ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 1 p. 3
  • Uko Ushobora Kumenya Ibyo Imana Idusaba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Ushobora Kumenya Ibyo Imana Idusaba
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Kuki tugomba kwigishwa n’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 1 p. 3

Isomo rya 1

Uko Ushobora Kumenya Ibyo Imana Idusaba

Ni ibihe bintu by’ingenzi bikubiye muri Bibiliya? (1)

Umwanditsi wa Bibiliya ni nde? (2)

Ni kuki wagombye kwiga Bibiliya? (3)

1. Bibiliya ni impano y’agaciro ikomoka ku Mana. Ni nk’ibarwa umubyeyi wuje urukundo yoherereza abana be. Itubwira ukuri ku byerekeye Imana​—icyo iri cyo n’icyo ishaka. Isobanura uburyo bwo guhangana n’ibibazo n’uburyo bwo kubona ibyishimo nyakuri. Bibiliya ni yo yonyine itubwira icyo tugomba gukora kugira ngo dushimishe Imana.​—Zaburi 1:1-3; Yesaya 48:17, 18.

2. Bibiliya yanditswe n’abantu batandukanye bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka 1.600, kuva mu wa 1513 M.I.C. Igizwe n’ibitabo bito 66. Abanditse Bibiliya bari barahumekewe n’Imana. Banditse ibitekerezo byayo, nta bwo ari ibyabo ubwabo. Bityo rero, Imana yo mu ijuru ni yo Mwanditsi wa Bibiliya, nta bwo ari umuntu uwo ari we wese wo ku isi.​—2 Timoteyo 3:16, 17; 2 Petero 1:20, 21.

3. Imana yakoze ku buryo Bibiliya yandukurwa neza kandi irayirinda. Handitswe kopi nyinshi za Bibiliya kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Nta bwo abantu bose bazishimira kumenya ko wiga Bibiliya, ariko ibyo ntibigomba kugukoma mu nkokora. Igihe cyawe kizaza cy’iteka gishingiye ku kumenya Imana no gukora ibyo ishaka utitaye ku bakurwanya abo ari bo bose.​—Matayo 5:10-12; Yohana 17:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze