Twiyumvishe Uko Byagenze mu Minsi ya Nyuma y’Imibereho ya Yesu ku Isi
NI UMUNSI wa karindwi w’ukwezi kwa Kiyahudi Nisani yo mu mwaka wa 33 I.C. Tekereza urimo witegereza ibintu bibera mu ntara y’Abaroma yitwa Yudaya. Yesu n’abigishwa be bavuye i Yeriko, ahantu harangwa n’ibyatsi bitohagiye, none barimo baranonagira mu nzira izamuka yuzuyemo ivumbi kandi igoragoye. Abandi bagenzi benshi na bo bari mu nzira bazamuka bagana i Yerusalemu bajyanywe no kwizihiza Pasika ya buri mwaka. Ariko kandi, uretse ako kazamuko karuhije, hari ikindi kintu kiri mu bwenge bw’abigishwa ba Kristo.
Abayahudi bagiye bifuza cyane Mesiya, wari kubabohora ku ngoyi y’Abaroma. Benshi bemera ko Yesu w’i Nazareti ari we Mukiza wategerejwe igihe kirekire. Mu myaka itatu n’igice, yavuze ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Yakijije abarwayi kandi agaburira abashonje. Mu by’ukuri, yazaniye ihumure abantu. Ariko kandi, abayobozi ba kidini barakajwe n’uko Yesu abashyira ahabona mu buryo busesereza abigiranye ubutwari, hanyuma biyemeza kumwica. Nyamara kandi ku bw’umugambi runaka, azamutse muri iyo nzira ikakaye ari imbere y’abigishwa be.—Mariko 10:32.
Mu gihe izuba rirenga inyuma y’Umusozi wa Elayono uri imbere yabo, Yesu na bagenzi be ngabo bageze ku mudugudu wa Betaniya, aho bazamara amajoro atandatu akurikiraho. Aho ngaho, bakiriwe n’incuti zabo z’amagara, ari zo Lazaro, Mariya na Marita. Uwo mugoroba wabagaruriye ubuyanja nyuma y’urugendo rwari rurimo ubushyuhe bwinshi kandi rwabaye intangiriro y’Isabato yo ku itariki ya 8 Nisani.—Yohana 12:1, 2.
Tariki ya 9 Nisani
Nyuma y’Isabato, Yerusalemu irimo irakorerwamo imirimo myinshi. Abashyitsi babarirwa mu bihumbi bamaze guhurira muri uwo mujyi bazanywe no kwizihiza Pasika. Ariko kandi, urusaku twumva rurenze urusanzwe rwumvikana muri iki gihe kiba buri mwaka. Imbaga y’abantu ifite amatsiko, irimo yisukiranya mu tuyira tw’imfunganwa igana ku marembo y’umujyi. Uko bagenda banigana basohoka muri ayo marembo yuzuye abantu b’uruvunganzoka, mbega ibirori bibasanganiye! Abantu benshi basazwe n’ibyishimo, barimo baramanuka Umusozi wa Elayono mu nzira iva i Betifage (Luka 19:37). Mbese ye, ibyo ni ibiki?
Dorere! Yesu w’i Nazareti aje ahetswe n’icyana cy’indogobe. Abantu baragenda basasa imyambaro yabo hasi imbere ye. Abandi na bo baravuna amashami y’imikindo maze bagatera hejuru bishimye bagira bati “hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ]; ni we Mwami w’Abisirayeli!”—Yohana 12:12-15.
Imbaga y’abantu igeze hafi ya Yerusalemu, Yesu yitegereje umujyi maze agira igishyika. Atangiye kurira, kandi turamwumva ahanura ko uwo murwa uzarimburwa. Yesu ageze mu rusengero nyuma y’aho gato, arigisha imbaga y’abantu kandi abantu b’impumyi n’ibimuga baza bamugana arabakiza.—Matayo 21:14; Luka 19:41, 44, 47.
Ibyo ntibyisobye abatambyi bakuru n’abanditsi. Mbega ukuntu barakajwe no kubona ibintu bihebuje bikozwe na Yesu, n’ukuntu iyo mbaga y’abantu yasazwe n’ibyishimo! Abafarisayo bananiwe gupfukirana uburakari bwabo, none basabye Yesu bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” Yesu arabasubije ati “ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” Mbere y’uko Yesu agenda, abonye imirimo y’ubucuruzi ikorerwa mu rusengero.—Luka 19:39, 40; Matayo 21:15, 16; Mariko 11:11.
Tariki ya 10 Nisani
Yesu ageze mu rusengero hakiri kare. Ejo hashize, yarakariye igikorwa kibi cy’ubucuruzi buhereranye no gusenga kugenewe Se, Yehova Imana. Atangiye gusohora abagura n’abacuruza mu rusengero abigiranye ishyaka ryinshi. Hanyuma yubitse ameza y’abanyamururumba bavunja amafaranga, n’intebe z’abagurisha inuma. Yesu yiyamiriye agira ati “byanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’; ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”—Matayo 21:12, 13.
Abatambyi bakuru, abanditsi n’abantu bakomeye, ntibashobora guhagarika ibikorwa bya Yesu hamwe no kwigisha mu ruhame. Mbega ukuntu bashengurwa n’icyifuzo cyo gushaka kumwica! Ariko babujijwe kubikora n’imbaga y’abantu, bitewe n’uko abantu batangariye inyigisho za Yesu kandi bakaba “bitaye ku magambo ye” (Luka 19:47, 48). Mu gihe bwenda kugoroba, Yesu na bagenzi be bari mu rugendo rushimishije basubira i Betaniya kugira ngo baruhuke neza iryo joro.
Tariki ya 11 Nisani
Ni mu museso, Yesu n’abigishwa be bageze ku Musozi wa Elayono berekeza i Yerusalemu. Bageze ku rusengero, abatambyi bakuru n’abakuru biteguye guhangana na Yesu. Barakibuka icyo yakoreye abavunjaga amafaranga n’abacururizaga mu rusengero. Abo banzi be bamubazanyije ubukana bati “ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?” Mu kubasubiza, Yesu arababwiye ati “nanjye reka mbabaze ijambo rimwe; nimurinsubiza, nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru, cyangwa ni mu bantu?” Abo banzi biremye agatsiko maze bungurana ibitekerezo bagira bati “nituvuga yuko kwavuye mu ijuru, aratubaza ati ‘ni iki cyababujije kumwemera?’ Nituvuga ko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya; kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” Babuze uko babyifatamo, bamushubije bya nikize bati “ntitubizi.” Yesu abasubizanyije ituze agira ati “nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.”—Matayo 21:23-27.
Ubu noneho, abanzi ba Yesu baragerageza kumutegera mu byo avuga kugira ngo babone icyo baheraho bamufata. Baramubajije bati “amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Yesu arabasubije ati “nimunyereke ifeza y’umusoro.” Arababajije ati “iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” Baravuze bati “ni ibya Kayisari.” Mu kubaburabuza, Yesu avuze mu buryo bweruye kugira ngo bose bumve ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mu bihe Imana.”—Matayo 22:15-22.
Yesu amaze gucecekesha abanzi be, binyuriye kuri icyo gitekerezo kidashidikanywa, none akomeje abamaganira imbere y’imbaga y’abantu n’imbere y’abigishwa be. Umva ukuntu ashyira ahabona abanditsi n’Abafarisayo nta gutinya. Aravuze ati “imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kuko ibyo bavuga atari byo bakora.” Avuganye ubutwari urutonde rw’ibyago bizabageraho, abita abarandasi b’impumyi n’indyarya. Yesu aravuze ati “mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?”—Matayo 23:1-33.
Uko kubashyira ahagaragara mu buryo bukaze, ntibishaka kuvuga ko Yesu atabona imico myiza y’abandi. Nyuma y’aho, abonye abantu bashyira amafaranga mu masanduku y’ububiko bw’urusengero. Mbega ukuntu bishishikaje kubona umupfakazi w’umukene ashyiramo umutungo we wose yari atezeho amakiriro—ni ukuvuga uduceri tubiri, umutungo muto cyane! Abigiranye ugushima kurangwa n’igishyuhirane, Yesu avuze ko mu by’ukuri ashyizemo byinshi kuruta iby’abandi bose, bo batanze impano zitubutse z’ “ibibasagutse.” Yesu yishimira mu buryo bwimbitse abigiranye impuhwe zuje urukundo icyo umuntu ashobora gukora cyose ahuje n’uko ubushobozi bwe bungana.—Luka 21:1-4.
