ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kl igi. 9 pp. 80-89
  • Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapfa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapfa?
  • Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “UMWUKA” UBA MU BANTU NI IKI?
  • “MU MUKUNGUGU NI MO UZASUBIRA”
  • “IRASINZIRIYE”
  • “ABARI MU BITURO BOSE”
  • BAZAZUKIRA HEHE?
  • Ibyiringiro Bidashidikanywa
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Umuti rukumbi w’urupfu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
kl igi. 9 pp. 80-89

Igice cya 9

Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapfa?

1. Ni gute abantu biyumva iyo umuntu bakunda apfuye?

“MU GIHE umuntu apfushije uwo yakundaga, arababara bitewe n’uko gupfusha ari ugutakaza umuntu mu buryo butumvikana neza.” Ibyo ni ibyavuzwe n’umuhungu umwe wari umaze gupfusha se, na nyina agahita akurikiraho bidatinze. Akababaro ke n’intimba y’umutima byamuteye kumva “aremerewe cyane mu buryo bw’ibyiyumvo.” Wenda waba warababaye bene ako kageni. Ushobora kuba waribajije aho abo wakundaga baba baragiye, kandi niba uzanagira ubwo wongera kubabona.

2. Ni ibihe bibazo bikomeye bibazwa ku bihereranye n’urupfu?

2 Ababyeyi bamwe bagize agahinda ko gupfusha ababo bagiye babwirwa bati “Imana isarura indabyo nziza kurusha izindi ngo izijyane mu ijuru.” Ariko se, ibyo ni ko biri koko? Mbese, abantu bacu twakundaga bapfuye baba bari mu buturo bw’imyuka? Mbese, ibyo ni byo bamwe bita Nirvana, ivugwaho kuba ari imimerere myiza cyane izira kubabara no kurarikira? Mbese, abo twakundaga baba baraciye mu irembo riganisha mu buzima budapfa bwo muri paradizo? Cyangwa se, nk’uko abandi bihandagaza bavuga, mbese, urupfu ni uguhanukira ahantu h’imibabaro idashira ku bantu bacumuye ku Mana? Mbese, abapfuye bashobora kugira icyo bakora ku buzima bwacu? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo, dukeneye gusuzuma Ijambo ry’Imana, Bibiliya.

“UMWUKA” UBA MU BANTU NI IKI?

3. Ni ikihe gitekerezo uwitwa Socrates na Plato bari bafite ku bihereranye n’abapfuye, kandi se ni gute ibyo bigira ingaruka ku bantu muri iki gihe?

3 Abahanga mu bya filozofiya ba kera b’Abagiriki bitwaga Socrates na Plato, bibwiraga ko hagomba kuba hari ikintu runaka cya kamere kidapfa kiba mu mugabo n’umugore—ni ukuvuga ubugingo ngo bubaho na nyuma y’urupfu kandi ntibuzigere bupfa rwose. Ku isi hose abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe, ibyo barabyemera. Iyo myizerere itera abantu gutinya abapfuye, kimwe n’uko ibatera guhangayikishwa no guhihibikanira ibyatuma bagubwa neza. Bibiliya yo itwigisha ibintu binyuranye n‘ibyo ku bihereranye n’abapfuye.

4. (a) Ni iki mu Itangiriro hatubwira ku bihereranye n’ubugingo? (b) Ni iki Imana yashyize muri Adamu kugira ngo ahinduke muzima?

4 Ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye, tugomba kuzirikana ko umukurambere wacu, Adamu, nta bugingo yari afite. Yari ubugingo. Mu gikorwa gitangaje cyane cy’irema, Imana yaremye umuntu—ubugingo—yifashishije ibintu by’urufatiro by’isi, maze imuhumekeramo “umwuka w’ubugingo.” Mu Itangiriro 2:7 hatubwira hati “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Ubuzima bwa Adamu bwari bubeshejweho no guhumeka. Nyamara ariko, igihe Imana yashyiraga umwuka w’ubugingo muri Adamu, hari hakubiyemo ibirenze guhumekera mu bihaha bye umwuka. Bibiliya iwita “imbaraga y’ubuzima” ikoresha ibiremwa bifite ubugingo biri mu isi.—Itangiriro 7:22.

