Igice cya 1
Ushobora Kuzabaho mu Gihe Kizaza Gishimishije!
1, 2. Ni iki Umuremyi wawe akwifuriza?
TEKEREZA urimo uhoberana n’umuntu ukunda mu buryo burangwamo igishyuhirane. Tekereza igitwenge kivuye ku mutima cy’abantu b’incuti barimo basangira ibyo kurya byiza cyane. Akanyamuneza witegerezanya abana bawe ukunda cyane barimo bakina. Ibihe nk’ibyo bijya bishimisha mu buzima. Icyakora, ku bantu benshi, usanga ubuzima bwabo burangwamo ibibazo by’urudaca. Niba nawe byarakubayeho, gira ubutwari bwo kubyihanganira.
2 Imana ishaka ko wagira umunezero uzira iherezo mu mimerere myiza cyane irangwa mu bigukikije byiza bihebuje. Ibyo nta bwo ari inzozi, kubera ko rwose Imana iguha urufunguzo rwo kugera kuri bene iyo mibereho ishimishije yo mu gihe kizaza. Urwo rufunguzo ni ubumenyi.
3. Urufunguzo rw’ibyishimo rugizwe n’ubuhe bumenyi, kandi se, twakwizera dute ko Imana ishobora gutanga ubwo bumenyi?
3 Turimo turaganira ku by’ubumenyi bwihariye buruta kure ubwenge bwa kimuntu. Ni ‘ubumenyi ku byerekeye Imana’ (Imigani 2:5, Traduction du monde nouveau). Hari umwanditsi umwe wa Bibiliya wavuze, dore ubu hashize imyaka igera ku 2.000, ati “amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4). Ngaho nawe ibaze ubumenyi Umuremyi w’ibintu byose agomba kuba afite! Bibiliya yo ivuga ko Imana ibara inyenyeri ikanazita amazina zose. Mbega ibintu bitangaje koko, cyane cyane nk’iyo utekereje ko hari inyenyeri zibarirwa muri za miriyari amagana n’amagana mu rujeje rwacu ubwarwo, kandi abahanga mu by’inyenyeri bakaba bavuga ko hari izindi njeje zigera kuri miriyari ijana (Zaburi 147:4)! Nanone Imana izi byose ku bihereranye natwe, bityo se, ni nde wundi ushobora kuduha ibisubizo birusha ibindi kuba byiza ku bihereranye n’ibibazo bikomeye duhura na byo mu buzima?—Matayo 10:30.
4. Ni kuki twagombye kumva ko Imana igomba kuduha amabwiriza atuyobora, kandi se, ni ikihe gitabo gihaza icyo cyifuzo?
4 Tekereza gato, nk’abagabo babiri baba barimo bagerageza gukora amamodoka yabo yapfuye. Hanyuma umwe muri bo yamara gushoberwa, akaba yagira atya akajugunya ibikoresho bye hasi ubwo akazi kagahagararira aho. Ubwo ariko, wa mugabo wundi we akaba akemuye cya kibazo mu bwitonzi, akatsa imodoka maze akamwenyura yumvise moteri yongeye gukora neza cyane. Birumvikana ko ari nta gihe byagutwara urimo ugerageza gufora umwe muri abo bagabo waba afite agatabo gakubiyemo amabwiriza gakomoka ku wakoze imodoka ye. Mbese, ntibihuje n’ubwenge kumva ko Imana yagombaga gutanga amabwiriza yo kutuyobora mu buzima bwacu? Nk’uko mushobora kuba mubizi, Bibiliya yo ubwayo yivugaho kuba ari yo ituyobora—ni igitabo gikubiyemo amabwiriza n’ubuyobozi biva ku Muremyi wacu, ni cyo cyagenewe kutugezaho ubumenyi ku byerekeye Imana.—2 Timoteyo 3:16.
5. Ubumenyi bukubiye muri Bibiliya ni ubw’agaciro kangana iki?
5 Niba ibyo Bibiliya yivugaho ari ukuri, ngaho tekereza gato ku butunzi bw’ubumenyi bushobora kuba bukubiye muri icyo gitabo! Mu Migani 2:1-5, hadutera inkunga yo gushaka ubwenge, gucukumbura tubushaka nk’abashaka ubutunzi buhishwe—atari mu butaka nk’uko umuntu yabyibwira, ahubwo mu Ijambo ry’Imana ubwayo. Nitubushakira aho ngaho, tuzagira ‘ubumenyi ku byerekeye Imana.’ Kubera ko Imana izi intege nke zacu hamwe n’ibyo dukeneye, iduha amabwiriza ashobora kuzadufasha kugira ubuzima burangwamo amahoro n’ibyishimo (Zaburi 103:14; Yesaya 48:17). Byongeye kandi, ubumenyi ku byerekeye Imana buduhesha inkuru nziza zishishikaje.
UBUZIMA BW’ITEKA!
6. Ni iki Yesu Kristo yatwijeje ku bihereranye n’ubumenyi ku byerekeye Imana?
6 Umuntu w’ikirangirire wabayeho mu mateka, ari we Yesu Kristo, yagize icyo avuga kuri ubwo bumenyi ku byerekeye Imana mu magambo asobanutse neza. Yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho [“ubuzima bw’iteka,” “MN”] , ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” (Yohana 17:3, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ngaho ibaze nawe—ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka!
7. Ni iki kitwemeza ko Imana itashakaga ko dupfa?
7 Ntiwihutire kwishyiramo ko ubuzima bw’iteka ari inzozi gusa. Ahubwo itegereze uburyo umubiri w’umuntu uremwe. Waremwe mu buryo buhambaye cyane butubashisha kuryoherwa, kumva, guhumurirwa, kureba, no gukorakora. Hari ibintu byinshi cyane kuri iyi si bishimisha ibyumviro byacu—ibyo kurya bishishikaje, uturirimbo twiza tw’inyoni, impumuro nziza y’indabyo, imirambi n’ibibaya byiza, ubucuti burangwamo ibyishimo byinshi! Ikindi kandi, ubwonko bwacu butangaje buruta kure cyane icyuma kabuhariwe kuruta ibindi mu kubara, ari cyo orudinateri, kubera ko butubashisha gufatana uburemere no kwishimira bene ibyo bintu byose. Mbese, utekereza ko Umuremyi wacu yaba yarashakaga ko dupfa maze ngo tuvutswe ibyo bintu byose? Mbese, umuntu afatiye kuri ibyo, ntibyaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko Imana yashakaga ko tubaho mu byishimo tukishimira ubuzima iteka ryose? Koko rero, icyo ni cyo ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora kukumarira.
UBUZIMA MURI PARADIZO
8. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’igihe kizaza cy’abantu?
8 Ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’igihe kizaza cy’isi n’abantu bishobora kuvugwa mu ijambo rimwe—ari ryo Paradizo! Yesu Kristo yagize icyo abivugaho ubwo yabwiraga umuntu wendaga gupfa ati ‘tuzabana muri Paradizo’ (Luka 23:43, MN ). Nta gushidikanya ko iryo jambo Paradizo ryibukije uwo muntu imimerere irangwamo ibyishimo ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva, barimo. Igihe Imana yabaremaga, bari batunganye kandi batuye mu busitani bumeze nka pariki, bwari bwarashyizweho kandi bugaterwa n’Umuremyi. Mu buryo bukwiriye, aho hantu hitwaga ubusitani bwa Edeni, iryo zina rikaba ryerekeza ku bihereranye no kwinezeza.
9. Ni gute ubuzima bwo muri Paradizo ya mbere bwari buteye?
9 Mbega ubusitani bwari bushishikaje cyane! Yari Paradizo nyayo rwose. Mu biti byiza byari biyigize, harimo ibyera imbuto ziryoha cyane. Mu gihe Adamu na Eva babaga barimo batembera muri ubwo buturo bwabo, banywa ku mazi meza y’urubogobogo atembamo, banakorakoranya imbuto basaruye kuri ibyo biti, nta mpamvu n’imwe yashoboraga gutuma bagira icyo bishisha cyangwa batinya. Yemwe n’inyamaswa ntizabakangaga, kubera ko Imana yari yarahaye uwo mugabo n’umugore we inshingano yo kuzitegeka zose mu buryo bwuje urukundo. Byongeye kandi, abo bantu bombi ba mbere bari bafite ubuzima buzira umuze. Uko bari gukomeza kumvira Imana, ni na ko hari gukomeza kuba hari igihe kizaza kirangwamo ibyishimo kibahishiwe. Bari barahawe umurimo ushimishije wo kwita ku buturo bwabo buhebuje bwa Paradizo. Ikindi kandi, Imana yari yarahaye Adamu na Eva inshingano yo ‘kuzura isi no kwimenyereza ibiyirimo [“kuyitegeka,” MN ] ,’ bo hamwe n’urubyaro rwabo bagombaga kwagura imbago za Paradizo kugeza ubwo uyu mubumbe wacu wose wari kuba ahantu h’ubwiza kandi hashimishije cyane.—Itangiriro 1:28.
10. Ubwo Yesu yavugaga ibya Paradizo, ni iki yashakaga kwerekezaho?
10 Icyakora ubwo Yesu yavugaga ibya Paradizo, nta bwo yarimo asaba wa muntu wendaga gupfa gutekereza ku bintu byabayeho mu gihe cya kera. Ashwi da, Yesu yarimo avuga ku bihereranye n’igihe kizaza! Yari azi ko ubu buturo bwacu bwose bwo ku isi bwari kuzaba paradizo. Bityo rero, Imana yari gusohoza umugambi wayo wa mbere uhereranye n’abantu hamwe n’iyi si (Yesaya 55:10, 11). Koko rero, Paradizo izongera gushyirwaho! Ariko se izaba isa ite? Reka Ijambo ry’Imana, Bibiliya Yera, riduhe igisubizo.