Ubu noneho, Yesu avuye mu rusengero ubwa nyuma. Bamwe mu bigishwa be babonye ubwiza bw’urwo rusengero, ni ukuvuga ukuntu “rwarimbishijwe n’amabuye meza n’amaturo.” Igitangaje ni uko Yesu abashubije ati “ibyo mureba ibi, mu minsi izaza, ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi” (Luka 21:5, 6). Uko intumwa zigenda zikurikiye Yesu bava muri uwo mujyi wuzuyemo abantu b’uruvunganzoka, baribaza icyo ashobora kuba yashakaga kuvuga.
Nyuma y’aho gato, Yesu n’intumwa ze baricaye mu mahoro n’ituze biri ku musozi wa Elayono. Mu gihe bitegereza Yerusalemu iteye amabengeza hamwe n’urusengero rwayo, Petero, Yakobo na Yohana hamwe na Andereya, barashaka ibisobanuro ku byerekeye ubuhanuzi butangaje bwa Yesu. Baravuze bati “tubwire ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icya gahunda y’ibintu ni ikihe?”—Matayo 24:3, 4, NW; Mariko 13:3, 4, NW.
Mu kubasubiza, Umwigisha Mukuru ababwiye ubuhanuzi butangaje by’ukuri. Ahanuye intambara zikomeye, imitingito y’isi, ibura ry’ibiribwa, n’ibyorezo by’indwara. Nanone Yesu ahanuye ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa ku isi hose. Atanze umuburo ugira uti “hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.”—Matayo 24:7, 14, 21; Luka 21:10, 11.
Intumwa enye ziteze amatwi, mu gihe Yesu avuga ibindi bintu bigize ‘ikimenyetso cy’ukuhaba kwe’ (NW). Aratsindagiriza ko ari ngombwa ‘kuba maso.’ Kubera iki? Aravuze ati “kuko mutazi umunsi Umwami Wanyu azazaho.”—Matayo 24:42; Mariko 13:33, 35, 37.
Uwo ubaye umunsi utazibagirana kuri Yesu no ku ntumwa ze. Mu by’ukuri, ni umunsi wa nyuma w’umurimo wa Yesu wo mu ruhame mbere y’uko afatwa, akageragezwa kandi akicwa. Kubera ko burimo bwira, batangiye guhindukira bakora urugendo ruto rwo kuminuka uwo musozi berekeza i Betaniya.
Tariki ya 12 na 13 Nisani
Yesu amaranye umunsi wo ku itariki ya 12 Nisani n’abigishwa be, bari mu mutuzo. Azi ko abayobozi ba kidini bashaka kumwica babishishikariye cyane, kandi ntashaka ko bamubuza kwizihiza Pasika ku mugoroba ugiye gukurikiraho (Mariko 14:1, 2). Umunsi ukurikiyeho, ku itariki ya 13 Nisani, abantu barashyashyana bakora imyiteguro ya nyuma yo kwitegura Pasika. Ku gicamunsi, Yesu yohereje Petero na Yohana kugira ngo babategurire Pasika mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu (Mariko 14:12-16; Luka 22:8). Mbere gato y’uko izuba rirenga, Yesu n’izindi ntumwa cumi babasanzeyo, kugira ngo bizihize Pasika yabo ya nyuma.
Tariki ya 14 Nisani, Izuba Rirenze
Yerusalemu iragenda ivirwa n’umucyo unyenyeretsa mu mwijima mu gihe ukwezi kurasira ku Musozi wa Elayono uko kwakabaye. Mu cyumba kinini cyo hejuru giteguwe, Yesu n’intumwa 12 ngabo bakinjitse urubavu imbere y’ameza ateguwe. Yesu aravuze ati “nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa” (Luka 22:14, 15). Nyuma y’aho, intumwa zitangajwe no kubona Yesu ahagurutse hanyuma agashyira umwitero we iruhande. Afashe igitambaro cy’amazi n’ibesani y’amazi, atangiye koza ibirenge byabo. Mbega isomo ritazibagirana ku byerekeranye n’umurimo urangwa no kwicisha bugufi!—Yohana 13:2-15.
