“Afite Ibimukwiriye Byose, ngo Akore Imirimo Myiza Yose.”
1 Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova buhabwa imigisha binyuriye ku mafunguro menshi akungahaye yo mu buryo bw’umwuka (Yes 25:6). Hari inyandiko nyinshi cyane, zishingiye ku Byanditswe, twiga binyuriye ku cyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango, ku materaniro y’itorero hamwe no ku makoraniro. Ariko se, twungukirwa mu buryo bwuzuye n’ayo mafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka dufite intego yo kuba ‘dushyitse, dufite ibidukwiriye byose, ngo dukore imirimo myiza yose?’—2 Tim 3:17.
2 Tekereza ku mafunguro yo mu buryo bw’umwuka ateganyijwe mu mwaka wa 1998, ubu tukaba tuwugeze hagati! Binyuriye mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru, tuzasuzuma ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi zikubiye mu bitabo 23 by’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, dusuzume ibitekerezo bimwe na bimwe biboneka mu gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile”, ingingo 22 zo mu Munara w’Umurinzi, kandi tuzasuzuma imitwe y’ibiganiro 72 ivanywe muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau, tuzanasuzume kimwe cya gatatu cy’igitabo Ubumenyi. Nanone kandi, turimo turagaburirwa binyuriye ku nomero 12 z’Umurimo Wacu w’Ubwami, ingingo zo kwiga 52 z’Umunara w’Umurinzi, na disikuru zitangwa mu matorero zigera hafi kuri 52 zishingiye ku ngingo zinyuranye za Bibiliya. Kuri ibyo byose, hiyongeraho porogaramu zikungahaye z’amakoraniro. Mbega ibintu byinshi byiza byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe!
3 Dufatane Uburemere Ibyo Yehova Yaduteguriye: Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye, dukeneye gusobanukirwa impamvu Yehova atanga ibyo bintu byinshi byo mu buryo bw’umwuka. Kurya ibyo bintu byiza, byubaka ukwizera kwacu kandi bigakomeza imishyikirano dufitanye na we (1 Tim 4:6). Ariko kandi, amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ntiyateganyirijwe kutwigisha twebwe ubwacu gusa. Adushishikariza kugeza ku bandi ukuri, kandi akaduha ibikenewe byose kugira ngo tugire ingaruka nziza mu gihe tubigenza dutyo turi abakozi b’ubutumwa bwiza.—2 Tim 4:5.
4 Nimucyo twe kwirengagiza ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka, ahubwo twihingemo buri gihe kugira ishyushyu ry’ibyo dutegurirwa bishimishije byo mu buryo bw’umwuka tubonera ku meza ya Yehova (Mat 5:3; 1 Pet 2:2). Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye, dusabwa kugenera igihe gihagije ibyo bintu by’ingenzi binyuriye mu cyigisho cya bwite cya buri gihe, n’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya hamwe no guterana amateraniro (Ef 5:15, 16). Kubigenza dutyo bizaduhesha ingororano zishimishije zihuje n’inkunga yahumetswe, iyo Pawulo yandikiye Abakristo bizerwa b’Abaheburayo, nk’uko ivugwa mu Baheburayo 13:20, 21.