya Bibiliya, ashobora kugufasha kugira ubumenyi binyuriye mu kugenda ukora isubiramo rihinnye, intera ku yindi, mu gihe murimo mwiga. Ubwo buryo si ubw’abana. Ni ubuhanga butuma umuntu arushaho kongera ubushobozi bwo gufata ibyo yiga; shishikarira kujya ukora iryo subiramo rya buri gihe. Nyuma y’icyigisho, mu gihe cyo gusubiramo ibyo umaze kwiga muri rusange, gerageza gusubiza utarebye mu gitabo. Ushobora gusobanura ingingo mu magambo yawe bwite nk’aho urimo uyigisha undi muntu (1 Petero 3:15). Ibyo bizatuma ibyo wize biguma mu bwenge mu gihe kirekire.—Gereranya na Zaburi 119:1, 2, 125; 2 Petero 3:1.
12. Umwigishwa ku giti cye yakora iki kugira ngo ateze imbere ubushobozi bwe bwo kuzirikana ibintu?
12 Indi ntambwe yashobora kugufasha, ni uko nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri wabwira undi muntu ibyo wize; urugero nka mugenzi wawe mwigana, uwo mukorana, cyangwa umuturanyi. Ushobora kuvuga ingingo runaka hanyuma ukavuga ko washakaga gusa kureba niba ushobora kwibuka ibitekerezo by’ingenzi cyangwa imirongo yo muri Bibiliya igendana na byo. Wenda ibyo bishobora gutuma undi muntu ashimishwa. Ndetse n’ubwo bitaba ibyo, ubwo buryo bwo gusubiramo ibitekerezo bishya nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, buzatuma biguma mu bwenge bwawe. Bityo rero, uzaba ugize icyo umenya rwose ukurikije inama iri muri 2 Petero 3:18.
Kwiga mu Buryo Burangwamo Gushishikara
13, 14. Kuki tugomba kugira ubushake bwo kurenga icyiciro cyo gupfa kumenya ibintu no kubizirikana gusa?
13 Kwiga birenze gupfa gufata mu mutwe inkuru y’ibintu byabayeho cyangwa kwibuka ibitekerezo runaka. Abanyedini bo mu gihe cya Yesu babigenzaga batyo basubira mu masengesho yabo hato na hato (Matayo 6:5-7). Ariko se, ni gute baba barahinduwe n’ubumenyi bari bafite? Baba se bareze imbuto zo gukiranuka? Ashwi da (Matayo 7:15-17; Luka 3:7, 8)! Aho ikibazo cyari kiri ni uko ubumenyi butacengeraga mu mitima yabo maze ngo bube bwabatera umwete wo gukora ibyiza.
14 Dukurikije amagambo ya Petero, ibyo binyuranye n’uko bigomba kugenda ku Bakristo, baba ab’icyo gihe cyangwa ab’ubu. Adutera inkunga yo kongera ubumenyi ku kwizera kwacu, bityo ibyo bikazatuma tutaba abanyabute cyangwa ingumba (2 Petero 1:5, 8). Kugira ngo ibyo bitugaragareho, tugomba kugira ubushake bwo gukura muri ubwo bumenyi kandi tukifuza ko buducengeramo mu buryo bwimbitse, bukatugera ku mutima. Ibyo ariko si ko bigenda buri gihe.
15. Ni ikihe kibazo cyaje kugera kuri bamwe mu Bakristo b’Abaheburayo?
15 Mu gihe cya Pawulo, Abakristo b’Abaheburayo bari bafite ikibazo ku bihereranye n’ibyo.
-