5, 6. (a) “Imbaraga y’ubuzima” ni iki? (b) Bigenda bite iyo “umwuka” uvugwa muri Zaburi 146:4 uretse gukoresha umubiri?

5 “Imbaraga y’ubuzima” ni iki? Ni agashashi gakongeza ubuzima Imana yashyize mu mubiri w’Adamu utari ufite ubuzima. Bityo, iyo mbaraga yabeshejweho no guhumeka. Noneho se, “umwuka” uvugwa muri Zaburi 146:4 ni uwuhe? Uwo murongo werekeza ku muntu upfuye ugira uti “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.” Ubwo abanditsi ba Bibiliya bakoreshaga ijambo “umwuka” muri ubwo buryo, ntibashakaga kwerekeza ku bugingo bwiyambuye umubiri bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye.

6 “Umwuka” uva mu bantu iyo bapfuye, ni imbaraga y’ubuzima yakomotse ku Muremyi wacu (Zaburi 36:9; Ibyakozwe 17:28). Iyo mbaraga y’ubuzima nta bwo ifite imico iyo ari yo yose y’ikiremwa ikoresha, kimwe n’uko amashanyarazi, adafata isura y’igikoresho aha imbaraga. Iyo umuntu apfuye, umwuka (imbaraga y’ubuzima) ureka gukoresha utwanya tw’umubiri, kimwe n’uko iyo amashanyarazi ajimijwe urumuri ruhita ruzima. Iyo imbaraga y’ubuzima iretse gukoresha umubiri w’umuntu, umuntu—ari we ubugingo—arapfa.—Zaburi 104:29; Umubwiriza 12:1, 7.

“MU MUKUNGUGU NI MO UZASUBIRA”

7. Ni iki cyari kuba kuri Adamu mu gihe yari gusuzugura Imana?

7 Yehova yasobanuye neza icyo urupfu rwari kuba ruvuze ku munyabyaha Adamu. Imana yagize iti “gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Ni hehe Adamu yari gusubira? Mu butaka, mu mukungugu yari yakuwemo. Mu gihe cyo gupfa kw’Adamu, kubaho byari kuba bihagarariye aho!

8. Kubera ko abantu ari ubugingo, ni mu buhe buryo batagira icyo barusha inyamaswa?

8 Muri ubwo buryo, urupfu rw’abantu nta ho rutandukaniye n’urw’inyamaswa. Na zo ni ubugingo, kandi zihabwa imbaraga n’umwuka umwe cyangwa imbaraga y’ubuzima (Itangiriro 1:24). Mu Mubwiriza 3:19, 20, umuntu w’umunyabwenge Salomo atubwira ati “nk’uko bapfa ni ko zipfa; ni ukuri, byose bihumeka kumwe; [mu gupfa] umuntu nta cyo arusha inyamaswa . . . byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo.” Umuntu yarutaga inyamaswa kubera ko yari yararemwe mu ishusho y’Imana, arangwaho imico ya Yehova (Itangiriro 1:26, 27). Nyamara ariko, iyo umuntu n’inyamaswa bipfuye bisubira mu mukungugu.

9. Ni iyihe mimerere y’abapfuye, kandi se, ni hehe bajya?

9 Salomo yakomeje gusobanura icyo urupfu ari cyo agira ati “abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Koko rero, abapfuye nta cyo bazi na mba. Afatiye kuri ibyo, Salomo yaduteye inkunga agira ati “umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe, uwukorane umwete; kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge” (Umubwiriza 9:5, 10). Ni hehe abapfuye bajya? Bajya muri Sheoli (mu Giheburayo, sheʼohlʹ), imva rusange y’abantu bose. Abantu bacu dukunda bapfa nta cyo bazi. Nta bwo bababara, kandi nta n’ubwo bashobora kugira icyo badutwara mu buryo ubwo ari bwo bwose.

