Isomo rya 6
Ubwami bw’Imana Ni Iki?
Ubwami bw’Imana bufite icyicaro hehe? (1)
Umwami wabwo ni nde? (2)
Mbese, hari abandi bantu bafatanyije ubutegetsi n’uwo Mwami? Niba bariho se, ni bangahe? (3)
Ni iki kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka? (4)
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera abantu mu gihe kizaza? (5-7)
1. Ubwo Yesu yari ku isi, yigishije abigishwa be gusenga basaba Ubwami bw’Imana. Ubwami ni ubutegetsi buyoborwa n’umwami. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwihariye. Bufite icyicaro mu ijuru kandi buzategeka iyi si. Buzeza Izina ry’Imana. Buzatuma iby’Imana ishaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.—Matayo 6:9, 10.
2. Imana yasezeranyije ko Yesu ari we wari kuba Umwami w’ubwo Bwami bwayo (Luka 1:30-33). Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko yari kuba Umutegetsi mwiza, ukiranuka kandi utunganye. Amaze gusubira mu ijuru, nta bwo yahise yimikirwa kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana (Abaheburayo 10:12, 13). Mu wa 1914, Yehova yahaye Yesu ubutware yari yaramusezeranyije. Yesu yahereye ubwo ategekera mu ijuru ari Umwami washyizweho na Yehova.—Daniyeli 7:13, 14.
3. Nanone, Yehova yatoranyije abagabo n’abagore bizerwa ku isi kugira ngo bazajye mu ijuru. Bazategekana na Yesu, babere abantu abami, abacamanza n’abatambyi (Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 5:9, 10). Abazategekana na Yesu mu Bwami bwe, yabise ‘umukumbi muto.’ Umubare wabo ni 144.000.—Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1-3.
4. Yesu akimara kuba Umwami, yirukanye Satani n’abamarayika be babi mu ijuru maze abajugunya ahahereranye n’isi. Ngiyo impamvu yatumye ibintu hano ku isi bizamba bene aka kageni kuva mu wa 1914 (Ibyahishuwe 12:9, 12). Intambara, inzara, ibyorezo by’indwara, ukwiyongera k’ubwicamategeko—ibyo byose ni bimwe mu bigize “ikimenyetso” kigaragaza ko Yesu arimo ategeka, kandi ko iyi gahunda iri mu minsi yayo ya nyuma.—Matayo 24:3, 7, 8, 12; Luka 21:10, 11; 2 Timoteyo 3:1-5.
5. Vuba aha, Yesu agiye gucira abantu imanza, abatandukanye nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. “Intama” ni abazaba baragaragaje ko ari abayoboke be b’indahemuka. Bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi. “Ihene” ni abazaba baranze Ubwami bw’Imana (Matayo 25:31-34, 46). Vuba aha, Yesu agiye kurimbura abagereranywa n’ihene bose (2 Abatesalonike 1:6-9). Niba ushaka kuba umwe mu “ntama” za Yesu, ugomba gutegera amatwi ubutumwa bw’Ubwami maze ugashyira mu bikorwa ibyo wiga.—Matayo 24:14.
6. Ubu isi igabanyijwemo ibihugu byinshi. Buri gihugu gifite ubutegetsi bwacyo. Incuro nyinshi, usanga ayo mahanga asubiranamo. Ariko Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bwa kimuntu bwose. Ni bwo butegetsi bwonyine rukumbi buzategeka isi yose (Daniyeli 2:44). Bityo, ntihazongera kubaho ukundi intambara, ubwicanyi n’urugomo. Abantu bose bazabana mu mahoro kandi bunze ubumwe.—Mika 4:3, 4.
7. Mu gihe cy’Ubwami bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, abantu bizerwa bazaba intungane, kandi isi yose izahinduka paradizo. Mu mpera z’iyo myaka igihumbi, Yesu azaba yarakoze ibintu byose Imana yamusabye gukora. Hanyuma azasubiza Se Ubwami (1 Abakorinto 15:24). Ni kuki utabwira incuti zawe n’abo ukunda ibihereranye n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakora?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu, ntihazongera kubaho ukundi inzangano cyangwa urwikekwe