ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/7 pp. 30-31
  • Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu Mwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu Mwiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umusamariya Urangwa n’Impuhwe
  • Isomo Kuri Twe
  • Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umusamariya Mwiza
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Umusamariya mwiza
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Isomo mu birebana no kugira neza
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/7 pp. 30-31

Bakoze Ibyo Yehova Ashaka

Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu Mwiza

MU GIHE cya Yesu, hagati y’Abayahudi n’Abanyamahanga hari urwango rugaragara. Ndetse byaje kugera n’aho igitabo gikubiyemo amategeko y’Abayahudi cyitwa Mishnah cyandikwamo itegeko ryabuzaga Abisirayelikazi gufasha abagore batari Abayahudikazi mu gihe cy’ibyara, ngo kuko ibyo nta kindi byari kumara, atari ugutuma undi Munyamahanga aza mu isi.​—Abodah Zarah 2:1.

Abasamariya bari bafitanye isano ya bugufi cyane n’Abayahudi kurusha uko byari bimeze ku Banyamahanga, ari mu rwego rw’idini, ari no mu bihereranye n’ubwoko. Nyamara kandi, na bo bafatwaga nk’ibicibwa. Intumwa Yohana yaranditse iti “Abayuda banenaga Abasamariya” (Yohana 4:9). Koko rero, Talmud yigishaga ko “umugati utanzwe n’Umusamariya uba wanduye kurusha inyama y’ingurube.” Ndetse, Abayahudi bamwe na bamwe banakoreshaga ijambo “Umusamariya” mu buryo bw’imvugo igaragaza agasuzuguro n’igisebo.​—Yohana 8:48.

Ku bihereranye n’iyo mimerere, amagambo Yesu yabwiye umuntu wari umwigisha w’amategeko y’Abayahudi, akubiyemo inyigisho zikomeye. Uwo muntu yegereye Yesu, maze aramubaza ati “mwigisha, nkore nte, kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Mu kumusubiza, Yesu yerekeje ibitekerezo bye ku Mategeko ya Mose, amategeko ategeka “gukundisha Uwiteka umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose,’ no “gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Hanyuma uwo mwigisha w’amategeko yabajije Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” (Luka 10:25-29; Abalewi 19:18; Gutegeka 6:5). Dukurikije Abafarisayo, ijambo “mugenzi” ryerekezaga gusa ku bantu bakurikizaga imigenzo y’Abayahudi—nta gushidikanya rikaba ritarerekezaga ku Banyamahanga cyangwa Abasamariya. Niba uwo mwigisha w’amategeko wabazaguzaga yaratekerezaga ko Yesu yari bushyigikire icyo gitekerezo, yari agiye kugwa mu kantu.

Umusamariya Urangwa n’Impuhwe

Yesu yasubije ikibazo cy’uwo muntu binyuriye mu kumucira umugani.a Yaravuze ati “hariho umuntu wavaga i Yerusalemu, amanuka i Yeriko.” Intera yari hagati ya Yerusalemu na Yeriko yageraga hafi ku bilometero 23. Umuhanda uhuza iyo midugudu yombi wari urimo amakoni mabi cyane n’ibitare bihanamye, bigatuma byorohera abajura kwihisha, kwambura no guhunga. Nk’uko byagenze, wa mugenzi wo mu mugani wa Yesu ‘yaguye mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.’​—Luka 10:30.

Yesu yakomeje agira ati “nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira; amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi, ahageze na we abigenza atyo; amubonye arakikira arigendera” (Luka 10:31, 32). Abatambyi n’Abalewi bari abigisha b’Amategeko—hakubiyemo n’itegeko ryo gukunda mugenzi wawe (Abalewi 10:8-11; Gutegeka 33:1, 10). Nta gushidikanya, ni bo bagombaga kumva bahatiwe gufasha uwo mugenzi wakomeretse, kurusha undi muntu uwo ari we wese.