UBUZIMA MURI PARADIZO IZABA YONGEYE GUSHYIRWAHO
11. Muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho, bizagendekera bite indwara, gusaza, n’urupfu?
11 Indwara, gusaza, n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi. “Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). “Imana ubwayo izabana [n’abantu]. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
12. Ni kuki dushobora kwizera ko muri Paradizo yo mu gihe kizaza hatazongera kubaho ubwicanyi, urugomo, n’ubugizi bwa nabi?
12 Ubwicanyi, urugomo, n’ubugizi bwa nabi ntibizongera kuvugwa ukundi. “Abakora ibyaha bazarimburwa . . . Hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Uzitegereza ahe, umubure. Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:9-11). “Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:22.
13. Ni gute Imana izazana amahoro?
13 Amahoro azaganza ku isi hose. “[Imana] [i]kuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, [i]vunagura imiheto, amacumu [i]yacamo kabiri” (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera). “Abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira.”—Zaburi 72:7.
14, 15. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’amacumbi, umurimo, n’ibyo kurya muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho?
14 Abantu bazatura mu mutekano kandi hazabaho imirimo ishimishije. “Bazubaka amazu bayabemo . . . Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi; kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa, kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba.”—Yesaya 65:21-23.
15 Hazabaho ibyo kurya byinshi cyane bikungahaye mu ntungamubiri. “Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). “Ubutaka bweze umwero wabwo: Imana, ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.”—Zaburi 67:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera.
16. Ni kuki ubuzima bwo muri Paradizo buzaba bushimishije?
16 Ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo buzaba bushimishije. “Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). “Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa: ikidaturwa kizishima, kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.
UBUMENYI N’IGIHE CYAWE KIZAZA
17. (a) Ni iki wagombye gukora niba ubuzima bwo muri Paradizo bugushishikaje? (b) Tuzi dute ko vuba aha Imana igiye kuzana ihinduka rikomeye cyane hano ku isi?
17 Niba wumva ushishikajwe n’ubuzima bwo muri Paradizo, ntukareke hagira ikikuzitira ngo kikubuze kunguka ubumenyi ku byerekeye Imana. Ikunda abantu kandi izakora ibikenewe byose kugira ngo iyi si yacu ihinduke paradizo. Ubundi se, wowe ubaye ufite ubushobozi bwo gukoma imbere akaga n’akarengane byogeye kuri iyi si ntiwabikora? None se, uribwira ko Imana ari yo izabura kubikora? Koko rero, Bibiliya igira icyo ivuga mu buryo butsindagirijwe ku bihereranye n’igihe Imana izavana ku isi iyi gahunda mbi yayogojwe n’umwiryane iyisimbuje ubutegetsi butunganye kandi bukiranuka (Daniyeli 2:44). Icyakora, Bibiliya ikora ibirenze kutubwira ibyo byose. Inatwereka uburyo dushobora kurokoka tukinjira mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana.—2 Petero 3:13; 1 Yohana 2:17.
18. Ni iki ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora kukugezaho muri iki gihe?
18 Ndetse no muri iki gihe, ushobora kungukirwa n’ubumenyi ku byerekeye Imana. Bibiliya isubiza ibibazo byinshi by’ubuzima byimbitse kandi bibuza abantu amahwemo. Niwemera kuyoborwa na yo, bizagufasha kurushaho kugirana ubucuti n’Imana. Mbega igikundiro gikomeye! Kandi, bizagufasha kubona amahoro dukesha Imana yonyine (Abaroma 15:13, 33). Ubwo utangiye kwitoza kugira ubwo bumenyi ntangabuzima rero, ni ukuvuga ko uri mu nzira nziza cyane y’ubuzima izaguhesha ingororano. Nta na rimwe uzigera wicuza kuba waragize ubumenyi ku byerekeye Imana buyobora ku buzima bw’Iteka.
19. Ni ikihe kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikiraho?
19 Twavuze ko Bibiliya ari cyo gitabo gikubiyemo ubwo bumenyi ku byerekeye Imana. Ariko se, ni gute tumenya ko atari igitabo gikubiyemo iby’ubwenge bwa kimuntu gusa, ahubwo ko kiburenze kure? Turibuze gusuzuma icyo kibazo mu gice gikurikiraho.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Ni kuki ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora kukuyobora ku byishimo by’iteka?
Ubuzima buzaba bumeze bute muri Paradizo yo ku isi yegereje?
Ni kuki uzungukirwa no kugira ubumenyi ku byerekeye Imana muri iki gihe?