Mbese Koko, Wishimira Imigisha ya Yehova?
UWITWA Kenichi, akaba ari umugabo w’igikwerere, yagiye ku iduka rigurisha imiti gushakirayo umuti w’ibicurane. Amaze kunywa uwo muti, yagize ubwivumbure bw’umubiri, bwatumye apfuruta kandi asesa ibiheri birimo uburyaryate ku mubiri wose. Ntibitangaje rero kuba Kenichi yaratangiye gushidikanya, yibaza niba ukora muri iryo duka yari yitondeye cyane ibyo yari akeneye.
Hari abashobora gutekereza kuri Yehova Imana muri ubwo buryo Kenichi yafatagamo uwo muntu ugurisha imiti. Bashidikanya ko Imana ishobora byose, ari yo Yehova, itwitaho koko, buri wese ku giti cye. N’ubwo bemera ko Imana ari nziza, nta bwo bemeza badashidikanya ko itwitaho, buri wese ku giti cye. Ibyo ni ko bimera, cyane cyane iyo ibintu bitabagendekeye neza, cyangwa iyo imihati yabo yo kwizirika ku mahame ya Bibiliya ikurikiwe n’ingorane zikomeye. Kubera ko nta bushishozi bagira, bafata ingorane zibageraho nka kwa gupfuruta na kwa gusesa ibiheri birimo uburyaryate, kwabaye kuri Kenichi mu buryo atari yiteze, bakazifata mu buryo runaka nk’aho ari amakosa y’Imana.—Imigani 19:3.
Yehova ntagomba kugereranywa n’abantu badatunganye. Abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bufite aho bugarukira. Ntibashishoza mu buryo bwuzuye ngo bamenye ibintu nyakuri abandi bakeneye, nk’uko byagenze kuri wa muntu wahaye Kenichi umuti. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, nta kintu na kimwe cyisoba amaso ya Yehova. Akenshi, Yehova aradufasha ntitubimenye ngo tunabimushimire, bitewe n’uko tugira ingeso yo kwibanda ku byo tudafite, maze tukirengagiza imigisha myinshi dufite. Aho kwihutira kuryoza Yehova ingorane izo ari zo zose duhura na zo, twagombye kugerageza gutahura imigisha dufite ituruka kuri Yehova.
Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary ibivuga, ijambo “umugisha” rishobora gusobanurwa ko ari “ikintu gishobora gutuma habaho ibyishimo cyangwa imimerere myiza.” Mbese, wishimira ko ibyo ari ukuri, cyane cyane ku bihereranye n’imigisha ituruka kuri Yehova?
Nyir’ugutanga Utagereranywa
Iyo umugore avuze ko umugabo we azi gutunga neza urugo, muri rusange aba ashaka kuvuga ko yita mu buryo bukwiriye ku byo umuryango ukeneye, akawuha ibyo kurya bihagije, akawugenera aho uba, kandi akawushakira imyambaro kugira ngo ugire ibyishimo n’imibereho myiza. Ni gute Yehova ari we Nyir’ukuduha ibyo dukeneye byose? Itegereze neza uyu mubumbe wacu w’Isi, ari wo buturo bw’abantu. Uri ku bilometero 150.000.000 uturutse ku zuba, iyo ikaba ari yo ntera ikwiriye rwose kugira ngo habeho ibipimo bigereranyije by’ubushyuhe n’ubukonje, bituma ubuzima ku isi bushoboka. Ububerame bw’umubumbe wacu bwa dogere 23,5, bwagenwe mu buryo butunganye, ibyo bigatuma habaho ibihe by’umwaka binyuranye, ari na byo bituma haboneka umusaruro utubutse. Ibyo bituma isi ihaza abantu basaga miriyari eshanu. Mu by’ukuri, Yehova ni Nyir’ugutanga ibikenewe uhebuje!
Byongeye kandi, Bibiliya itwizeza mu buryo budashidikanywaho ko Yehova atwitaho mu buryo bwimbitse, buri muntu ku giti cye, kandi akita no ku mimerere yacu myiza. Tekereza nawe: Yehova azi izina rya buri nyenyeri yose mu zibarirwa muri za miriyari, kandi nta gishwi na kimwe kigwa hasi ngo gipfe maze ngo abure kubimenya (Yesaya 40:26; Matayo 10:29-31). Mbega ukuntu arushaho kwita cyane ku bantu, bo bamukunda kandi bakaba baraguzwe amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we akunda cyane, Yesu Kristo (Ibyakozwe 20:28)! Umunyabwenge yabivuze neza, agira ati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.