Yesu yakomeje agira ati “Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho.” Nta gushidikanya ko kuba hari havuzwe Umusamariya byatumye uwo mwigisha w’amategeko arushaho kugira amatsiko. Mbese, Yesu yari gushyigikira ingeso yo gufata ubwo bwoko mu buryo bubi? Ibinyuranye n’ibyo, Umusamariya abonye uwo mugenzi uteye agahinda ‘yamugiriye impuhwe.’ Yesu yaravuze ati “aramwegera, amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino: amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza.b Bukeye bwaho, yenda idenariyo ebyiri, aziha nyir’icumbi, ati ‘umurwaze, kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye nzabikwishyura ngarutse.’ ”​—Luka 10:33-35.

Nuko Yesu abaza wa muntu wahoze amuhata ibibazo ati “noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” Uwo mwigisha w’amategeko yari azi igisubizo, nyamara ariko, yabaye nk’ushidikanya kuvuga ati “ni uwo Musamariya.” Ahubwo yarisubirije ati “ni uwamugiriye imbabazi.” Hanyuma Yesu aramubwira ati “genda, nawe ugire utyo.”​—Luka 10:36, 37.

Isomo Kuri Twe

Uwo muntu wabazaga Yesu, yabikoreye “kwigira shyashya” (Luka 10:29). Wenda yatekerezaga ko Yesu yari bushimagize ukuntu yizirika cyane ku Mategeko ya Mose. Ariko uwo muntu wibonekezaga, yari akeneye kumenya ukuri gukubiye mu mugani wa Bibiliya ugira uti “inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe; ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.”​—Imigani 21:2.

Umugani wa Yesu ugaragaza ko umuntu ukiranuka by’ukuri atari uwumvira amategeko y’Imana gusa, ahubwo nanone ko ari uwigana imico yayo (Abefeso 5:1). Urugero, Bibiliya itubwira ko “Imana itarobanura ku butoni” (Ibyakozwe 10:34). Mbese, twigana Imana ku bihereranye n’ibyo? Umugani ushishikaje wa Yesu ugaragaza ko imishyikirano myiza tugirana na bagenzi bacu igomba kurenga imipaka ishingiye ku bwenegihugu, ku muco no ku idini. Mu by’ukuri, Abakristo bigishwa ‘kugirira bose neza’—atari abantu bahuje na bo urwego rw’imibereho, ubwoko cyangwa igihugu gusa, cyangwa se abo bahuje ukwizera bonyine.​—Abagalatiya 6:10.

Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza iyo nama ishingiye ku Byanditswe. Urugero, mu gihe habayeho impanuka kamere, bageza ubufasha bwabo bwo mu rwego rw’ubutabazi kuri bagenzi babo bahuje ukwizera no ku batari Abahamya.c Byongeye kandi, bose hamwe bamara amasaha asaga miriyari buri mwaka bafasha abantu kugira ubumenyi bunonosoye bwa Bibiliya. Bihatira kugeza kuri buri wese ubutumwa bw’Ubwami, kubera ko ibyo Imana ishaka ari uko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”​—1 Timoteyo 2:4; Ibyakozwe 10:35.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Umugani ni inkuru ngufi, ubusanzwe ikaba ari inkuru y’impimbano yumvikanamo ukuri ko mu rwego rw’umuco cyangwa ko mu buryo bw’umwuka.

b Uko bigaragara, amacumbi y’abashyitsi amwe n’amwe yo mu gihe cya Yesu ntiyatangaga icumbi gusa, ahubwo nanone yatangaga ibyo kurya, agakora n’indi mirimo. Bene ayo macumbi ashobora kuba ari yo Yesu yatekerezagaho, kubera ko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha, ritandukanye n’irihindurwamo “icumbi” muri Luka 2:7.

c Urugero, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza, 1996 ku ipaji ya 3-8, n’uwo ku itariki ya 15 Mutarama 1998 ku ipaji ya 3-7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze