Mbese, Ugiye Kwimuka?
Igihe igisubizo cy’icyo kibazo ari yego, hari ibintu byinshi wowe ubwawe n’abandi mugomba kubanza gukora. Nukurikiza intambwe z’ibanze zagaragajwe hepfo, uzahita umenyera mu itorero ryawe rishyashya bidatinze.
(1) Igihe umaze kumenya ahantu ugiye kwimukira, umwanditsi w’itorero urimo ubu ashobora kuba yabona aderesi y’Inzu y’Ubwami y’itorero ryawe rishyashya. Ukigera muri ako karere, hita ushaka aho Inzu y’Ubwami iherereye, kandi umenye neza ibihe amateraniro aberaho. Niba hari amatorero arenze rimwe akoresha iyo Nzu y’Ubwami, baza abasaza itorero rishinzwe ifasi utuyemo. Ntutindiganye kwifatanya mu materaniro no kumenyana n’abasaza b’aho ngaho.
(2) Abanditsi bombi, uwo mu itorero urimo n’uwo mu itorero ryawe rishyashya, bazafatanyiriza hamwe mu kwimura Ifishi y’Umubwiriza y’Itorero yawe, hamwe n’ay’abagize umuryango wawe. Nanone abasaza bo mu itorero ryawe rishyashya bazohererezwa ibaruwa iherekeje ayo mafishi. (Reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1991, mu Giswayire.) Komite y’Umurimo y’Itorero yaho, igomba guhita imenyesha uyobora icyigisho cy’igitabo uri mu karere uherereyemo ko wageze muri iryo torero, bityo akaba yashobora gushyikirana nawe maze akagufasha kumenya aho itsinda ryawe rishyashya ry’icyigisho cy’igitabo riteranira.—Rom 15:7.
(3) Ababwiriza bose bo mu itorero ryawe rishyashya, bafite uruhare runini bagomba kugira—mu kumenyana nawe no gutuma wumva wisanga. (Gereranya no muri 3 Yohana 8.) Birumvikana ko ibyo bisobanura ko ugomba kwifatanya mu materaniro kugira ngo ushobore kwishimira guterana inkunga no kubakana n’abavandimwe na bashiki bawe.
(4) Ntugomba gutegereza igihe ibirebana no kwimuka byose bizarangirira kugira ngo ubone kwifatanya n’itorero ryawe rishyashya mu murimo wo kubwiriza. Uko uzagenda ushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, ni na ko n’ibindi bintu bizagenda byitabwaho kandi uzumva uguwe neza rwose mu mimerere mishya uzaba urimo (Mat 6:33). Igihe uzaba umaze kugera aho hantu hashya uzaba, ushobora kuzatumira abantu bamwe na bamwe bo mu itorero kugira ngo bagusure, bityo mumenyane neza kurushaho.—Rom 12:13b.
Kwimuka ni umushinga utoroshye. Nyamara kandi, buri wese ugiye kwimuka naramuka akoze ibyo bisabwa, ntihazabaho gusubira inyuma mu buryo bw’umwuka. Buri wese azishimira cyane imishyikirano yacu ya kivandimwe irangwa n’urukundo rwa Gikristo.