Imigisha Ituzanira Ubukire
Hari ikintu runaka dufite cy’agaciro kanini, twagombye gushimira mu buryo bwimbitse. Icyo ni ikihe? Bibiliya ikigaragaza iyo igira iti “amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu” (Zaburi 119:72; Imigani 8:10). N’ubwo zahabu nziza cyane yaba ifite agaciro kenshi mu rugero rungana rute, amategeko ya Yehova ni yo agomba kwifuzwa cyane kurushaho. Ubumenyi nyakuri bw’amategeko ya Yehova, hamwe n’ubushishozi aha abashaka ukuri babigiranye imitima itaryarya, ni ibintu bikwiriye guhabwa agaciro kenshi. Bituma tubona ibyo dukeneye byose kugira ngo twirinde, duhangane n’imimerere igoye, duhangane n’ibibazo kandi tubitsinde, bityo dushobore kunyurwa no kugira ibyishimo.
Ibyo ni ko bimeze, ndetse no ku bakiri bato cyane. Iyumvire nawe ukuntu akana k’agakobwa kakemuye ingorane zako, gakurikiza amategeko ya Yehova. Ako gakobwa kitwa Akemi, kaba hafi y’i Tokyo. Se na nyina bakareze bakurikije amahame ya Bibiliya, maze bagafasha gukunda Yehova na bagenzi bako; ibyo bakabikora binyuriye mu magambo no mu kukabera intangarugero. Kubera ko biyumvishaga ingorane kari kuzahura na zo ku ishuri, bagerageje kuzigateguza uko babishoboye kose. Ariko kandi, ubwo Akemi yatangiraga kwiga mu mashuri abanza, bamwe mu bo bigana bamubonagamo umuntu “utandukanye n’abandi,” bitewe n’uko yasengaga mbere yo kurya, kandi akirinda abivanye ku mutima, ibikorwa runaka bidahuje n’Ibyanditswe. Bidatinze, yatangiye kwibasirwa n’agatsiko k’abanyeshuri bamushyiragaho iterabwoba, bakamujyana mu bwihugiko nyuma y’amasomo maze bakamukubita inshyi, bakamuboha amaboko, kandi bakamukoba.
Akemi wari ukiri muto ntiyigeze abitura iyo nabi, nta n’ubwo yigeze adohoka imbere y’abamubuzaga amahwemo. Ahubwo, yagerageje gushyira mu bikorwa ibyo yari yarize. Ingaruka z’iyo myifatire ye myiza n’ubutwari bwe, zabaye iz’uko abenshi mu banyeshuri bigana batangiye kumwubaha. Bagejeje icyo kibazo kuri mwarimu, maze kuva uwo munsi, Akemi ntiyongera guhohoterwa ku ishuri ukundi.
Ni iki cyafashije Akemi guhangana n’imimerere igoye, akageza ubwo ayitsinda? Ni ubumenyi nyakuri, ubushishozi n’ubwenge buturuka kuri Yehova, ababyeyi be bari baramucengejemo. Yari azi neza ibihereranye no kwihangana kwa Yesu, maze ibyo bimusunikira kwigana urugero rwe. Bibiliya yamufashije kumenya ko hari abantu bakora ibintu bibi babitewe n’ubujiji, kandi yamuteye inkunga yo kwanga ibibi abo bamushyiragaho iterabwoba bakoraga, nyamara ntiyange abo bantu ubwabo.—Luka 23:34; Abaroma 12:9, 17-21.
Birumvikana ko nta babyeyi bakwifuza kubona umwana wabo ashungerwa kandi agirirwa ibya mfura mbi. Ariko kandi, ushobora kwiyumvisha ishema ababyeyi ba Akemi bagize, igihe bumvaga inkuru y’ibyari byabaye byose. Mu by’ukuri, abana nk’abo ni umugisha uturuka kuri Yehova.—Zaburi 127:3; 1 Petero 1:6, 7.
Duhange Amaso Kuri Yehova Twihanganye
Icyakora, mbere y’uko ubona imigisha ya Yehova, rimwe na rimwe ugomba gutegereza ko igihe yagennye kigera. Yehova azi imimerere yawe, kandi aguha ikintu cyose ukeneye, mu gihe kiba kiri bukugirire akamaro kanini kurushaho (Zaburi 145:16; Umubwiriza 3:1; Yakobo 1:17). Hari ubwo waba wikundira kurya imbuto; ariko se, watekereza iki ku muntu waba wasuye, maze akakuzimanira imbuto zitagejeje igihe cyo kuribwa? Zaba imbuto bita pome, icunga, cyangwa ikindi kintu runaka, wakwifuza kurya imbuto zawe zihiye, zuzuye umutobe kandi ziryoshye. Mu buryo busa n’ubwo, Yehova aguha ibyo ukeneye mu gihe gikwiriye—ntabiguha igihe kitageze cyangwa cyarenze.
Wibuke inkuru y’ibyabaye kuri Yozefu. Mu gihe nta kosa yari yarigeze akora, yagize atya abona ashyizwe mu buroko bwo mu Egiputa. Mugenzi we bari bafunganywe, akaba yari umuhereza wa vino wa Farawo, yari yizeye gufungurwa, maze asezeranya Yozefu kuzamugereza ikibazo cye kuri Farawo. Ariko amaze gufungurwa, yibagiwe ibihereranye na Yozefu byose. Byasaga n’aho Yozefu yari yaratereranywe burundu. Ariko kandi, nyuma y’imyaka ibiri yuzuye, noneho yaje gufungurwa ava muri gereza, hanyuma aza kuba umutegetsi wa kabiri mu Egiputa. Aho kurambirwa, Yozefu yahanze amaso kuri Yehova. Ku by’ibyo rero, yahawe imigisha mu buryo bwatumye ubuzima bw’Abisirayeli n’ubw’Abanyegiputa burindwa.—Itangiriro 39:1–41:57.
Uwitwa Masashi yari umusaza mu itorero riri mu majyaruguru y’u Buyapani. We ntiyari mu buroko, ariko yagombaga guhanga amaso kuri Yehova. Kubera iki? Kuva Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ryashyirwaho mu Buyapani, iryo rikaba ari ishuri rigenewe guhugura abakozi b’Abakristo babishoboye, yahise yishyiriraho intego idakuka yo kuzaryigamo. Yasengaga cyane asaba kuzahabwa icyo gikundiro. Mugenzi we w’umupayiniya yatumiriwe kurijyamo, ariko Masashi we ntiyatumirwa, n’ubwo yabyifuzaga cyane. Yumvise ashobewe mu buryo burenze urugero.
Ibyo ari byo byose ariko, yafashe ingamba zo kurwanya ibyiyumvo bye. Yize Bibiliya hamwe n’ibitabo byanditswe na Watch Tower Society, akajya yibanda ku nyigisho zivuga ibihereranye no kwicisha bugufi n’ukuntu umuntu yategeka ibyiyumvo bye bwite. Yongeye gukosora imitekerereze ye, bityo arushaho kunyurwa n’inshingano ye. Hanyuma, mu gihe atari akibyiteze, yaje gutumirirwa kujya muri iryo shuri.
Kubera ko yari yarihinzemo umuco wo kwihangana n’uwo kwicisha bugufi, yarushijeho kungukirwa n’iryo shuri. Nyuma y’aho, Masashi yahawe igikundiro cyo kuba umugenzuzi usura amatorero, ukorera abavandimwe be. Ni koko, Yehova yari azi ibyo Masashi yari akeneye, maze abimuha mu gihe koko byari kugira akamaro kanini kurushaho.
Mushakireho Imigisha
Bityo rero, Yehova ntameze nka wa muntu ugurisha imiti mu iduka. N’ubwo dushobora kutabona ko Yehova atwitaho kandi akaba anaduhihibikanira, ibikorwa by’ineza ye bigaragara mu buryo bunyuranye—mu gihe no mu buryo butugirira akamaro kanini kurushaho. Ku bw’ibyo rero, komeza kumushakiraho imigisha. Wibuke ko usanzwe ufite impamvu nyinshi zo kumushimira. Wahawe imigisha yo kugira iby’ibanze ukeneye kugira ngo ukomeze kubaho ku isi. Wahawe ubumenyi ku bihereranye na Yehova, no ku byerekeye inzira ze zitunganye. Wahawe kujijuka. Kandi wahawe ubushishozi. Ibyo byose bituma umererwa neza kandi ukagira ibyishimo.
Kugira ngo ugire umugisha wa Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho, ujye ukomeza kwiga Bibiliya buri gihe. Saba Yehova ko yagufasha gusobanukirwa inyigisho zigereranywa n’isaro ryiza cyane ziri mu Ijambo rye ryahumetswe, no kuzishyira mu bikorwa. Zizakuzanira ubukire rwose, ku buryo ari nta kintu na kimwe uzabura. Ni koko, zizakuzanira ibyishimo no kunyurwa muri iki gihe, kandi zizaguhesha ubuzima busagiranye mu isi nshya yegereje.—Yohana 10:10; 1 Timoteyo 4:8, 9.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Umugisha Yehova atanga ufite agaciro kanini cyane kurusha zahabu