10. Ni kuki twavuga ko urupfu rutagomba kuba iherezo?

10 Mbese, twese uko tungana hamwe n’abantu bacu dukunda, tugomba byanze bikunze kubaho imyaka mike gusa, maze tukareka kubaho mu gihe cy’iteka ryose? Si ko Bibiliya ibivuga. Mu gihe Adamu yigomekaga, Yehova Imana yahise aringaniza uburyo bwo guhindura ingaruka ziteye agahinda z’icyaha cya kimuntu. Urupfu ntirwari rwarateganijwe mu migambi Imana yari ifitiye abantu (Ezekiyeli 33:11; 2 Petero 3:9). Ku bw’ibyo rero, urupfu ntirugomba kuba iherezo kuri twe cyangwa ku bantu bacu dukunda.

“IRASINZIRIYE”

11. Ni gute Yesu yasobanuye imimerere y’incuti ye Lazaro yari yapfuye?

11 Kudutabara atuvana mu rupfu twarazwe na Adamu twe n’abantu bacu dukunda, biri mu mugambi wa Yehova. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana rivuga ko abapfuye basinziriye. Urugero, amaze kumenya ko incuti ye Lazaro yapfuye, Yesu Kristo yabwiye abigishwa Be ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye: ariko ngiye kumukangura.” Kubera ko abigishwa batahise biyumvisha icyo ayo magambo yerekezagaho, Yesu yaraberuriye ati “Lazaro yarapfuye” (Yohana 11:11, 14). Yesu yahereyeko ajya mu mujyi w’i Betaniya, aho bashiki ba Lazaro, ari bo Marita na Mariya, bari mu cyunamo cy’urupfu rwa musaza wabo. Ubwo Yesu yabwiraga Marita ati “musaza wawe azazuka,” yagaragaje ko afite ukwizera ku bihereranye n’umugambi w’Imana wo guhindura ingaruka z’urupfu ku muryango wa kimuntu. Yagize ati “nzi yuko azazuka ku muzuko wo ku munsi w’imperuka.”—Yohana 11:23, 24.

12. Ni ibihe byiringiro Marita wari wapfushije yari afite ku bihereranye n’abapfuye?

12 Marita ntiyumvikanishije igitekerezo cy’ubugingo budapfa bwari bwarakomeje kubaho buri ahantu runaka nyuma yo gupfa. Ntiyizeraga ko Lazaro yagiye mu buturo bw’imyuka kugira ngo akomeze abeho. Marita yari afite ukwizera ku bihereranye n’ibyiringiro bihebuje by’umuzuko wo kuva mu bapfuye. Yari asobanukiwe ko atari ubugingo budapfa bwavuye mu mubiri wa Lazaro, ahubwo ko musaza we wari wapfuye yari atakiriho. Ibyo byari gukemurwa no kuzuka kwa musaza we.

13. Ni izihe mbaraga zituruka ku Mana, Yesu yari afite, kandi se, ni gute yerekanye izo mbaraga?

13 Yesu Kristo ni we Yehova Imana yahaye imbaraga kugira ngo acungure abantu (Hoseya 13:14). Ni yo mpamvu mu gusubiza amagambo ya Marita, Yesu yagize ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho” (Yohana 11:25). Yesu yerekanye imbaraga yari yarahawe n’Imana mu bihereranye n’ibyo, ubwo yajyaga ku gituro cya Lazaro, wari umaze iminsi ine apfuye, maze akamusubiza ubuzima (Yohana 11:38-44). Gerageza kwiyumvisha ibyishimo ababonye uwo muzuko bagize, cyangwa se abandi bantu Yesu Kristo yazuye!—Mariko 5:35-42; Luka 7:12-16.