Ariko kandi, Yesu azi ko umwe muri abo bagabo—ari we Yuda Isikaryota—yari yamaze gukora gahunda yo kumugambanira ku bayobozi ba kidini. Birumvikana ko bimubabaje cyane. Areruye ati “umwe muri mwe ari bungambanire.” Intumwa zibabajwe cyane n’ibyo (Matayo 26:21, 22). Nyuma yo kwizihiza Pasika, Yesu abwiye Yuda ati “icyo ukora, gikore vuba.”—Yohana 13:27.
Yuda amaze kugenda, Yesu atangije ibyerekeranye n’ifunguro ryo kwibuka urupfu rwe rwegereje. Afashe umugati udasembuye, arashimiye mu isengesho, arawumanyuye, maze ategeka intumwa 11 kuwusangira. Aravuze ati “uyu ni [“ushushanya,” NW] umubiri wanjye [ubatangiwe: mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.]” Hanyuma afashe igikombe cya divayi itukura. Amaze gushimira, abahereje igikombe, arababwira ngo bakinywereho. Yesu yongeyeho ati ‘aya ni [“iyi ishushanya,” NW] amaraso yanjye y’‘isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.’—Luka 22:19, 20; Matayo 26:26-28.
Muri uwo mugoroba w’ingenzi cyane, Yesu yigishije intumwa ze zizerwa amasomo menshi y’agaciro, rimwe muri ayo rikaba rihereranye n’agaciro ko kugira urukundo rwa kivandimwe (Yohana 13:34, 35). Abijeje ko bazahabwa ‘umufasha,’ ari wo mwuka wera. Uzabibutsa ibyo yababwiye byose (Yohana 14:26). Nyuma y’aho muri uwo mugoroba, bagomba kuba batewe inkunga cyane no kumva Yesu asengana umwete abasabira (Yohana, igice cya 17). Bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza, bavuye mu cyumba cyo hejuru maze bakurikira Yesu hanze mu ijoro.
Bamaze kwambuka Ikibaya cya Kidironi, Yesu n’intumwa ze bagiye ahantu bakunda, ni ukuvuga mu busitani bwa Getsemani (Yohana 18:1, 3). Mu gihe intumwa zitegereje, Yesu abaye azitaruye ho gato kugira ngo asenge. Ahagaritse umutima ibi bitavugwa, mu gihe atakambira Imana kugira ngo imufashe abigiranye umwete (Luka 22:44). Gutekereza ukuntu Se wo mu ijuru akunda cyane yagibwaho umugayo aramutse atsinzwe, byamushenguye mu buryo bukabije.
Yesu akimara gusenga, Yuda ahise ahagera azanye n’imbaga y’abantu benshi bitwaje inkota, ibibando, n’imuri. Yuda aravuze ati “ni amahoro, Mwigisha!”, maze aramusomagura. Icyo ni ikimenyetso bari bahawe cyo gufata Yesu. Ako kanya, Petero ahise akura inkota ye maze aca ugutwi k’umugaragu w’umutambyi mukuru. Mu gihe Yesu arimo avura ugutwi k’uwo muntu, aravuze ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo; kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.”—Matayo 26:47-52.
Byose bibaye mu kanya gato cyane! Yesu arafashwe maze arabohwa. Kubera ubwoba n’urujijo, intumwa zitaye Shebuja maze zirahunga. Yesu ajyanywe kwa Ana, uwahoze ari umutambyi mukuru. Hanyuma ajyanywe kwa Kayafa, umutambyi mukuru uriho ubu, kugira ngo acirwe urubanza. Mu masaha ya kare mu gitondo, Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rureze Yesu ikinyoma rumushinja ikirego cyo gutuka Imana. Hanyuma, Kayafa amwohereje kwa guverineri w’Umuroma, ari we Pontiyo Pilato. Na we amwohereje kwa Herode Antipa, umutware w’i Galilaya. Herode n’abasirikare be bashinyaguriye Yesu. Hanyuma agaruriwe Pilato. Pilato yemeje ko Yesu ari umwere. Ariko abayobozi b’idini ry’Abayahudi bamuhatiye gucira Yesu urwo gupfa. Nyuma yo gushinyagurirwa no kubabazwa cyane, Yesu ajyanywe i Gologota, aho amanitswe ku giti cy’umubabaro nta mpuhwe kandi akahapfira urupfu rw’agashinyaguro.—Mariko 14:50–15:39; Luka 23:4-25.
Byari kuba ari inkuru ibabaje cyane kurusha izindi mu mateka, iyo urupfu rwa Yesu ruza kuba rwarabaye iherezo ry’ubuzima bwe. Igishimishije, si ko byagenze. Ku itariki ya 16 Nisani, umwaka wa 33 I.C., abigishwa be batangajwe no kubona ko yazutse avuye mu bapfuye. Mu gihe runaka, abantu basaga 500 bashoboye kwibonera ko Yesu yari yongeye kuba muzima. Kandi iminsi 40 nyuma y’izuka rye, itsinda ry’abigishwa bizerwa bamubonye azamuka ajya mu ijuru.—Ibyakozwe 1:9-11; 1 Abakorinto 15:3-8.
Imibereho ya Yesu Nawe
Ni gute ibyo bikureba—mu by’ukuri, natwe twese? Umurimo wa Yesu, urupfu rwe n’izuka rye bihesha ikuzo Yehova Imana kandi ni iby’ingenzi cyane mu gusohoza umugambi We ukomeye (Abakolosayi 1:18-20). Ni iby’ingenzi cyane kuri twe, kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu binyuriye ku gitambo cya Yesu, bityo kandi tugashobora kugirana imishyikirano ya bwite na Yehova Imana.—Yohana 14:6; 1 Yohana 2:1, 2.
Ndetse n’abapfuye birabareba. Urupfu rwa Yesu rufungura inzira ibagarura mu buzima, muri Paradizo yasezeranijwe n’Imana ku isi (Luka 23:39-43; 1 Abakorinto 15:20-22). Niba ushaka kumenya byinshi kuri ibyo, turagutumiye kugira ngo uzaterane ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, ruzaba ku itariki ya 11 Mata 1998, mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
“Isenga y’abambuzi”
YESU yari afite impamvu idashidikanywaho yo kuvuga ko abacuruzi b’abanyamururumba bari barahinduye urusengero rw’Imana “isenga y’abambuzi” (Matayo 21:12, 13). Kugira ngo Abayahudi n’abahindukiriye idini rya Kiyahudi babaga bavuye mu bindi bihugu batange imisoro y’urusengero, bagombaga kuvunjisha amafaranga yabo y’amahanga mu mafaranga yakoreshwaga mu gihugu. Alfred Edersheim, mu gitabo cye cyitwa The Life and Times of Jesus the Messiah, asobanura ko ku itariki ya 15 Adar, ari ko kwezi kubanziriza Pasika, abavunjaga amafaranga batangizaga ubucuruzi bwabo mu zindi ntara. Guhera ku itariki ya 25 Adar, bimukiraga mu rusengero i Yerusalemu kugira ngo bungukire ku Bayahudi n’abahindukiriye idini rya Kiyahudi bahazaga ari benshi cyane. Abacuruzi bakoraga ubucuruzi bubazanira inyungu nyinshi, baka umusoro ku giceri icyo ari cyo cyose bavunje. Kuba Yesu yarerekeje kuri abo bantu abita abambuzi, byashakaga kuvuga ko imisoro yabo yari myinshi cyane, ku buryo mu by’ukuri bariganyaga amafaranga y’abakene.
Bamwe ntibashoboraga kuzana amatungo yabo bwite yo gutamba. Umuntu wese wabigenzaga atyo, itungo rye ryagombaga gusuzumwa n’umugenzuzi ku rusengero—ibyo akabitangira umusoro. Kubera ko abenshi batifuzaga gukora urugendo rurerure bazanye itungo hanyuma rikaba ryakwangwa, baguraga “iryemewe” n’Abalewi, bakarigura n’abo bacuruzi babi. Intiti imwe yagize iti “abantu benshi bo muri rubanda rw’abakene bamburirwagayo.”
Hari igihamya kigaragaza ko Ana wigeze kuba umutambyi mukuru hamwe n’umuryango we, bakoranaga n’abo bacuruzi bo mu rusengero. Inyandiko za ba Rabi zivuga iby’ “inyungu zo muri ubwo bucuruzi zahabwaga abana ba Ana.” Inyungu zavaga ku bavunjaga amafaranga no muri uko gucuruza amatungo mu rugo rw’urusengero, ni bimwe mu bintu by’ibanze byabazaniraga umutungo binjizaga. Intiti imwe ivuga ko igikorwa cya Yesu cyo kwirukana abacuruzi “kitari cyibasiye icyubahiro cy’abatambyi gusa, ahubwo n’ubutunzi bwabo.” Uko impamvu yabimuteye yaba yari imeze kose, nta gushidikanya ko abanzi be bashatse kumwica!—Luka 19:45-48.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 4]
Iminsi ya Nyuma y’Imibereho ya Yesu ku Isi
Nisani y’Umwaka Ibyabayeho Le plus grand homme*
wa 33 I.C.
Ku wa Gatanu Yesu n’intumwa
tariki ya 7 ze bavuye 101, par. 1
i Yeriko berekeza
i Yerusalemu
(itariki ya 7
Nisani ihuye
no ku Cyumweru
tariki ya 5 Mata 1998,
n’ubwo iminsi ya
Giheburayo itangirira
ku mugoroba umwe
ikageza ku wundi)
Ku wa Gatanu Yesu n’intumwa ze
tariki ya 8 bageze i Betaniya;
ku mugoroba Isabato iratangiye 101, par. 2-4
Ku wa Gatandatu Isabato (Ku wa Mbere,
tariki ya 6 Mata 1998) 101, par. 4
Ku wa Gatandatu Asangiye ifunguro ari 101,
tariki ya 9 ku kumwe na Simoni w’umubembe; par. 5-9
mugoroba Mariya asize Yesu
amavuta ya narada;
abantu benshi bavuye i Yerusalemu
baje kureba no kumva Yesu
Ku Cyumweru Yinjiranye i Yerusalemu
ishema ryo gutsinda;
yigishirije mu rusengero 102
Ku wa Mbere Urugendo rwa mu
tariki ya 10 gitondo kare 103, 104
ajya i Yerusalemu;
yejeje urusengero;
Yehova avugiye mu ijuru
Ku wa Kabiri tariki Ari i Yerusalemu, yigishirije 105 kugeza 112
ya 11 mu rusengero yifashisha ingero; aciriyeho par. 1
iteka Abafarisayo; abonye impano y’umupfakazi;
atanze ikimenyetso cy’ukubaha kwe mu gihe kizaza
Ku wa Gatatu Amaranye umunsi utuje n’intumwa 112,
tariki ya 12 ze i Betaniya; Yuda ateguye ubugambanyi par. 2-4
Ku wa Kane tariki ya 13 Petero na Yohana bateguye ibya 112,
Pasika i Yerusalemu; Yesu n’ par. 5 kugeza
izindi ntumwa cumi babasanze yo mu mugoroba 113, par. 1
(Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 1998)
Ku wa Kane tariki ya 14 ku mugoroba Kwizihiza Pasika; Yesu 113,
yogeje ibirenge by’intumwa ze; par. 2
Yuda agiye kugambanira Yesu; 117
Kristo atangije Urwibutso rw’urupfu rwe
(Ku wa Gatandatu kugeza 117
tariki ya 11 Mata 1998, izuba rirenze)
Mu gicuku Kumugambanira no kumufatira 118 kugeza 120
mu busitani bwa Getsemani; intumwa
zirahunze; aciriwe urubanza
imbere y’abatambyi bakuru n’Urukiko
Rukuru rw’Abayahudi; Petero yihakanye Yesu
Ku wa Gatanu izuba rirashe Yongeye kugarurwa 121 kugeza
imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayahudi; 127
ajyanywe kwa Pilato, hanyuma kwa Herode,
nanone agaruwe izuba rirenze kwa Pilato;
aciriwe urubanza rwo gupfa; par. 7
aramanitswe; arahambwe
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Isabato; Pilato yemereye 127,
abarinzi kurinda imva ya Yesu par. 8-10
Ku Cyumweru tariki ya 16 Yesu arazutse 128
* Imibare ikurikira, yerekana ibice byo mu gitabo Le plus grand homme de tous les temps. Ku birebana n’imbonerahamwe irimo ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’imirongo y’Ibyanditswe byerekeza ku murimo wa nyuma wa Yesu, reba igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” ku ipaji ya 277-278. Ibyo bitabo byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.