Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Yesu Atuma Abigishwa 70
HARI ku muhindo wo mu mwaka wa 32 I.C. Hari hasigaye amezi atandatu gusa mbere y’uko Yesu apfa. Bityo rero, kugira ngo yihutishe umurimo wo kubwiriza, kandi ateze imbere imyitozo ya bamwe mu bigishwa be, yatoranyije abigishwa 70, maze “atuma babiri babiri, ngo bamubanzirize bajye mu midugudu yose, n’aho yendaga kujya hose.”—Luka 10:1.a
Yesu yohereje abigishwa be “ngo bamubanzirize,” kugira ngo abantu bashobore gufata umwanzuro mu buryo bwihuse kurushaho, niba bari kuzashyigikira cyangwa kuzarwanya Mesiya igihe Yesu ubwe yari kuba aje nyuma y’aho. Ariko se, kuki yabohereje “babiri babiri”? Uko bigaragara, kwari ukugira ngo bashobore guterana inkunga igihe bari kuba bahanganye n’ukurwanywa.
Mu gutsindagiriza ko umurimo wabo wo kubwiriza wihutirwaga, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Kuwugereranya n’isarura byari bikwiriye, bitewe n’uko gutinda uko ari ko kose mu gihe cy’isarura kwashoboraga gutuma habaho kwangirika kw’imyaka y’agaciro. Mu buryo nk’ubwo, iyo abigishwa baza kugira ubunenganenzi ku murimo wabo wo kubwiriza, ubuzima bufite agaciro bwashoboraga gutakazwa!—Ezekiyeli 33:6.
Abakozi Badafite Kirogoya
Nyuma y’ibyo, Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza akurikira: “ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto; kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira” (Luka 10:4). Abagenzi bari bafite umuco wo kutitwaza impamba gusa, ahubwo nanone bitwazaga n’undi muguru w’inkweto, bitewe n’uko igice cyazo cyo hasi cyashoboraga gushira, maze imishumi igacika. Ariko kandi, abigishwa ba Yesu ntibagombaga guhangayikishwa n’ibyo bintu. Ibiri amambu, bagombaga kwiringira ko Yehova yari kubitaho binyuriye kuri bagenzi babo b’Abisirayeli, bari bafite umuco wo gucumbikira abashyitsi.
Ariko se, kuki Yesu yasabye abigishwa be kutagira umuntu uwo ari we wese baramutsa? Mbese, bagombaga kuba abantu batagira ibyiyumvo, ndetse batagira ikinyabupfura? Ashwi da! Ijambo ry’Ikigiriki a·spaʹzo·mai, risobanurwa ngo kuramutsa, rishobora gusobanura ibirenze cyane imvugo y’ikinyabupfura ngo “mwiriwe” cyangwa “mwirirwe.” Nanone kandi, ishobora kuba ikubiyemo umuco wo gusomana, guhoberana, hamwe n’ikiganiro kirekire cyashoboraga kuba hagati y’abantu babiri baziranye mu gihe babaga bahuye. Umuntu umwe uzi gusesengura ibintu n’ibindi, agira ati “mu baturage b’i Burasirazuba, nta bwo indamukanyo zabaga zikubiyemo kunama gato cyangwa guhereza umuntu akaboko nk’uko tubigenza iwacu, ahubwo zabaga zikubiyemo guhoberana cyane, no kunamirana, ndetse no kwikubita hasi. Ibyo byose byasabaga igihe kinini.” (Gereranya na 2 Abami 4:29.) Bityo rero, Yesu yafashije abigishwa be kwirinda ibirangaza bitari ngombwa, n’ubwo byari bishingiye ku muco.
Amaherezo, Yesu yabwiye abigishwa be ko mu gihe bari kuba bageze mu nzu maze bakabakira, bagombaga ‘kuyigumamo, bagasangira na bo ibyo kurya n’ibyo kunywa [bari kubaha].’ Ariko iyo bari kuba bageze mu mudugudu ntibabakire, bagombaga ‘kuwusohokamo, bakajya mu nzira zawo, [bakavuga] bati “umukungugu wo mu mudugudu wanyu, wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye” ’ (Luka 10:7, 10, 11). Guhanagura cyangwa gukunkumura umukungugu mu birenge by’umuntu, byari kuba bisobanura ko abigishwa bari kuba bavuye mu buryo burangwa n’amahoro, mu nzu cyangwa mu mudugudu utabakiriye mu mahoro, bagategereza ingaruka zari guturuka ku Mana. Ariko kandi, abakiriye abigishwa ba Yesu babigiranye ubugwaneza, bishyize mu mubare w’abazahabwa imigisha. Ikindi gihe, Yesu yabwiye intumwa ze ati “ubemera, ni jye aba yemeye; kandi unyemera, aba yemeye Iyantumye. Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”—Matayo 10:40, 42.
Isomo Kuri Twe
Itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, no guhindura abantu abigishwa, ubu ririmo rirasohozwa n’Abahamya ba Yehova basaga 5.000.000 ku isi hose (Matayo 24:14; 28:19, 20). Babona ko ubutumwa bwabo bwihutirwa. Ku bw’ibyo rero, bakoresha igihe cyabo neza, birinda ibirangaza bishobora kubabuza kwita ku murimo wabo w’ingenzi mu buryo bwuzuye.
Abahamya ba Yehova bihatira kuba abantu bagira urugwiro ku bo bahura na bo bose. Nyamara kandi, ntibapfa kwinjira mu biganiro bitagira umumaro, cyangwa ngo bagire uruhare mu biganiro bihereranye n’ibibazo mbonezamubano cyangwa imihati y’imfabusa y’iyi si yo kuvanaho akarengane (Yohana 17:16). Ibiri amambu, berekeza ibiganiro byabo ku muti ugira ingaruka zirambye w’ibibazo by’abantu—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana.
Akenshi, Abahamya ba Yehova babonwa ku murimo ari babiri babiri. Ariko se, ntibashobora kugera kuri byinshi kurushaho mu gihe buri wese muri bo yaba akora wenyine? Wenda birashoboka. Ariko kandi, muri iki gihe, Abakristo babona ko hari inyungu zibonerwa mu gukora bafatanye urunana na bagenzi babo bahuje ukwizera. Bibabera uburinzi mu rugero runaka, mu gihe batanga ubuhamya mu turere turimo akaga. Nanone kandi, gukorana n’undi muntu bituma abakiri bashya bashobora kungukirwa n’ubuhanga bw’ababwiriza b’ubutumwa bwiza bamenyereye kurushaho. Mu by’ukuri, bombi bashobora kugira uruhare mu guterana inkunga.—Imigani 27:17.
Nta gushidikanya, umurimo wo kubwiriza ni wo murimo wihutirwa cyane kurusha undi uwo ari wo wose ugomba gusohozwa muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Abahamya ba Yehova bishimira kuba bashyigikirwa n’umuryango w’abavandimwe ku isi hose, umuryango bakoreramo ‘barwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.’—Abafilipi 1:27.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya zimwe na zimwe, hamwe n’inyandiko za kera z’Ikigiriki zandikishijwe intoki, zivuga ko Yesu yatumye abigishwa “mirongo irindwi na babiri.” Ariko kandi, hari inyandiko nyinshi zandikishijwe intoki, zishyigikira ko tugomba gusoma ko hatumwe “mirongo irindwi.” Iryo tandukaniro rishingiye ku bisobanuro by’inyongera bitangwa, ntiryagombye kudutesha ingingo y’ibanze, ko Yesu yohereje itsinda ritubutse ry’abigishwa be kubwiriza.