14. Ni kuki umuzuko hamwe n’igitekerezo cy’ubugingo budapfa bidashobora kujyana?

14 Dufate umwanya maze dutekereze kuri ibi: nta muntu n’umwe waba ukeneye kuzurwa, cyangwa kugarurwa mu buzima, niba hari ubugingo budapfa bukomeza kubaho nyuma yo gupfa. Mu by’ukuri, kuzurira umuntu nka Lazaro kugaruka mu buzima budatunganye ku isi nta mpuhwe zaba zirimo, mu gihe yaba yaramaze kugera ku ngororano ihebuje yo mu ijuru. Mu by’ukuri, Bibiliya ntiyigera ikoresha imvugo “ubugingo budapfa.” Ahubwo, Ibyanditswe bivuga ko ubugingo bw’umuntu bukora icyaha bupfa (Ezekiyeli 18:4, 20). Bityo rero, Bibiliya yerekeza ibitekerezo ku muzuko wateganijwe yerekana ko ari wo muti nyawo w’urupfu.

“ABARI MU BITURO BOSE”

15. (a) Imvugo “umuzuko” isobanura iki? (b) Ni kuki kuzura abantu buri umwe umwe ku giti cye bitazagora Yehova Imana?

15 Ijambo abigishwa ba Yesu bakoresheje ku “muzuko” rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, risobanura “kubyuka” cyangwa “guhaguruka.” Uko ni ukubyuka uva mu mimerere itarimo ubuzima y’urupfu—ni ukuvuga guhaguruka ukava mu mva rusange y’abantu bose. Yehova Imana ashobora kuzura umuntu bitamugoye. Kubera iki? Kubera ko Yehova ari we Soko y’ubuzima. Muri iki gihe, abantu bashobora gufatira kuri videwo amajwi n’amashusho y’abagabo n’abagore, kandi bagashobora kongera gukina ibyo baba barafashe mu gihe abo bantu baba barapfuye. Mu by’ukuri rero, Umuremyi wacu ushoborabyose, ashobora gufata utuntu twose turi ku muntu uwo ari we wese, maze akamuzura amuha umubiri uremwe bundi bushya.

16. (a) Ni irihe sezerano Yesu yatanze ku bihereranye n’abari mu bituro bose? (b) Ni iki kizagena icyo umuntu azazukira?

16 Yesu Kristo yagize ati “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye [Yesu], bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka” (Yohana 5:28, 29). Abantu bose bibukwa na Yehova, bazazurwa maze bigishwe inzira ze. Ku bantu bazakora ibihuje n’ubumenyi ku byerekeye Imana, bazaba bazukiye ubugingo. Icyakora, abanga inyigisho z’Imana n’ubutegetsi bwe, bazaba bazukiye gucirwaho iteka.

17. Ni bande bazazuka?

17 Ubusanzwe, abakomeje kugendera mu nzira zikiranuka ari abagaragu ba Yehova, bazazurwa. Mu by’ukuri, ibyiringiro by’umuzuko byarabakomeje bituma bashobora guhangana n’urupfu, ndetse no mu bihe by’ibitotezo bikaze. Bari bazi ko Imana izabagarura mu buzima (Matayo 10:28). Ariko kandi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bataragaragaza niba bashobora kumvira amahame y’Imana akiranuka. Na bo bazazuka. Intumwa Pawulo yari ifite ibyiringiro mu mugambi wa Yehova mu bihereranye n’ibyo, maze igira iti “niringiye Imana . . . yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

18. (a) Ni irihe yerekwa intumwa Yohana yabonye ku bihereranye n’umuzuko? (b) Ni iki kizarimburirwa mu “nyanja yaka umuriro,” kandi se ni iki iyo “nyanja” igereranya?

18 Intumwa Yohana yeretswe ibintu bishishikaje bihereranye n’abantu bari bazutse bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Maze Yohana yandika agira ati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:12-14). Tekereza kuri ibyo bintu! Abantu bose bapfuye bibukwa n’Imana bafite ibyiringiro byo kuzavanwa muri Hadesi (mu Kigiriki, haiʹdes), cyangwa Sheoli, imva rusange y’abantu bose (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:31). Bazaba babonye uburyo bwo kwerekana binyuriye mu bikorwa byabo niba bazakorera Imana. Maze icyo gihe “urupfu n’ikuzimu” bizajugunywa mu cyitwa ‘inyanja yaka umuriro,’ ari byo bigereranya kurimbuka burundu, kimwe n’imvugo “Gehinomu” (Luka 12:5). Imva rusange y’abantu bose ubwayo izaba irimo ubusa, kandi ubwo umuzuko uzaba urangiye, izaba itagihari. Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko ari nta muntu n’umwe Imana ibabaza!—Yeremiya 7:30, 31.

BAZAZUKIRA HEHE?

19. Ni kuki bamwe mu bantu bazazukira kujya mu ijuru, kandi se ni ubuhe bwoko bw’umubiri Imana izabaha?

19 Hari umubare wagenwe w’abagabo n’abagore bazazukira ubuzima bwo mu ijuru. Kubera ko bazaba ari abami n’abatambyi hamwe na Yesu, bazifatanya mu kuvanaho ingaruka zose z’urupfu abantu bakomoye ku muntu wa mbere, ari we Adamu (Abaroma 5:12; Ibyahishuwe 5:9, 10). Ni abantu bangahe Imana izajyana mu ijuru kugira ngo bategekane na Kristo? Dukurikije Bibiliya, ni abantu 144.000 gusa (Ibyahishuwe 7:4; 14:1). Yehova azaha umubiri w’umwuka buri wese muri abo bazaba bazutse, kugira ngo bashobore kuba mu ijuru.—1 Abakorinto 15:35, 38, 42-45; 1 Petero 3:18.

20. Ni iki abantu bumvira bazabona, harimo n’abazaba bazutse?

20 Ugereranyije, abenshi mu bapfuye bazazukira ku isi izaba yahindutse paradizo (Zaburi 37:11, 29; Matayo 6:10). Imwe mu mpamvu izatuma Imana izurira abantu bamwe kujya mu ijuru, ni ukugira ngo umugambi wayo werekeye isi wuzure. Yesu Kristo hamwe n’abantu 144.000 bazaba bari mu ijuru, bazagarura buhoro buhoro abantu bumvira mu butungane ababyeyi bacu ba mbere batakaje. Muri bo hazaba harimo n’abazutse, nk’uko byagaragajwe na Yesu igihe yabwiraga umuntu wari hafi yo gupfa wari ubambwe iruhande rwe ati “turi bubane [“tuzabana,” MN] muri paradizo.”—Luka 23:42, 43.

21. Dukurikije umuhanuzi Yesaya hamwe n’intumwa Yohana, bizagendekera bite urupfu?

21 Ku isi izaba yahindutse Paradizo, urupfu ruteza ububata bw’ibitagira umumaro muri iki gihe, ruzavanwaho (Abaroma 8:19-21). Umuhanuzi Yesaya yavuze ko Yehova Imana ‘azamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose’ (Yesaya 25:8). Intumwa Yohana yeretswe igihe abantu bumvira bazaba babohowe mu bubabare n’urupfu. Koko rero, “Imana ubwayo izabana na bo. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:1-4.

22. Ni gute kumenya ibihereranye n’umuzuko bikugiraho ingaruka?

22 Inyigisho za Bibiliya zumvikana neza zivanaho urujijo ku bihereranye n’uko bigendekera abapfuye. Ibyanditswe bivuga byeruye ko urupfu ari rwo “mwanzi uzaheruka gukurwaho” (1 Abakorinto 15:26). Mbega imbaraga n’ihumure dushobora kuvana mu kumenya ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko! Kandi se, mbega ukuntu dushimishwa n’uko abantu bacu dukunda bapfa bibukwa n’Imana bazakanguka bava mu rupfu kugira ngo bishimire ibintu byiza byose ibikiye abayikunda (Zaburi 145:16)! Iyo migisha izagerwaho binyuriye mu Bwami bw’Imana. Ariko se, ni ryari bwagombaga gutangira gutegeka? Nimucyo tubisuzume.

SUZUMA UBUMENYI BWAWE

Umwuka uba mu bantu ni iki?

Ni gute wavuga imimerere y’abapfuye?

Ni bande bazazurwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 85]

Kimwe n’uko Yesu yahamagaye Lazaro akava mu gituro, ni ko n’abantu babarirwa muri za miriyoni bazazurwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 86]

Bazagira ibyishimo bisaze ubwo ‘Imana izamira urupfu bunguri iteka ryose’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze